logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S04 EP 09

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 08 yarangiye Chance arimo kuzenguka ishyamba ry inzitane yari yasizwemo na SR , mugihe EM we yari avumbuye intege nke za SR ko ari Chance. Hakurikiye iki ? Reka twikomereze …..


Mbere yo gukomeza , musomyi uri gusoma ni byiza gutanga comment y’ukuntu uri kumva inkuru .Hari icyo usaba kongeramo, hari ikitabereye cyakurwamo,... Ibi bidufasha kunagura inkuru cyane ko mission yacu ni uko dusoma tukanezerwa ariko kandi tukaniga !!! So comment yawe nayo ni umusanzu ukomeye !!

Dutangiriye mwishyamba uyu munsi , Chance yaragiye arazenguruka mpaka arananirwa. Kubera umunaniro yicaye munsi y’igiti arecyegamira agatotsi gahita kamutwara !! Mukumutwara imbere ye haturutseyo inzoka nini ,nimvuga nini wumve nini koko !! Inzoka yaraje ihita itangira kuzenguruka cyagiti Chance yegamiyeho . Chance igiti kinyeganze arashituka abona inzoka yamaze kumuzenguruka. Dore ngo arasakuza cyane gusa byose ni ubusa kuko ntawamutabara numwe uhari !!



Tubanze twigarukire kuri General. Aho yibereye kukirwa imbere yaya screen nini areberaho uko mission ze zigenda .yakoze kugutwi ati “mukore test”

Akivuga atyo reka mpita nkuzana kubutaka hari umugabo wari wasohokanye na Famille ye kumucanga wahise yikubita hasi atangira kuruka amaraso andi anyura mumazuru ! Abari aho birabacanga bibaza icyo abaye ariko wapi . Sibwo bahise bamusimbukana kwamuganga , byose biri kuba General abireba ,Gusa twakibaza impamvu General aba abona buri kimwe kandi nta Camera agira mumugi . Aho yihagarariye ati “Intwaro nshya yanjye igiye kujya mukazi kose kabisa.Mfite impuhwe zaba scientist bagiye kumara amajoro menshi barara bakora”



Tuze muri Eclipse Division, Diogene na equipe ye yose bakoranye. Angela ati “nge ndizera ko Chance atari umuntu mubi nkuko muri kubikeka”

Alice ati “nanjye ndemeranya nawe”

Diogene ati “kuki mutsimbaraye kukwizera Chance ? Nge na Eclipse Division ndi kuyikemanga”

Josias ati “Diogene amakenga ufite ndayumva ,gusa Eclipse division ifite mission yo gukiza ntabwo ari ukugira nabi”

Angela ati “ikindi niba Mateo ari umunyembaraga nkabo kandi akabari kuruhande rwacu , twakoresha Chance akamuzana ubundi akaduha n’ibanga ry uko twahangana nabo”

Diogene ati “ariko mwebwe uwo muvuga muramuzi cyangwa ? Ibaze kwizanira igisasu munzu uzi neza ko umwanya numwanya cyaturika!”

Alice ati “ariko twe abakobwa natwe tugira imbaraga zihariye. Abaye arikumwe na Chance ntacyo yakangiza cyane ko kuva kera nabonye basa n’abakundanye”



Kumbe uwo barikuvuga mwishyamba inzoka imaze kwasama imanuye umutwe imumire hari ingiga y’igiti yayikubise kumutwe ihita isakuza irahindukira ! Kumbe SR niwe wari uyiteye. Sangahe itaraheba kumira Chance igahindukirira SR uyikubise yanarakaye ! Uko yakaje N’umuvuduko umusore yarayikwepye yihuse asimbukira Chance aramuterura afata umugozi bacaho inzoka isigara irakaye inasakuza kubwo guhusha umuhigo wayo. Uko bari mukirere umugozi ubatwaye, akaga kari guhuha imisatsi yabo ,Chance arikugenda yutegereza cyane SR!! Byo umusore ni mwiza byo n’ubwo atiyizi !Ari nako akaririmbo kanyuramo kati “💝🎵


💫 Ndagukunda mu ibanga,
Nkuko inyenyeri zikunda ijuru,
Ntacyo nshobora kuvuga,
Ariko umutima wanjye wose ni uwawe.

🌌 Iyo umbaye hafi isi iranyorohera
Nkumva imbaraga zawe zinsindagiza mubyago byose nacamo.
Nubwo ntavuga ngo mbiserure  umutima urabizi,
Ko urukundo rwacu rutazibagirana.

✨ Uhoraho mu nzozi zanjye,
Nk’umurinzi utagaragara.
Uko utabara, niko umutima wanjye,
Ugukundira mu ibanga ryawo.

🌠 Mu mwijima w’isi ndabona itara,
Rituruka ku rukundo ngukunda

❤️ Naho ejo hazaza hatamenyekana,
Nzahora ndi uwawe mu mutima wanjye, impumeko yanjye izahora ihumeka wowe gusa.🎶 



Tuze kwa muganga , wamugabo bavanye kumucanga arimo kuruka amaraso bamugejeje kwamuganga ahita aca isheni . Abaganga batangaza urupfu rwe mbese n’umubiri we uhita ujyanwa muri morgue. Ujejwe imirambo aza kuwitaho gusa arimo ategura ibikoresho ateye umugongo umurambo , dore ngo uwari yapfuye areguka akicara kugitanda. Umugabo guhindukira yarikanze maze uzutse ahita amusimbukira amuruma kugakano avanaho inyama. General kukirwa we yambaye Ecouteur arimwo arabiserebura ubanza ari nawe wateje icyorezo!! Umugabo ni umugome umwe mubi !! 



Tugaruke muri Eclipse Division , wamusaza ugendera mukagari yaje kureba Dickson amubaza kubijyanye nabasore bateye bakangiza byinshi mumugi harimo n’abantu.

Atari yamuganiriza hari uwinjiye abwira Dickson ko yareba kuri Tv amakuru ari gucaho. Kwatsa bakubitanye n’inkuru ivuga ko kwamuganga hari icyorezo cyateye aho abantu barimo kuryana , uwo bariye nawe agahita ahinduka nawe agashaka abo arya . Leta yahise ifata umwanzuro wo kugara ibitaro byose ngo hatagira abasohoka bakajya kwanduza abandi hanze. Dickson akibibona ati “Tayali project X yamaze kujya hanze!”

Umusaza arabaza ati “Project x niki ?na ihuriye he n icyo cyorezo ?”

Dickson ati “ General  hari virus yateje yica abantu , arangije avuga ko yatoye urukingo abantu biteza inshinge ngo ni inkingo. Virus yarahagaze ariko abantu bakomeza kuyanduzanya mumwuka batabizi mbese abantu bose bafite iyo iyo virus kandi abamaze kuyandura bose abafite kuri ecran ye munzu ndetse niyo ashaka kubacunga akoresha amaso yabo (niyo mpamvu abona mumugi ntakamera ni kubera virus ) . Iyo virus ashatse arayisembura akoreshe technology ye akaba yayiha gukora cyangwa guhagarara umwanya wose ashakiye”

Umusaza yarikanze arangije arabaza ati “ko ndikumva uvuga plan za General nkuzizi , muhuriye he ?” ……..LOADING EPISODE 10


ARASUBIZA IKI ?








Comments

Gisubizo Elie : Komaz ubanza sR Ari butabare p