
Episode 07 yarangiye Chance yiyemeza ko afite uburyo ahamagaramo SR ndetse bakanahura ntakumutinya. Mugihe SR we yarimo agerageza kwibuka ariko anibaza ati “ndinde ?” Niki cyakurikiye ? Twikomereze…..
Dutangiriye kuri Chance aho yaje ahahoze ari iwabo, inzu irashaje kuva bahava ntanumwe wongeye kuhatura. Yavuye mumodoka yamuzanye yinjira munzu ariko agenda yibuka ibihe byiza yagiranye nase bakirikumwe. Yaje mucyumba cye yegura matera yaryamagaho avanayo kagakufe SR yahoze agendana. Akikavanayo yeguye amaso abona Mateo amuhagaze imbere atavuga , yazamuye akaboko neza neza nkakumwe yabikoraga muri S01E01. Chance ati “Mateo kumbe ni wowe ?”
Mateo ntavuga ahubwo Chance aza amwegera bukebuke , Ako kanya hari inyenyeri yavuyeyo SR aba yayvise ahita asumira Chance aramufata bakwepa bombi . Bagikwepa EM ari nawe wohereje inyenyeri ahita yongera kwataka mbese ubu ho yaje yambaye naya suti ye!! Uko agerageza gutema SR niko we ari kumukwepa akoresheje akaboko kamwe akandi gafashe Chance. Uko agerageje kose SR arikumukinga akoresheje imbaraga inkota ntimugereho.Kumbe disi uko bahangana Chance we intekerezo ziri kure aho yafashe mukayungu yungu anaryamye mugituza cya SR bigatuma yiyumva ukundi ubanza yaranamukunze kuva kera !! SR abonye EM akomeje kumwataka yakoresheje imbaraga ze akora inkinzo yugaraniramo Chance arangije yitegura guhangana na EM noneho ari 1/1.
Christina we byabaye ngombwa ko Afande Kim amubwiza ukuri kose ndetse amwereka na Video zose yagiye afatwa SR arimo kwica abantu ,Christina yarikanze kabisa kumva ko uwo yita umugabo we ameze nkinyamanswa yica abantu idatekereje gusa arangije ati “ibyo uvuga birumvikana ariko ntaho byaba bihuriye na Mateo wanjye. Uyu uri kwica abantu (SR) atandukanye na Mateo wanjye”
Kim ati “birumvikana kuko ntakimenyetso kigaragaza ko bombi ari umuntu umwe mfite aka kanya ariko nabyo vuba nzabikwereka ko Mateo wawe ariwe mwicanyi (SR)”
Christina ati “none Chance we yaba ahuriye he na Mateo ?”
Kim ati “Chance ni umukobwa w’umuhanga Dr Alfred , we nkumuntu ukomeye mubuhanga yagiraga abanzi noneho bo bagashaka gushimuta umukobwa we ngo bamukoreshe bahatiriza se gukora ibyo ashaka. Maze nawe nkumuhanga ahitamo ku disigninga imashini izarinda umukobwa we Ariyo Mateo wowe uzi”
Christina ahita atangira kwibuka ,Mateo ubwo hajyaga hari ikigiye kuba kuri Chance yahoraga yitambika. Wavuga Chance agahita ahinduka ,Christina agakeka ko bakundana kumbe ni umuntu n’imashini imurinda ! Dore sasa Christina ngo aravumbura ukuri atari azi .Ese arakora iki ?
Hakuno kuri EM na SR bo ikibuga bakinogeje gusa SR bigaragara nkaho adashaka kubabaza EM kuko we guhangana kwe arimo gukinga gusa. Chance mumbaraga bamwugaraniyemo arimo kugerageza gusakuza ababuza kurwana ariko EM ntabikozwa icyo akeneye ni uguhorera ntakindi !! Barimo bahangana SR mubwonko bwe yumvuse abarimo kuvugira kubyombo nka Polisi (mwibuke we ikintu cyose gikoresha internet acyumva neza nubwo cyaba kiri kure) arangije asubiza inyuma EM akoresheje imbaraga ,yihuse ahitana Chance bahita babura asigara yibaza aho banyuze ! Akiraho yumva polisi hirya nawe ahita aguruka ava aho hantu batahamusanga bikaba ibibazo.
Tuze mwishyamba aho SR na Chance bisanze . SR yarekuye Chance maze Chance ati “Mateo !”
SR arasubiza ati “Mateo ninde ?”
Chance ati “Mateo ni wowe”
SR ntiyasubiza ahubwo azamura akaboko amusaba kagakufe, Chance arebye neza abona Umjsore yakomeretse aza kumukoraho aho yakomeretse. Agikoraho ahari hakomeretse hahita hifunga ntamuti ,ntanikindi kintu akoze.
Bombi barikanze maze SR ati “ese ndinde ?” Bigaragara ko yibagiwe ibyabaye byose agaragara nka Mateo. Chance nkumuhanga yabonye ko SR yabuze intekerezo zibuka ahitamo kumugenza gake arangije azamura akaboko amuhereza kagakufe (mwibuke aka gakufe yaragahoranye kuva nambere mbese kamwibutsa umwana w umukobwa yarashe bakiri mumyitozo agerageza gucika, akaba ari nawe EM ashaka guhorera) we ahita abura asiga umukobwa hagati mwishyamba ryinzitane wenyine ikintu kibi kumukobwa. Chance ubwoba bwaramufashe ariko ntacyo yari afite yakora.
Nkuzane kuri EM, nyuma yo kuva guhangana na SR bikanga yagarutse murugo iwe asanga yarose abashitsi. Ntayundi ni Tina ndetse n’umurinzi we ( mwibuke uyu Tina niwe wazanye igitekerezo cyuko bakoresha Inzika EM afite kugira abashe kwica SR) . Tina ati “kalibu iwawe mr EM !”
EM muri suti ati “urinde winjira munzu yanjye ntahari ?”
Tina ati “ndi umwanzi w’umwanzi wawe, bivuze ngo njye nawe turi inshuti mubundi buryo”
EM ati “nge ntamwanzi ngira !”
Tina asekamo arangije ati “ntamwanzi ugira kandi uvuye guhangana nawe akakunanira ?”
EM ararakara ati “ubundi urinde ?”
Tina ati “bitware gake kuko ntakibi kingenza ahubwo ndashaka ko dufatanya tukikiza umwanzi wacu twembi”
Nkugarure mwishyamba aho Chance arimo kurizenguruka ashaka aho yanyura ngo arisohokemo. Uko akomeje kugenda hari ikiri hirya kiri kumuneka tutari twamenya icyaricyo . We ntamakuru afite ahubwo akomeje kuzenguruka ariko ahamagara izina Mateo gusa uwo ahamagara ubanza atakiri no muri iryo shyamba kuko ntari kwitaba ! Uko arizengukamo ninako EM yaje gutuza yumviriza Tina ati “weho uri umunyembaraga ariko SR arakurenze kuburyo utatekereza kandi burya iyo umuntu akurenze kugira umushire hasi bisaba kumupangira”
EM ati “gute rero ?”
Tina ati “ni uguhera kuntege nke ze (weakness)”
EM ati “ni izihe ntege nke ze ?”
Tina ati “reba iyi video yafashwe muhanganye. Buri uko wamwatatse ntabwo wabashije kumugeraho ariko ubwo inkota yawe yegeraga kuri Chance nibwo yakinze yemera gukomereka. Kugirango abe focussed ubwo mwahangana yabanje gukingirana umukobwa mumbaraga ze kugira hatagira ikimubabaza igihe we aza kuba ari guhangana. Mwijambo rimwe yakora buri kimwe kubwumukobwa”
EM ati “kumbe Chance nizo ntege nke ze ? Aha ho ntabwo ari buncike tu !!” ………LOADING EPISODE 09
EM AHA ARAHASIMBUKA KO BAMENYE WEAKNESS ZE ?
CHRISTINA WE ARITWARA ATE ?
Comment yawe ni ingenzi tuyikoreraho !
Comments