
Episode 06 yarangiye Chance yikanze nyuma yo guhindukira akabona Mateo. Ese ni iki yari abonye ? Twikomereze …
Chance uko yakikanze kumbe ntakindi yari yikanze , isura twari tuzi nka Mateo yari yamuvuyeho noneho haje iya SR . Ese byagenze bite ngo isura ihinduke. Reka ngusubize inyuma wamusi Dr Alfred aturitsa Laboratory . Imiti yateye SR anamubwira amagambo yanyuma yaramubwiye ati “mumiti nguteye uraza gufata indi sura ndetse uzakanguka utiyizi. Uzaba undi mushasha ndetse isura yawe izagaruka nuramuka umutima wawe wegeranye n’uwumukobwa wanjye ndetse hari n’imbaraga zizafunguka muri wowe”
Kumbe impamvu isura ya Mateo yagiye hakaza iya SR ni uko Chance yari yunamye yumviriza ko akiri muzima imitima ikegerana ndetse akamukozaho n’agatuza ke !!! Mumubiri imbaraga zafungutse aribwo haturika mbese akanguka atiyizi aribwo yanigaga Chance atiyibuka mbese n’igihe barimo baterana amagambo nibwo isura yahinduka!! Haaa EM kumubona gusa yahise abona ari umwanzi we yahoze ahiga (mwibuke bapfa ko SR yishe umwana w’umukobwa ubanza yari inshuti na EM bakiri bato mumyitozo ubwo uwo mukobwa yageragezaga gucika). Haaa sangahe ataramanura inkota ngo amwice Diogene agakubita kukaboko batangira guhangana !!
Chance abonye barimo guhangana yaje kuri Mateo ngo amwegure gusa kuruhande Diogene yarakubiswe arwa kuruhande EM agaruka kuri Mateo asunika Chance arwa kuruhande yicaye Mateo inkota imumanukaho gusa itaramugeraho ihagararira mukirere ! Akoresha imbaraga ze zose ariko wapi. Umubiri wa Mateo utangira kuvibra harangije haba uguturika kudasanzwe bose ukoari batatu baratarika !! Daaa kweguka baranamubuze , EM yikanzemo ndetse na Diogene ati “ese Mateo ni umuntu koko ?”
Tuze kuri Christina , nyuma yogusinda nibwo acyikangura yisanga ari murugo . Bivuze ngo Mateo yamuzanye murugo maze kugutinya ko yamubabaza ahita ahava aribwo yaje kurwa aho ba Diogene bari. Yasohotse hanze asanga Kim yicaye arangije ati “bwanyuma urakangutse , sha ari ukunwa wari wazinyoye kabisa”
Chritina ati “narazinyoye ariko nanjye zari zinyishe , Mateo twarikumwe arihe ?”
Kim (mwibuke we ni Polisi uri gushaka SR ndetse yaoraga akeka Mateo) ati “ahubwo nge nakakubajije kuko naka kanya ntabwo yari yagaruka”
Christina yifata kumutwe ati “kandi ninge wamunwesheje inzoga yari yabyanze”
Kim ati “ese Mateo uramuzi neza ?”
Christina ati “kuki nayoberwa umugabo wanjye ?”
Kim ati “koko uramukunda , ibaze ko anaguhusha kukwica ariko ukamuhishira !”
Christina mumutima ati “yabimenye ate , cyangwa yankuyemo amakuru nasinze mubwora ko cyagihe Mateo ariwe wari waturikije icyumba akambabaza?”
Kim yamwitegereje ati “humura nabwo ari weho wabimbwiyeariko niko kuri. Gusa icyo nakubwira itondere Mateo kuko si umuntu”
Christina ati “kuki atari umuntu ?”
Tugaruke muri Eclipse Division , Diogene yazanye Chance kwa Dickson ati “boss uyu niwe naburaga muri team yanjye. Ni umuhanga cyane kuri mudasobwa ndetse azanamfasha muri ya mission yambere mwampaye”
Dickson ati “byiza cyane” Amuhereza akaboko ati “byiza guhura ubugira kandi mukobwa wa Dr Alfred!”
Chance ati “uzi papa ?”
Diogene ati “musanzwe muziranye ?”
Dickson ati “so yari inshuti yanjye, mbese bwanyuma yansabye kukurinda aribwo nakohereje muri kiriya gihugu nkagushakira urugo ubamo ukitwa Anna Bella . Kaze murugo hawe hashasha!”
Diogene ati “Anna Bella nawe koko twabanye umbesha ?”
Dickson ati “ntabwo yakubeshye hari kubwo umutekano we gusa kuva yageze hano hatekanye agomba gusubirana izina rye. Ahubwo ndabona aho muvuye hari undi muntu mwasize agomba kuba muri team yawe mwasize”
Diogene ati “urashaka kuvuga nde ?”
Dickson ati “chance aramuzi neza cyane!”
Chance kuruhande ati “Mateo !”
Tugaruke kuri Mateo babuze , ari kugenda mumuhanda n’ibirenge bisa. Mumutwe ari kwibaza ati “Ndinde ubundi ? Ese ndi umuntu cyangwa?” Arareba abantu akababona nkaho atandukanye nabo. Yinjiye muri Restaurent bamuha ibiryo , arimo kurya hari uwatambutse akoma imeza isahani irakoroka ahita ayisama asubiza kumeza !! Akibisubiza kumeza mubwonko ahita yibuka ibyabaye muri S01E01 bwambere atabara Chance bashatse kumumenera ibiryo. Sibwo abonyemo n’isura ya Chance ariko ntiyibuke aho yamubonye !!!
Kuri Diogene na Team ye , arimo kuzenguka agenda akongera akagaruka bigaragara ko yarakaye. Chance kuruhande ati “umva ngewe ntabwo nababeshe ,nanubwo nari naje kubaneka . Mateo ndamuzi ariko isura narimuziho si iyo twabanye mbona ahubwo iyo yagaragaje uyu musi niyo muziho. Twahuye ameze nkumusazi atanavuga yewe ntanizina rye narinzi gusa umwanya wose twamaranye yarandindaga igihe naba ndi mubyago. Yaje kubura burundu aribwo twongeye guhura nka Mateo”
Josias ati “ariko ibyo urumva arinde wabyizera ?”
Chance ati “biragoye kubyizera ariko niko kuri . Nanjye bisa naho data hari ibanga yampishe kuri Mateo ngomba gushaka”
Diogene n’umujinya ati “ibanga irihe kandi na boss abizi , waje kutuneka kugirango muzatuzane kutugira abakozi banyu hano . Ese nkurikije iturika ryaturitse kwa EM , Mateo atandukaniye he n’abari batatse umugi ?”
Chance ati “nababwiye ko nanjye ibyo nzi ni ibyo, gusa mfite uburyo nahamagaramo Mateo akaza ,wenda twamenya byinshi”
Diogene ati “urashaka kumuzana aturangize ?”
Chance ati “Mateo ngewe ntacyo yangira ndamwizera kandi ntanubwo ari na mubi nkuko mubitekereza . Reka mpure nawe tumenye ukuri”......LOADING EPISODE 08
ESE ARAMUHAMAGARA ATE ?
ESE NIBAHURA NTARI BUMUBABAZE ?
COMMENT YAWE NI INGENZI ITUMA MENYA UKO NGORORA INKURU IKARUSHAHO KUBARYOHERA. RERO NIBA UKUNZE IYI STORY NTURENGANE UDATANZE COMMENT!!!!
Comments