logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S04 EP 06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 05 yarangiye intambara y’inkundura ibaye hagati ya Members wa Eclipse Division ndetse na EM wari uhisemo gukurikira abagabo ba General nyuma yo kwambara suti y’intambara. Mateo we murugo kwa EM we imbaraga ze zari zitangiye kwifungura ikintu cyari kibi cyane kubuzima bwa Chance wari umuri hafi. Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze…



Dutangiriye kuri Chance , nyuma yo gushira ugutwi kugatuza ka Mateo akumva atagihumeka yarikanze ahita ahaguruka ava mucyumba Mateo aryamyemo asohoka hanze yihuse. Agisohoka gusa icyumba Mateo aryamyemo cyahise gituritswa n’imbaraga ze Chance hanze ziramugurura ariko kuvana n’uko yari kure ntizagira icyo zimutwara usibye kumusunika zikamujugunya kurukuta akomerekaho kuruhanga gato. We atitaye ko akomeretse yahagurutse yinjira mucyumba kureba uko Mateo ameze atazi ko ariwe ahubwo uteje uguturika. Agezemo yasanze buri kimwe cyangiritse ariko ashaka Mateo araheba ! Kumbe inyuma ye niho Mateo ahagaze mwisura y’uburakari bukabije ubanza yataye umutwe ashobora no kumubabaza !!!



Nkugarure mukirere aho EM yakurikiye wamugabo barimo bahangana , ikigabo kumuvuduko mukirere cyabonye cyakurikiwe kirangije gihita gihagara mukirere maze EM avayo n’igifunsi kiremereye kiramwiho akigeraho  ,ateye asanga akubise ubusa bivuze ngo cyamuteze !

Guhindukira impande n’impande arakibura , muburyo butunguranye cyamukubise igifunsi kiremereye mugatuza Suti yambaye ihita ibura control ahanuka butosho , ikigabo ntabwo cyamukurikiye ahubwo cyahise cyikomereza kiragenda !! EM yaragiye ahanuka butosho kubwamahirwe yaguye munyanja !!



Tuze muri Eclipse Division , ba ba Agents bavuye guhangana bagarutse kuri Base bananiwe. Bahuye na Dickson arangije arabashimira kukazi bavuye gukora arangije arenzaho ati “bigaragara ko umugabo yamaze gutangira gushira mubikorwa imigambi ye ndetse afite n’ingabo zikomeye. Nicyo gihe ngo natwe tureme izindi mbaraga zabasha guhangana n’ize. Ibyo ntakundi twabikora usibye ko mwebwe ba Agents mwongererwa imyitozo ndetse n’imbaraga. Yego uyu musi aradutsinze ariko ntabwo dushaka ko bizakomeza bitya. Abari abantu basanzwe muraza kongerwa imbaraga cyangwa intwaro zabafasha guhangana nabo . Abandi bo bazajya baguma hano badufashe mwikoranabuhamga. Turabyumvikanye ?”

Barasubiza bati “yego nyakubahwa !”

Dickson ati “mushobora gusubira muri sectors zanyu noneho”

Abasore bose baragenda gusa Dickson asigarana nawamugabo ugendera kukagari kibimuga barasigarana arangije aramubaza ati “nahoze nsuzuma amakuru yose ajyanye na Eclipse Division nasanze nawe ubwawe wayitanguje udasanzwe . Ubu koko ntabanga uduhishe kubasore bateye uyu munsi ?”

Dickson amenyuramo arangije ati “koko uri umuhanga wari ukenewe muri Eclipse Division kuko urashishoza , ikintu ari ingenzi cyane mukigo cyacu”

Umusaza ati “urakoze kunshimagiza , ariko niba atari ibanga namenya byinshi ?”



Tugaruke kuri Chance , uko yagashatse Mateo akamubura mucyumba cyangijwe n’imbaraga ze ,yarahindukiye abona amuri inyuma ahagaze yemye ntakintu nakimwe yabaye. Sangahe atari yamwirukira uri uwundi agahita amucakira mwizosi akazamura akamuniga agatangira gutaka amwikura ariko Mateo ntari kumwumva ahubwo akomeza kuniga !!!

Uko arimo kumuniga ninako Turi kubona EM arimo gukwega suti yangiritse ayivana mumazi. Ayigejeje i musozi abanza kuryama kumucanga ariruhutsa yibaza kwanza kumuntu bariho bahangana. We ni super human ariko aribaza ninde ushobora gusimba inkota ye ndetse akanangiza suti ye n’uburyo ayizimo !!!



Reka mbanze nkuzane kukirwa , General ingwanyi ze zaragurutse arazishimira cyane zihita zigenda zinjira mubintu bimeze nkibisanduka byibiyo ziryamamo barangije barazifungirana !

Tina ati “boss uyu musi urabemeje kabisa ! Kumbe Project X irakomeye kuruta nabamwe bakorwa na Dr Alfred (papa Chance)”

General ati “ni intango , nimara kwuzura neza abambangira bose nzabakura munzira ubundi nikorere utuntu twanjye nihoreye”

Bakirimo baganira reka tugaruke kuri Chance wanizwe agiye gushiramo umwuka !! Mugutaka nakuka gake asigaranye ijwi rye ryinjiye mubwonko bwa Mateo aramumenya ahita amusubiza hasi ati “Chance !” Ahita yikubita hasi arahwera Chance asigara arimo gukora !!



Nkugarure kuri Diogene ari imbere ya Dickson (boss wa Eclipse Division).

Dickson ati “ni iki washakaga kumbwira ?”

Diogene ati “muri team yanjye hari umuntu umwe uburamo ngo yuzure ubundi dukore akazi mwaduhaye. Nagirango mumpe uruhusha nje kumuzana”

Dickson ati “urashaka kuvuga Chance ?”

Diogene ati “yego ubivuze nkubizi ni umukobwa ariko ntabwo ari Chance ahubwo ni Anna Bella” (ndagirango mwibuke neza Diogene azi ko yitwa Anna Bella ariko ninawe Chance wahinduriwe amazina murwego rwo kumurinda General wahoze umushakisha ngo arebe ko yamukuramo amakuru y’ibyo se yasize yangije muri HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ).

Dickson ati “niba ubona ari uwingenzi cyane ukaba unamwizeye wamuzana ntakibazo”

Diogene ati “murakoze nyakubahwa reka mpite njya kumuzana”

Arasohoka afata imodoka ahita yerekera !



Tugaruke murugo kwa EM , nyuma y’umwanya yarinjiye naya suti ye yayifunze nka Box,

Ageze munzu yatunguwe no gusanga Chance arimo gukora isuku yegeranya ibirahuri byamenetse ubwo Mateo yakoreshaga imbaraga !!

Mukwikanga ati “ibi ni ibiki byabaye hano ?”

Chance atunga agatoki kuri Mateo uryamye !

EM ati “uriya niwe wateje akavuyo ?” 

Chance ati “yari ananyishe ahubwo !”

EM kureba neza mwizosi rya Chance abona yanizwe ahita avayo yihuse afunze igifunsi ngo ahite amurangiza ariko Chance aritambika ati “reka ntumukoreho , numvise anuka inzoga ni uko yasinze ntaribi rye !”

Ako kanya Diogene  ahita yinjira ati “Chance tugende byihuse !”

Chance arasubiza ati “tugende dusiga Mateo hano kandi asinziriye ?”

Diogene ati “Mateo mwihorere uwo azamwitaho weho ingo hari akazi kihuta”

EM ati “mbere yo mukugenda mugende mujanye umuntu wanyu dore yanatangiriye kunyangiriza ibintu”

Ako kanya Chance yarahindukiye ngo yegure Mateo bagende bamujanye gusa ahita atungurwa yifata kumunwa !!.......LOADING EPISODE 07



Ni iki abonye sasa ? Utambwira ko ibyo nketse aribyo !!








Comments

Gisubizo Elie : Eheee!! Komeza dufite amatsiko menshi cyane