
Episode 04 yarangiye Mateo (SR ) arimo asabwa na christina ko bakigumanira akirinda kujya mwisi yo hanze yuzuyemo ibibazo. EM we yari agambanaiwe kukirwa bamaze kumushira hasi nyuma yo kugambana akica SR akanashimuta Chance uwo SR yagombaga kurinda. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …..
Dutangiriye muri HSSR aho Chance kuva yazanwa akaryamishwa aribwo acyikangura. Yikanguye mubwonko ntakindi kirimo usibye kwibuka ukuntu yasize SR mubyago (Mwibuke asa numukunda) akagenda . Akiri aho hari abakozi babiri babakobwa binjiye umwe ati “nyakubahwa wakangutse ? Turi hano kubwawe ngo tugukorere buri kimwe cyose ukenera”
Chance ati “Sorry , aha ndi nihe ?”
Undi ati “nya kubahwa , twe akazi dushinzwe ni ukukwitaho mubyo uri bukenere byose. Ibijyanye nandi makuru muraza kububaza ababijejwe”
Chance yibuka ko uwamuzanye ari EM arangije ati “EM arihe ?”
Abakozi babura icyo basubiza bubika imitwe maze Chance ati “uwo muginga arihe ko ariwe nyiribayazana yose ?”
Bakomeza kubika umutwe maze kubwamahirwe inyuma haturutseyo Tina ati “sha koko ni umuginga, gusa twamugufatiye nyuma y’intambara itoroshye twarwanye nawe”
Chance ati “Mumunyereke tubisoze !”
Tina ati “ntakibazo uraza kumubona ariko madam orohera abakozi babanze bakwiteho ubundi uraza kumubona”
Twigarukire kuri SR na Christina, SR mukutibuka ibintu byinshi yemeye kwigumira ahabonyine ibindi byose arabireka. Mugihe muri Eclipse Division kuri Dickson n’umusaza hari kuri Screen hari amakuru bakiriye ko EM yafashwe ndetse n’ibikoresho bye babimwatse ndetse na Chance yamaze kugera mumaboko ya General. Umusaza ati “urizeye neza ko plan wapanze iri bugende neza ?”
Dickson ati “Bigomba gucamo nkuko nabipanze bitari ibyo gushira hasi General biragoye !”
Umusaaza ati “ariko ni ugushira ubuzima bwabantu mubyago!”
Dickson ati “ntakundi byagenda hagomba kuba ibitambo kugira turokore benshi”
Tuze muri HSSR kubirindiro biri kukirwa kwa General , chance mumyenda bamwambitse ikeye bamuzanye kureba EM uwamuhemukiye agatuma uwo yikundira apfa (SR cyangwa se Mateo).
Tina yamugejeje kumuryango arangije ati “injira uramusangamo”
Chance aratambuka gusa atari yagera kure Tina amufat kurutugu ati “witonde haragira icyo wangiza!”
Chance arakomeza gusa Tina kumukoraho Hari akantu gato cyane utapfa kubona kasigaye kumwenda kurutugu rwa Chance nawe ubwe ntiyakabona!!!
Twigarukire kuri SR ( Spectral Rise) Nubwo Christina yari yamusabye ko bigumanira munzu yitaruye umugi we ntatuje , mumubiri we ari kumva ko hari ikintu kibuze mubuzima bwe cyane ko hari byinshi yibuka nka Mateo , gusa nka SR ntabwo biri kuza kuko yakoraga nkimashini naho ubwo yari Mateo yari nkabandi bantu basanzwe ! Arimo atambuka gahoro gahoro mukigo nibwo yegereye ikinogo kirimo amazi ahagarara hejuru yacyo ! Yirebye mumazi yarikanze atangira kwikorakora kwisura ati “ni ibiki byambayeho ko nahindutse isura ?”
Mwibuke cyagihe arwaye ubwo amabere ya Chance yamukoragaho kugatuza yahwereye mugihe Chance yarimo amwitaho , hari imbaraga zafungutse muriwe bituma isura y’uko yiyizi nka Mateo imuvaho hagaragara isura Orginal ya SR atarahindurirwa na Dr Alfred ariwe se wa Chance .
Christina yaraharengutse asanga arimo kwitangara arangije ati “Cheri ubaye iki ?”
SR arahindukirana uburakari afata Christina ati “ninde wampinduriye isura ?”
Christina ubwoba bwaramwishe abura icyo avuga ahubwo aratitira gusa !!!
Kukirwa Chance yageze aho bafungiye EM , haaa bagiye bamuboha afukamye , amaboko abohejwe iminyururu ikomeye cyane atabasha guca. Ndetse banamuhondaguye kuko kwisura hakomeretse. Ahageze ntabwo yiriwe yita kuburibwe yaba afite ahubwo yabajije ati “kuki wanyiciye SR wanjye ?”
EM we kuvana nuko kumunwa afutse yarasetse gusa ibikomeza kuzamura umujinya wa Chance , Chance amufukura kumunwa arangije EM aravuga ati “ndi kwicuza kuba atari ngewe wamwishe nkamucamo ibicece nibwo umutima wanjye wari kwishima kurushaho !”
Chance avuga amukubise urushyi ati “ziba , Mateo ntamuntu ajya agirira nabi ni umuntu wibereye aho gusa gute wamwica?”
EM arasubiza ati “urwango ruri hagati yanjye na SR ni urwakera wowe ntabwo wabimenya gusa icyo nakubwira cyo kumwica nawe nagufashije kuko ntiyari mwiza kuri wowe. Umusi umwe yazakwiyicira utabizi” Disi ukobavuga Chance amarira yashotse kumatama ari nako akomeza kwibuka ibihe byiza bagiranye na Mateo (SR) mugihe EM akomeza agira ati “SR ntabwo ari umuntu nkuko wabikeka ahubwo yari iyamanswa yakozwe na so ndetse akanabiguhisha, ntarwango rwarimo mukubiguhisha ahubwo ni uko yari amaze kumenya ko yakoze amahano yazashira mubyago umukobwa we ariwe Wowe…”
Akomeza kuvuga gusa Chance bimwanga munda ahita asohoka yiruka arimo arira , Sasa mukwiruka asohoka kakantu Tina yamushize kurutugu karakorotse kageze hasi gahita gatangira kugenda nkigitagangurirwa kagana aho EM aboheye !!!
Muri Eclipse Division ho Dickson ari imbereya ya Mudasobwa amaso ntari guhumbya ubanza hari icyo ategereje ko kiza kuri screen ari kwivugisha mumutima ati “bikore ndakwizeye !”
Ese ninde abikora ? Uko ategereje niko kaka device kageze kuri EM kamuzamukaho kaza kurutugu rwe. Sasa Ndebera , EM bari bamufunze umunwa kuburyo atari kuvuga cyangwa yasame gusa Chance yari yamufukuye umunwa agenda atongeye kuwufuka kuber umujinya . Ikosa yari akoze atabizi. Kaka device noneho kazamutse kwisura ya EM arangije yubika umutwe camera zitabibona nako kinjira mukanwa ke , kumbe hari iryinyo rimwe ririmo akantu kirabura. Akadevice kakuye ako kantu muryinyo rya EM Karangije kakishiraho bigaragara ko cyari igice kimwe mubigize ako ka device. Kasohotse mukanwa maze EM agira ibyo akabwira twe tutumvise !!!! ……..LOADING EPISODE 06
ARAPANGA IKI SASA ?
Comments