
Episode 06 yarangiye SR afashwe n’abasore ba General mugihe hari habanje kuba intambara idasanzwe hagati yabo ndetse n’aba eclipse divisin. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …
Uko bakaboshe SR biteguye kumujyana ariko batari bamujyana Trecia,wamusore w’umurinzi wa Michael (umwe ugendera kukagari ) ndetse na Diogene imbere baritambitse !Absore b General bahitamo kwatka gusa bigaragara ko Trecia n’umusore batojwe neza ! Diogene nawe mububangutsi yasereretse hasi anyura mumaguru y’ufite SR kurutugu arangije ahinguka imbere ye ahita amutera inkota yagatuza arwa aho! Trecia arimo guhangana ati “hita umutwara umuvane hano”
Diogene ashira SR kurutugu aramujyana Trecia n’umusore basigara murugamba !!
Tuze kuri General n Chance , Chance ati “data uramuzi ?”
General ati “ndamuzi cyane ndetse n’ininshuti yanjye magara turahorana”
Chance ati “ushatse gusobanura iki ngo murahorana ?”
General ati “ndabona utazi ko so ari muzima”
Chance arikanga arabaza ati “ data ni muzima ntabwo yapfuye ?”
General ati “hari amabanga menshi wahishwe , So ariho ndetse nzi aho ari gusa kugira ngo uhagere birasaba ko ubanza ukambwira ibanga so yaguhaye”
General yatsa Screen Chance yibonera papa we aho yibereye muri labo arimo kwikorera imiti ! Chance yarikanze gusa mwibuke ibanga riri kumubiri we ntabwo wabibona n’amaso asanzwe !!! Ese arabivuga cyangwa ?
Tugaruke muri Eclipse Division , kaka Device ka EM kicomoye kuri server arinabwo Copy yari yuzuye maze dickson ati “akazi keza EM nicyo gihe ngo natwe dukore akazi kacu”
Sasa ndagirango usobanukirwe neza iyi nkuru , EM yagiye kwa General kumupangu wa Dickson kugira babashe kubona data zose za HSSR babone uko bamushira hasi. Ibyo nabyo gukunda byari ngombwa ko bakoresha Chance nkigitambo kugira General abashe kubizera . Tina we ari muri HSSR kuva kera nka maneko . Dickson nyuma yo kubona data Zose yatangiye kuzigenzura imwe kuyindi areba uko batora umutibwa virus iri kugenda ihindura abantu za zombies.
Muri HSSR ubanza Chance yatanze ibanga kuko turabona arikumwe nase (mwibuke duheruka se aturikira muri labo) . Barahoberanye ariko Chance arimo kurira. Kumbe General arimo kubarebera kuri screen we na Tina. Tina ati “sinakwizera ko ahide atanga ibanga atagoranye kuriya”
General ati “iteka iyo ukoresheje intege nke za muntu uba ugomba kumutsinda byoroshye. We akunda se ,urwo rukundo nirwo nakoresheje ntsimda byoroshye !”
Tina ati “congratulations nyakubahwa !”
Uko baganira niko kaka device ka EM kavuye gutwara data zo muri Servers kagarutse kuri EM mwenyewe karangije kaza kumunyururu uboshe EM gatangira kuyitwika !!
Muri Eclipse Division , Diogene yashikanye SR (Spectral Rise) aramuryamisha ahita aza kureport kwa Dickson . Dickson nawa musaza Michael baraje maze umusaza yegera SR amukora kugakanu arangije ati “hari imiti bamuteye ihagarik imbaraga ze , aha ari nubwo ari bukanguke ntakintu kijyanye n’imbaraga afite”
Dickson ati “ni bibi cyane , kuko agomba kuba activated urugamba rugiye gukomera General ntabwo yicaye”
Diogene ati “turabikora dute ko na Chance ari mumaboko ya General ?”
Dickson ati “hoya , mission ihari aka kanya mugiye kujya kukorwa Kuzana EM na Chance”
Umusaza ati “urashaka koherezayo abasore kandi uzi neza ko ntawigera usohoka HSSR ari muzima ?”
Dickson ati “EM araza kubikora afashijwe na Maneko wacu uriyo igihe kirekire”
Barikanga cyane ko batari bazi ko bafite maneko kwa General !!
Kuri Tina nyuma yo kuva kwa General yaje mucyumba kibitse Ya suti ya EM imeze nka box arangije akandaguza button icyuma cyari kiyifunze kirifungura ahita asiga cyuguruye. Kumbe EM nibwo yari amaze guhamburwa arangije arahagarara abanza kwigorora ubona ko bari bamufunze bamutunye cyane ! Ako kany abarinzi baje biruka kumuhagarika atangira kubakubita umwe kuyundi . Yaragiye arabakubita abambere abashira hasi abona bakomeje kuza biruka ari benshi ahita azamura akaboko ahamagara ya suti ye nayo iva hamwe basize bayugururiye iraza ihita imwiyambika . Yaragiye agukubitira abagabo karahava gusa uko ari guhangana General we ntabyo yitayeho ahubwo akomeje kwisuzumira data yascanye mumubiri wa Chance.
Tina aza yiruka ati “nyakubabwa EM yabashije guca umunyururu”
General ati “mwiteho uwo ntakibazo kandi ukoreshe abarinzi gusa ingwanyi zanjye ntuzikangure”
Tina ati “sawa!”
Kuri Chance uwo bamweretse ngo ni se ari kumuvugisha ariko ntamusubize atangira gukeka ko atariwe. Akiri aho umuryango warakubiswe urwa imbere . Kumbe EM muri Suti niwe wari yinjite yaraje amufata akaboko ati “tugende uwo ntabwo ari so bagutuburiye”
Chance aramwiyaka ati “reka kubesha uyu ni data ntabwo namusiga”p
EM ati “kanguka ntamwanya dufite tugomba gucika ingabo zidasanzwe zitari zaza”
Amufata kungufu suti ihita ibagurukana ibavana kukirwa , barazamutse ariko bageze mukirere bagonze Shild hejuru bamanuka butosho ! Bakimanuka hejuru shild yatangiye kuraswa n’indege zimwe zibangutse nkubucurama. Kumbe nj Diogene wari uhageze aje kubafata. Yaboneje ahantu hamwe aharasa amasasu menshi mpaka Shild iratoboka maze EM warimo umanuka butosho atari yagera hasi akora activate ya suti bushya ahita yongera arazamuka anyura aho Diogene afumuye bazamuka Hejuru maze Diogene akingura indege bahita binjira indege ayiha umuriro bava hasi . General indani kubimenya yahise atanga itegeko ry’uko zangabo ziri special zirekurwa akaba arizo zibakurikira . Kandi turazizi ni ingwanyi zikomeye cyane kuko zarakozwe !!!.......LOADING EPISODE 08
ESE BARACIKA CYANGWA ?
Comments