
Episode 07 yarangiye EM aje gucikisha Chance amusobanurira ko uwo bamubwiye ko ari se bamubeshe ahubwo bagomba gucika bakava kukirwa gusa ntabwo byari byoroshe kuhacika . Muri Eclipse divisin ho bari bamaze kubona Data zose za General. Ese ni iki cyakurikiye ? Twikomereze …
MBERE YO GUKOMEZA GUSOMA INKURU , BANZA UMENYE IBI. UBU INKURU YA MY SUPER BODYGUARD IZAJYA ITAMBUKA BURI MUNSI EPISODE 01. ISAHA 19H30. WOWE UJYE USURA URUBUGA UZAJYA UYISANGAHO.
Ikindi ndasaba weho usoma iyi nkuru wampa igitekerezo muri Comment ukambwira uko uyibona . Icyo twakuramo cyangwa se tukongera kugira inkuru ikomeze kunoga.MURAKOZE !
Dutangiriyr mukirere cyo kukirwa aho EM wambaye suti ari kugurukana Chance bacika. Inyuma yabo haturutse indege ziza zibarasa. EM ari kugerageza kugenda akwepa amasasu ariko ntibyoroshye. Sasa ndebera uko yakazamutse hejuru yageze kuri yangabo ikinga akaba ati nayo ituma ikirwa kitagaragara agonzeho ingabo iba irakomeye bahita batandukana na Chance . Dore ngo Chance aramanuka butosho ntanumutaka afite. EM gushaka kujya kumusama indege ziramurasa ahugira gukwepa ari nako Chance akomeje kugenda amanuka hasi . Kumbe uko ibyo binaye Diogene we yaramaze kugera kukirere cyo kukirwa ubwo yahise atangira kurasa ingabo irinze ikirwa ariko aboneza ahantu hamwe ngo arebe ko hafumuka bakanyuramo ariko ingabo irakomeye ! EM abona Chance nashika hasi araza kuba yapfuye ahitamo kwiyambura akaboko kamwe ka Suti karangije kamanuka kihuse kiyambika kukaboko ka Chance atari yagera hasi karamuzamura . EM yiteguye kongera kumufata ariko kubera kurangara indege zamurasho Suti ihita ikwama itangira kwanga gukora kandi niyo yarimo kubagurutsa !
Tuze muri Eclipse Division aho SR aryamye , Umubiri we bari kuwuscanner bareba ko ntakidasanzwe kimurimo. Mubwonko bwe hari Chip babonyemo ari nayo imuha imbaraga zo guhakinga akoresheje ubwonko bwe nka Computer. Umusaza ati “ndabona Dr Alfred yaramugize ikindi kintu. Amaraso ye hongewemo andi agiye atandukanye ibimugira umuntu udasanzwe . Gusa nkurikije uko mbibona ndetse namakuru twakuye kuri Chance (mwibuke zari Code zerekana uko bakoze SR ari nabyo General yahoraga ashakira chance) izi mbaraga zabasha gukora ari uko zikorewe activation na code ziravuga ko uwo kubikora ari Chance ariko ntizivuga ngo azabikora ate”
Dickson ati “icyo nanjye nicyo kiri kumbabariza ubwonko ntekereza uko bizagenda. Yego twahaye General ibyo ashaka kugira tubashe kuronka imipangu ye. Ntagihe dufite cyo gutinda kuko we ubu tuvugana ndakeka imigambi ye igeze kure”
Kuri EM uko bakamukomye yakoze kugutwi ahamagara Diogene urimo kurasa mundege ati “nge suti yanjye barayangije vuba irajya hasi . Fata uwo mukobwa uri kuzamukira kukaboko ka Suti yanjye mugende jye mundeke”
Diogene we amasasu yarekuye menshi aboneza ahantu hamwe gusa ariko Shild iri hano irakomeye. Nyuma yamasasasu yaratoboye aribwo Chance akaboko kamunyuza aho Diogene afumuye karamuzamukana ahita akingura indege karamwinjiza. EM we yari yasigaye ahanganye n’indege azibuza gukurikira Chance Suti yashizemo umuriro irazima arangije ahanukana nayo butosho. Byose Diogene abibona usibye ko ntacyo yakora usibye gucura umukobwa akagenda !!
General we ntanikibazo afite. Ahubwo turi kumubona yinjira aahantu mucyumba arikumwe na Tina . Mukwinjira hari uwo yahasanze uhafungiye a, ntayundi ni Christina kumbe yari yamufashe . Tina amubonye arikanga ati “uyu nawe ninde nyakubahwa ? Yaje ryari ubundi ?”
General asekamo arangije ati “nubwo waba wizera umuntu kajana kabone nubwo yaba ari umuvandimwe wawe , ntukamubwire amabanga yawe yose kuko umwanya n’umwanya yaguhinduka kandi ntayindi ntwaro akoresha akurimbura atari yamabanga yawe”
Tina yumvise iryo jamb o arikanga atangira kwibaza ko General yaba yamuvumbuye ko ari maneko wa Eclipse Division Gusa General arikomereza aza imbere y’umukobwa arangije aramusuhuza ati “miss christina nizere ko umeze neza kandi wanishimiye murugo hashasha “
Christina ati “wowe urinde ?”
General ati “oooh , birashoboka ko utanzi ariko ngewe burya ndi inshuti. Uri kugutwarira umugabo ni umwanzi wawe nanjye ni umwanzi wanjye . Rero kuva dusangiye umwanzi ndakeka aricyo gihe cyo gukorana”
Christina ati “uravuga Chance ?”
General ati “exactly!”
General ahita ahindukirira Tina ati “gen̈daube wita kubindi ngewe mbe nganira n’umugeni”
Tina ntacyo yari burenzeho usibye kugends gusa agenda yibaza ko yaba yavumbuwe kuko si kenshi General yajyaga avuga amabanga amuhishe !
Muri Eclipse division Diogene yahagejeje Chance , Chance nagahinda kenshi kubyo aboneye kukirwa ntakintu cyo kuvuga yari afite . Feri yambere akinjira yahise abona SR aryamye aza amwirukira ariko baramufata ati “ntiwemerewe kumwegera”
Chance arabaza ati “gute mumbuza kwegera Mateo ?”
Dickson ati “mumategeko y’ibanze tumaze kumenya ni uko kumwegera weho umufitiye amarangamutima bimuca intege kandi niwe wenyine wo kudutabara”
Chance ati “ariko muranshanga , kubatabara no kumwegera bihurira he ?”
Dickson ati “uri urufunguzo ariko kandi uri uri na Destroyer !”
Chance araseka ati “kweli isi yanyikaragiyeho , bambeshe ngo mbonye Data ,none ngiriwe amahirwe yo kubona uwo nkunda ngo simwegere!”
Bose bararebana cyane ko bazi neza ko atakundana n’umurinzi we kuko bimusha intege none umukobwa tayali yamaze gukunda SR.
Uko byose bibaye Christina yabyerekwaga bivuze ngo General nawe afite uko areba muri Eclipse Division afiteyo Connexion !.....LOADING EPISODE 08.
NIKI KIZAKURIKIRA ?
EJO DUHURIRE HANO AMASAHA NI YAYAYANDI
Comments