
Episode 08 yarangiye Chance aseruye ko akunda Mateo ariwe SR (Spectral Rise) kandi tuzi neza ko gukundana kwabo bica intege SR akaba yanapfa. Ese niki cyakurikiye ? Dukomeze…
Dutangiriye muri Eclipse Division kuri Chance wabasaranye nabo bamubuza kwegera SR . Ako kanya SR yarakangutse arangije arabyuka bose bacecekera rimwe ahubwo baramwitegereza gusa. SR ntakuvuga yabanyujijemo amaso umwe kuyundi ageze kuri Chance ahita amuhamagara mwijwi rituze ati “Chance !” Chance nawe yumvise amuhamagaye mwizina amenya ko akangutse nka Mateo ahita aza yiruka ahita amuhobera arinako arira !”
SR nawe azamura amaboko aramufata , bose babireba !!
S R yeguye Chance amuhanagura amarira kumaso ye ati “humura wirira ntacyambayeho”
Chance apfunagirika ati “nsezeranya ko utazongera kwishira mubyago!”
SR mumutima aribaza ati “ibihe byago ?” (Mwibuke we ameze nkurimo 2) ntiyabitindaho ahubwo arasubiza ati “ndagusezeranya !”
Kuruhande Dickson yarabirebye arangije azunguza umutwe mumutima arivugisha ati “ntibishoboka ko mwakundana urugamba rudutegereje ntabwo rusanzwe kandi nimwe batabazi dufite gusa “
SR ahita ahindukira areba Dickson ati “uruhe rugamba ?”
Dickson arashiduka ati “ubashije kumva nibyo ntekereza ?”
Kukirwa ho nyuma ya Christina kuganira na General ,turabona General ari mubyuma ndetse na Christina. Bombi hari imiti iri guterwa mumibiri yabo ubanza nabo bashaka kuba abadasanzwe nkuko SR na EM bameze. Tina kuruhande yarabibonye ahita asohoka ajya ahiherereye mucyumba cye avanayo phone idakoresha network zo kukirwa yohereza message muri Eclipse Division.
Mugihe yohereje ubutumwa yagiye guhaguruka ngo agende ahindukiye yasanze imbunda bazimutunze. Tayali bamuvumbuye !! Baramufashe bajya kumufunga.
Muri Eclipse Division ho , SR arimo kuvuga ati “ubwo narinsinziriye ,narimo kwibonamo abantu 2 nkibura uwo ndiwe wanyawe. Hari umugabo waje arambwira ngo noye kwibesha. Ndetse ngo ntekereze aya magambo [Hariho amabwiriza ariko kandi ntanayahari]. Mugihe nari nkibitekerezaho numvise ijwi rya Chance arimo arira arangije kuvuga ko ankunda nibuka ko kumabwiriza 3 ngenderaho ntarenga harimo iryo kudakundana nawe. Nibuka nanone ibihe twamaranye ko uko namwegeraga umubiri wanjye wahindukaga. Kandi ubwo yaba mubyago nanjye niyumva nabi. Niko kuvumbura ko mukunda. Ndangije mbihuza n’amagambo wamugabo yambwiye ndangije ndasemerera ati “Ndagukunda Chance” nkimara kuvuga ayo magambo nahise noneho nibona ndi umwe. Mission yanjye ni iyo kumurinda ndetse ngahagarika General”
Dickson ati “ Dr Alfred rwose yari umuhanga . Yaragukoze arangije ashiraho amategeko atariyo azi neza ko igihe uzaba kumwe na Chance uri kumurinda bizarangira mukundanye kandi yari azi neza ko ukwo gukundana kwanyu arikwo kuzafungura imbaraga zawe zose”
SR arahindukira afata amaboko Chance ati “Ndagukunda Chance”
Chance nawe ati “nanjye ndagukunda Mateo !”
Bahita bahoberana maze SR ati “ubu noneho nduzuye , nakuzuza inshingano zanjye!”
Nkuvane aho barimo kuganirira . Diogene we kuvana nuko barimo kuvuga kubyinkundo yari yahise yisohokera aza hanze. Avanayo agafoto kuwari umugore we wishwe kubera gukunda ibyisi kwe kwo kwakira amafaranga. Bikarangira bamutegetse kwica nyuma nawe bakaza kumwica ibyahitanye umugore we. Yaje hanze yitegereza agafoto ,amarira amuzenga mumaso ! Akiri aho Clara yaturutse inyuma amukora kurutugu undi arahindukira. Clara ntacyo yavuze usibye kumuha agatambara yihanagurure. Diogene yarihanaguye arangije ati “Thanks”
Clara arasubiza ati “you are welcome, birumvikana ko ukimwibuka ariko gerageza wihangane kuko nawe aho ari ntiyifuza kukubona utishimye!”
Diogene yemera akoresheje umutwe biboneka ko agahinda ari kenshi muriwe !!😪
Tugaruke kukirwa, Tina nyuma yo gufatwa baragiye bamuhambira amaboko ubundi bajyaho barahondagura bamubaza uwo akorera ariko yanze kuvuga. Umusirikare mukuru yegeye imbere ati “Tina urakomeza kwanga kuvuga urakomeza kubabazwa. Icyiza wambwira nkakureka”
Tina wabaye intere kubera gukubitwa aho kuvuga yamuciriye mumaso umugabo ararakara ahita amukubita urushyi rwiza arangije ati “mukomeze mumubabaze bihagije mpaka avuze”
Ahita asohoka natwe dusigara twumva urusaku rwa Tina gusa arimo gutaka cyane !
Muri Eclipse Division ho nyuma ya SR kuba full activated kubera urukundo rwe na Chance ntakindi cyakurikiyeho usibye guhita baza bakicara nawe akajya imbere kubasobanurira plan igiye gukoreshwa.
Yaratangiye ati “ General muri virus ye harimo Dominus-X .iyi niyo arimo gukoresha akora activate ya virus kumuntu wese ugendana virus ye. Bivuze ngo ndaza gukenera imbaraga za EM (mwibuke we ni Emotion Controler) ngo abashe gukontroler ubwonko bwabanduye bose”
EM arabaza ati “abanduye ni benshi ,ntabwo nabasha kuba controler”
SR ati “ibyo nabitekerejeho kare (Mwibuke we ubwonko bwe bwihuta kuruta mudasobwa) turakora utumashine turaza gushira muri za drones turaza kugenda aho abanduye bari noneho weho urakontorora kamwe bwose bukugendereho ubundi babashe gutuza tubahe urukingo batuje”
Dickson ati “yego baraza kuba batuje. Ese urukingo turarukura he ?”
SR ati “ubu tuvugana ntagisubizo mfite, amaraso yanjye arimo Quantum Neural Fusion, tekinoloji ikoreshwa muri labo ihuza quantum computing n’ubwonko, ikamuha ubushobozi bwo kwinjira mu mateka cyangwa mu mikorere y’ibikoresho bya electronique ndetse mfite na Telekinesis (Scientific ) ubwonko bwanjye bufite ubushobozi bwo kurema imbaraga za electromagnetism zihagije ku buryo bishobora kwimura cyangwa kugenzura ibintu bitandukanye. muri make njye ndi Neurokinetic Field – urubuga rw’imbaraga ruterwa n’ubwonko bwe, rutuma ahindura ibintu adakozeho. Muri ibyo byose ndakeka uwayakoresha yabyara urukingo ariko ntabwo rwaba rwuzuye hari ikindi kiburamo”
Dickson ati “kora research muri data twakuye kukirwa kwa General urebe ko ntacyadufasha”
Ako kanya ubwonko bwe buba bwinjiye muri Data butangira gushakisha buri file imwe kuyindi. Arangije arasubiza ati “ntacyadufasha mbonyemo . Nicyakadufashije file zarimo zarasibwe . Nagerageje gukora back up ariko yanze”
Bose bubika imitwe bayoberwa icyo gukora maze Chance kuruhande atekereza neza arangije ati “mfite igitekerezo !” Bose bahindukirira rimwe kumureba !!!! ….LOADING EPISODE 09.
ESE NI IKIHE GITEKEREZO ?
Comments