
Episode 09 yarangiye Chance avuze afite igitekerezo kuri anti virus yakwica virus ya General yarimo kwica abantu mumugi hose abandi ibahindura za zombies. Ese cyari igitekerezo kihe ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri President aho nawe ari mubwihisho. Yabwiye General umurinda mwibanga ati “fata indege ujye kukirwa ubwire General ahagarike Virus ari gukoresha ugutandukanye n’itegeko namuhaye. Ahubwo akoreshe project x ahagarike aba buyita Eclipse Division”
Undi ati “sawa nyakubahwa!”
Sasa ndagirango usobanukirwe inkuru neza. Uyu president niwe wahaye akazi General ngo akore virus ndetse nazangabo zidasanzwe arizo bita project x ngo azabikoreshe ayobora isi . Gusa birangiye ahubwo General arimo gukora ibyo ashaka bitandukanye n’umupangu wari uhasanzwe wo kwanduza virus mubihugu maze akifashisha anti virus n’ingabo zidasanzwe abiyobora.
Twigarukire muri Eclipse Division , Chance yaravuze ati “mubigize SR ndakeka harimo n’ibindi byahishwe. Data yari umuntu ukunda kuvugira mumarenga cyane. Niba yarabashije gufunga imbaraga za SR akoresheje amarangamutima yacu twembi ,wasanga hari n’irindi banga rihari ryadufasha kubona anti virus”
Babitekerezaho maze Jeanne wicaye umwanya muninu ntakintu ari kuvuga ati “virus yandurira mumwuka. Bivuzengo umuntu ukomeye yegereye urwaye agomba kwandura. Diogene ,SR na Chance nibo bigeze kwegera hafi yamazombies. Diogene na Chance bo baribambaye ibibakinga guhumeka umwuka wo hanze mugihe Mateo ntakintu yari yambaye. Yego we birumvikana afite ubudahangarwa mumubiri we ariko se SR niba utakandura virus ntabwo wayanduza ?”
SR arasubiza ati “nayanduza muminota 20 kuva aho mpumejeye umwuka urimo virus”
Jeanne ati “mfite option twageragerezaho, Umuntu mwahuye muri iyo minota ni Chance ndetse na Christina waje kugutabara, ndakeka hagati ya Chance na Christina harimo ibanga rihishwe”
SR abitekerezaho yibuka umusi se wa Christina abashingiranya akamubwira kuzamurinda cyane, anibuka ko se wa Chritina mugupfa yatumutse yaravuze ati “ndakeneye gusuzuma umubiri wose wa Chance twiherereye”
Bose barikanga gusa we arakomeje kuko yahise afata akaboko Chance amwinjiza mucyumba ndetse anakuraho Camera y’icyo cyumba !
Kukirwa ho Tina ameze nabi cyane ariko yanze kuvuga uwo akorera. Umukuru w’abarinzi ati “mumusukeho amazi akanguke mukomeze kumubabaza mpaka avuze”
Ako kanya umurinzi umwe yavuyeyo ati “nyakubahwa ufite umushitsi”
Ahita ahagaruka ajya kureba . Kumbe ni yantumwa itumwe na President.
Intumwa ati “ndashaka kubonana na General”
Umurinzi ati “General ntabwo wamubona aho ari arahuze kuburyo atabasha kuvugana n’umuntu numwe”
Intumwa ati “genda umubwire ko ai ubutumwa kuva kwa president !”
Umurinzi ati “turetse ubutumwa uzanye yewe na president ubwe ntiyabasha kumubona”
Intumwa ihita itunga imbunda umurinzi abandi nabo bazitunga intumwa. Intumwa iti “iri ni itegeko rya President , ntabwo rigomba gusuzugurwa”
Umurinzi ati “ndakeka uri kwibeshya , General niwe uyoboye isi ntabwo ari aba president. Rek a nava muri operation ye ubindi muzamenya General uwariwe !”
Tuze muri Eclipse Division , nyuma y’umwanya Chance na SR bavuye muri cyacyumba , Chance aza we yanahinduye n’imyenda . Abandi bamurebye amasoni yaramufashe areba hasi mugihe SR we yahise aza imbere kuri board ati “Dr Alfred ajya kuduhuza wasanga hari icyo yari yatekereje . Muri codes ziri mumubiri wa Chance harimo iyerekana ko amaraso yacu yombi tuyahuje havamo umuti , gusa harakenewe nandi yundi wagatatu kuko twembi uko turi 3 dukoze uruziga”
Dickson ati “uwagatatu yaba arinde sasa ?”
SR ati “byanze bikunze ni Christina ndetse n’uguhura kwanjye nawe kurabigaragaza ndetse nuwotwaga ko ari se yari programe ya mudssobwa kuko amaze kumugeza mubiganza byanjye yatumutse nkumuyaga”
Jovias ahita yinjira ati “amakuru mabi ! Maneko wacu bamuvumbuye”
Kuri Diogene we Clara yaragiye amwitaho mpaka biza kurangira aryamye kubibero bye arasinzira. Clara yaramwitegereje asinziriye arangije arivugisha mumutima ati “agahinda kawe gafite ishingiro ,gusa ugomba kwiyakira ubuzima bugakomeza. Ntampamvu yo guheranwa n’agahinda”
Ako kanya amasaha bambaye yarasonye ahita akoma Diogene bigaragara ko bari bahamagawe byihuta indani.
Tuze kukirwa, intumwa ya President yabonye itazabivamo kandi neza byanze ko ibonana na Na General ihitamo kwigendera . Yazamuye indege mukirere ariko itari yagera kure y’ikirwa yararashwe indege iturikira mukirere! Kumbe ni wamurinzi wa General wari umwirasiye ngo atajya gutanga amazimwe kwa President . Gusa uko ibyo byakabaye na President yari yabiketse ko General yamugambaniye. Uko ibyo biba ninako Muri Eclipse Division ho bamaze gufata sample y’amaraso ya SR ndetse na Chance bagiye gutangira kuyigaho.
Dickson ati “SR ugiye kujya kuri mission yambere. Uyu mukobwa yitwa Tina”
Akimuvuga gusa SR ati “namaze gusoma details ze zose”
Diclson ati “Byiza noneho, Diogene ugomba kujysns nawe utwaye indege”
Diogene atindaho gusubiza maze Clara ahita yitanganiza ati “Diogene ntabwo ameze neza , reka ngende mutwaye ngewe”
Dickson ati “wowe umenyereye intambara zo mukirere ko wirirwa kuri mudasobwa ?”
SR ati “ndabona abibashije twajyana ntakibazo”
Dickson ati “mwitegure noneho!”
Chance afata akaboko SR ati “wibuke isezerano wampaye !”
SR arasubiza ati “humura ndabyibuka kandi ndaza kubirinda !”.........LOADING SEASON 06
ESE BARAZA KUBASHA KUZANA TINA?
GENERAL WE NI IBIKI ARIMO KWITERA ANABITERA CHRISTINA ?
Comments