Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twasize ... Murugo rwa mwarimu Marie arimo kumpunga akikubita hasi umutwe ukameneka hanyuma nkamukenyeza igitenge kugirango abaza kumubona batekereze ko yanyereye akikubita hasi...
.
ADS
..
Muri ako kanya ndimo mukenyeza, narimfite ubwoba intoki zange zaratitiraga nagiraga vuba vuba kugira ngo hatagira uwinjira agasanga nkiri munzu ye kandi ntagushidikanya bari kuvuga ko aringewe wamwishe cyangwa se nkaba nashakaga kumufata kungufu akampunga nkamukurikirana
kugeza aguye hasi. ntabwo nashakaga kuzasazira mumunyururu,
.
Rero niyo mpamvu namukenyezaga vuba nubwo amaboko yange nayumvagamo ibinya adafata neza bitewe nubwoba mukanya gato nari ndangije hanyuma ndasohoka
Gusa ubwo namaraga kugera hanze nagize ingorane. ikibazo nuko ubwo namaraga kugera hanze hari umwarimu twahuje amaso yarambonye ko mvuye munzu ya madamu Marie.
..
Yarahagaze imbere yi nzu ye murabizi ko abarimu bakunda gucumbika ahantu hamwe iryo shuri bakoraho rifite amacumbi
Igihe namaraga guhuza amaso nuwo mwarimu akambona, nange nkamubona nagize ubwoba
Nariyumanganyije mera nkudafite ikibazo nakimwe nkomeza gutera nsohoka neza. naciye iruhande rwe mbona ntabwo amvugishije nkomeza ntera nerekeza kw'ishuri,
.
Maze kwinjira mw'ishuri nahise mfata igikapu cyange ndasohoka ndataha kubera ko ntakanyamuneza nari ntewe no kuguma aho kw'ishuri bitewe nibyari bimaze kumbaho kandi nge ntabushake nabigize mo. ntabwo nishinjaga amakosa ngewe ntacyaha nishinjaga ahubwo byose amakosa yose nayashinjaga ya wolf yandumye kukuboko.
.
Nagendaga mu nzira ntishimye nagato kandi ni mugïhe ntabwo nari gushobora kwishima nziko uko meze gutumye umuntu atakaza ubuzima bwe..maze gushyika murugo, ninjiye munzu
Ariko ngeze muri Salon nabonye agapapuro kumeza nagize amatsiko yo kumenya ibyanditseho nuwabyanditse ntatindiganyije nterera igikapu muntebe ntora Ako gapapuro ntangira kugasoma. dore ibyari byanditseho.
.
...."Joseph mwana wange nuza urebe ibyokurya aho mu kabati
kubera ko uyu munsi, ngewe na So turaza gutaha dutinze bitewe nuko twatashye ubukwe bw'inshuti yacu"
.
Ndangije gusoma Ako gapapuro
nongeye kugaterera kumeza hanyuma ninjira mucyumba cyange mpita nirambika kuburiri
kubera ko ntamutima wo kurarikira ibiryo nari mfite habe nagato ubwo namaraga kwirambika kuburiri natangiye gutekereza nibaza uko ibintu bizagenda..nibamara kumenya ko madamu Marie yapfuye nuko bizagenda nibaramuka bamenye ko aringewe wamwishe.
.
Bitewe no gutekereza cyane nkazimirira mu isi y'intekerezo ibitotsi byarantwaye ndasinzira.
.
Nararyamye mpaka kangutse aruko numvishe umuntu urimo gukomanga ku irembo, maze kumva uwo muntu urimo gukomanga, nagize ubwoba ntakereza ko baba nabimenye ko aringewe wishe Madamu Marie.
none bakaba bazanye na Police kundeba nabanje kugira ubwoba bwo kujya gukingura ariko uwo muntu yongeye gukomanga, ndikaruma ndahaguruka kugira ngo jye kureba uwo ukomanga,
.
Narasohotse ariko mutima uri mukirere ubwo namaraga kugera kwirembo ngakingura umutima warakubise "paah..paah" niko mutima wateye maze gukingura ngasanga uwakomangaga Ari Sophia.. yambaye akajipo kagufi
Kagarukira hejuru yamavi ndetse nagapira gato kamufashe nako kagarukira hejuru yumukondo.
maze kumubona we ndetse nibyo yambaye naramubajije.
Nti"ubuse uragenzwa namahoro ko uje kundeba nimugoroba"
.
Sophia ati"..Haa nawe Joseph nicyo nkukundira, ukuntu usetsa wowe ntanubwo uranansuhuza ntabwo Uzi ukuntu mukobwa wagupfiriye yiriwe ntabwo uranyakira, ngo umpe karibu munzu mpine akagongo ..ahubwo unyakirije ibibazo bitabaho..hoshi tubanze twinjire ibyo uraza kuba ubimbaza"
Amaze kubaragura ayo magambo
naratekereje ati..Aah mbega umukobwa"
Hanyuma muha inzira. yinjira munzu no muri Salon aricara nange nicara hakurya ye hagati yacu hacagamo imeza. tumaze
kwicara nibwo yatangiraga kumbaza.
Ati." None ko watashye kare wabaye Iki ufite ikihe kibazo?"
.
Ngewe nti"numvaga meze nabi"
Sophia ati"nange numvaga ngukumbuye cyane niyo mpamvu nje kugusura"
.
ibyo yabivuze arinako ahaguruka
ava hamwe yari yicaye ansanga aho nari nicaye akimara kungeraho akicara ubwo nyine yahise azana iminwa kuyange
duhita dutangurira guhana indimi
Nange nari mbangutse cyane
nahise ntangira kumukuyakuya umubiri wose mwagaza gahoro gahoro ibyo byose nabikoraga nibagiwe..burundu ko ndimo gu kora amakosa. ibintu ntemerewe
.
***
Cyakibazo mfite cyo guhinduka impyisi cyatangiye igihe Sophia yararimo kugirageza gufungura umukandara w'ipantaro ubwo nyine nahise mwiyaka mpita muhunga nicara kure ye Kandi muteye umugongo maze kumwiyaka nk'amuhunga..
yarabwiye
ati" ubundi Joseph kubera iki burigihe iyo tugeze kurako kagero uhita unyiyaka ukampunga?...".
.
Ngewe nihutira kumusubiza.
Nti"...ndumva ntamez e,..."
ariko ntarangiza yaciye mu ijambo ambwira ati.."Vaho... Niko usanzwe. iminsi yose uhita utanga impamvu zurwitwazo Kandi ntanubwo ziba zumvikana wasanga ahubwo ufite ikibazo.
cyangwa nawe wasanga uri muri babandi baryamana bahuje igitsina ukaba uri umutinganyi."
.
Ibyo yabivugaga arinako arira
nukuri uwo munsi Sophia yarantangaje bwari ubwambere mubonye afite umubabaro ..
yankubitaga ifupfutsi arinako antuka ibitutsi bibi ngizengo mwegere muhoze yarimyoje arangije ahita ahaguruka yivumbuye arasohoka
nagerageje kumuhamagara ariko biba imfabusa uwo munsi, mubuzima nzamfa ntawibagiwe
kubera ko nagezweho ni bintu bibiri byambabaje cyane nahise mbona ko iryo ariryo herezo ryukundo rwacu kandi byara garagaraga irya joro ntabwo nigeze ntora agatotsi. kubwibyo bibazo.
.
Mu gitondo ndi ku ishuri nari mfite amatsiko atera umwuma. yo kumenya uko madamu Marie amerewe, uwo munsi ntabwo nari mfite umwete namucye wo kwiga ibyuko ntameze neza david wa muhungu twicarana yarabibonye maze bituma ambaza icyo uwo munsi nabaye
.
Ati"Uyu munsi wabaye Iki ko udafite akanyamuneza usanganywe?"
ndamusubiza
Nti".meze neza ntakibazo nakimwe"
David ati" ese ibyaraye bibaye ku mwarimu w'icyongereza wabyumvishe?"
Ndatangara ati", nibiki byaraye bimubayeho?"
niko namubajije nijijisha ngerageza kumuhisha ko mbizi,
.
David ati"urumva Ejo nimugoroba bamusanze iwe murugo munzu muri Salon ya guye hasi yatakaje ubwenge ari
mo kuva amaraso mu mutwe.
bahise bamutwara kwamuganga ubu ngubu ntayandi makuru ye mfite"
ariko akirangiza kuvuga gutyo narebye kumarembo yikigo mbona imodoka ya Police irimo kwinjira..imaze kugera mw'imbere yarahagaze maze havamo abapolici batatu umwe muri bo ahetse imbunda maze binjira muri bureau. hashize akanya gato binjiye.. barasohotse noneho bari kumwe
nawa mwarimu umwe wa mbonye nsohotse munzu ya madamu Marie umutima warakubise.
.
Maze mpita mbibona ko ngiye kuzavundira muri casho bamaze gusohoka muri bureau. bahise baza aho mu'ishuri nigamo maze mbona uwo mwarimu. arimo kureba hirya nohino asa nkurimo gushakisha umuntu,
muruko kureba hirya nohino byarabaye duhuza amaso tukimara kuyahuza, yantuze urutoki yereka abo bapolisi..
Avuga ati"nuriya..." ..
.
Biragenda bite?
Sibwo afashwe?
Bo baramugeza yo se?
Barafunga umwana muto se?
Birumvikana ibye birahita bimenyekana.
Siga comment, bundi mu dukomeze.
.
Udacikwa na Episode 13
.
NewtalentsG
Comments