logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG 
.

ADS
.
Dukomeze.
.
maze kubona ko uwo tugonze Ari  Dominic. bivungwa ko ariwe Papa wange naramwegereye ndamubwira nti"mutubabarire rwose ntabwo twari twakubonye ariko nirezereko utababaye ?"
Dominic ati"Ahaha ntakibazo nabaye nonese ntabwo ubizi ko imibiri yacu Itajya ipfa gukomereka ?"
.
"Nonese nkubu muri rino joro warugiye he?"
Maze kumubaza gutyo yiyumvuriye akanya gato .
Ati"nari ngiye mumugi gushakisha ubuzima kugira ngo nzagaruke kubana,  numuryango wange mfite amafaranga "
Amaze kubwira gutyo nahise menya ko burya nubwo ameze gutyo agikunze umuryango Kandi ko yumva agifite ishingano zo kwuwitaho nahise musubiza
Nti"byaribyo kandi nibyiza gusa 
Ariko ubu tuvugana Mama Ari guhumeka umwuka wanyuma 
Hari kubura gato ngo apfe kubera ko yabuze amaraso ubu twari tugiye murugo kugira ngo turebe ko twabona uwakwemera kumuha amaraso"
"None arwariye he?"
Ngewe nti"arwariye mubitaro"
Dominic ati"jya mbere nge kuyamuha/"
Maze kubwira gutyo nahise nibuka ko nawe nyine amaraso ye Ari uruvangitirane rw'impyisi n'umuntu Niko guhita musubiza
 Nti" Wowe ntabwo byashoboka kubera ko uramutse uyamuhaye waba umwanduje iyo ndwara ugendana  nawe yazajya ahinduka"
Ariko Dominic yaransubije ati"oya ntakibazo nakimwe yagira ntabwo Nshobora kumwanduza binyuze mumaraso kereka gusa murumye namenyo kandi  ntabwo ngifite imbaraga nkizakera no guhinduka bisigaye bingora. ahubwo ngwino tugende
nge kuyamuha ataraduca mumyanya yintoki"
.
Maze kumva avuze gutyo kandi kare twari twabuze uyaduha nahise mwemerera duhita twurira imodoka tumaze kwicara 
Mumodoka nabonye Jacob abaye nkugize ubwoba aríko naramuhumurije mubwira ko ntakibazo ko ariwe ubinsabye  ko twajyana kubitaro akayamuha mubwira ko kandi ko ibindi byose ntakibazo cyabyo  murako kanya umutima we wasubiye mugitereko akata imodoka maze dusubira kwamuganga.
.
Tugezeyo twahuriranye nawamuganga watubwiye uko ibintu bimeze cyagihe kare twarahuriranye yarasohotse maze duhita tumubwira ko tuzanye ushobora kuduha amaraso wo muganga aravuga 
Ati"naze rero dugende umwanya utarangira".
Dominic yahise ajya imbere binjira mukindi cyumba bamaze kwinjira Azizah yarambajije 
.
Ati"ubwo mumutwe urakomeye neza ntakibazo nakimwe ufite?
uriya niwe uzanye ngo uhereze amaraso Mama wawe?"
Ngewe nti"nonene se nari kubigira nte ko ariwe nari mbonye hafi kandi humura rwose uriya niwe Papa wange umbyara/"
maze kumubwira gutyo nabonye ababaye nkugize igihunga kandi atangaye ariko agitangariye ibyo Dominic yarasohotse hanyuma na wamuganga nawe asohokanye ushashi ya maraso.
.
Papa amaze gusohoka natekereje ko akomeza akaza aho duhagaze akatwiyungaho tukaba dutera Inkuru ariko naratangaye mbonye aduciyeho atanavuze atera agenda mbibonye uko nahise mukurikira 
Maze ndamubaza 
Nti"Nonese ko ugiye kandi Mama atarakira?"
.
we ati"..nonese ntabwo nari nkubwiye ko ngiye mumugi gushakisha amafaranga kugira ngo ninyabona nzahite ngaruka kubana numuryango wange mfite amafaranga  naho  Mama awawe mukanya araba akize kubera ko ariya maraso  muhaye ntabwo asazwe"
.
Ngewe nti" urumva ntabwoba ufite ko uzahinduka imbwa uri mumugi?"
Papa ati"ubushobozi bwose nari mfite bwo guhinduka bwamvuyeho igiye ya mizimu yasubiraga iyo yaje iturutse ubu bisa nkubwarangiye ubushobozi bwose burenze narimfite niwowe ubusigaranye"
Papa yarakomeje ambwira ko muminsi itanu iri imbere nzahinduka imbwa yanyayo yaranyihanangirije abwira ko mbere yuko iyo minsi itanu ishira ngomba kujya kure yabantu  Kuko uwo nzashinga amenyo tayari nzaba mwanduje yarongeye Kandi abwira ko uwo naruma nkamushinga amenyo ,
uwo  muntu yasara cyangwa akaba igicucu muriyo minsi itanu 
Ko nyuma yaho azakira yabwiye Kandi ko uwo munsi wa gatanu
nimbinduka worf nzica uwariwe wese uzaba uri iruhande rwange 
Amaze kubwira gutyo amutima warandiye maze nibuka rwarugendo ruteganyijwe rwo kujya kureba amateka yigihugu .
Kuko nabaze iminsi mpereye kuruwo turiho maze mbona umunsi wagatanu hura neza neza nurwo rugendo.
.
ngitekereza ibyo nabonye Papa ageze nko muri metero icumi agenda maze mpita muhamagara ..."Papa..." 
maze kuvuga gutyo yarahindukiye arandeba aramwenyura hanyuma akomeza urugendo.

**
Nyuma yiminsi itatu gusa Mama yari yagaruye ubwenge ninawo munsi umugore wa Minani yadusuraga mubitaro amaze atubwira ko Sofia yabaye umusazi 
nyuma yaho atereye icyuma Mama ko abapolici bari baje kumuta muri yombi bamuretse
bitewe nubwo burwayi
.
***"
Maze kumva uko naratangaye cyane maze ntangira gutekereza ko byashoboko Sofia ataba yarasaze byanyabyo ahubwo ari amayeri kugira ngo icyaha yakoze kitamugaruka nkirimo kubyumviriza Azizah yarinjiye ari kumwe nu muganga maze uwo muganga amutwubwira ko tugomba kwitegura bakaduserera kubera ko Mama yari yamaze gukira arangije kutubwira gutyo yahise asohoka
.
Maze na Azizah aramukurikira 
wamugore wahoze ari uwa Minani ndetse na Mama baratangaye bamaze kubona Azizah Niko kumva Mama avuze 
Ati" uriya muzungu nuwahe ko ntari bwakamubone? ".
wamugore wa Minani nawe yahise  aMusubiza 
ati"hari gihe wasanga nawe Ari umuganga wahano!!"
Bose bamaze kubwira gutyo bibaza  byabacanze narabwiye 

Nti"uriya mukobwa rero ntabwo aru muzungu ntanubwo Ari muganga wahano. ahubwo nu munyeshuri yiga kuri ririha shuri nigaho ninawe wakoze igikorwa kinini kugira ngo Mama agarure ubuzima"
maze kuvuga gutyo nabonye Mama amera nkukangutse maze aravuga 
ati".ushatse kuvuga ko..."
.
Ariko atarangiza kuvuga Azizah yarinjiye maze aramwenyura hanyuma aravuga 
Ati"Joseph nimuze mwurire  imodoka dutahe na mafaranga Mama wawe yavuriwe namaze kuyishyura ".
Arangije kubwira yarongeye arasohoka akimara gusohoka Mama yaravuze 
ati"None Jose
Uyu muzungu mwamenyanye gute? Kubira iki se ndimo kumva avuga ikinyarwanda neza?"
ngewe naramusubije 
Nti"uriya numwarabu ntabwo arumuzungu kumenyana byo twamenyaniye ku ishuri "
.
Mama ati"Nonese ko nziko abarabu bakunze gukara Papa we uramuzi?"
Amaze kumbwira gutyo nahise nibuka ko ntamunsi numwe ndabona  Se wa Azizah ngiye gusubiza icyo kibazo Mama ambajije Azizah yongeye kwinjira noneho kurino nshuro ho,
yaravuze
 ati"...Mama byanze ko mwigenzaa tubafashe?"
ariko Mama atarasubiza naravuze ati"twagiye ahubwo "
nahise nkomanga kuri Mama
musaba kubyuka tukagenda 
yahise ambyuka maze turasohoka tugera hanze .hanyuma twinjira muri  ya Prado ya Azizah Jacob afatiraho turataha..turi hafi kugera murugo 
Narabeye mu 'idirishya ryi modoka haribyo nabonye ......
.
Irakomeza
.
Ariko se abonye iki? Ngo arihafi guhinduka ajye kure y'abantu.
iminsi itanu se ko iri hafi kurangira  Bizagenda gute?

.
Udacikwa na Episode 27
.
NewtalentsG 

Comments

: Komez