Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize turi kuva kwamuganga narebera mu idirishya nkagira ibyo mbona...
.
Ads
.
Nkimara kurebera mu'idirishya nabonye abana barihamwe batereniye mugakundi barimo kuvuza Induru ariko nitegereje neza hagati mu'imbere muribo harimo umukobwa wanduye cyane.yambaye imbyenda mibi arimo gukurubana imodoka ukoze mubikarito abana nabo bari nyuma ye bamukurikira bavuza induru mbese ubonako ko baryohewe cyane. uwo mukobwa mwitegereje neza nabonye Ari Sofia neza yari yarahindutse yaravundereye san.
.
Asigaye asa nabi maze kumubona ntabwo nakomeje kwibwira ko aribyo yigize ahubwo nabonye ko arugusara byanyabyo twakomeje urugendo
Mukanya gato cyane kakurikiye ,twari tugeze murugo tumaze gushyika twarasohotse Mama yinjira munzu hanyuma na muka Minani nawe adusezereho arataha ngewe na Azizah twasigaye aho Azizah yahise abwira ngo jye kubwira Mama ko nawe atashye nahise ninjira munzu,
Mbwira Mama ibyo Azizah antumye amaze kubyumva ya bwiye ko jya kumubwira akaza
Akamuvugisha. nahise nsohoka ngeze hanze nsaga Azizah yamaze kwinjira mumodoka.
.
Ndetse yamaze kuyatsa murako kanya Jacob ntabwo bari kumwe twari twageze munzira asigira Azizah Vola. Namubwiye ibyo Mama antumye. amaze kubyumva nabonye mumaso ye agira igihunga nubwoba ariko agerageza kubihisha Ariyumanganya arasohoka.
.
Gusa nange nari mfite amatsiko yo kumva ibyo Mama agiye kumubwira ageze hanze yagiye imbere mujya inyuma hanyuma twinjira munzu tugeze munzu mufata akaboko twinjirana mucyumba Mama aryamyemo .
maze kumushyikana..nagize akabazo Mama abwiye ngo ngewe ninsohoke mbahe akanya
baganire
Maze kubyumva nagize ubwoba
ntangira kwibaza ibyo Mama ashakà kubwira Azizah ngewe ntumva. gusa ntakundi nari kubigenza atarukumvira umubyeyi ngasohoka ngeze hanze
Mumbuga nahagaze umwanya muto nyuma yawo nabonye Azizah asohoka munzu arimo guseka mbonye aje arimo guseka naramubajije
Nti"Mama akubwiye Iki gitumye uza unezerewe gutyo?
Azizah ati"ntabwo narinzi ko Mama wawe asetsa kuriya pee"
"none akubwiye Iki ko utarimo kumbwira?!"
Niko namubwiye mfite amatsiko
Azizah ati"nzaba nkubwira turacyari kumwe reka ngende ni hute ndabizi ubu Papa yahangayitse yibaza aho nagiye"
.
ibyo yabibwiye yamaze kugera mumodoka atangira kuyikatisha
amaze kubwira gutyo ntajambo namusubije naricecekeye gusa afata umuhanda aragenda
.
***
Nijoro ryamye natangiye gutekereza uburyo Sofia yakira iyo ndwara yo mumutwe nubwo yari yambabaje mugushaka kwica Mama wange ariko maze kubona uburyo ubwiza bwe bwacupiye ntanuwamunyweraho amazi. byarambabaje numva mugiriye impuhwe ngikomeje gutekereza
nibutse ko Papa dominic yabwiye ko nsigaye mfite ubushobozi budasazwe kuburyo uwo naruma nkamushinga amenyo,afite indwara yo mumutwe yahita Akira ariko ko yaba yinjiye mubwoko bwi mbwa-muntu.
ubwo nyine nahise mfata umwanzuro ko ntabundi buryo ngomba gukoresha uretse gushakisha Sofia nkamuhenda henda kugeza mushinze amenyo
.
Nabonye ntabundi buryo uretse ubwo aho kuguma arumusazi byaruta akajya aba imbwa,umuntu ariko ntakibazo cyo mumutwe afite akongera akiyitaho nka kera akaba mwiza
maze kwiyemeza ibyo agatotsi karantwaye ndasinzira maze gusinziriza natangiye kurota twagiye murugendo turi mumugi muri Hotel. ushuri ryaduhitiyemo
ndi mucyumba ndikumwe na Azizah turimo kureba umupira kuri
Tereviziyo yariri imbere yacu ariko umukino umaze kugera aho ushyushye Azizah yafashe remote arabihindura ashyiramo
Amashusho yurukoza soni namfuye kubona ayo ma video numvishe mubiri wange utangiye kumera ibintu byibyoya nka bimwe byi mbwa maze murako kanya ipantaro nambaye
Itatabuka inyuma bitewe nuko numvishe inyuma umurizo w'imbwa usohotse.ntarasonukirwa ubirimo kumbaho amaguru nayo yaranyunyutse maze Ari gondeka nka kumwe mujya mubona amaguru na maboko y'imbwa bimeze amatwi yabaye manini amaherezo mvamo imbwa Nini yuzuye neza
murako kanya Azizah ntabwo yari bwakamenye ibirimo biba
Kuko yari yahugiye mukureba ayo mashusho ndangije guhinduka imbwa neza nahise nsimbukira kuri Azizah.. muharuza inzara kunda kuburyo nibyaho byavuyeyo muruko kumuharura yavugije induru
Muruko kuvuza Induru David yarinjiye.
atarabona ibirimo kuba nahise nimura mushinga amenyo mu'ijosi umutsi utwara amaraso ndawuca ntarabona ibyakurikiyeho narakangutse.
.
Maze gukanguka nihutiye kuraba kumaboko ko ndiho amaraso.
Ariko umutima wasubiye Munda
mbonye ko arukurota gusa .
ariko biteye ubwoba. Maze kurota ibyo nagize ubwoba ntangira kwibaza uko bizagenda
ibyo ndose nibiramuka bibaye
.
***
Mugitondo nariteguye nerekeza kw'ishuri hari kuwa gatatu bivuze ngo haburaga iminsi ibiri gusa urugendo rwo kujya ahohoze Ari ibwami rugatangira
uwo munsi ntabwo nigeze niga neza bitewe nuko ibyo narose byakomezaga kungaruka mumutwe...Isaha zo gutaha zigeze Azizah yansabye ko twanyurana mu isoko
.
Ntabwo nigeze muhakanira nuriya Prado ye turagenda dushyitse yo yanguriye imyenda
Myinza rwose yambwiye ko ariyo nzambara tugiye imurambya aho nyine ahahoze Ari ibwami yongera kubwira ko nibucya kuwa kane azaba yagize isabukuru kandi ko akeneye ko muriyo birthday party nazaba mpari
Namwemereye ko ntakizambuza
kuza muribyo birori nyuma twasezerenyeho ndataha ngereranyije igihe yari nka 17h00
.
Ndimo ntaha maze kugera hafi yo murugo nabonye ababyeyi ba Sofia bahagaze kumuhanda bifashe mumutwe bigaraga ko hari kintu batakaje narabegereye
mbabaza icyo baba batakaje maze Papa Sofia ansubiza ko Sofia yabatorotse akiruka ajya muri ryashyamba ribamo kmbwa nini maze kumva uko nabonye ko ariko kanya keza mbonye ko kumushinga amenyo nabajije aho yanyuze nahise niruka cyane jya mu'ishyamba.
.
Ndihafi kurigeraho ngeze ahantu
hari igiti nabonye umuntu aryamye munsi yacyo nahise negera gacye gacye. ngeze hasi ye nsanga ari Sofia Ari murinini
ntagutakaza igihe nagato nahise niruma cyane kugirango mpinduke imbwa kandi nibyo koko nkimara kwishinga ayo menyo nkumva ububabare nata ngiye kumva ndimo guhinduka.
maze mpita nzamura ijipo kugirango ayo menyo nari ndimo kumera nyamushinge ku itako.
Nahisemo aho kwitako bitewe nuko amaze gukanguka atari guhita ahabona.
nkirangira kuyamushinga yahise
akanguka akimara kunkubita amaso yashatse kwiruka ariko mpita mufata ukuboko murako kanya yatangiye kurira ansaba imbabazi.
Ambwira ko ibyabaye byari impanuka gusa ijambo yambwiye rikanzonga niri ngo ko yihinduye umusazi kugira ngo adafungwa akazamara hafi ubuzima bwe ari muri gereza.....
.
Irakomeza
.
Amurumye azigo yasaze none asanze yarisarishije. Aho niyaba ahubwo agiye gusarira ukuri?
.
Udacikwa na Episode 28
.
NewtalentsG
Comments