Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize Maze kuruma Sofia kugira ngo Akire ibisazi gusa nyine nawe yari kuzajya ahinduka imbwa kimwe nange maze kubikora yakangutse ambwira ko yari yarihinduye umusazi kugira ngo adafungwa ....
.
ADS
.
.
Amaze kubwira...ati"Joseph nukuri ngusambye imbabazi mbikuye kumutima gutera icyuma Mama wawe ntabwo nari nabipanze nange ntabwo nzi uko byaje pee
Gusa abantu batekereza ko nasaze burundu gusa ntakibazo nakimwe cyo mumutwe mfite bino byose nabikoze ntinya gereza"
Amaze kubwira gutyo natangiye kwicuza icyo murumiye nkamushinga amenyo gusa nkirimo gutekereza nibaza ingaruka zose bizamugiraho, Sofia yatangiye kwirebarebeba.
.
Wagirango harabintu bimuriye muruko kwirebareba yazamuye ijipo abona amaraso arimo gutemba ku itako rye rimwe namurumyeho amaze kuyabona yaguye mukantu arambaza..
Ati" aya maraso se avuye he?"
ngewe m'umutima wange ubwoba bwarandenze, Sofia akomeza kuzamura ijipo kugeza abonye hamwe namushinze amenyo
ngewe ho amutima warukomeje kunkubita amaze kubona aho ayo amenyo yibaritse yarahindukiye yubura amaso arandeba gusa ubwo yamaraga kubona yavugije induru ....
.
"...nimuntaba..."
Ariko atararangiza kuvuga nahise mbanguka nzana ibiganza mufata umunwa ndamuzibiranya. maze kumuzibiranya naramubwiye
Nti"ndashaka kukubwira amabanga yange ariko ndagusabye ngo ntuzagiye nu muntu numwe ubibwira niyo yaba ari ababyeyi bawe "
Impamvu namubwiye ibyo nuko yari yamaze kubona ko ndi umuntu udasazwe Kuko nari nibagiwe ko igihe namushingaga amanyo nari nahindutse impyisi
bivuze ko amenyo ndetse na matwi byari bikiri biberebire.
.
Namunyuriyemo muri macye mubwira uburyo nakuriye hagati muriryo shyamba mbese mubwira amabanga yose ajyanye no guhinduka muntu udasazwe maze kumubwira ayo amabanga yose, murako kanya amaso ye yatangiye kuba umuhondo mumwanya muto cyane amatwi ye nayo yatangiye kuba maremare maze kubona ibyo nahise menyako, tayari Sofia na we yamaze kuba imbwa-muntu.
.
Ariko ibyo ntabwo byatinze cyane Kuko byari biturutse ku burakari yaramfitiye gusa nageregeje kumuturisha. Mubwira ko agomba kujya agerageza kurwanya umubabaro
maze kubona uko ibintu bimeze ,
nahise mubwira ko agomba guhaguruka tukagenda.
Ariko amaze guhaguruka yansabye ko ntabwira ababyeyi
be ko atari umusazi..twaragiye amaherezo dushyika ahamwe nasize Papa na Mama we bahagaze kubera ko bari batinye kugera hamwe mu'ishyamba.
.
Bitewe no gutinya imbwa zidasanzwe zabagamo tumaze kuhagera nahise, mbasezeraho nsiga Sophia akomeje kwigira musazi imbere ya babyeyi be
.
Bukeye mugitondo uwo munsi wari munsi udasazwe ku banyeshuri bavuka mumiryango ikomeye Kuko bagombaga kujya imurabya abanyeshuri bari bafite amatsiko adasazwe na mashyushyu yo kugera aho hantu
saa kumi nimwe nibwo urugendo rwo kwerekezayo rwatangiye.
.
***
Urwo rugendo rwari ruyobowe na madamu Maliene hamwe numuyobozi w'ikigo gusa icyantangaje maze kwitegereza mubanyesheri Bose bagiye kurira imodoka Azizah ntabwo namubonyemo ariko ubyo ntabwo byatumye mpagarika umutima kubera ko narimbizi ko afite imodoka naribwiye
nti" ntakibazo turaza guhurirayo"
bitewe nuko imodoka yari dutwaye yagendaga gahoro kandi rimwe narimwe ihagarara
kugira ngo abanyeshuri babishaka, bagure ibintu ndetse
Nurugendo ruva muntara twageze mumugi mumasaha ya nimugoroba maze madamu Maliene atubwira ko tugomba kurara aho nyine mumugi hanyuma bwamara gucya mugitondo cyakare tukazinduka
tugenda imurambya ahahoze Ari ibwami murako kanya twahise tujya muri Hotel imwe igeretse kabiri bitewe nuko ibyumba byari bicye kubakobwa mucyumba byahungu hajemo abahungu babiri
mugihe mubyumba byabakobwa
Hagiyemo abakobwa batatu kuva iwacu ugera ho kuruwo munota Azizah ntabwo nari bwakamubone mucyumba nari buraremo nari ndikumwe na David kikaba cyari kegeranye ni cyumba cya ,bakobwa...
.
***
Icyo cyumba cyari icyabakobwa biga muwakabiri twicaye umwanya muto twumvishe ijwi ry'u mukobwa ririmo guhamagarira kumuryango wicyo cyumba twarimo atubwira ngo nitujye kubafasha guterura mugenzi wabo waguye hasi ari muri dushe maze kumva uko nahise menya ko arumwe mubakobwa
bari mucyumba cyegeranye nicyo twe twarimo jyewe byanteye ubwoba kuko nabonye ko Ari bigeragezo bigiye kungeraho
kurundi ruhande David we amaze kumva uko yararyohewe cyane
Ubwo nyine ntabwo yatakaje umwanya yahise asohoka agenda yambaye mocikopa gusa.
.
Icyo nabashije kumva ubwa nyuma nurusaku rw'umuryango wi cyumba cya bakobwa, ukinguwe hanyuma nongera kumva ukinzwe narinziko David
ataza gutinda muricyo cyumba
Kuko byari kumubera ibibazo iyo madamu Maliene cyangwa umuyobozi amusanga mubakobwa
naratangaye mbonye isaha irangiye David ataravayo nibwo nahise nsohoka gacye gacye.
.
Jya kumuryango wabakobwa
ariko ntarawugeraho nabonye umukobwa umwe asohotse yambaye agakariso gato amaze kumbona yarabwiye..
"Narinje kukureba ngo ujye kudufasha guterura mugenzi wawe yataye bwenge"
maze kubyumva natangiye kwibaza icyaba cyateye David guta ubwenge. twarinjiye maze nsaga David aryamye kugitanda iruhande rwe hahagaze abakobwa bambaye ubusa buri buri barimo kumuhungiza.
.
Amasahani ya paractsike abandi barimo gukoresha amashati y'ishuri maze kubona uko nahise
nsobanukirwa ibyabaye nahise mera nkuhumiriza maze negera aho David aryamye mugezeho ntangira kumunyeganyeza musaba kubyuka ariko ntiyikome nagato natangiye kw'ipamba kugirango muterure ndi mubyiteguro byo kumuterura nkamuvana muricyo cyumba cya bakobwa numvishe umukobwa.
.
Umwe akinguye idirishya maze urumuri rw'ukwezi rurinjira maze gukubitwa nu rwo rumuri rw'ukwezi numvishe umumubiri wange ibintu bitangiye guhinduka
mumwanya muto cyane
amenyo yari amaze kuba maremare. ubwoya nku bwimbwa bunyuzura umubiri wose
numvishe ibintu bimaze kuba bibi
nahise ngirango nirukire muri dushe ariko ntaratera intambwe
nkebyeri numvishe mpindutse wese niyumva ukundi numva nu mutima wange uhindutse ukundi.
.
Niyumvishe mo imbaraga zidasanzwe numva nuzuye ingufu zibaho nizitabaho bwo nyine mpinduka wese ndeka ku ba impyisi-muntu ahubwo mba impyisi yuzuye imyenda nari nambaye yaratatabutse. murako kanya numvishe babakobwa barimo kuvuza Induru batabaza
bati.." Mama yi we ni mudutabare ...imbwa...nimudutabare "
bamaze gutabaza gutyo nababaye nkabanyongereye ibisazi kubera ko nahise nsimbukira ku mukobwa umwe
mukatisha ijosi inzara uwo ntabwo yansabye nagato mukanya gato cyane yaramaze gupfa
ngizengo nsimbukire kuwundi numvishe muntu unkubise inkoni mumutwe. Iyo nkoni yanteye ububabare budasazwe.
.
Kuko bwatumye mbwejagura nkimbwa maze ndiruka jya mwigorofa ryo hejuru ngezeyo nahise ninjira mucyumba cyimwe maze nsanga Madamu
Maliene ndetse nu muyobozi barimo guhuza ibitsina. ntagutakaza umwanya nahise nsimbukira ku muyobozi ariko naramuhushije kuberako yahise yunama
ndaswata ngwa kwidirishya ariko bitewe nimbaraga nari ndi ngwanyeho ryahise rikinguka maze mpita nsimbukira hasi mumbuga .
mvuye hejuru muri etage ya kabiri. maze gushyika hasi nahise ntangira kwiruka ntera jya mw'ishyamba muruwo mwanya,
.
Ijoro ryari rimaze kugera hagati
nirutse umwanya utari muto numvishe nguye murwobo runini,
kuburyo natangaye mbonye hashize umwanya muremure ntaragera hasi hashize nkisaha ndimo kumanuka numvishe nguye mumazi asa nkaho Ari maremare kandi magari.....
.
Irakomeza
.
Nyiri umwaku ibwa ziramwonera. Dominique yari yabimubwiye. Hagati Aho aramenyekanye b'amaze kuba benshi bamuzi. Gusa ariko yishe mu genzi we, naho se icyoba aguye mo n'inyabaki ? Kiri he ? Arakivamo ate.
.
Udacikwa na Episode 29
.
NewtalentsG
Comments