Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG .
Twasize nahindutse imbwa ndimo manuka mucyobo kinini nyuma yi Saha nkaruhukira mu mazi magari kandi maremare
.
ADS
.
Dukomeze...
.
ayo mazi yarakonje.
Kandi ni mugihe hari nijoro kandi Ari mugihe cyukwezi bitewe nuko nari namaze igihe kinini ndimo manuka mururwo rwobo,
Naguye muri ayo amazi namaze guhinduka umuntu usazwe maze kungwa murayo mazi nazamuye umutwe ndeba hirya no hino maze kureba impande ni mpande zayo mazi nasanze kumbe ataramazi asanzwe ahubwo Ari nkikiyaga
kuberako ntashobora kubona ubwaguke bwayo mazi aho bugarukira.
Mbuvuze neza wagirango nari nguye muyindi si ya mazi kuko nubuye amaso ndeba hejuru,
Kugirango ndebe ko mbona inyenyeri ariko maze kubura umutwe nkareba hejuru naguye mukantu ndatangara maze kureba hejuru nkabona cyacyobo
nahurudukiyemo. Ntacyo ndimo kubona natekereje ko ibyo byose ndimo kubona shobora kuba ndimo kurota ariko numva bidashoboka ko narota kandi nkanuye namazi ndimo kuyogamo
murako kanya nahise ngerageza gutuza no kwiyoroshya kubera ko nari narigeze kumva abantu bavuga ko amazi yangana numuntu uyarwanya.
.
Nubwo ayo mazi yarakonje cyane ariko narihanganye maze atangira kuntwara gacye gacye
aho yatemberaga mumutima naratekereje
nti"reka ntegereze ndebe aho biza kurangirira kubera ko ntabundi buryo nakoresha nkabasha kuyavamo"
***
Nakomeje gutwarwa nayo mazi
ngenda nderemba hejuru yayo ariko amaze kuntwara nki minota mirango itatu 30 nibwo nabonaga imbere yange nko muri metero 35. hari ibuye rinini
rirerire rusumba cyane amazi.
ariko nitegereje neza iryo buye
naguye mukantu mbonye hicayeho umukobwa ufite imisatsi miremire maze ku mubona natangiye kwibaza nibwira
Nti"..ubuse mvugeko umwanya namaze ndimo guhuruduka naba nkiri ku'isi? ariko se niba nkiri ku isi ikiyaga nkiki cyaba kiri imurambya"
mubyukuri wowe urimo gusoma ibyumve ko byivanze. uko amazi yakomezaga kintembana niko na komeza kwegera aho umukobwa ari.
.
uwo mukobwa yicaye arinako nkomeza kumwitegereza nasanze kumbe uwo mukobwa adasanzwe kubera ko ubwo namaraga kumwitegereza neza
nkamureba amaguru nabonye amurizo w'ifi urimo kuzengurika mumazi bisobanuye ko uwo mukobwa yari ifi-muntu cyangwa se Madam samake maze kubona ibyo ubwoba bunyitekemo burandenga maze ntangira gukubitagura amaboko kugira ngo ndebe ko nasubira inyuma mbonye byanze nabaye nkuwifata kugirango ndebe ko nahagarara singere aho uwo mukobwa yicaye ariko byaranze ahubwo amazi Arushaho kugira imbaraga zo kuntembana.
.
***
Mbonye ntakundi naremeye ndatuza cyane amazi akomeza kuntembana maze gushyika Hafi yaho uwo umukobwa yicaye yarahindukiye arandeba kuberako yari yicaye anteye umugongo maze guhindukira tugahuza amaso nibwo nabonaga ko uwo mukobwa ari amuzungu neza afite uruhu nkurwa banyakorea tumaze guhuza amaso yaramwenyuye.
.
Oooh maze kumwenyura wari kugira ngo ni zuba rirashe ubwiza yarafite mubakobwa bose nari narabonye ntanumwe wari uhwanye nawe habe ntanumwe warufite byibuze nicyakabiri cyubwiza bwe. yarafite amenyo yera dede kurenza amwe rubyiruko rubu rufita amafaranga bakunze kwambara mukanwa.
.
Amaso nayo yaruko apana aya karashika zubu zirara mu kabari
kandi ayo maso yajyaga kumera nkayinyana ukuntu areba bidasazwe mubyukuri uretse uwo murizo w'ifi mugice cyohasi yarafite ,nah'ubundi hejuru ho yari mwiza pee atangira inenge nagato bitewe nubwo bwiza gusa mbonye afite nibagiwe Azizah.
nubwo nari ndangariye ubwo bwiza bwe kandi nkanibagirwa
abandi Bakobwa ntabwo byambujije kwibaza impamvu iteye uwo mukobwa kumbona akamwenyura
.
Ariko nabuze igisubizo , nabonye ntacyo mbonye ,nkibuze nahinduye ibyo nibwiraga nekereza ko wenda abonye ibyokurya byizanye kuko nkiri iwacu mu rwinkombe numvaga harabantu baganira
bavugako haramafi arya abantu
Amazi amaze kugenza kuriryo buye uwo mukobwa yahise amfata akaboko maze arankurura amfasha kuva murayo mazi maze anyicaza kuriryo buye
nawe yicayeho ryari rirere cyane risandaye koko kuburyo nisoko rya beramo hagaparika ni modoka.
.
Amaze kumfasha akankura mu mazi akanyicaza kuri ryo buye
hatarashira umwanya Munini nibwo yatangiraga kuvuga. Ati"ndatangaye cyane kubwo Kubona ikiremwa muntu ino"
amaze kuvuga gutyo ubwoba bwanyitekeyemo maze ntangira kubona ko amahirwe yo kuva aho amahoro abarirwa kugipimo
ariko ngitekereza uko nu mutima wange udunda uwo mukobwa
yarambajije
ati"harya bakwita gute?"
.
Naramusubije nti"nitwa ntahondi Joseph"
Maze kuvuga gutyo nabonye ahindura uburyo yandebaga amera nkutangaye hanyuma arambaza
ati" aBantu bo ku isi muritiranwa cyangwa, cyangwa ni wowe?"
Arangije kumbaza gutyo naratangaye maze mubaza icyo ashaka kuvuga nibwo yatangiraga kunganiriza.
Ati"mubwami mvukamo hari igitabo kivuga kubuzima bwu muhungu witwa Joseph yarezwe na worf amaze gukura ahura nibibazo byinshi bitandukanye,
gusa amaherezo ye ntabwo nigeze nyamenya kubera ko icyo gitabo ntabwo nabashije kukirangiza bitewe nuko cyari kinini "
Ubyo nabyo maze kubyumva byarantangaje kumva ko kumbe ubuzima bwose nanyuzemo ni bintu byose hari igitabo byanditsemo byose.murako kanya numvishe ngize amatsiko yo gusoma icyo gitabo.
.
Nabuze amahoro ntekereza uburyo nabasha Kubona icyo gitabo , nkagisoma guhera kurupapuro rwintangiriro nkageza ku kwiherezo. naramubajije
nti"nonese ubwo bwami bubahe ngo nzajye kuzana icyo gitabo."
yaransubije
ati"mubyukuri ngewe nitwa lasoani nkaba ndumwana w'umwami uyobora ubwo bwami mvukamo nabwo akaba arubwami bwa bantu badasanzwe bafite igice cyabantu kindi arifi."
Naramubajije.
Nti" nonese kubera iki uri hano w'enyine?
yaransubije ati" Papa arashaka kushyingira kwa Sayni kungufu
kandi ngewe ntabwo mukunda
ntabwo nzigera byemera"
.
Amaze kubwira gutyo nahise mbona ko burya uwo mukobwa ari mubibazo ariko ntibyambujije ko mubaza nti"nonese ntabwo bishoboka ko wasubirayo ukajya kuzana icyo gitabo?"
.
lasoani ati"wowe haricyo utazi ubwonko bwacu bufite magic nukuvuga ko ntahantu nahamwe najya ntibabashe kumbona no mukanya ubu urabona baje kunshakisha ngo bansubize murugo ibwami kandi ngewe ntabwo nshaka gusubira yo"
.
Amaze kubwira gutyo numvishe ncitse intege kubera ko nahise mbona ko kubona icyo gitabo biri kure nku kwezi nyuma nabaye nkujya kuriryo buye bitewe nuko numvaga ibitotsi mumaso nahise ryama ho. ariko nkimara kuriryama ho, natangiye kurota agakundi kabantu benshi harimo na Sofia
mama ndetse nabandi bantu ntazi harabantu barimo kwirukaho.
maze kubona ibyo byarantangaje cyane ariko muruwo mwanya ngitangariye ibyo numvishe ibiganza bimfashe kurutugu mu guhindukira nasanze Ari David.
.
nibwo yatangiraga kubwira uburyo Sofia yishe abantu benshi abandi nabo akabanduza indwara yo guhinduka imbwa mubo yabwiye bapfuye harimo
dominic. na Azizah maze kubwira gutyo umubabaro waramfashe maze ntangira guhekenya amenyo ariko muriko kubabara nakomezaga kumva.
umuntu arimo kumpagara .
"Joseph, Joseph"
Ariko iryo jwi nararyirengagije
nkomeza kurakara ndeba aho agakundi kimbwa karengera sinemeraga ko Mama nawe yaba yaramaze kwandura ikindi cyambabaje nu rupfu rw'umukunzi. wange Azizah hamwe na Papa umbyara.
.
Nyuma yuko kubabara amaherezo narakangutse maze gukanguka nasanze lasoani ameze nkuwihebye ariko abonye nkangutse nabonye amwenyura
bisobanuyeko yishimiye iryo kanguka ryange maze gukanguka naramubwiye
Nti"nyereka inzira insubiza ku isi"
yaransubije
ati"ubu ntabwo bishoboka koko inzira ihari ijya ku isi Iba kure ikindi kandi nayo ikinguka rimwe mumwaka kandi nayo iyo iki ngutse nyuma y'isaaha irongera ikifunga ikindi kandi amasaha yino siyo yo ku isi Kuko Isaha imwe yino ingana numwaka wo kwisi"
maze kumva uko nahise numva ncitse intege Kuko nahise numva umwanya maze aho kwisi ha shobora. kuba hashize nk'ukwezi.
ariko nkikiyumvira ibyo nabonye mumazi haje igitero cya abantu ariko hasi aramafi bafite imiheto inkota ndetse ningabo ntarasobanukirwa neza ibyaribyo numvishe basakuza bavuga amagambo ntazi bavugaga baza batwegera...
.
Irakomeza.
.
Ati umunsi waho ungana n'umwaka, Aho ni he? Cyangwa nabyo ni inzozi?
Bizagenda bite?
.
Udacikwa na Episode 30
.
NewtalentsG
Comments