Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize Maze kwinjira mucyumba Mama aryamyemo maze ngasanga igitanda aryamyeho cyuzuye amaraso ...nyuma yo guterwa icyuma na Sofia wahoze ari mukunzi wange...
.
ADS
.
Murako kanya maze kubona uburyo amashuka y'igitanda cyose muri macye cyuzuye amaraso umutima warandiye nangira kwibaza uburyo nabasha gukomeza ubuzima mugihe Mama wange atariho kuberako niwe narinsigaranye kandi yapfashaga muri byose. negereye aho aryamye ntangira kumuhamagara, mumarira menshi .ariko habe no kunyitaba
noneho nareruye nangira kurira nkumwana uvanywe kwibere.
aterageza igihe murako kanya nagiye nabona ko burya Sofia atarumuntu ahubwo ko arinyamaswa,
.
Ibyo kureba mama nabaye mbiretse nsubira muri Salon mfite umujinya mwinshi nu burakari budasazwe Sofia abonye buryo ngarutse meze yatangiye kwiriza ansaba imbabazi ambwira ko ibyo akoze nawe atazi uko bigenze ngo ni satani wamushutse amaze kubwira ibyo anzanaho na marira yabakobwa...nagize amubabaro kurushaho ubwo nyine
namugezeho neza
Ndamusingira mufata mw'ijosi
maze muzamura hejuru mukirere
nukuboko kumwe maze atangira kunagana iy'ibirere.
.
Mubyukuri uko iminsi yagendaga ihita Niko narushagaho guhinduka ikindi kandi kuberako imyaka 17 nari mfite ntabwo nari gushobora kuzamura umukobwa Munini nka Sofia niyo yaba aramaboko abiri mbonye ibyo nkoze nabonyeko ndimo gukura ngana ahabi, nkaremba aho gukira gusa ibyo ntabwo nigeze mbiha agaciro cyane Kuko nakomeje kumunaganisha hejuru arinako mukanda ijosi cyane
.
Muruwo mwanya ntambabazi
nanke nari mfite kuko namukandaga ijosi arinako nsohora ijwi rimeze nki ryi mpyisi
Amaso nayo ahinduka nku muhondo naramukanze kugeza habuze gato ngo umwuka umuvemo
yakijijwe nuko numvishe hari ukinguye urugi maze numva ijwi ry'umukobwa.
Ati"Joseph urimo gukora ibiki urashaka gusubira mugasho?!
urashaka kwica muntu have!!"
yari Azizah waruje kuza kwa byanteye umubabaro koko numvaga ndakariye cyane umuntu unyivangira ndimo kwica .
.
Azizah ataziko nawe mufitiye uburakari numvishe akuruye ishati yange ambwira ngo ni murekure nange nu mubabaro namukubise mugeri winyuma ntitaye ko uwo nkubise Ari mukobwa wavukiye mumata .
Maze kumukubita uwo mugeri numvishe arimo kubomboranya
Amameza ndatse ni ntebe byaraho muri Salon bitewe gusa nuwo mugeri mukubise.
.
Gusa ntaragahagara neza nabonye umushoferi wa Azizah
Witwa Jakob afashe ukuboko kurimo kuniga Sofia azana amaboko ye yombi akwega intoki zange ngo murekure ariko bitewe ningufu zidasanzwe nari mfite muri ako kaboko ntabwo kigeze kananyegenyega yakomeje guhatiriza ariko biranga habe no kubuja nawe byaramutangaje kubwizo ngufu
mfite kubera ko ntahantu zari zihuriye ni myaka nari mfite murako kanya Jakob akirimo gukirigitana uko Kuboko namvishe.. Azizah avuze
Ati"nuramuka umwishe nange nditera icyo cyuma hanyuma utubure twese"
Amaze kubwira gutyo nahise ndeba aho ahagaze mbona nyine yifatiye ho icyuma neza kumutima maze kubibona uko Nahise ndekura Sofia maze angwa hasi nkigiti arinako yifata mu 'ijosi akomeza gukorora ahumeka insigane bigaraga rwose ko haburaga gato agahera umwuka.
nkimara kumurekura nahise nibuka imimerere Mama arimo mu cyumba maze nongera kurira nkumwana Azizah abonye ko ndimo kurira yahise anyegera
Atangira kumbaza ikirimo kundiza. ntabwo nigeze musubiza ahubwo namufashe akaboko ndahaguruka mukurura mujyana mucyumba, mama aryamyemo
tumaze kugerayo nabonye Azizah akanura amaso nyuma yo kubona uburyo amashuka Mama aryamyeho yabaye tugihagaze aho Jakob yarinjiye.
yegera aho Mama aryamye atangira kumufunga amazuru,
byatumye ntekereza intego zabyo ariko hashize nka masegonda 30 yaravuze ..
Ati"erega Mama wawe aracyari muzima ntabwo arapfa."
Amaze kubibwira gutyo ngewe natekereje ko arimo gukina ariko nange negereye ngashyira ikiganza kumutima wa Mama Narawumvishe urimo gutera gahoro gahoro nahise nsaba Jakob koyajya gutungunya imodoka akayishyushya kugira ngo Mama tumwihutane kwamuganga murako kanya.
.
Jakob yahise agenda maze nge nterura Mama vuba vuba ndamusohokana. ariko ngeze muri salon Sofia akimbona yarahagurutse atera intambwe ashaka kuza ngo amfashe ariko nge namurebye igitsure kuburyo yabuze imbaraga gukomeza ahagarara aho yarageze .
.
***
Nakomeje gusohoka nteruye Mama ngeze inyuma ya marembo y'urugo nsanga na Jakob yamaze kuhahagarika imodoka ninjiza mama mumodoka neza hanyuma twerekeza kwamuganga.. Nyuma y'iminota itanu gusa twari tuhageze maze Mama yinjizwa mucyumba kindembe nyuma yakanya gato nabonye umuganga warurimo kumusuzuma asohotse atera intambwe atwegera . aho twari twicaye atugezeho aravuga ati:"
"Murwayi wanyu yatakaje amaraso menshi cyane kuburyo nimuramuka mutabonye umwongerera amaraso muri kano kanya muminota 15 araba yitabye Imana".
Amaze kuvuga ibyo kubwange natekereje ko aribintu byoroshye
Maze mpita musubiza.
Nti"ngewe nditeguye rwose kuyamuha"
Ibyo nabivugaga nibagiwe ko mfite umubiri w'imvangitirane.
kuburyo ndamutse nyamuhaye nahita mwanduza ariko uwo muganga yaravuze
ati"wowe ntabwo byakunda ko umwongerera kuko nakwitegereje neza ntabwo urageza imyaka yo kuba watanga amaraso"
.
Amaze kubwira gutyo nagiye nabona ko burya byabintu bitoroshye maze kumutima ndavuga nti"ntacyo nubundi nari kumwanduza ubuno bubwa maze nawe akajya ahinduka imbwa"
murako kanya numvishe,
Jakob...avuze
ati"ngewe ndayamuha niba dusangiye ubwoko"
Muganga ati"byaba aribyiza ariko birasaba. ko tumenya niba utarakoze imibonano mpuza bitsina mumunsi itatu itambutse dusanze warayikoze ntabwo biraba bigikunze ko umwongerera"
Jakob ati" .niba aruko ntakundi kubera ko naraye nyikoze"
.
Muganga yahise avuga ati"ngaho rero ni mushake uwemera Kuba yakongerera amaraso Mama wanyu iyo minota itarangera"
Amaze kuvuga gutyo ngewe natangiye kubona ko hari kubura gato Mama akubura umuntu muha amaraso ubwo nyine nahise mbwira Jakob.. ngo niyatse imodoka kugira ngo nsubire murugo nge kwinginga abaturanyi ndetse nimiryango.
.
Twahise twurira imodoka dusiga Azizah aho mubitaro tumaze gusohoka igipangu cyibyo bitaro
ntwinjiye mumuhanda wabaga mw'ishyamba hagati bitewe nuko hari nijoro. Jakob yongeje muvuduko amariramo ubwo nyina murako kanya yongeje hari Ikintu cyashatse kwambuka umuhanda ariko ntabwo byagikundiye ko kiwambuka,
Bitewe nuko cyahise gihurina ni yo modoka twarimo iracyanura
nahise mbwira Jakob ngo nahagararare tubanze turebe icyo kintu tugonze mbere Jakob
yabanje kwanga guhagarara avuga ko iminota muganga yaduhaye ishobora kurangira tutarabona uduha amaraso Jakob yahise ansobanurira uko icyo kintu tugonze cyari kimeze
Yabwiye ko ashobora kuba ari dominiko kubera ko cyagihe maze kumukubita umuheto ntabwo bongeye kubona irengero rye maze kumva uko nemeye ko burya dominiko afite imbaraga zidasanzwe ariko iyo ntabwo yari impamvu yari gutuma tutareba icyo tugonze..
.
Nabwiye Jacob ko kugonga Ikintu ugakomereza nkaho ntacyabaye ko bitera imikoshi maze kumubwira gutyo yaremeye arahagara maze ndasohoka..maze gusohoka nkareba ikigonzwe nasanze cyambaye imbyenda imeze nkiyo
Dominic yari yambaye nabonye burya ibyo Jacob yabwiraga aribyo ko ashobora kuba ari Dominic.
nahise negera aho aryamye nsanga koko ariwe tugonze murako kanya nibwo yarakiva muri kamere y'impyisi Kuko nabonye amenyo ye arimo kugabanuka...
.
Irakomeza
.
Aho naguma muri IBi aratabara mama we? Uyu Dominique we arapfuye cyangwa?
Bizagenda bite?
.
Udacikwa na Episode 26
.
NewtalentsG
Comments