Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize Azizah arimo kubwira ko aje kundeba ngo tujyane mu isabukuru yo yamavuko ariko murako kanya akimara kubibwira... numvishe imirindi yibintu hirya gatoya cyane maze vuba vuba mpita mukururira munzu......
.
Ads
.
Dukomeze. Murako kanya nyine numvishe imirindi ndetse numu muyaga utambutse nahise mukururira munzu vuba vuba nkubitaho umuryango nimbaraga, ntabanje no kuraba ibyo bintu
twarakomeje dutera tugana muri Salon Azizah amaze kugera muri Salon akahasanga Sofia nabonye asuherewe mumaso ararakara areba Sofia arahindukira nange arandeba. yahise avuga ababaye.
.
Ati"Eeeh nagatangaye impamvu nakomanze umwanya Munini nka wawundi wose kumbe warurikumwe niyi ndaya?! Sawa Joseph ndakubonye urabona ngo ngukunde nkwiteho burya byose nabikoreraga ibuye nkwitaho uko nshoboye kose none uyu munsi.. ubonye igihembo ukwiriye ari kumvangitiranya niyi Malaya?"
burya iyo umukobwa umwise indaya uba ukojeje agati muntozi
kubera ko murako kanya Azizah akimara kuvuga gutyo,
Sofia yahise arakara nawe avuga asakuza ati"wee we we indaya nawe ndakwiyamye ntiwongere gutinyuka kunyita indaya imalaya niwowe wavuye mumurwa mumugi Shaa ukaza ino muntara mucyaro uzanywe no gutwara abakunzi babandi"
Batangiye guterana amagambo ndetse batangira no gutukana cyane bibagirwa burundu ingorane ziduhangayikishije, zo kurwanya abazimu baduteye.
.
Bakomeje gutukana basererezanya
babwirana amagambo yo guteshanya agaciro kugeza ubwo batangira gushaka kurwana.
biba ngombwa ko mbajya hagati
kugira ngo bagabanye uburakari
ariko nkimara kubajya hagati Azizah yahise yivumbura. avuga ngo atashye amaze kuvuga atyo nahise nibuka ko ba bazimu barimo kwica abantu mbura uko ntangira kumwijyinga mubuza ngo ntasohoke ariko namfuye
kumukozaho kuboko gusa.
.
Yarakujugunye arigurumbura cyane hanyuma arasohoka yigumura.
ibyuko Sofia araho byo ntabwo nabyitayeho naramukurikiye
ndamubuza mwijyinga cyane ariko aranga neza neza burundu.
Akomeza kugenda nararebye mbona ko ninkomeza ku mukurikira nta ntani ntwaro nimwe mfite naba ndimo gukora ibintu byubuswa cyane kandi ndimo kwiyahura..nahise nsubira munzu
nkomeza mucyumba mama aryamyeho mfata vuba vuba ikirimba kimyambi ..ndetse nawa
Muheto..Papa yajyaga akoresha
akiriho hanyuma ndongera ndasohoka ariko ngeze muri salon naguye mukantu nsanze Sofia yifatiyeho icyuma ku mu tima neza ambonye arambwira
Ati"uragenda kureba uriya mushenzi umaze kunyita amazina mabi ngo ndi indaya nibindi ndahita niyahura nicumite icyi cyuma mumutima
kubera ko uraba unyeretse ko utankunda nagato "
Amaze kubwira gutyo naratangaye bituma ntangira gutekereza urwego cyangwa igice Sofia namufatiramo.
.
Mubyukuri yarafite amahara kubiri kumenya neza igice arimo byari bigoye, Kuko ubwambere .
yatandukanye nange antuka cyane anyivumburaho avuga ko ndakantu kimbwa ngo kubera ko ntemeye ko dukorana Sex..
hadateye kabiri akundana na Joel nawe baratandukana nabi amukoreye ubugome bukomeye
none asanze yari yarahungiye ubwayi mukigunda none ara garutse kongera kunteza ibibazo.
.
Namubwiye ubugambo buryohereye ndamuhendahenda kugira ngo
Musaba imbabazi ko yareka nkajya kureba Azizah atarahura nabyabiremwa bidasazwe ariko
Sofia yaravuze
ati"mureke ntako utamugize yanga kumva mureke bimwereke niwe wanze kumva.ariko ukuramuka ugiye kumureba
ngewe ndi Serious ndahita nisogota kino cyuma mumutima ndangire bino byose bishire"
.
Maze kubona ko Sofia yanze ko njya gutabara Azizah Kandi nininda ariko Azizah akomeza kujya mubibazo ubwo nyine nahise mubwira nu mubabaro mwinshi
Nti"ntakibazo urakora ibyo ubona bikubangukiye nubundi kare hose wari waranyanze ntabyo ndimo guharanira ko unkunda"
Maze kumubwira gutyo nahise nsohoka Sofia musiga aho agikomeje gufata cyacyuma akegereje umutima . Maze kugera hanze mumbuga nahise ntangira gutera intambwe njya imbere.
.
Kandi ndi maso cyane umuheto wa Papa nawufoye cyane kugira ngo nihagira nimbeba itera akageri mpite nyirasa nakomeje kugenda nk'iminota ibiri nageze kumuhanda munini wa kaburimbo, nabwo nkomeza kugenda gusa muruko kugenda naratangaye mbonye mumuhanda ntamuntu numwe urimo kwiruka cyangwa se ngo avuze induru, natangiye kwibaza
nti"wasanga bya biremwa byagiye cyangwa wenda abañtu Bose bakaba bamaze kwicwa nibyo biremwa byari ibitekererezo birimo ubujiji ariko nakomeje gutekereza uko
gusa murako kanya ndimo kubyibaza imbere yange gato nahabonye imirasire yitoroshi.
maze kubona iyo mirasire nibwiye ko ariya modoka ya Azizah negereye imbere gato nibwo nabonye ariko bigoranye cyane bitewe nayo matara yarebaga iyo ndimo guturuka.
.
Yari umukobwa uzengurutswe na bagabo batatu natamitse imyambi ibiri mumuheto ndushaho gufora kugira ngo nihagira ikiba mpite ndasa nko meje kwegera nibwo natangiye kubona abo bagabo neza umwe yari Dominic murako kanya yari umuntu usanzwe. ibumoso bwe hari Papa..umwe wandeze nu ku vuga mukuru w'agace dutuyemo
we yari muburyo buteye ubwoba
Kuko nabonaga uruhu rwe rukomeye nkurw'inzoka ishaje kandi afite umurizo inyuma amaso ye asa ubururu neza yari ameze gutyo kimwe na Minani.
.
We yari uburyo bwa Dominic.
murako kanya Dominic niwe wabanje kumbona bitewe nuko yakoreshaga guhunahuna kwi mpyisi nimbwa amaze kumbona yabaye nkuzamura ukuboko.
amaze kuzamura Minani y'ihuse kumuvuduko yegera neza Azizah
Maze kubibona nashatse kurekura umwambi ariko nari nakerewe Kuko Minani yari yamaze kugera kuri Azizah kandi yamufashe mw'ijosi bisobanuyeko ko iyo nkigerageza nkarasa yari guhita ahindukiza mutwe we.
.
Maze kubibona gutyo nahise menya ko burya imubiri ya Papa na Minani Iko controrwa na Dominic, murako kanya
Dominic yaravuze
ati"nari narabikubwiye ko ngomba kuzihorera kubantu bo mwakano gace ni horera kucyaha bankoreye cyo kwica Umugore wange.. ndetse n'umwana wange akaba arinacyo cyatumye mpinduka impyisi..umuntu ntazi nuko bya ngenze kugira ngo nawe umere nkange"
maze kuvuga ibyo Azizah yaravuze ariko asa nkutangara
.
Ati"Joseph koko se ibyo nibyo?"
.
Amaze kumbaza gutyo Dominic yongeye kumbwira .
Ati"Eeh kumbe uyu mugenzi wawe niba Ari n'umukunzi wawe sinzi ntabwo wigeze umubwira uko umeze? hinduka imbwa nonaha cyangwa se uhitemo tumukureho ijosi/"
Amaze kuvuga gutyo nahise nibuka za nzozi nigeze kurota mbona Sofia afashwe mw'ijosi na Dominic.
nkiyumvira ibyo numvishe wa muzimu wa Papa ansimbukiye
maze utangira kunkanda mu 'ijosi cyane nimbaraga.
.
Dominic yaravuze "hinduka imbwa Vuba vuba"
bitewe nubwo bubabare bwo kuningwa mh 'ijosi narimo numva natangiye guhinduka gahoro gahoro maze kumva ibintu bitangaje kumera nabi naravuze .
"Melisa umugore wawe aracyariho. nuwo mwana wawe uvuga baracyariho ningewe ninayo mpamvu meze gutya.
.
Maze kuvuga gutyo nabonye Dominic aguye hasi maze atangira kurira ambwira
ati"..mwana wa, kubera iki utabibwiye kare urabona ukuntu naringiye kwikora Munda"
mubyukuri naratangaye sinarinzi ko abantu badasazwe barira nkuko kwa Dominic. maze kwi kubita hasi nabonye babazimu .
Bahinduka ibikanka bitagira umubiri hanyuma birazimira.
.
Nahise jya aho Dominic arimo.kuririra mugezeho na mukubise muheto womumutwe
nkinkoni byarakoze yahise atakaza ubwenge nahise nsezera
kuri Azizah mubwira ko nsubiye murugo kubika uwo muheto ko ndibuhite ngaruka naragiye nirukanka Maza kugera muri Salon nasanze Sofia agifashe cyacyuma ariko kiriho amaraso
maze kumubona yaravuze,
.
Ati"Reba nawe ibyo nakoze bitewe nawe wanze kunyumvira."
Amaze kuvuga gutyo natangiye kureba aho yaba yucumise icyo cyuma ariko ndahabura gusa murako kanya nibutse ko Mama aryamye mucyumba niko guhita nerekezayo maze gusunika urugi nakubiswe ni nkuba itagira amazi nsanze igitanda mama aryamyeho aramaraso gusa bisobanuyeko Sofia yari we yacumise cya cyuma ....
.
Irakomeza.
.
Haya haya biragenda bite..?
Arihanganira IBi? Kubura mama we? Sofia mu musabire.
.
Udacikwa na Episode 25
.
NewtalentsG
Comments