Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG
.
Twasize ndimo kumva ijwi ryuwahoze mfata nka Papa arimo kubwira ko atapfuye ahubwo ko Ari muzima mufashije namukura mumva.
.....
Ads
..
Byarantangaje cyane natekereje ko numvishe nabi ariko nongeye gutega amatwi neza nongeye kumva iryo jwi, risubiramo
Riti"rwose niko nawe ubitekereza
kandi na Mama wawe nawe nuko ndetse nabandi bantu Bose bari banzi ariko mubyukuri ntabwo Aribyo ntabwo nigeze pfa ,muhungu wange mfasha"
.
Maze kumva iryo jwi natangiye gukurikirana aho ririmo guturuka
ngiye nk'iminota ibiri nibwo nashyikaga ku irimbi kubera ko twari dutuye hafi yaryo aho bashyinguraga abantu bo murako gace ka rw'inkombe maze gushyika mw'irimbi ngatega amatwi neza nkabangarika cyane numvishe iryo jwi ririmo kuva mumva yariri iruhande rwange ndebye neza kuri zanzandiko ziba ziri kumusaraba
nasanze handitseho izina rya Papa nukuvuga mukuru w'agace.
.
Nahise negaho ugutwi kugira ngo numve neza niba koko iryo jwi ririmo kumva muriyo mva gusa ubwo namaraga gushyiraho uko gutwi ohoo!
nijugunye nko mukirimetero
maze kumva koko ko Ari Papa wanyawe arimo gusaba ubufasha Ari mumva kandi ha
shize ukwezi apfuye bakamuhamba.
murako kanya ngitangariye ibyo
numvishe murugo iwacu hariyo umuntu urimo guhamagara Mama..ntatakaje umwanya,
Nahise nsubira murugo kugira ngo ndebe uwo muntu urimo gushakakisha Mama maze gushyika murugo nasanze ari umugore wumuhigi Minani.
umwe wapfiriye umuñsi umwe nuwo nafataga nka Papa bombi bishwe na wamuntu udasazwe
bivungwa ko ariwe Papa wanyawe uwo mugore mwitegereje neza kabisa, nabonye
ntamahoro afite mumaso ye bigaragara ko afite ikibazo.
.
kubera ko yari yikoreye Amaboko
arinako ahumeka insigane nkumuntu umaze kwiruka ibilometero ibihumbi akimara kumbona yarambajije.
Ati."Mama wawe Arihe?
ngewe
Nti"..ntabwo mbizi aho yagiye ntabwo mpazi ariko niba haribyo washakaga kumubwira ntakibazo wakimbwira yaza kuza nabimubwira ntakibazo "
"Oya icyo nashakaga kumubwira nikintu gikomeye naho wowe uracyari ....."
.
Atararangiza kuvuga ibyo ubwo nyine Mama yahise ahagera uwo mugore amaze kumubona yahise amusanganira na marira menshi amubwira
Ati"wee Mama Joseph kano gace kacu ka rw'inkombe katewe
nibibazo"
mama yaratangaye ati" ngo Ibibazo... ibibazo bwoko ki?"
uwo mudamu yatangiye avuga
Ati"urumva none narindimo gutambuka hariya Hafi yirimbi maze numva igihuru cyari Hafi yange kirimo kunyeganyega cyane.
nkimara kubibona natekereje ko aribintu bisanzwe Wenda ko Ari nk'igisimba kirimo kunyuramo.
.
nagize amatsiko yo kumenya icyaba kirimo gutambukamo gusa hashize umwanya ndimo kureba..nabonye umuntu udasazwe ndetse udasobanutse utamenya igice wamufatiramo
uwo muntu udasazwe ahagaze iruhande rwa cyagihuru yambaye imyenda yera de , amaso ye asa nkubururu
ariko hashize akanya umwanya muto cyane nabonye..uwo muntu y'irutse kumuvuduko udasazwe Kuberako ni birenge bye ntabwo.
byagaragaraga uretse kubona iyo imyenda yari yambaye gusa,
ndebye hamwe bahabye Minani jmugabo wange nasanze imva irangaye nkahataburuwe../"
.
Uwo mugore amaze kubwira ibyo Mama Mama yatangiye amugisha impaka amubwira ko ibyo bintu avuze bitabaho Kandi ko bidashoboka no kuba ngewe maze kubyumva..nahise nibuka ijwi rya Papa ryahereye kare rinsaba ko namufasha nkamukura aho yarari mumva.
ubwo nyine murako kanya nahise niruka nerekeza kumva ya Papa Mama yarambajije.
Ati"Joseph ugiye he kuruwo muvuduko wose?"
Ariko ntabwo nigeze musubiza,
.
Ahubwo aho kumusubiza nongeje muvuduko maze kugera mw'irimbi nasanze imva ya Papa irangaye nkimaze gutabururwa umusaraba..utereye nka hariya nitegereje neza nabonye bisa nkaho iyo mva hari umuntu wayitaburuye cyangwa inyamanswa..nahise mpamagara Mama ahita aza Ari kumwe na wamugore wa Minani.
.
Kubera ko ntabwo yari bwagatahe bari Hafi kungeraho
numvishe Mama avuze ati"yewega Joseph iyo mva ya Papa wawe uyigize ibiki?"
Wamugore yahise amubwira ti"ndacyeka bimwe nakubwiraga ugiye kujya wabyemera ."
.
Bamaze kugera aho ndi Mama akabona uburyo imva yu mugabo we irangaye nabonye wagirango afashwe na mashanyarazi bamaze kubibona uko Mama yamaze akanya yambaniye aho ahagaze atanyeganyega nagato nahise mera nkumukoraho ariko namfuye kumukoraho gusa aho kanya yahise angwa hasi kigiti
batemye.
Nahise nunama ntangira kumunyeganyeza ariko yari nko kuruhira ubusa nawa mugore yaramfashije turamubyutsa ariko biranga ko yitaba maze kubona ko byanze nahise mbwira uwo mugore.
nti"uko bigaragara yataye ubwenge ntakindi twakora uretse kumuterura tukamutahana"
uwo mudamu yarabyemeye turamutahana tumaze kumushyitsa murugo nabwiye uwo mugore
Nti"ukoreshe uko ushoboye kose
ubwire abaturage bose ko bagomba kuguma munzu Kuko ndatekereza ko ubwo bariya bantu bapfuye barimo kuzuka muburyo budasobanutse hari ikigiye gukurikira kitari kiza Wenda nkinzara simbizi!!"
.
Maze kumubwira gutyo yahise ansezeraho aragenda nasigaye nibaza uko ibintu bizakugenda niba abo bantu bazutse baba bazuwe na Dominic umuntu udasazwe, cyangwa Impyisi muntu...
.
****
Amaherezo ijoro ryarageze nka sambiri nicaye muri Salon natangiye kumva hirya nohino
abantu barimo kuvuza induru batabaza basaba ubufasha
"dutabare ibintu tutazi byaduteye"
hashize nkumunota numvishe umuntu urimo gukomanga kumuryango nimbaraga natangiye gutekereza ko yaba ari yamizimu ije natwe kudutera
Úmuryango wakomeje gukomangwa ningufu ariko nge we nkomeza kuwirengagiza gusa murako kanya narumvishe ugira
Ati"Joseph kingura ningewe Sofia!!"
Maze kumva ko Ari Sofia nahise njya gukingura ubwo nyine nkimara gukingura Sofia yahise yirukankira munzu akomeza no muri Salon nongeye gukinga musangayo ntangira kumubaza uko hanze ibintu bimeze. nibwo yatangiraga kubwira ko ahanze
Abantu barimo bapfa kubwinshi.
ko kugira ngo ashyike aho, Ari Imana yonyine. natangiye kwibaza icyo nakora kugira ngo ngabanye
ibyo byago byibasiye abaturage,
.
Ariko nkirimo gutekereza ibyo urugi rwarakomanzwe ariko kuriyo nshuro ho uwakomangaga yakomangaga yitonze ntagishyika cyangwa igihunga ntabwo byari bimeze nka bimwe bya... Sofia nahise mpaguruka ngenda nsodoka maze ndakingura gahoro gahoro.
Maze gukingura naguye mukantu nsanze ari Azizah warimo ukomanga byarantangaje maze ntangira kumubaza .
.
"Kuje ino kandi ubona ibintu bitoroshye bimeze bite ubundi se hano uhamenye gute?"
maze kumubwira gutyo, yarasetse aransubiza.
.
Ati" ahubwo nawe urasekeje naje mbaririza kugeza mpageze .
Aho inyuma mbonye abantu barimo kwiruka ariko ngewe ntabwo nabyitayeho nakomeje, kubera ko ibyabo ntabwo byandebaga..ikinzanye cyo ntakindi narinje kukureba ngo tujyane kumunsi mukuru wo kwishimira isabukuri yamavuko yange"
arangije kuvuga gutyo numvishe imirindi yibintu hirya gatoya cyane maze vuba vuba mpita mukururira munzu......
.
Irakomeza.
Ibyo n'ibiki byateye?
Biraza kugenda bite?
.
Udacikwa na Episode 24
.
NewtalentsG
Comments