logo

NEW TALENTS

Stories Group

AMAHITAMO Y'UMWAMI GISA EPISODE 38

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
Twaherutse Bambi na Gisa barimo kugaruka mu bwami bagarukanye n’imbohe Kaninga wariwaratumwe kubarangiza.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Bambi na  Gisa bari mu nzira barimo kuza. Ntare Rutare na Rukra barimo kwishima mu ngor y’U bwaami ntago bazi ikibaziye,
 Bo bazi ko  batsinze  ibya Bambi na Gisa byabaye amateka.
.
Gaju areba Ntare  maze arahaguruka. Ntare aramureba a ti” Ugiye he mwamikazi wanjye?
Gaju ati” Ngiye mu rugo ndashaka kuvugana na Mama.
Ntare arahaguruka aramufata ati” Ntaho wajya. Reka tugumane tuze kwishimira amakuru meza mukanya tugiye kwakira hano.
.
Bambi  amaze kwinjira mu bwami  
Gaju aba asohotse mu ngoro aba agiye abandi basigaramo,  Gaju araza aza iwab mu rugo asanga umuryango we urikumwe.
Karagwa ni Papawe aramureba ati” Gaju nibiki wagiyemo?
Gaju ati” Bijaynye niki?
Karagwa ati” Numvise ubugambanyi abahungu ba Zaheni bakoze nawe nawe wabwivanzemo.
Gaju ati” None mugiye kunenga se  ntago mwumva agaciro kibyo nakoze.  Vuba umwe mu bana ba Zaheni araza kuba umwami nanjye mpita mba  umwamikazi.  Nimara kuba umwamikazi murumva   ariki kizaba.
Dumba musaza ati” Wakoze amakosa  yo gufatanya na bariya  bahungu guhangana na Bambi. 
Gaju areba Dumba ati” Wowe uri ikigwari kiraho gusa kitajya gitekereza icyo  cyakora.
Dumba ati”Kuba ngenda gacye nshishoza   ntago bingira  ikigwari.
Gaju aramuseka ati” None ko ugenda gacye ushishoza niki wagezeho?
Dumba ati” Gaju reka kwigira umuhanga hano.
Gaju ararakara  ati” Nzibaho  ibyanjye nakoze ndabizi.
Dumba aba araakjwe n’uburyo Gaju amututse ahita amuhagurukana aramufata agiye kumukubita urushyi Papa wabo aramubuza.
Karagwa ati” Uwo ni mushiki wawe.
Dumba ati” None mwumvise uburyo ambwiye?
Mama Gaju ati” Mwisubiranamo  muri abavandimwe rwose.
.
Gaju ajya kwicara kuruhande,
Dumba aramureba ati”  Umva reka nkubwize ukuri wabaye ikimara ubwo Bambi yaguhaga umwanya mwiza ukawanga ngo urashaka gufatanya na bariya bahungu kuba wahangana nabo,
Gaju ati”  Kuki utamusabye ngo awuguhe. Ariko  njye byibura hari ikintu kizima gifatika ngiye kugeraho. Bambi na Gisa bamaze gupfa.
Duma araseka ati” Ibyo se urabizi neza. Cyakora nibuba ingaru ntawe muri twe uzongera kurwana kubuzima bwawe.
Gaju ati” Uzabireke ariko nanjye nimara kuba umwamikzi ntuzatekereze  ko hari icyo nakumarira.
Karagwa arabareba ati” Ubwo muri mu biki koko.
.
Bambi na Gisa binjiye mu ngoro y’U bwami Bambi asana Ntare yicaye mu ntebe yabo. Abona Rukara na  Rutare  nabo baraho barimo kunywera amayoga mu ngoro.
.
 Birumvikana bakibona Bambi bahiye ubwoba. Ntare no guhaguruka biramunanira neza ugira ngo yafatanye n’intebe neza neza.
Bakanura amaso.
Bambi arabareba gusa nawe aricecekera. Arangije ava aho arikomereza  ajya  kwirebera uko abaganga barimi kwita kuri Gisa bamuvura.
.
Ntare, Rutare na Rukara barimo kurebana bakanuye amaso bafite ubwoba bananiwe nu bwava aho mu ngoro kandi  ntawe ubakozeho.
Gusa niragire araho arimo kubareba gusa nawe ntacyo avugana nabo.
.
Rukara  areba Niragire ati” Bambi na Gisa bose bose barazanye?
Niragire  araseka ati” Yego. Ntanumwe wapfuye muri bo uko mwashakaga kubica. Ahubwo    cya kimara cyawe twakizanye kimerewe nabi muri gereza.
Rukara ati” Uravuga ikihe kimara?
Niragire ati” Uwo uzi nawe watumye.
Rukara ahita yhakana ati” Njye nta muntu natumye.
Niragire ati” Ubwo ari ntawe ntakibazo. gusa uwitwa Kaninga ari muri gereza.
.
Rukara, Ntare na Rutare bararebana barikanga .
.
Niragire nawe aba avuye aho arigendera abasiga aho ntakindi ababwiye.
Rutare abitekerezaho ati” Turi mu bibazo bikomeye.  Bambi yamaze  kumenya ko aritwe twamugambaniye twohereje abasirikare bo kubica ariko araje  ntacyo atubwiye ntanubwo aturakariye cy ngo  aire icyo avuga cyo kuba adusanze aha aubwo aragiye gusa.
Rukara  arabyumva yikangamo arahaguruka.
Ntare nawe abona guhaguruka   ubundi byari byanze. Uko bagahugurtse bose bararebana cyane bibaza ikigiye kuba.
Ntare avugana ubwoba  ati” None ubu tugiye  gukora iki ko katubayeho?
Rukara ati” Cyangwa ahari ntago  yigeze amenya ko aritwe twagambanye?
Rutare ati” Ni gute yaba atabimemya neba koko Kaningwa yafashwe.
Rukara ati” Kaninga  akaba ntakintu yigeze avuga kuri twe twamutumye.
Rutare ati” Ntago ibyo bishoboka ko yaba atavuze.
Rukara ati” Birashoboka cyane nonese kubera iki Bambi ntakintu avuze?
Ntare ati” Ese ubundi ninde wabatabaye?
Rukara ati”  ndacyeka ni Niragire 
.
Ntare agira ubwoba ati” Karabaye  rero ahubwo  tuve  inaha duhunge.
Rukara ati” Bambi abaye ntakintu yamenye maze twe tugahunga ni nkaho twaba twireze.  \
Rutare ati” Ariko se ibyo urabyiringiye ko Kaninga ntakintu yavuze?
Rukara ati” Yego, Kaninga abaye yavuze ntago Bambi yarikuba aturetse.  Buriya yaruciye ararumira.
Rutare ati” Kubera iki Kaninga atavuga uwamutumye?
Rukara ati” Kubera  ko yahoze ari umwizerwa kuri njye. Ahubwo  reka nshake uko najya kuvugana nawe.
.
Ntare ati”  yego natwe  tugiye kuba twihishe.
,
Bava mu ngoro baragenda.
Rukara nawe ashaka uko agera muri Gereza aza kuvugana na Kaninga abona yakubiswe yabaye intere.
Rukara ati”  Kaninga.
.
Kaninga aramwumva aramureba.
Rukara ati” Byegenze gute? Habaye iki?
Kaningwa  ati” Urambaza uko byagenze? Twakubiswe ntabyo ubona?
Rukara ati” Ninde watabaye Bambi na Gisa
Kaningwa ati” Ni Niragire.
Rukara ati” Uriya mushinzi yari umugambanyi burya
Kaningwa ati” Niwe mugambanyi se cyangwa abagambanyi nitwe.
Rukara ati” Nawe  uvuze gutyo?
Kaningwa ati” Yego. Nihe bitagaragara 
Rukara ati” Nonese waba wavuze uwagutumye.
Kaningwa ati” Humura ntakintu  nakivuze bantoteje cyane ario nanze kuvuga. Ntago ndi imbeba kuburyo nari kubavamo.
.
Bambi aracyita kumugabo we niwe ahugiyeho gusa ntabindi.
.
Rukara yahise aza kubwira  Ntare na Rutare  ko Kaningwa  atabavuyemo. Ntare na Rutare birabashimisha cyane.
.
 Hashize iminsi itatu  Gisa yarakize. Amaze gukira   Bambi yahise  atangiza urubanza rwa Kaninga.
,
Abaturage bose  baraterana   Kaningwa  baramuzana. Abantu bose barahari. Bambi afata ijambo abanza kubwira abaturage be ko atwite Igikomangoma.
Abaturage  birabashimisha cyane, 
Gaju n’abandi badakunze Bambi birababaza cyane.
.
Bambi ati” aka kanya Kaningwa agiye gucibwa urubanza rwo kuba yaratwatse ashaka kutwica. Aarikko ntago yakoze wenyine hari abandi bantu yakoranye nabo. Gusa ubu sinjye uribwite kurubanza, 
.
Rutare, Ntare na Rukara nabo baraho bafite ubwoba nuko bishingikirije  gusa ko Kaningwa atabavamo.
.
Bambi ati” Ugiye kwita kurubanza ni Umugab w’Ingabo niwe ngiye gushyira uru rubanza mu maboko.
Rukara aba nk’iwakanze nawe ntago abyumva neza areba Bambi ati” Mwamikazi wanjye ninjye uhusemo?
Bambi ati” Yego bikore. Kubera ko ikibazo cy’Umutekano kiri  mu nshingano zawe.    
.
Rukara arahaguruka aza imbere  ya Kaningwa n’abandi basirikare bafatanywe nawe, Baramureba  nabo baramureba. Niwe wabatumye niwe wabahaye ako kazi.
Bambi arebana na Niragire aho ahagaze.
.
Rukara abaza Kaningwa ati” Kubera iki watatse Umwami n’Umwamikazi?
Kaningwa ati” Nabatatse kugira ngo mbice.
Rukara ati”  ubice gusa.
Kaningwa ati” Oya.
Rukara ati” None wabikoreye iki?
Kaningwa ati” Nabikoze nuzuza itegeko nari nahawe nuwantumye.
Rukara ati” Abo bagutumye ni bande?
.
Kaningwa aramureba  amucira mu maso ati” Urimo kumbaza ngo natumwe nande?
Rukara ati” Yego.
Kaningwa ati” Twatumwe nawe ndetse warikumwe na Ntare na Rutare.
.
Udacikwa na Episode ya 39

Comments