Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
Twaherutse Kaninga mu rubanza amaze kuvuga ko Rukara, Ntare na Rutare aribo bamutumye kujya kwica Bambi na Gisa.
.
Inkuru ya Chris Nandi Ishimwe.
.
Kaninga akimara kubwira Rukara ko ariwe wamutumye, abatuage baguye mu kantu. Ntare na Rutare bashya ubwoba. Gaju nawe atangira gutengamara cyane.
.
Rukara afata Kaninga aramuhondagura ati” Wa mujyinga urimo kubeshya bande hano. Vuga ni bande bagutumye kwica Umwami n’Umwamikazi?
Kaninga ati”Nkubita uko ubishaka ariko ntakitazwi ni wowe wantumye ufatanyije na bahungu ba Zaheni.
Rukara afata inkota ayimushyira ku bitugu.
Bambi ahita ahaguruka areba Rukara ati” Umva Rukara mureke.
Rukara ati” Mwamikaiz mureke gute ataravuga abamutumye banyabo.
Bambi ati” Kandi yabavuze.
Rukara agira ubwoba ati” None ugiye kwiezera ko arinjye se?
Bambi ati” Ahubwo se wowe urahakana ko atari wowe ushingiye kumutimana wawe?
Rukara ati” Mwamikazi wanjye nkurahiriye ukuri niki cyatuma nkugambanira kandi narakugandukiye. Ntacyatuma nakimwe njyewe mba umugambanyi.
.
Bambi araseka maze ava aho yicaye agenda amanuka his mu kibuga agea imbere ya Rukara aramureba mu maso.
Bambi ati” Ubwo najyaga kuguha iki kirego nabikoze mbishaka kugira ngo ndebe ukuntu umugambanyi atinyuka guhata ibibazo abandi bagambanyi we ubwe yitumiye.
Rukara agwa mu kantu ati” Bivuze ngo wabikoze ubizi neza ko arinjye mugambanyi?
Bambi ati” Cyane.
Rukara ati” Kaninga yakubeshye.
Bambi ati” Ntago yambeshye.
Rukara ati” Bambi ntago wakwizera amagambo ya Kaninga.
Bambi ati” Oyaaa n’ubundi ntago nizeye amagambo ye ahubwo nabyiboneye. Ubwo twagarukaga hano I bwami twasanze abarinzi barindaga ingoro bishwe kandi bishwe nawe. Wowe na Ntare na Rutare nanabasanze mu ngoro y’u bwami mwayigabije kandi bitemewe..
.
Ntare na Rutare batangira gushaka uko bacika bagiye kugenda, Niragira arababona ajya kubitambika arabafata.
Nirgire ati”Mwe murajya he?
.
Babazana hagati mu kibuga.
Bambi arabareba cyane ati” Muzageza ryari koko! Murashaka iki mu byukuri? Kuki mutga murashaka kuzigishwa niki? Ese niba murimo murira ingoma ushaka ubutegetsi mwabushatse mu buryo bwiza muaragaza ibikorwa bizima byatuma abaturage babumva aho gukoresha inzira yo kumena amaraso? Ko ntari umwanzi wanyu mfa iki namwe munyangira iki gifatika kuburyo n’imana yashigikira urwo rwago rwanyu?
.
Baramwumva.
.
Bambi ati” Muzi impamvu igihe cyose imigambi yanyu insindwa ikabapfana ubusa nuko muba murwanira impmavu z’ubugoryi. Kandi kuba nanjye ntacyo mubasha kuntwara suko ndi umuhanga kubarusha ahubwo nuko njye nkorera mukuri kandi mba mfite impamv zifatika zituma imana zimpagararaho.
.
Abaturage bakomera iryojambo amashyi menshi cyane.
Bambi arabareba ati” Reka noneho mbabwize ukurikubarire rimwe noneho. Nuko ubu bwami murwanira ntanumwe muri mwe uzigera yicara kuri iriya ntebe ubu tuvugana ntwite igikomango kizafata iriya ntebe. Mwatuje mugatuza tukarya ibyiza by’Igihugu cyacu.
.
Gisa arimo kwirebera bambi uko avuga ibindi byose ntago abyitayeho.
.
Bambi ati” Mugiye gucibwa urubanza rwanyu rw’ubugambanyi mwakoze.
.
Rukara na Ntare bahita bafata inkota zabo bashaka kurwana,
Bambi arabareba ati”kOko muracyakomeje.
Rukara ati” Ntago watanga itegeko ngo twicwe.
Bambi ati” Ninde uritanze? Ahubwo mujye ku mavi yanyu mwicuze.
Ntare ati” Njyewe nkupfukamire. Aho gukora ubwo bubwa byarutwa nkapfa.
Rukara ati” Nanjye sinapfukamira umugore.
.
Bambi ati” Mujye has kumavi yanyu mwicuze birangire mukze buzima bwanyu.
.
Ntare na Rukara barabyanga ahubwo bashaka gufata Bambi ngo bamwice ubwo baba babikozeho maze muri ako kanya Niragire n’ abasirikare be bahita barwana nabo ariko babasaba gushyira inkota hasi baraga ahubwo bakomesha gushaka kurwana barabagwa bicwa gutyo.
Bambi ati” Aba barizize. Ni kenshi mbabwira ko umwukamubi ari uko uhemba.
.
Rutare we ajya hasi arapfukama., Kaninga nawe ajya hasi arapfukama bavuga batuye cyane ko bakoze icyaha gikomeye kandi ko biteguye kwakira ibihano byabo ndetse banasaba imbabazi.
Bambi arabareba ati” Muzi igihano ngiye kubaha Igihano mbahaye ni amahirwe ya kabiri ngiye kubaha mu buzima bwanyu. Ndabarekuye mugende mubeho turebe.
.
Kaninga ati” Koko uraturekuye ngo tugende?
Bambi ati” Cyane.
.
Rutare na Kaninga barumiwe cyane batangaje cyane na Bambi nabo birabarenga. Gaju we yababaye cyane ararakara cyan ava aho aragenda.
.
Nyuma y’urubanza Gisa na Bambi baje mu rugo kuruhuka. Igihe nacyo kirisunika. Bigeze ni joro Sola aza kubetegurira amafunguro baza kumeza kurya.
Gisa ati” Bambi uri ishuri rwose.
Bambi ati” Narize cyane. ubuzima butandukanye nagiye mbamo bwambereye ishuri rikomeye kandi ndi umuntu wagiraga amatsiko cyane. nubwo amatsiko bavuga ko yicisha ariko iba ari ishuri rya mbere rituma umuntu yiga nza ni amatsiko.nakundaga kwibaza byimshi bigatuma nshaka kumenya byinshi.
Gisa ati” Niyo mpamvu utangaye. ..
.
Iminsi ikomeje kwicuma.
Tuze mu rugo kwa Gaju arikumwe na Neangw aiwabo mu rugo. Kuva Ntare yapfa yishwe na Rutare agaca bugufi agapfuakama agaca bugufi akicuza, Gaju yabaye nkusigaye ari wenyine. Kandi muri we aracyanga cyane Bambi cyane. iminsi yose ayimara atekereza icyo akwiye kuzakora.
Neangwa ati” Ese Gaju buriya ko ubina byanze ntago wagandukira Bambi akamwumva ukmera ko ariwe mwamikazi kuko ndabona ntayandi mahirwe ugisigaranye.
Gaju amureba nabi.
.
Tuze mu ngoro Bambi na Gisa bicaye ku ntebe y’U bwami Niragire aza mu ngoro ahagarara imbere yabo.
Bambi aramreba ati”Niragire wabaye intwari niyo mpamvu ngiye kukugorera ubu aka kanya niwowe ugizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’Ubwami.
Niragire ahita ajya hasi arapfuma ashimira Bambi cyane anashmira Gisa avuga azabakorera igihe cye cyose kuzageza kumwuka wanyuma.
Bambi ati” Ntakibazo kandi uzagire akazi keza.
.
Niragire aragenda. Haciye akanya gato Kaninga nawe aba aje mu ngoro ahagarara imbere ya Bambi na Gisa.
Bambi aramureba ati”Kaninga niki?
Kaninga ati” Hari icyo nje kubabwira.
Bambi ati” Vuga.
Kaninga ati” Narabahemukiye ariko mwe mwanyituye kureka ubuzima bwanjye. None njye kwitanga hano ngo mume andi mahirwe ngire ikintu gufatika nakorera iguhugu cyanjye nahemukiye.
Gisa ati: Urumva ushaka gukora iki?
Kaninga ati” Munyohereze mu Gihigu kimwe cy’abanzi bacu njye kubayo maneko.
Bambi ati” Ariko bagufashe bazakwica.
Kaninga ati” Ibyo ntago mbyitayeho nubwo bamfata. Icyo nshaka nuko nanapfa hari icyo mariye igihugu cyannjye nagambaniye.
Gisa ati” Ntakibazo izo nshingano urazihawe.
.
Kaninga yarabashimiye ndetse umunsi wakurikiyeho yahise ava mu bwami yerekeza mu buhgu by’abanzi ajya kubayo maneko.
Bambi na Gisa baje mu rugo kwa Gaju bazayo bitunguranye cyane. Mama Gaju na Karagwa se wa Gau batunguwe no kubona bagenderewe gutyo.
Bambi ati” Turabatunguye ariko mwihangane. Tuje hano kuvugana namwe.
Mama Gaju ati” Rwose turabashimiye.
Bambi ati” Oyaaa ndabizi ko mutatwishimiye kandi natwe ntago tuje hano kugira ngo tubasebe urukundo rwanyu rwo kudukunda. Ariko nubwo mutadukunda byibura ni mukunde Igihugu cyanyu mureke kurwanira impamvu y’ishyari ahubwo mureke dufatanye dushyire hamwe.
Dumba arabyumva ati” Njyewe ndabumva rwose. Mbere byatangiye nanjye ntakumva ariko gacye nagiye mbona ko uri umuntu mwiza cyane ahubwo. Njye rwose ndemera guhuza imbaraga namwe tugakora.
Bambi ati” Urakoze cyane Dumba. Ndetse n’abandi muri iyi nzu bakabaye bahuza nawe ibitekerezo. Gusa ntagahato karimo nimubihitamo biraba ai byiza ariko nimutabahitamo nabwo n uburenganzira bwanyi gusa nabagira inama yo kwirinda ikibi ntkizabashuke.
.
Bambi na Gisa barahaguruka barigendera.
Dumba ahita ajyana nabo arabakurikira abaza inyma Bambi ahindukiye abona Dumba arimo kuza abakurikiye barahagarara Dmba abageeraho.
Bambi ati” Dumba.
Dumba ageze imbere yabo ahita apfukama imbere yabo ati” Njye ndicujeje.
Bambi aramufata aramuhagurutsa ati” Dumba urababariwe Kandi nawe uhise uhabwa inshingano ugiye mu barinzi barinda Umwami n’Umwamikazi
Dumba arishima cyane ati” Murakoze cyane.
.
Dumba amaze kuvugana nabo barakomeza ubwo nawe arakata asubira mu rugo ageze mu rugo asanga Gaju yazuruye cyane.
Gaju ati” Mbega ikigwari?
Dumba ati” Gaju, Bambi ntakuntu atatugoragoje. Ubwo ikizakubaho nyuma yaha ntawe uzakibazwa.
.
Udacikwa na Episode ya 40
Comments