logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP47

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Dushakishe kwizera uwiteka, nawe azatwiyereka. tugerageze kwitandukanya n'ibibi, nawe azatuyobora inzira y'ukuri, tumusenge tumwubahe, nawe azasubiza kwifuza kwacu, tumwiyambaze akiri bugufi."
.
Duheruka uwitwa Andy wiga kuri Ntagara, agiye kubaza ikibazo cyambere. ese kirabaza ngo iki? ese baragisubiza?
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
Andy yarakomeje ati:" Nile ni umugezi unyura mu bihugu 11. uretse ibi giye kubambwira n'ikihe kindi gihugu inyuramo.  Misiri,Repuburika ya sudani, sudani yepfo, ubugande, uburundi, congo, tanzaniya, kenya, ethiopia, eritrea ndetse nicyo mugiye kumbwira, n'ikihe?"
ikibazo gikomeye kandi cyane. cyasabaga byibura kuba nibyo bavuze wabyanditse, kuko washoboraga gusubiza, ugasanga icyo ushubije bakivuze. byasabaga rero uwakurikiye, kandi usanzwe ubizi. abanyeshuri b'ikirezi bose ndetse yewe na Egide utaruri mubakina, amaso bayahanze abagombaga gusubiza, bari bafite ubwoba, bumvaga byanze bikunze ntawashobora gusubiza icyo gihugu atakurikiye. bamwe nibyo bavuze batangiye no kubyibagirwa,(ndetse nawe uri gusoma iyi nkuru) kuburyo niyo bari kubabaza ibyo bavuze batari kubikora. Del w'ikirezi, yagize ubwoba yumvaga nawe uri bugishobore. imashini itari yatangira kubara, Jack yamanitse ukuboko. bose baratunguwe, Del we mu mutima ati:" byari kuruta ukareka gusubiza aho kugirango usubize ikitaricyo." ariko nyine ibyo nibyo y'ibwiraga mu mutima, Jack we ntiyabyumvise. ntibyatinze rero, yafashe micro arangije ati:" igihugu cya 11 mu tavuze ni uRwanda."
bose baratuje, bategereza umwanzuro w'imashini, bidatinze nayo yahise ibamara ubwoba. tayari, amanota abiri yandikwa kuri ...Ikirezi. [NT 0-2 IK]
bose bakomye mu mashyi, na Egide nawe arishima. ariko hari hagisigaye ibibazo byinshi. baratuje rero Andy yongera afata micro ati:" ikibazo cya kabiri kirabaza ngo Andrmanuel lpez abrador ni perezida w'ikihe gihugu?"
Aha, ntibyari bworohe, kuko bose bararebanye bazunguza umutwe. abo, nibo bagombaga gusubiza. imashine nayo ibara gatatu ntagutinda inota rimwe rihita rihabwa Ntagara [NT 1-2 IK]. imashine yahise ikomeza iti:" Andrmanuel lpez abrador ni perezida w'igihugu cya Mexico ubu."
Andy yarongeye afata micro ati:" ikibazo cya gatatu kirabaza ngo. ukurikije amako y'ubutayu naho bugiye buherereye, ubutayu bunini ku isi bwitwa ngo iki?"
Grace yahise amanika, yarafite ikizere rwose, ubona ko abizi neza. bamuhaye micro, uwo mwanya atangira gusubiza. yaragize ati:" ubutayu bunini ku isi n'ubutayu bwa sahara."
muri mashine ijambo Fail riba ryiyanditsemo, Grace ahita yipfuka kumaso. imishine yo irakomeza iti:" ubutayu bunini ku isi bwitwa Antarctic. bufite uburebure, bungana na mayilo milion 5.5 kare."
Ntagara yahise izamuka kumanota, kuko yahise igira amanota 3.[NT 3-2 IK]."
Andy yarakomeje nanone, wagirango niwe wari bubaze gusa. yafashe micro, asoma kurupapuro yarafite yitonze ati:" ikibazo cya kane kirabaza ngo, ukurikije amakuru dukuye kukibazo kibanjirije iki, n'ikihe gihugu kihariye ubutayu bunini ku isi yose?" 
ambo icyo ntacyo cyababereye urutare, kuko bahise barebana. sale yose iratuza bombi ntihagira nukorora. ikibazo cyabaye ikibazo habura utera ngo asubize, bidatinze imashine nayo irabanguka iti:" igihugu kihariye ubutayu bunini ku isi n'igihugu cya Maroke( Morocco) aho kihariye ubutayu bwa Sahara miriyoni 3.5 kirometero kare."
Ntagara bo barishimye ayo nayo yarandi manota yiyongereyeho [NT 4-2 IK]"
Andy yongeye gufata micro na none. atuje ati:" ikibazo cya gatanu kirabaza ngo umwami wayoboye uburundi bwanyuma nanyuma yitwaga nde? bundise yari uwakangahe uyoboye uburundi ushingiye ku izina rye?"
yebaba we! bose barikanze, abaraho bose barakomera, habura ntuwabeshya. imashini nayo ntiyatinda iba izamuye amanota ya ntagara, aba abaye 5. [NT 5-2 IK]" imashine yarakomeje iti:" umwami wayoboye uburundi bwanyuma yitwa Ndayizeye charles. akaba yari uwagatanu ushigiye ku izina ryahabwaga abami akaba yari Ntare v Ndayizeye uwo niwe wayoboye uburundi bwanyuma."
Del wikirezi, yatangiye guhiga aho ari bukure itsinzi, arahabura neza. hari hasigaye ibibazo bitanu bisigaye kubazwa. ntibyatinze yatse akaruhuko, ajya kuganiriza aba kinnyi be hanze. ati:" murabona ko bitaza kutworohera Jack? ntabwo nidukomeza gutya turibuze kuzamuka kumanota. gutsindwa naba, cyane biradukura kugikombe pe."
Jack ati:" nonese Del ko ibibazo turi kubazwa bikomeye, urumva twe twakwikuramo ibisubizo gute tutabizi?"
Del ati:" ntibyoroshye, hasigaye ibibazo bitanu bifite amanota icumi. mugerageze basi, mwibyo bibazo bitanu  tubonemo amanota atandatu."
Jack ati:" njye mu bantu bemera vuba ndimo. kandi bitagoranye. reka mbabwize ukuri, nibakomeza kutubaza ibibazo tutazi, ntabeshye turatahana ariya abiri."
Del ati:" ntabwo wamugani mwishakamo ibyo mutazi. aho kugirango baturushe menshi koresha ibishoboka byose ntihagire ikibazo mutuma babona ho amanota abiri icyo mutazi ntimugisubize. ariko icyo muzi mugerageze mugisubize vuba imashine itari yabara. mbisubiremo icyo mushidikanye mwemere ko mutsinzwe ntimwigore ngo murasubiza."
babyemeranyijwe ho, barangije bagaruka muri lib ground."
Andy yongera gufata micro ati:" ikibazo cya gatandatu kirabaza ngo, Gustavo petro ni perezida w'ikihe gihugu?"
mwabanumwe ibibazo bibajije gutya biba bikomeye, ubundi aho kugirango uvuge izina ry'umuntu ubaze aho ayobora, wavuga igihugu ukabaza ukiyobora. ariko Ntagara yo, yakomeje gutanga igisubizo ikakubaza ikibazo, ibyo byatumaga ba Jack na bagenzi be bagombaga gusubiza, babura aho bahera. byari bibakomereye kuko nticyo cyarabananiye, bituma Ntagara igira amanota 6. [NT 6-2 IK]
imashini yo yahise itanga igisubizo iti:" Gustavo petro ayobora igihugu cya Colombia."
Jack yariruhukije, ariyakira nyine, kuko n'ubundi naho yari guhera azamura ibyishimo by'abanyeshuri bari bumiwe, ikindi bakonje, rero yariyakiriye nyine aratuza. barushwaga amanota 4 hasigaye ibibazo 4 by'amanota umunani. Andy wari wabiyemeje, yarakomeje ati:" ikibazo cya karindwi kirabaza ngo, igihugu cya Uganda gifite intara zingahe, kikagira uburere bungahe?"
Jack yajunguje umutwe arangije akebuka Del, icyo nacyo kiba kirabananiye. tayari Ntagara yahise izamuka kumanota igira amanota 7. [NT 7-2 IK].
Egide aho yari yicaye yahise ahaguruka aratambuka yegera aho Del ari, ubundi aramwongorera ati:" reka gemo nze kugerageza biriya bitatu bisigaye."
Del ati:" urumva se ufite ikizere ko byashoboka? hasigaye ibibazo bitatu Egide, kugirango tubone itsinzi ni uko tubikora byose. kandi sinziko byashoboka."
Del yari yataye ikizere, yumvaga ntawaza ngo amuhe itsinzi, hari hasigaye ibibazo 3 gusa. ese Egide we aremera ajyemo yishyireho uwo mutwaro? yabitekereje ho, arangije ati:" reka twizere Imana Del, njye reka gemo ubundi gerageze, kubera Imana hari igihe byakunda."
Del yahise asaba umwanya arasimbuza, akuramo James utari wagize naho  avungura umunwa byibura abeshya igisubizo, avamo yarakaye ndetse ahekenya, Del ariko ibyo ntakintu byari bimubwiye, ahubwo yahise yinjiza Egide muri libground..................................
................................................
............Loading episode...48
.
mama yake, mama yake. aha hantu haraca uwambaye, Egide ugiyemo arahesha itsinzi ikigo cye? ibibazo bitatu gusa bisigaye, wowe urabona ikizere ajyanyemo ari buzamure amanota y'ikigo cye? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|

Comments