Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Gutungana imbere y'Imana, s'ibintu byoroshye, bibaye bigurwa byagurwa menshi, ariko ikiza ubu dufite ni uko twabiherewe ubuntu mu izina rya Yesu. turasabwa iki cyagereranwa n'ikiguzi cya agakiza? Kunda mugenzi wawe nkuko wikunda. ese wowe wakwiyica? nuwumva ko utabikora ntukabikorere abandi. ikintu cyose ushaka gukorera, kumbwira mugenzi wawe, ujye ubanza ukishyireho, ubundi ubone kubimuha.
.
Duheruka Vicky na Akanji babazwa igihungu bashaka kuzamo, ngo bashimuteyo abana ese baraza he, ko ari aha mu bihugu byacu?
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze."
.
Vick yarakomeje, ati:" njye ndumva twareba igihugu gituwe cyane."
Polio ati:" nyine muhitemo icyo mushaka pfa kuba gusa mugomba kuzana abo bana. ikindi nkurikije uko inyungu zirimo zingana, mubikora mbareka mujya gusura imiryango yanyu."
Vicky ati:" Akanji reka twigire Nigeria?"
Akanji ati:" warasaze? ukajya mu gihugu gitekanye wowe? ahubwo reka tuzajye mu gihugu kirimo inyeshyamba, abana nibabura bazobigereke kuri izo nyeshyambe nyene."
Jeipher wari watuje ati:" icyo cyaba igitekerezo kiza pe."
Vicky ati:" nonese ubwo twajya he?"
Akanji ati:" none ntamakuru ufise? twajya muri centre afrique."
Vicky ati:" sawa ntakibazo reka abe ariho tujya."
Polio yahise afata telephone ati:" ndababwira igihe muhagurukira, reka nandikire ugomba kubaha indege."
Vicky ati:" kuko numva tutakenera hotel muri icyo gihugu, bitewe nuko ako kazi gasaba kwihisha leta, iminsi itatu yaba mike."
Polio ati:" ntacyo reka izabe iminsi ine. mwe nimumara kubona abana, ntimuzigere mujya kukibuga kindege hoya, mwe muzajya ahantu runaka mubona haparika indege ubundi umutwazi niwe uzaza kubatora."
Vicky ati:" bavuga ikihe kirimi harya?"
Jeipher ati:" byashoboka ko cyaba igifaransa, cyangwa se icyogereza mo kimwe. kuko igihugu niyo cyaba gifite indimi zacyo zihariye, mu ndimi zirenga 12 muzi ntihaburamo narumwe."
Vicky ati:" ayo yaba ari amahirwe."
Polio wari utuje bitewe nuko yarahugiye kuri telephone, yarahugutse ati:" murahaguruka saa mbiri z'uzuye, ibyo muzakoresha mu sinziriza abo bana ndetse n'amafaranga yose muzakenera murabifata mu ndege, kandi mubikore neza njye giye mu buhinde, muri gahunda yo kumurika amatelephone yacu situzajya tuvugana, kandi n'abandi bakozi baraba bahugiye hariya. mu rwengo rw'umutekano wanjye. ambo ubwo mugire akazi keza imodoka iraje ibafate mu kanya."
yavugaga yigendera, abandi nabo basigara baganira kandi arinako bitegura.
.
@nvnavio
.
kurundi ruhande, Lina yongeye guhura na Joecance wari wamutunguye kumugoroba, ntiyaraziko ashobora kuba ariwe muyobozi wa Nobtel. yatangiye agira ati:" sha uri akagome mu cyayenge!"
Joe ati:" gute se?"
Lina ati:" tuvugane, tube icuti, ntazi koko ko ari wowe boss wanjye?"
Joe ati:" impamvu naguhishe ibyo, ntibyari kunyubakira ubushuti buhamye hagati yanjye na we. ahubwo byari kugukurura ahari, ugakunda uwo mwanya aho kwisanga kuri njye."
Lina ati:" wicisha bugufi nawe ugakabya. ibaze kweri guhara umwanya wawe, ukaza ngo uze uganirize. njye rwose mbona ntakwiye icyo cyubahiro."
Joe yahise amufata kurutugu amureba mu maso bundi ati:" n'ubundi ntukwiye iki cyubahiro, kuko agaciro ufite bigoye kubona uburyo umuntu yakubaha. ahubwo njye ndibaza, bundi nkwiye guhagarara imbere yawe nkakuvugisha?"
Lina avuga gacye ati:" nyine simbikwiye kuko sinkwiye no kureba umuntu nkawe, umusore mwiza wiyubashye mu maso hawe."
Joe ati:" sibyo mvuga."
arakomeza ati:" mu maso yanjye nkufata nk'umwamikazi, umutima utera neza yo nkumva iruhande rwanjye. lina, I love you ni ukuri. ndagukunda we eeh! ibyo niyumvamo nkumva nahorana nawe."
Lina nawe yahise amureba mu maso doreko bari begeranye arangije avuga gacye gashoboka ati:" for real urankunda?"
Joe ati:" yeah, cyane ndetse. ndagukunda ahari kurusha uko n'ikunda, simbihamije ko nikunda cyane, ariko byibura niyitaho, ariko wowe numva nakwitaho, bikubye nk'icumi kuruta uko niyitaho. ndagukunda pe, sinzi uburyo nabivuga. uramvugisha nkaruhuka, urema intenge zanjye kuko hose nkwiyumvamo. arampumuriza niyo utamvugisha, kukubona ubwabyo bindemera umunsi."
Lina amagambo yatumye ahondobera, arasinzira neza, Joe nawe aramwegera agenda amwegereza umuntwa agiye kumusoma, Lina ahita amufata kumunwa ati:" ndakurakaje?"
Joe ati:" gute?"
Lina ati:" ntabwo uyu mwanyu ndi muri mood yo gusomana, ariko ibutaha. ahubwo se ko twahagaritse imirimo yacu aha, akazi kazagenda gute?"
Joe ati:" ndashaka kujya kwa perezida, tukavugana tukamenya icyabiteye."
Lina ati:" ubuse kudakora kandi turi guhebwa ntibizateza igihombo?"
Joe ati:" oya, kuko hagurishijwe telephone zinjiza menshi akubye ayazishowe ho."
ubwo bavugaga Lina akimufashe kumunwa, undi yabonye ko ku musoma bitari buvemo, arangije asubira inyuma gacye agiye kugenda Lina ahita amukurura ubundi aramusoma."
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, Vicky na Akanji bakomeje kwitegura gusa ariko bakomeza kuganira.
Vicky ati:" uhubwo se Jei, bundi tumare amatsiko, uriya mu mama ko twumvise ukomeza kumwita mama wawe bundi ni we koko?"
Jeipher ati:" yego."
bose barikanze, Akanji ati:" ITC nayo niye?"
Jeipher ati:" rwose ntimuze kumbaza byinshi, nanjye natunguwe no gusanga ariwe nyine."
Vicky byatumye atekereza umwanya nyuma ati:" ntabwo nkwiye kubabara ngo IGS yanyiciye ubuzima, kuko niba nyirayo yaremeye gucuruza umwana we, hari impamvu?"
Jeipher ati:" umva bundi mbahe amateka yanjye. data yapfuye nyiri umwana, njye na mama rero twabaye mu buzima bugoye tukabura ibyo kurya hafi icyumweru, ariko amahirwe twagiraga ni uko hafi yiwacu hari hateye imbuto tukazajya tuziba ubundi tukazirya. Mama rero yaje kubwira ko agiye guhiga akazi kazatuma tubaho neza, gusa ambwira ko yanteguriye aho nzaba mba kandi heza. yahise rero ampa abagabo nisanga banzanye muri IGS guryo."
Akanji ati:" nyene ico Vicky yashatse kuvuga, niba ivyo vyaratumye ujyanwa muri IGS na mama wawe, twe tukaba twarizanye. ico gikwiye gutuma tutiheba."
Jeipher ati:" oya sha, bundi ni uko umuntu abura uko agira bitewe n'ubuzima aba abayeho, bundi ntibyagakwiye ko twishora muri bibi ngo n'amafaranga."
Akanji ati:" njewe mfise ubwoba kuri iyi mission tugiyemo. gushimuta birahanirwa. ikindi kandi kuzana abana bazicwa biri kuntera ubwoba."
Jeipher ati:" ninde wakubwiye se ko bazicwa?"
Akanji ati:" none bazobakuramo impyiko zabo bate ma? nibazobagwa?"
Jeipher yarikanze isura ihita ihinduka, yaramwitegereje arangije ati:" byaba byiza usibye ibyo mu ntekerezo zawe. kugirango utazacikwa ukabivuga, bikamenywa n'utabikwiye, bikarangira wishwe uzira ubusa."
Akanji nawe yahise yikanga, yibaza impamvu Jeipher amubwiye uko.
.
@nvnavio
.
kurundi ruhande, ni muri College ikirezi, abanyeshuri bose bagarutse muri Lib ground ahagomba kongera kubera umukino wo kwishyura bagomba gukinda na Ntagara. umukino ubanza, bombi banganyije 10/10, ese umunsi wa none biragenda gute?"
Del wa Menya niwe waje kuwobara, abasubiza(keeper) n'ababaza(sender) bari aho biteguye."
Ifirimbi yaravuze rero uwagombaga kubaza arahaguruka afata micro ati:" amazina yanjye nitwa Andy, ikibazo cyambere kirabaza.................................
..................................................
.............Loading episode...47
.
kirabaza gute?
ese haratsinda nde uyu munsi?
Jeipher ahaye gasopo Akanji kubera iki?
Lina we ntazisanga yakundanye bigiye kure na Joecance? ubwo Chris we byagenda gute? inkuru iracyari ndende kandi mpamya neza ko itaratangira, ndaje dukomeze."
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|
Comments