logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP45

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Ujya wibaza, uko byagenda Imana ibaye ihana umuntu ukoze icyaha ako kanya? ahari nge mba naribagiranye. bavandimwe bene data, mureke dusengerane, kuko imitima yacu itugonga. umubiri twambaye, uri kutujyana mwirimbukiro. yebaba we! iyaba twaridukijijwe! ahari imvura yagwira igihe kandi isoko y'imigisha ikadudubiriza kuri twe. mana yo mu ijuru, wowe gusa ugena iherezo ry'umuntu waremye. ndakwiginze cungura ubuzima bwacu! tutarimbuka, tugasebya izina ryawe. turatakamba ngo uducungure udukize ibi byaha. mu izina ry'umwami yesu kristo, nabawe nashima."
.
Duheruka master asabye Egide imbere y'abanyeshuri gutandukanya Keza na Grace, akerekana uwo akunda n'uwamuroze. ese arerekana nde mukihe kiciro?"
.
Story by Navio kki dabble le."
.
@iyaba narinyijijwe!@
.
Egide bombi yarabitegereje, areba uwo Keza ubwoba afite, abonako naramuka amushyizeho ibibi ahari biragenda nabi. arebye Grace, abona we ntacyamuhungabanya yari yishimye, kandi yiteguye kumva icyaricyo cyose Egide amuvugaho, arangije areba abandi banyeshuri nabo bari bategereje kumva icyo avuga. aha, yabanje rero kwitsa umutima, arangije ati:" bombi ndabakunda."
Keza yafunze amaso gacye gashoboka, arahumeka asohora umwuka, araruhuka rwose. Master ati:" bose se waba ubakunda kukigero kimwe?"
Egide ati:" sinzi wenda urwo rukundo ushaka ko nkwereka uwo ndukunda, ariko menya ko bombi mbakunda kimwe. Keza n'inshuti yanjye, ikindi Grace nawe akaba iyindi. bombi mbafata kimwe nkuko mbakunda kimwe."
Grace yarikanze, Egide we arakomeza ati:" naho uramutse uri kumbaza uwo nagabiye umutima wanjye, nkamukunda rwose byimazeyo, nagusubiza ko ntaramubona. kuko urwo ni urukundo mishiye uzemera guhara byose akaza tukabana, uwo nimubona muzabimenya."
Master ati:" ntacyo reka tubyakire, naho se ninde wakuroze?"
Egide ati:" imbere yanjye uwo muntu ntacyaha afite, kuki mwumva ko namushyira hanze? namuhaye imbabazi n'umutima wanjye wose kuko ahari atabitewe n'urwango. ntabwo namuvuga rero kuko naba giye kumusebya kandi naramuhaye imbabazi."
Master ati:" twe twari tugiye kumwirukana burundu."
Egide ati:" ejo haba njye? oya ntakwiye kwirukanwa, ahubwo musabiye imbabazi, niba bishoboka mumureke."
Master yariyumviriye, arangije ati:" okey, nubundi kuko ari wowe yakoreye icyaha, ukaba umubabariye, ntacyatuma ahanwa. mwembi mwiyicarire."
Keza yahise yicara, gusa ariko mu mutima ashima Imana. ibaze nawe yo yirukanwa burundu? yari kugenda ambwira iwabo ngo wamwirukaniye kuroga? ibyo rero byatumye naho yari yicaye, yitegereza Egide cyane. master we nabarimu bahise bigendera, bakimara kugenda, Keza ahita ahaguruka, bagenzi be nabo baramwubaha, bamuha umwanya arangije avuga arira ati:" Egi, nukuri umbabarire. ikindi ndagushima kubwo urukundo unyeretse none. wanyimye urutsaza, none umaye urucungura. kubwibyo ndagusezeranya ko ntazongera kwivanga mu rukundo rwawe na Grace, abubwo nzajya mbasabira, kuko urwo njye nahoze nshaka, uyu mwanya ndaruhawe."
abanyeshuri bamukomeye amashyi, kuruhande ho aho Grace yari yicaye, yarimo atekereza. ati:" Egide ni muntu ki ufite umutima umeze gutya? guhita ababarira ndetse akirinda kubabaza umuhemukiye aka kanya? ni umwana mwiza."
iyo ukoze neza, hose ugaragara neza. Egide barawishimiye uwo mwanya DEL ahita yinjira ati" tugiye gukina umukino wo kwishyura mwitegure tugende.Egi, urumva ufite imbaraga zajya gukina?"
Egide ati:" njye ndacyarwaye, mu mutwe ntibiramera neza, ubwo rero ndumva ntari muri moud yo kujya gusubiza."
Del ati:" ntakibazo uzakina ibutaha. Gra wowe uriteguye?"
Grace ati:" njye ntakibazo ndajya yo."
Del ati:" sawa noneho Jack ntanoranyirize abakinnyi mwuzure umunani ubundi tugende, tujye kurebako uyu munsi tugarura umwanya wa mbere."
.
@iyaba narimbonyi impuhwe z'Imana.@
.
kurundi ruhande, ni muri Philipine mu masaha y'ijoro, Akanji yarakangutse doreko bari baryamye, arangije acana itara arabyuka, agisohoka aho abona Polio iryo joro ari kuri mashine, yarimo areba kumakamera agiye atandukanye, arangije ariko Akanji ntiyabyitayeho yarakase agiye kugenda, yumva Mama polio arimo aravugana n'umugabo kuri video call.
Umugabo ati:" iki ni ikiraka gishyushye madamu polio."
Polio ati:" giteye gute?"
Umugabo ati:" n'ikimwe ariko kirimo bibiri. impamvu mvuze gutyo girango urayizi."
Polio ati:" ubwo amafaranga y'ikubye?"
Umugabo ati:" cyane, cyane ahubwo."
Polio ati:" business iteye ite?"
Umugabo ati:" dukeneye impyiko z'abantu umunani. ubwo urabyumva kandi ni ibyiri ebyiri, zikaba 16."
Polio ati:" mukampa angahe?"
Umugabo ati:" miliyari enye z'amadorari."
Akanji yarikanze cyane, ayo yari amafaranga menshi. ntacyindi akoze yasubiye inyuma gato, arangije asubira aho arara akangura Vicky ati:" yewe. yewe? vyuka nkubarire."
Vicky mubitotsi ati:" ikise kandi kibaye?"
Akanji ati:" vyuka canke baze bagukure mo izo impyiko zawe ma, usinziriye."
Vicky yarikanze ahita abyuka ati:" ngo iki?"
Akanji ati:" vuga gacye. nturuzi wa mudamu twaje dusanga ha?"
Vicky ati:" yego."
Akanji ati:" amaherezo aradutuma aho tuzokura impyiko zo kugurisha."
Vicky ati:" ngo iki? impyiko se barazigura?"
Akanji ati:" none, ko uza urabihakana, njewe vyiyumviye, ubwo nushaka ko urangora?"
Vicky ati:" ntibishoboka, nonese barazigura ngo bazazikoreshe iki?"
Akanji ati:" umviriza nawe. none nakubwira ko nyene bazoziha abantu?"
Vicky ati:" nonese izo mpyiko zizavahe?"
Akanji ati:" zizova mu bantu? none hari ahandi?"
Vicky yaguye mu kantu, ntiyiyumvishaga ibintu Akanji yamubwiraga. ntibyatinze uwo mwanya Alarm ibabyutsa bayishyizeho, ako kanya bahita babyuka, baza hamwe hari Polio, we atuje ati:" Akanji na Vicky mission yanyu shya iri muri africa. mwajya mukihe gihungu, mwajya muri byose, ariko nyeneye, abana bato mu myaka hagati 6 ni 10 kandi bingeri zose, ndavuga abahungu nabakobwa, bombi bakangana na 16."
Vicky ati:" ubwose ko abakuru twababwiraga ko tugiye kubaha akazi, abana bo tuzababwira iki?"
Polio ati:" mu zabashimuta."
bose barikanze, Jeipher ati:" gushimuta mama?"
Polio ati:" uretse mwe gusa mbimbwiye ntihazagire undi ubimenya. abo bana ndabakeneye mu minsi itatu mube mubagejeje aha muri Manira( umurwa mukuru wa Philipine)."
Vicky ati:" abana boto ni abantu barushya kandi barira ndibaza ukuntu tuzabazana nkumva biragoye."
Polio ati:" umwana muzajya mu mara kubona, mazajya muhita mubasinziriza igihe kingana n'amasaha 72 ubundi mwiturize."
yarakomeje ati:" ahubwo ntabyinshi mvugana namwe, muhitemo igihugu, mbategurire indege, byihuta. murajya mukihe gihugu?"
Akanji ati:" harya muri africa?"
Polio ati:" yego."
baratekereje, batekereza igihugu bazamo, Vicky arangije ati................................
................................................
...........Loading episode...46
.
ese baraza mukihe gihugu?
Imana iturinde ntibaze iwacu. bundi se abo bana bazababona? ntucikwe.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments