logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP44

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
mbere yuko wumva wababarirwa, banza ubabarire, mbere yuko wumvako wahabwa, banza utange, mbere yuko wumva wafashwa, banza ufashe. icyo wifuza kuri mugenzi wawe banza nawe ukimukorere."
.
Duheruka iriba ry'ikimwaro ryisutse kuri Keza. ninyuma yaho master yamuhataga ibibazo byatumye isoni zimufata, ese mama arisobanura ate?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
@visit_rwanda, ntibireba abanyamahanga gusa, natwe baturarwanda biratureba@
.
Dutangiriye kwamuganga, Egide yarakangutse asanga mama we amwicaye iruhande, byasaga nkaho byabyuma babimukuyemo, yahise amaramutsa arangije atugurwa no kubona ibikapu iruhande rwe ati:" ibyo bikapu n'ibyande?"
M.Egide ati:" ni Grace ngo uje kukureba ngo mujyane ku ishuri."
Egide acyumva ko ariko ariwe, yahise akubita agatima kubyo yamenye ejo hashize, yibuka neza ko papa wa Grace, ari mubishe se, bimutera gutekereza na none, atari yagira icyo avuga, Grace yahise yinjira, afite rwose kumaso harengana, hishimye ntakibazo afite, yahise yegera Egide wari wicaye kuburiri, amufata ukuboko ati:" umeze neza?"
Egide sasa mbere yo gusubiza yabanje kureba nyina, arangije ati:" yego meze neza."
Grace ati:" reka nizere ko indwara urwaye yakize."
Egide mu mutima yatangiye kwibwira ati:" ariko ubundi wamugani keza buriya ntarengana? ushobora kuba warashatse kurimbura umuryango wanjye, bitewe na so. nkuko so yishe papa, nawe ugashaka kundimbura. wasanga nyamara aribyo?"
yabyibwiraga,amureba mu maso doreko bari begeranye, Grace we rwose nkutazi ibijya mbere ati:" ndemera nkuherekeze nkujyane iwanyu murugo witegure maze uze dusubirane ku ishuri."
Egide ntikintu yavuze yaramwihoreye, Grace arangije ati:" reka mbe giye hanze ndaje ndagaruka aruko muganga aje."
yahise asohoka Egide amukurikiza amaso amaze gusohoka ati:" rata mama umeze neza."
M.Egide ati:" rwose meze neza ntakibazo."
Egide ati:" nari nahangayikishijwe nawe. uretse kandi njye, na muganga yari yagize ubwoba."
M.Egide ati:" mwana wanjye umutima wanjye, yo mbonye ikimagayikisha, amahirwe menshi aba ari ukurwara. hari nkigihe ndembera murugo ariko nyine Imana igatabara. uba udahari wagiye kwiga. rero ahubwo Imana nageze, nuko igihe master wanyu ambwira ko urebye, narimaze gufata utunini, sha ahari mba ntagumeka."
Egide ati:" nonese mama muganga ntacyo yakubwiye?"
M.Egide ati:" byose ni inama asanzwe ampa. yambwiye ko nyine ari ukwirinda urusaku, kandi ko ngomba gukora siporo nyeya, nkanagabanya kurya umunyu mwinshi."
Egide ati:" mama rero uzabyubahirize, hari umuntu numvise avuga ngo yo ukurikije inama zamuganga hari igihe ukira."
bakomeje kuganira, uwo mwanya, muganga aragaruka ndetse agarukana na Grace, arangije ati:" umva rero musore, uburozi wahawe bwaciwe intege n'imiti twaguhaye, ariko ntibwashizemo gusa uburimo ntacyo bwagutwara. uri umunyeshuri, niyo mpamvu tugiye kuguha imiti ngo uyijyane ujye kwiga hanyuma kandi nishira ujye uza utore indi kugeza igihe buzashirira mu mubiri."
Grace yatunguwe no kumva ko Egide yararwaye uburozi, gusa ariko ntibyatinze basohotse ibitaro baratahana.
.
.
ku ishuri ho, Keza wagombaga kwisobanura yarahagurutse yihanagura amarira, doreko yari yatangiye kurira, ahagarara yemye ati:" ubusanzwe mu muryango wacu ntituroga."
Master ati:" umh! nonese wabitewe n'iki?"
Keza atangira kuvuga arira ati:" nyine ubundi ndabisabira imbabazi. njye ndi umuntu uhorana umutima utarangwa mo ibyishimo."
Master ati:" kubera iki se?"
Keza ati:" umutima wanjye warakunze ukunda kukigero kiri hejuru kugeza naho kwigarura byanze. ubumundeba, imyaka itatu yose kuva 2019 kugeza none, nakunze Egide si ubintu byo guhisha. siyigize ambwira ko bidashoboka cyangwa ko afite umukunzi ariko iteka yo namuvugishaga yaramungaga akankata, akenshi nkasanga ari kumwe na Grace. rero umujinya ukanyica, kugeza n'ubwo numva nakwiyahura."
Master yarikanze ati:" icara, icara,icara rwose. umva rero mbambwire mwabanyeshuri mwe, simbabujije gukundana, ariko mbere yo gukundana mubanze mumenye urukundo mwe mukeneye murusanishe nurwo mugiye gukundana, urebe neza ko bihura nurwo mukwiye. ubundi muzafatanya amasomo ntinkundo zanyu bikunde? urukundo rutesha umutwe,yewe niyo waba ururimo ubeshya. kuko hari igihe ushobora kuba uziko ubeshya, kandi nyamara uwo ubeshya arurimo byukuri icyo gihe nubundi akagutesha umutwe, mujye mu menya ibyo mugiye gukora, dore nkubu, Keza agiye guhanwa kubera ibyo yakoze birimo kwirukanwa burundu azize urwo rukundo."
Keza yarikanze, umutima wenda kumuvamo, master arangije ati:" Keza jya kubiro byanjye magusange. kuko ugomba guha abandi isomo rikomeye cyane."
.
.
kurundi ruhande, ni muri Es Ruha, Deliphine na Giana nabo barimo baganira.
Deliphine atunguwe ati:" eeh, mu buhinde we?"
Giana ati:" yego. musaza wanjye niho akora, rero yatuboneyeyo akazi, kandi gahemba amadorari, none sha byagenze nabi, kuko sinagenda na none ntakoze ikizamini cya leta."
Delephine ati:" humpura nacyo ni ibyumweru bike bisigaye. bitatu we?"
Giana ati:" mfite amatsiko yo kureba byibura nuko aho mubuhinde hameze, akarusho akandi nzajya mbana n'abasaza banjye ubundi jye nembera nka week-end."
Deliphine ati:" noneho uzagaruka igihinde ududubiza."
Giana ati:" yego sha ni nacyo nzaheraho bwambere niga."
Deliphine ati:" nonese sha ko nicyogereza cyakunaniye, ubwo cyo uzagishobora?"
Giana ati:" ntabwo cyananiye wana. ahubwo nuko nicyonzi mbura uwo mbiganiriza nkabyibagirwa naho rwose byaba ari sawa mbaye mfite uwo tukiganira kandi, hariya ni mubazungu gusa nzajya mbabwira gike nzi byanze bikunze nacyo nzakimenya neza."
bakomeje kuganira,dore ko abakobwa batiburira, bahindura ikiganiro uvuba. Delephine ati:" ahubwo se we nubu nturabona umukunzi koko?"
Giana ati:" sha nabera nabonye umuhungu unyemeza,"
Delephina ati:" inde se ubwo?"
Giana ati:" jack. si mwiza se hari icyo atwaye?"
Delephine ati:" sha ahubwo waratomboye. ahubwo se wazanshakiye pass kuri uriya muhungu bakunda kugendana?"
Giana ati:" uravuga Egide se?"
.
.
sasa Egide we aho ari yahise yitsamura, doreko yaramaze kwinjira mukigo we na Grace, binjiye mu ishuri basanga master n'abarimu bakirimo, Master ati:" ahh gize Imana muraje. Egide ndagirango umare amatsiko abanyeshuri bari aha. tumbwire hagati ya Grace na Keza ninde wakuroze? hanyuma utumbwire nuwo ukukunda."
Egide ikibazo yaracyumvise neza, arangije mu mutima ati:" ubundi uwavugako Grace ariwe wandoze nkaba ndihoreye? cyangwa nkavugako nkunda Keza, Grace nka mukoza isoni?" yariyumviriye arangije ati...................................
.....................................................
..........Loading episode...45
.
aha, aravuga nde wamuroze? avuge ko akunda nde?
bundi se nibwo buryo yakihoreyemo? Imana ibihagarare mo.
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|

Comments