logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP43

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Twagabiwe agakiza, turagwa urukundo, dutegekwa kwicisha bugufi, tukubahana, kuko iyo tujya, ari mu bwami bw'urukundo na mahoro. ikiruta byose, akaba ari ntacyaha kiharangwa, mureke twihane ibyaha byacu, kugirango tuzarebe mu maso y'uwera natwe twera."
.
Duheruka muganga yikanze ubwo yarageze aho Mama Egide yararwariye akikanga. ese mama haba hari icyabaye?"
.
Story by Navio kki dable le."
.
Muganga yarikanze, Egide arabibona, ahita amubaza ati:" habaye iki muga?"
yabajije afite ubwoba igitima gikubita gura, amaso yakanuye, muganga nawe amusubiza atamureba ati:" iki n'igitangaza k'Imana! mama wawe namusize umutima we wenda kugwa down, ariko ndebera rwose ijana ku ijana, uratera neza."
Egide yahise yiruhutsa muganga arabyumva ati:" wari wagize ubwoba?"
Egide ati:" erega uyu ni mama wanjye, ikindi niwe mumbyeyi wanjye wenyine tsigaranye. urumva ariki cyambuza kubabara igihe ari mu bibazo?"
Mugunga ati:" humpura rero dore rwose ameze neza, gusa ntabwo tumukura mu ibi byuma uko byagenda kose n'ubundi dore burakeye, abaza gukora akazi kamanwa,baraza kumufasha."
Egide yahise afata telephone areba isaha, atungurwa no kubona ari saa 4h30 am."
yarakesheje ijoro akanuye kuko ntiyari yigeze agoheka nakanya gato. byatumye rero yibuka ko agomba kuryama, gusa abanza kwitegereza aho mama we aryamye, arangije nawe araryama.
.
.
mu Philipene ho, naho habaye kumasaha y'ijoro, tayari Vicky, Akanji na Jeipher, hiyongereye ho mama wa Jeipher polio, barimo bishimira ibyo bagezeho nyuma yo gukora akazi katoroshye, babasha kwirukanisha Nobtel mu buhinde, ndetse babasha gukura ibyangobwa kwa perezida mu minwa y'imbunda ntakibazo kivutse, barishime banywa mo, yewe bararya ndetse baranabyina."
Akanji yitegereje ukunu Jeipher abyina, arangije ati:" wewe uvyina neza, kereka uvyinishijwe n'umuhungu ma."
bose bahise basekamo, Jeipher ati:" waje se ukabyinisha."
Akanji ati:" nta satima nagutera, ariko abaye ari nkumuhungu nivyakoroha, waryoherwa."
Polio ati:" mubyine mu ishime, ariko mu menyeko ejo dufite akazi katoroshye kuko aribwo tuzafungura iminwa yabanyamakuru bakamamaza telephone zacu kubuntu."
Jeipher waruri kubyina yahise abyihorera ati:" nonese mama uwakoresha n'ibyapa byo kumuhanda hari ikibazo?"
Vicky na Akanji bahise barebana, ntibiyumvishaga impamvu Jeipher akomeje kwita Polio nyina byabateye kubitekerezaho."
Polio we ati" iyo ntabwe sirakenerwa. twe ntabwo dushaka kubaka ikizere ku isi kitazaramba, wapi pe. ahubwo ndashaka kubaka ikizere kizamara igihe. nushaka gukora ibintu ubyihutisha bizamara igihe gito ariko nubitwara gacye gacye, wubaka ikizere kirabye bikamara igihe ndetse kitari gito."
Jeipher ati:" intabwe ya kabiri ivuga ko tugomba kwangisha abahinde by'umwihariko, amaterephone bari bafite bizakorwa bite?"
Polio ati:" iyo ntabwe izaduteza igihombo kinini cyane. ariko hateguwe uburyo kiziregerwa. aho umuntu uzajya ugura telephone eshatu icyarimwe nini, azajya ahabwa iyakane y'ubuntu. aha rero uwakumva yakumva ko tuzahomba, ariko siko biri, kuko telephone imwe igiciro cyayo cyarenzeho amadorari $20, akaba amarupi 200 RS. ubwo rero uzajya ugura telephone eshatu, azajya aba atanze $300, mugihe zo ubwazo zizaba zihagaze amadorari $210, warenzaho igiciro kiyakane bazahererwa ibyo twise ubuntu $70, azahita aba $280, twe twunguke $20. iyi niyo twita business."
Vicky ati:" ubwose baramutse bavumbuye igiciro nyacyo ntibyateza ikibazo?"
Polio ati:" igiciro nitwe tuzagishyira hanze, bo bazajya babyakira uko nyine. kandi ikindi iyo telephone twise iyubuntu irengaho, izajya ituma abaje kugura ari bane, bateranya amafaranga, bakagura izo eshatu, iya kane bayibonere ubuntu, bahindukire bajye gusangira amafaranga yawawundi wa kane. bazumva ari byiza bajye bumva bo baza guhora bagura, basigare batwamamariza. iyo nise promotion, izamara amezi abiri."
bose barumiwe, bahise bumva ko burya nabimwe bitaga promotion, ari ubucuruzi mu bundi. ko nabyo biba byabariwe. nibyatinze bacumbitse ikiganiro, dore ko baganiriraga mu bikotineri, bahise bajya kuryama, gusa ariko Akanji ajyenda aganira na Vicky bongorerana."
Akanji ati:" vyashoboka bite ko yaba ari nyina?"
Vicky ati:" nanjye ndatungurwa, yo numvise abimwita, inshuro zirenga eshanu nizo mazi kumva amuhamagara nyina."
Akanji ati:" tuzomubaze?"
Vicky ati:" wamubaza se na none bigateza ikibazo?"
Akanji ati:" reka tuzomubaze dushire amatsiko."
Vicky ati:" wa mugani ariko, reka ahubwo ejo tuzabikore amatsiko ashire."
babyemeranyijwe ho, ubundi bariryamira."
.
.
kurundi ruhande, igihe abo baryamye, mu Rwanda ho bamaze amasaha menshi babyutse, ndetse bamwe biga tayari bageze mu mashuri. mugitondo cya kare, abarimu bose bateraniye mu ishuri ryigamo keza bararigota gota reka mbe ariko byita, master afata ijambo ati:" hari hashize igihe tutaganira namwe."
abanyeshuri bose baraceceka batega amatwi. Master arakomeza ati:" narebye kubateranyiriza muri sale mwese ikigo cyose, ariko numva ntibyaba aribyo. igitumye tuza mwaha ngo tubaganirize byihariye, ni kumpamvu zabagenzi banyu, ubu tuvugana batari mu iri shuri. yaba Grace wirukanwe, ndetse na Egide ukiri kwamuganga."
Del yahise yungamo ati:" gira uti abakinnyi biza nagiraga muri libground nkatahana itsinzi, none babuze umunsi umwe binsubiza inyuma kugikombe."
Master ati:" yeah ni nkibyo mba mvuga nyine."
abanyeshuri bose batangiye kwibaza uhantu iyirukanwa rya Grace no kurwara  kwa Egide bihurira, birabacanga. Master ati:" burya ngo ibikundanye birajyana."
bose bahise baseka we ati:" cyane da, ejo, nibwo namenye amakuru ko Grace na Egide bakundana, sinarinziko, aha turi mukigo mfitemo abitana aba babe, bagahindukira bakabivanga na cosine, za geography rwose ubwo biracanga."
Del ati:" wasanga naha harimo abandi bitana gutyo."
Master ati:" ntabwo babura."
yavugaga ahagaze iruhande rwa Keza, yihise amufata kurutugu ati:" niko Ke, muri iri shuri ntawe wita sherie?"
Keza azunguza umutwe ahakana, Master ati:" ari hanze y'ikigo ariko? buriya nawe mujya muryana isi mu biruhuko?"
Keza ati:" ntiyabura."
Master ati:" nonese Grace warugiye kumurogera iki? mupfa iki? musangiye uwo mukunzi se?"
bose barikanze, bararebana, Keza nawe acyumva ko aribyo bari bagamije kugeraho, yahise atangira gutitira iminwa. ubwoba bwabaye bwinshi, master wari wa muhunze yagiye kureye ati:" haguruka Ke, rwose haguruka utubwire ukuntu mu mwaka wa gatandatu wamashuri y'isumbuye hakirimo umuntu ushaka kwica undi ngo nuko ashaka urukundo. ese bundi nibyo byabiguteye? cyangwa ni urundi rwango? ese wumvaga ntangaruka byateza? byagenze gute?"
Keza yagize ubwoba, buvanze n'ikimwaro, arangije yubika umutwe kuntebe............................
.....................................................
...........Loading episode...44
.
what's love? urukundo n'iki bantu banjye? rushyize hanze Keza ikimwaro cyose kimwituyeho, arakora iki? arasubiza iki? ese uyu master wateguye kubivugira mu ruhame ntacyo umunenga? Isaro ryera, ikamba ryubu buzima.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|

Comments