logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Hari igihe uhoraho azatwibuka, uwavugishije amazi akambutsa abisiraheri, akavugisha intare mu rwobo akarinda Danieri natwe azavugisha ibyo bitubangamiye arokore ubuzima bwacu.
.
Duheruka Egide avuga ko yafashe umwanzuro, ese uwo mwanzuro yafashe ni uwuhe?"
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaye."
.
Egide, yarakomeje ati:" umwanzuro mfashe, nuko ngiye kuzaba umupolice. nzakora ibishoboka byose, ariko umwaku bagira nuko byabaho."
M.Egide ati:" uwo mwanzuro ni mwiza rwose ndawushimye, ariko ntibigenda nabi mwana wanjye, ntuzabyishore mo ngo ni uko gusa ushaka guhora urupfu rwa papa wawe. ahubwo uzagemo ubikunze kandi ibyiyumvamo. ntuzigere ukora ikintu ugambiriye kugira nabi, cyangwa kwihorera, cyangwa wigana abandi ngo n'uko nabo babikoze. hoya, uzakore ikintu aruko kikurimo."
Egide ati:" nonese mama ko numva umbwira umeze nkundaga?"
M.Egide yitsa umutima ati:" mwana wanjye ndumva mfite intege nye mu mubiri."
Egide ati:" nonese mama waryamye ukaruhuka?"
M.Egide ati:" mwana wanjye, nagiye nkuhisha byinshi, umbabarire. nakoze ibishoboka nkumubyeyi warusigaranye, ndetse narakwishyuriye kugeza uragije amashuri yisumbuye yose narayishyuye, ariko mwana wanjye sinigize nkuraza ubusa, cyangwa ngo ubure ibyo kwambara, ariko nubwo nakoraga ibyo narimfite uburwayi."
Egide wari watangiye kuzenga amarira ati:" kuki uri kumbwira ibyo?"
M.Egide arakomeza ati:" mwana wanjye rwaye indwara, idakira."
Egide ati:" nonese mama urwaye iki?"
M.Egide ati:" umutima mwana wanjye. none ubu byanze ndumva ndikubura uko mumpeka."
Egide yahise asakuza cyane ahamagara muganga, Mama we ati:" mwihorere kuko ntabwo yawukiza."
Mama Egide, yarameze nabi byo, kuko yari yacitse intege yicaye kuburiri ariko ameze nkugaramye, ntambaraga yarafite, muburyo bwose. Egide rero ntiyigize arekera guhamagara muganga ahubwo yarakomeje umwanya urashira kubwamahirwe muganga araza ati:" bite ko uri kumpamagara musore?"
Egide ati:" bundi muba murihe kugeza aho umuntu ahamagara akenda gupfa?"
Umuganga ati:" wamwana we windeganya, aha duhari turi abaganga babiri gusa baraye izamu, kandi abarwayi bahari n'ibenshi...."
atari yarangiza ati:" mama arimo arapfa ndakwiginze mufashe."
Muganga ati:" arwaye iki?"
Egide ati:" umutima."
muganga yahise amuryamisha neza murubavu arihuta azana ibimwogerera umwuka amwitaho, arangije ashyira imiti miri selomu aramutera, ati:" mama wawe wamwana we, ntiyakirira aha, cyakoza ndaje ndebe uburyo yakoherezwe kubitaro bikuru bamwiteho."
Egide nawe wari ukiri muri selomu ati: gira vuba ukore ibishoboka, ariko mama akire."
.
.
kurundi ruhande mu buhinde, Ashev yaje imbere ya perezida ati:" nyakubahwa perezida ntakabuza umwana wawe aratabarwa. kuko ubu tuvugana nobtel itangaje ko itagikorera mu buhinde kugeza igihe kitazwi."
Perezida yarishimye arangije ati:" zana ya bluetooth, mbavugishe."
Ashev yarayizanye, perezida arayambara atari yavuga, Vicky ati:" fata iyo broofcase ushyiremo ibyangobwa twakubwiye."
Perezida ati:" byashyizwemo."
Vicky ati:" yifate uyifunge, ukande buto iriho itukura."
perezida yarabikoze,Vicky ati:" sawa noneho yifate uyisubiza babakobwa."
ntibyatinze bazanye Jacky na Naome, babasubiza Broofcase, Vicky ati:" basubize bluetooth, hanyuma musohoke mwembi, muhagarare kumarembo."
rwose yarabikoze uwo mwanya barasohoka bageze kumarembo basanga Anitha na Chris barahahagaze, Anitha ahita abegera arabasuhuza ati:" Naome mpereza iyo broofcase."
yarayimuhereje, abarinzi baperezida nabo bashyiramo amasasu mumbunda zabo, Anitha we aragenda broofcase ashyira mu modoka, uwo mwanya Chris arinjira yatsa iyo modoka arigendera. Anitha we yaragarutse ati:" nyakubahwa perezida rero, nkuko twakwizeye ukaduha broofcase tutazi ngo niki kirimo tukayakira, nawe twizere uduhe abo bakobwa, turaguha umukobwa wawe."
Perezida ati:" sinshobora kubarekura utampaye umukobwa wanjye."
Anitha ati:" umukobwa wawe uraza kumubona."
Perezida ati:" simbarekura."
yavuze uko abarinzi bahita batunga imbunda Anitha, Perezida ati:" ndabara gatatu ahubwo mutarama umukobwa wanjye mwembi babice."
Jacky na Naome bagize ubwoba, Anitha we areba kuruhande ati:" nguriya umwana wawe."
Perezida nabarinzi barebye aho yaberekaga....
.
@visit_rwanda
.
Chris we yafashe imodoka, arangije yerekera iyumugi, nawe yari yambaye bluetooth. bidatinze Vicky  ati:" hagarara aho ugeze."
Chris ati:" ni mu muhanda ariko, uragirango unteze ikibazo."
Vicky ati:" hagarara aho, kandi umenye neza ko utahatinda."
Chris yahise ahagarara, Vicky we ati:" kingura imiryango y'ubumoso yombi, hanyuma imodoka ikomeze yake, kandi witegure guhita ugenda."
.
Kuruhande ho, Perezida n'abarinzi bakebutse bareba koko aho Anitha yaraberetse, bagikebuka, Anitha yafashe, Jacky na Naome, bahita biruka binjira imodoka ya tax yari aho, Anitha ambwira umushoferi ati:" ihute bishoboka."
Umushoferi yakije imodoka ahita agenda, Perezida we yabonye umukobwa we aragenda yiruka aramuhobera aramusomagura, arangije ati:" rahira khaine mwana wanjye, narinkukumbuye."
umwana we yarariraga, kuburyo kuvuga byamunaniye, perezida yahise avuga ati:" bose mubice."
Ashev ati:" birukase."
Perezida ati:" mubakurikire mubafata mubice."
kumbe abo avuga ngo akurikire, bageze aho  Chris yaparitse bahita bava muri tax binjira imodoka, Chris ati:" bigenze bite se?"
Anitha ati:" uko nabicyekaga, uriya mugabo ntiyari burekure aba bana, yari kubica."
ubwo baganiraga imodoka igenda buhoro buhoro bagera ahaparitse indi, bava muri imwe binjira muyindi buhoro buhoro baragenda."
.
.
kurundi ruhande, Egide yakomeje kuba iruhande rwa mama we, ategereje ko muganga ngo amwandikire  umujyane mu bitaro bikuru. yakomeje gutegereza arinako asengera mu mutima ngo Imana itabare umubyeyi asigaranye."
Muganga rero yageze ho araza, ageze iruhande rwa mama Egide, kureba mubyuma arikanga.....................
.................
..............................................
.........Loading episode...43
.
Mama Egide hari icyo yabaye?"
mu buhinde ibyaho ntibirasobanuka. ndaje dukomeze.
.
|::::::::::::::::::::::-navio-nv-:::::::::::::::::::|

Comments