Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Turiho kubwo umwami wadukunze akatwitangira, yasohoye amaraso ye murubavu, yaravumwe aratukwa, kandi ari umuziranenge. abo yakizaga indwara nibo, bavuze bwambera bati nababwe. abo yazuriye ababo, nibo bavuze bati niyikize nkuko yakizaga abandi. bakogera bati ngaho namanuke kumusaraba turebe niba ari umwana w'Imana. Abo bose nibo yari yaragiriye neza. ariko igisambo kitigeze gihura nawe, cyo cyaramutakambiye giti:" twe tuzize ibyaha byacu, ariko nyamara we azize ubusa, rata mwami nugera mubwami bwawe uzanyibuke. yesu yamusezeranyije ko baza kuba bari kumwe mu bwami bwe. nawe rero, tinyuka wicishe bugufi uyu munsi umubwire uti:" mbabarira ibyaha byange, nawe araguha isezerano rishya."
.
Duheruka Egide ari kwibaza niba ambwira mama we ibyo yaramaze kumenya kuri se. ese koko aramumbwira?"
.
Story by Navio kki dable le, mbahaye ikaze.
.
Mugutangira, dutangiriye murugo kwa perezida, ahagifungiye Jacky na Naome, bategereje umwanzuro perezida aribufate. ntibyatinze rero Jacky na Naome batangiye kuganira.
Naome ati:" ndabona ntitureba nabi tuza guhera muri ubu buroko."
Jacky ati:" nonese urashaka dusubire hariya ducururizwa?"
Naome ati:" oya nanone. gusa ariko sinzi impamvu batuzanye aha."
Jacky ati:"bundise washyizeho Bluetooth tukabavugisha?"
Naome ati:" bundi ese ubu nirashiramo umuriro?"
yavugaga ayikanda, bidatinze arayatsa, akiyatsa, Vicky ati:" ntimwogere gukuraho iyo bluetooth."
Naome ati:" bundise turaguma aha na ryari?"
Vicky ati:" nimwe mwahiziritse, mujya gufata umwanzuro wo kuzimya bluetooth. ibyo tubireke. ahasigaye rero mugiye gukomanga, ubundi ibindi ndabibabwira hagize uza."
Jacky yahise ahaguruka abyumva vuba, ahondagura umuryango, uwo mwanya haza umugabo ati:" bite ko ukomanga urugi?"
batari basubiza Vicky ati:" bambwire ko uko bari gutinda gukora ibyo twababwiye, umukobwa wabo yagiye mukanga gakomeye cyane, gashobora gutuma apfa bitewe nuko batinze."
amagambo yabereye menshi Naome, arangije arayahina kuko yumvaga byose atabivuga, niko kuvuga ati:" ntimukomeza gutinda umukobwa wanyu arapfa."
umurinzi ntibyamurebaga, ahubwo yagombaga kubigeza kuwo bireba. ntibyatinze yaje aho perezida ari, zari zamwakiye yumvaga yabuze icyo yakora ngo umukobwa we agaruke ari muzima. umurinzi yamuhagaze imbere ati:" nyakubahwa perezida, babakobwa bafunze bambwiye ko nuramuka wanze gukora ibyo bagusabye umukobwa wawe arapfa kuko yamaze kujya mukaga gakomeye."
Perezida yarahabutse, arangije ati:" mbwirira Ashev aze aha." umurinzi yakoze kucyombo, bidatinze Ashev yaraje perezida ati:" Ashev, umukobwa wanjye yageze mukanga, Plane B wambwiraga ni iyihe?"
Ashev ati:" nyakubahwa perezida byasabako tubishyikiriza inzego zishinzwe ubutasi."
Perezida ati:" gutinda gutya rero biri gutuma umwana wanjye ajya mukanga, mpereza iyo computer nkwereke."
.
.
kurundi ruhande, Lina na Joe ndetse na Anitha bakomeje kuganira, uwo mwanya telephone ya Lina yarasonnye, yihuse aritaba ati:" bite?"
umuhamagaye ati:" ni kuri office ya NOBTEL, tugize ikibazo kitoroshye, usabwe kugera kuri office mu minota 15."
yari yashyize loundspeaker, kuburyo bombi bumvaga, Joe yahise amumbwira ati:" rekanze nkuhe ka rifuti nkugeze yo."
bahise bahaguruka Anitha we ati:" ubitekerezeho Lina."
yahise ahagarara aho yarageze, Anitha aratambuka aramwegera ati:" ntabwo nkuhatira, ariko uko utera intabwe uhunga ITC, niko ugenda wita mu mwobo utazi. ushaka wahindura intekerezo zawe."
Lina yaramwihoreye, arangije arigendera, undi nawe ako kanya telephone ye, irasona kureba umuhamagaye, asanga ni Jeipher, aramwitaba, Jeipher ati:" Uwo mukobwa mwihorero, igishoboka azigarura. ahubwo genda ufate chris umujyane mu yindi hotel, blacksite ntituzongera kuyikoresha."
yahise amukupa arangije arigendera."
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, Lina na Joecance, bageze kuri office ya nobtel, Lina amuhereza ikiganza ati:" sawa ubwo turaza gusubira."
Joe ati:" reka dukomezanye ntakibazo."
yaremeye barinjira, bajya muri sale yarimo abantu benshi nabo baricara, uwo mwanya uwaruhagaze imbere yabo ati:" reka twakire umuyobozi wacu, atubwire impamvu duhamagawe."
Lina bwari ubwambere agiye kubona boss we, kuko bari batarahura. bimutunguye cyane, yasanze uwo bari bazanye ariwe uhagurutse. atunguwe ati:" joe!"
Joe we aratambuka ahagarara imbere yabo ati:" sms kuri twitter twandikiwe na perezida ubwe."
Lina yarikanze gusa ariko akomeza kumva ibyo avuga.
Joe arakomeza ati:" ibi ndabyita nka Attacking badukoze ho, kuko bisa nkaho badukoze mu mutwe. imyaka yaribaye 42 dukorera kandi tugacuruza telephone aha mu buhinde, ntamunsi twasibye gutanga imisoro, ariko perezida we siko abiboba."
yahise afata computer ajya kuri twitter ati:" yanditse ati:" ikinangaje kikambabaza, ni uko ndi gukoresha telephone nziza ikomeye kandi yakozwe namwe, ariko nkaba giye kubabwira ibi, nahatirijwe n'umwanzi wanyu. rero musabwe gukura ibikorwa byanyu mu buhinde, mu masaha abiri gusa. ntabwo nshaka gutangaza ko mutemerewe gukorera aha mu buhinde, ahubwo mwe mubyishyirire hanze. gusa nimuramuka mwanze kubikora ndabyishyirira hanze kandi nyuma yabyo murafungwa."
yahise yongera azinga mashine, arakomeza ati:" mwumvise neza ko twahawe amasaha abiri? ubu hasigaye iminota 30, ngo ayo masaha abiri arangire. sinzi ngo turakora iki, kuko nituramuka dufashe umwanzuro wo guhagarara gukora, niyo byaba iminota itantu gusa, twaba duhobye amafaranga miliyari y'amahinde (RS). kandi nanone ntitutabikora abe wowe abe njye turafugirwa aho tutazi. dukore iki rero? igikwiye tugiye gukora nuko tugiye.....
.
@nvnavio
.
kurundi ruhande, uwo mugoroba nakwita uwa joro, mugihe iyo mubuhinde hakiri kare, mu Rwanda, abaryama baryamye, ariko Egide na mama we bo baracyari kwamuganga, baganira.
Mama Egide ati:" nonese se wa wamukobwa ninde?"
Egide wari wigize nkaho atabazi ati:" yambwiye ko yitwa Filipe hakiza."
M.Egide ati:" niwe rwose. naramukekaga."
Egide ati:" ni we se yakoze iki?"
M.Egide ati:" mwana wanjye rero, nangiye nkuhisha abishe so, ariko nuwo arimo."
Egide yahise yikanga ati:" ntibishoboka."
m.Egide ati:" ni nawe wamuhamagaye, ngo agende ajya kumugurira inzoga basangire, birangira rero atagarutse."
Egide ati:" nonese mama kuki utabashyikirije inzego z'umutikano?"
M.Egide ati:" abo bagabo bafite amafaranga ashoboka. kuburyo bakugura nawe."
Egide ati:" mama giye gufata umwanzuro, kandi umwanzuro uzatuma baryozwa ibyo bakoze."
M.Egide ati:" mwana wanjye se ni uhe mwanzuro ugiye gufata? ntube ari uwo guhangana nabo nawe ntazakubura."
Egide yaratuje arangije yitsa umutima ati:" mama, umwanzuro mfashe......................................
................................................
.............Loading episode...42
.
ese uwo mwanzuro afashe ni uwuhe? ni ukwihorera cyangwa?
Nobtel irafata uwuhe mwanzuro yo? ntuzacikwe.
.
|::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::::|
Comments