logo

NEW TALENTS

Stories Group

ISARO RYERA EP48

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Mugihe cyo gusenga, amasengesho yacu, itambuka nk'inyenyeri,akajya imbere y'Imana. umutima ugasubizwa ugahora unezerewe. ungera igihe cyo gusenga, wogererwe igihe cy'umunezero."
.
Duheruka Egide, yiyemeje, kujya mukibuga ngo arebeko yakora ibibazo bitatu byari bisigaye ngo aheshe itsinzi ikigo cye. ngo ikizere kirarema, aha aribuheshe ikigo cye itsinzi? James wavuyemo yarakaye, biraherera he?
.
Story by Navio kki dabble le, mbahaye ikaze.
.
@visit_rwanda
.
Andy yongeye gufata micro, yari yabiyemeje rwose. abanyeshuri bari aho, bari bafite ubwoba, kuko bumvaga ntakizero cyuko batsinda Ntagara. yabarushaga amanota atantu, agoye cyane gukuramo, gusa ariko bari bafite ikizere ko byanze bikunze nibaramuka bakoze ibyo bibazo batari bazi bitatu, ko baza guhita bagira amanota 8 bakarusha Ntagara inota 1, bakaba bahawe itsinzi gutyo. icyo kizere rero cyari gicye cyane. Andy yarakomeje ati:" ikibazo cya munani, kirabaza ngo, Umurunga, ni ijambo ry'ikinyarwanda, risobanura iki?"
Abanyeshuri batangiye gukoma amashyi buri kanya ba motiva abagombaga gusubiza, bose bari bafite amatsiko yuri bwiyemeze gusubiza icyo kibazo, kuko nibakica barahita batsindwa burundu. imashini yatangiye kubara. ivuga rimwe ntawe uratinyuka gusubiza. ivuga kabiri ntawe uratinyuka gusubiza, ariko itari yavuga gatatu, Egide yaramanitse. Del yarikanze, abakomaga mu mashyi, nabo bifata kumunwa, bajya muri tegereza bategereza kumva igisubizo Egide atanga. bamuhaye Micro afata umwanya arahaguruka ati:" Umurunga koko n'ijambo ry'ikinyarwanda."
abaraho bose baratuza barumva, Egide we arakomeza arasubiza ati:" Umurunga rero risobanura umugozi. wamugozi umuntu aba yarombetse, kuburyo uba ufite ipfundo rikomeye. wa mugozi bahambiriza inkwi cyangwa ubwatsi, bagafunga umuba ukomeye kandi ugaragara."
amanota araba ayande? bose ntibyo bibazaga uwo mwanya imashine yanditse pass, amanota aba arazamutse kuri college ikirezi,baba barushwa amanota atatu. uwo mwanya rero bahise bagarura ikizere. [NT 7-4 IK]. ambo urugamba rwarakomeje rero Andy we afata micro arakomeza ati:" ikibazo cya cyenda kirabaza ngo Bogoti umurwa mukuru w'ikihe gihugu?"
Egide na Jack bahise bamanikira rimwe, ibyo rero byatumye Jack aharira Egide ngo asubize. Egide yafashe micro ati:" Bogoti umurwa mukuru wigihugu cya colombia."
amanota yahise azamuka kuri college Ikerezi .[NT 07-06 IK]."
hari hasigaye ikibazo kimwe yagomba kubaza kugirango bigende neza haboneke utsinda. ikirezi cyagombaga kugisubiza kugirango byanze bikunze kuko nibananganya inota ku icyo kibazo, byari butume n'ubundi ntagara ibatsinda kuko n'ubundi yari kuba ibarusha inota rimwe. Andy rero yafashe micro ati:" ikibazo cya cumi ari nacyo cyanyuma kirabaza ngo, umurwa mukuru w'igihugu cya chili witwa gute?"
aha, hategerejwe rero uri busubize, aba Del bombi bagize ubwoba, bibazaga niba hari uri bugisubize. umutima watangiye gutera kuri Del w'ikirezi  amasengesho mu mutima aratangira, Uwamanitse rero uwo ntawundi yari Grace niwe wamanitse, gusa ariko nanone Egide nawe yari yamanitse ubwo Jack capiteni niwe wari guhitamo uwo aha micro. yayihaye, Egide undi nawe arahaguruka, atari yasubiza umutwe uramurya yifata kugahanga atangira gusubiza ariko aniha ati:" witwa, Sa,,,ti,,,a,,a,,a.."
atari yarangiza yahize yikubita hasi. Jack yihuse yahise amwegera aramufata ati:" Umeze neza Egi?"
Egide avuga gacye ati:" umutwe uranyishe mwana."
Del yarikanze, ndetse n'abarimu bose baramanuka, binjira libground, bidatinze Egide byagaragaraga ko yarebye yahise akurwa aho ajyanywa hanze ajya kwitabwaho. uwo mwanya rero byateje impaka kwemeza niba igisubizo yagerageje gutaga aricyo cyangwa atari cyo, Del wa menya wari uyoboye umukino niwe wari utegerejwe, yafashe micro aratangira ati:" nkuko tubizi mu mategeko agenga RQA, ntakibazo gisubiza abantu babiri, kandi nanjye kwemeza ngo yasubije ikiricyo cyangwa sicyo ntaburenganzira mbifitiye ubwo imashini niyo yakatubwiye ibikorwa." ntibyatinze rero  Del w'ikirezi yaraje ati:" imashine iri kudusaba gusubiramo, kandi turamutse ijwi ryundi muntu ariryo dukoresheje Imashine ntiyakwemera. reka dukoreshe inyandiko. yo, irasuzuma niba koko inyuguti twanditse arizo yumvishe ubundi yemeze igikwiye."
Del waruyoboye umukino ati:" turabikora gute?"
Del w'ikirezi ati:" turateranye inyuguti yaramaze kuvuga tuzandike muri mashine, ubundi yo ifate icyemezo."
ntibyatinze rero barabikoze. bateranya inyuguti bakuramo ijambo Satia.. barangije baryandika muri mashine yo irangije iti:" wait."
ubwo rebo bategereje umwanzuro iri bufate."
.
@visit_rwanda
.
kurundi ruhande, ni muri Bangui umurwa mukuru wigihugu cya Centre Africa. Vicky na Akanji barahageze rwose ndetse bakomeza kuganira arinako batembera umugi. ntibyatinze  bagereye umusore wari uhagaze aho, Akanji ati:" comment vas-tu?(uraho?)"
umusore arabihorera, byasaga nkaho ahari atabumvishe."
Akanji ati:" ashobora kuba atazi igifaransa ahari?"
Vicky ati:" mubaze nyine ururimi avuga."
Akanji ati:" tu parles frans?( uvuga igifaransa?)"
umusore arabihorera, Vicky ati:" you speak english?( uvuga icyogereza?)."
umusore arabihorera, Akanji ati:" n'ikiragi se we?"
Vicky ati:" reka tugerageze igiswahili twumve."
Akanji ati:" Unaongea kiswahili?( uvuga igiswahiri?)"
Umusore yahise yikiriza ati:" ndiyo."
Vicky yahise areba akanji azunguza umutwe nyuma ahereza uwo musore ikiganza, aramusuhuza nyuma ati:" kweli,tunakazi nzuri na inayolipa vizuri. nenda kutuletee watoto kwanzia miaka 10 hadi sita utuletee na tutakupa milioni moja.( byiza cyane, tugufitiye akazi keza kandi gahemba neza. genda udushakira abana bato kuva kumyaka 10 kumanuka ukageza kuri 6 hanyuma ubatuzanire tuguhe milioni 1)"
.
.
Kurundi ruhande, bakomeje kwita kuri Egide, wari wagize ikibazo bamuha imiti, mugihe gito, agurura ubuyanja. Jack wari wanze kumuva iruhande, ati:" urumva umeze neza se?"
Egide ati:" ndumva woroshye."
Jack ati:" icara utuze rero hanyuma kandi anywe ayo mazi uyarangize."
Egide yasomye kumazi arangije ati:" umukino warangiye ute?"
Jack ati:" imashine iracyasuzuma igisubizo watanze, ubwo rero ntirabyemeza cyangwa ngo igihakane."
Egide yahise yeguka ati:" sha byanze pe ndumva ntazi uko bimeze. ariko reka basi tugende tujye kumva umwanzuro."
Jack ati:" hoya, hariya hari urusaku kandi ibuka neza ko urwaye umutwe?"
Egide ati:" woroshye mwana, reka ahubwo tugende ikindi wibuke ko tugomba kwiga kubaho muburibwe kuko niwanga kubabara, isi yo ntizahagarika kukubaza."
ntibyatinze rero, bahise bahaguruka baza kuruhande, abandi bo bari bagitegereje igisubizo cy'imashine. ntibyatinze rero nayo yahise itangira iti:" Satia..Uwashubije yaganishaga gusubiza Satiago, bihura neza n'igisubizo kikibazo yarabajijwe bivuzeko yagikoze, umurwa mu kuru w'igihugu cya Chile ni Satiago."
barishimye bahise basimbuka, bose biruka bajya guterura Egide warutumye umukino urangira barusha Ntagara inota rimwe [NT 07-08 IK].............................
...........
...................................................
...........Loading episode...49
.
ese ko batsinze bahise bajya kumwanya wakangahe?
Egide arimo arashimagizwa mugihe James yagiyemo asimbuye ari guhekenyera kuruhande, bizagenda gute?"
.
|:::::::::::::::::::::-navio-nv-::::::::::::::::::|

Comments