logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
NewtalentsG 

Twasize ... Kuri Sitasiyo ya Police Azizah umukobwa wu muherwe yansuye arimo kumbwira ko we atemera ko kumyaka yange nashobora gutinyuka gufata kungufu.
.
Tungane tukwamamarize 
.
Amaze kubwira gutyo numvishe akantu k'umutima . nibutse uburyo uwahoze Ari umukunzi wange yabonye bantwaye atanyiteyeho nagato, kubera ko gusa ngo ntemeye kumukorera ibyo ashaka, numva umubabaro unzamutsemo. Azizah amaze kumbwira gutyo yaracecetse andeba akanya gato, nange ndamuraba ariko nkabona afite utuntu twisoni ariko ntabwo nigeze mbihereza uburemere bitewe nuko nabonaga anduta rwose kandi tutari kurwengo rumwe.
.
Azizah yongeye kubwira 
ati"Ngewe ntabwo nabyizera ndabona biranagaragara nundi wese ushaka kubibona yabireba akabibona. rwose imyaka ufite ntabwo wakubahuka gufata kungufu umwarimu wawe niyo mpamvu inzanye kugira ngo ndebe uburyo bakurekura"
.
Amaze kubwira gutyo naramufetse. naramusubije 
Nti"kino kibazo kirakomeye wowe ntabwo wagishobora pe"
Azizah ati"wowe bindekere gusa uzajya kumva bakubwiye ngo taha Kandi ntabwo bitinda"
twarakomeje turaganira ibindi bintu bitandukanye ariko ambajije ibijyanye n'ubuzima bwange, nagerageje kumubeshya kubintu bimwe nabimwe twakomeje kubaragura ubugambo kugeza igihe yabwiye ko Ari bukore ibishoboka byose uwo munsi nkarara ndekuwe.
.
Amaherezo twahanye bayi , ngewe nsubira muri cyacyumba cyange kirimo umwijima mwinshi hashize umwanya muto ngezeyo nongeye kubona urugi rwaho rukingutse maze umupolisi ahagarara kumuryango arambwira ngo hanze hari undi muntu ukeneye kumbona. nahise nsohoka ngeze hanze mbona ni mama uje kundeba namarira menshi ubwo yamaraga kubona nsohotse muricyo cyumba yaranyegereye,
Arampobera cyane aririra ku 'ijosi ryange , ariko murako kanya arimo kurira umupolisi yara mukankamiye amubwira ko aho ngaho hataraho kurirara ko iyo ushaka kurira ujya kwamuganga 
amaze kubwira Mama gutyo byarantangaje cyane bitewe nuko uko bamfashe ndi kumwe na Azizah suko bari bamfashe ndi kumwe na Mama.
bikaba byaranyeretse ko rimwe narimwe umukene ntajambo agira ndetse n'umwanya wo kuganira wari muto ugereranyije.
.
Numwanya muremure nari namaranye na Azizah. ibiryo Mama yaranzaniye ntabyo nigeze rya nabihaye abapolici bitewe nuko nari mpaze bambwiye ko baza kubimpa. Nimara gusonza ngewe na Mama twaganiriye umwanya muto hanyuma duhana za bayi 
ngewe nongera kwinjira mucyumba bitewe nuko nari mpaze kandi mbonye ko ntari ngenyine nahise nsinzira.
.
(Burya inshuti yawe cyangwa umuntu ukunda uwo mumuryango se nafungwa uzajye ukora ibishoboka byose umusure biramufasha rwose asubirana imbaraga).
***
.
Narasinziriye naje gufungura amaso ariko numvishe iruhande rw'umuryango wi cyumba ndimo hari abapolici barimo kujya impaka basa nkabarimo gutongana ariko murizo mpaka numvagamo ijwi ry'umukobwa
ntabashije kumenya neza uwariwe hashize umwanya utari muto barimo kujya impaka ndetse bamwe basakuza barankinguriye maze umupolisi arambwira ngo ndekuwe byagategenyo mugihe cyose bagitegereje ko madam Marie Akira akavuga ukuri kose,
.
Amaze kubwira gutyo ngatera izisohoka nabonye Azizah afite igifurumba cyibifaranga mbona arimo kubara ibinoti byinshi gusa za bitanu 5k gusa ntabwo nabashije kumenya umubare wazo gusa nabonye azihereza umukuru wakasho maze kubibona gutyo nahise menya ko barimo gushwana batumvikana uburyo bagabura amafaranga 
 .
Nagiye nasobanukirwa ko rimwe narimwe iyo ufite amafaranga udashobora gufungwa ahubwo urataha hagafungwa amafaranga. 
Bahise bansubiza imyenda yange imwe nimwe bari baranya mbuye maze mbona gusohoka neza muricyo cyumba cyu mwijima ukabije ngewe na Azizah dufata inzira itaha ubwo nyine turi munzira dutaha 
Azizah yarabwiye
 ati"ngwino tubanze tunyurane mu isoko nkugurire imyenda dore iyo iranduye rwose"
.
Ntagutindiganya naremeye tujya 
mu isoko tugezeyo ntangira gucaguramo imyenda myiza myiza koko yayindi ureba ukavugango "wawoo!" nahise ndeba aho nikinga ndayambara
rwose yari imyenda igezweho ndacyeka urimo kuzibona zari zimeze nkizabahanzi ba superstar babanyarwanda zimwe bakunze kwambara mu maclip ya 
video. Maze kwambara nkamusanga byaramushimishije
twaratashye ariko turi mo kuva mu'isoko twabonye abasore bagera muri batanu basa nkabangana barimo kutwegera bari bafite za mucako abandi nabo bafite imipanga harimo umwe usa numwarabu kimwe na 
Azizah yambaye iherena rimwe kugutwi yarari imbere biragarara ko ariwe uyiboye ako gakundi.

***
Baje batwegera bamaze kutugeraho nibwo numvaga wamuhungu usa nkumwarabu avuze Ati"Kumbe azizah urukundo rwose nagukunze wararwirengagije nange uranyirengagiza wemera gukundana nuyu nuhirimbiri..ariko ntakibazo tugiye kumuha isomo atazibagirwa mubuzima turamuha isomo tumwereke uko intama zambarwa !!"
Maze kumva amagambo yuwo muhungu ubwoba bwanyitekeyemo
..
Nasobakiwe ko abo bahungu bazanywe no kumpana natangiye gutekereza ko ngewe ubwange navukanye imikoshi kubera ko ntamwanya munini warushuze mvuye muri kasho nanone nari nongeye guhura nibindi bibazo nukuvuga ko navaga mubibazo bimwe jya mubindi.
azizah yaravuze ati"ubundi iyo wirebye nange ukandeba urabona mberanye nawe ntabwo mberewe no gukundana ni ndaya nkawe !!!?"
Uwo muhungu yaramusubije ati"haha reka uyu munsi turabimenya niba koko ndindaya"
..
Bakomeje gushwana ngewe nakomeje kubona abahungu bari kumwe bakomeza gukubita inkoni bafite mu kiganza bigitangira ntabwo nashakaga 
kubavangira kukiganiro ariko maze kumva hajemo ibyo kunkubita natangiye gusaba imbabazi
Ndababwira nti"habayemo kwibeshya ntabwo azizah Ari umukunzi wange ahubwo ninshuti yange"
Bamaze kumva mvuze gutyo nsaba imbabazi bose basekeye rimwe maze wa muhungu avuga ambwira azizah
ati"huu sinari nabikubwiye ko wakundanye nu numuhirimbiri? banza wumve ukuntu gasaba imbabazi nk'umwana w'imyaka ibiri"
Burya mubintu bibabaza mubuzima nugusaba imbabazi 
Maze uwo uzisabye aho kukugirira imbabazi ahubwo akaguseka cyane, bisobanuyeko uko kwicisha bugufi ugaragaje akugaye Murako kanya umujinya watangiye guzamuka maze ndababwira nti"mwumve rero mwa bahungu mwe, ngewe mureke kwikururira ibibazo ntabwo ndi umuntu usanzwe ndi umuntu udasazwe."
.
Ariko ibyo byo kuvuga ko ndi umuntu udasazwe barabyi rengagije maze wa muhungu atageka abo basore yarayoboye ngo nibatangire kumpana  
Azizah yaravuze ati" mureke kurenganya umuhungu wabandi ntabwo arumukunzi wange"
ariko ijwi rye ntabwo bashatse kuryumva yaragerageje ariko bamujugunya nko muri metero maze batangira kunkubita inkoni 
kugice cyo hasi gusa kera na vuba banjugunye hasi muruko kungwa numvishe ninjiwe nimbaraga zidasanzwe maze ntangira kumva imitsi utangiye kurega irakwaduka cyane maze kumuvuduko nkurumuri nzamurira imigeri ibiri icyarimwe
Narabikoze nange ubwange ndatangara kuva navuka ntabwo nari bwagatere umugeri nkuwo Kandi ntanubwo nari narigeze ngera aho bari kwiga guterana imigeri cyangwa ngo ngere aho barimo kurwana ngo mbirebe ntanubwo amafilim yabyo nayarebaga nahise nsobanukurwa ko yandwara mfite yo guhinduka nkaba imbwa idasubira inyuma ahubwo ko ugenda iba nkuru iyo migeri ibiri nayikubitiye icyarimwe abahungu babiri bari bahagaze iruhande rwange.
Mvuye mukirere ngeze hasi natangiye kumva inzara nazo zitangiye gukura ariko narageza aho guhindura numvishe Ikintu kinyikubise mumutwe maze guhera ubwo mba zezenge ntangira kuzengera nubwo abo bahungu bari batanu ariko murako kanya natangiye kubabonamo abantu icumi amaso yange azamo Ibihu maze ngwa hasi ntakaza ubwenge....
.
.
Bizagenda bite?
Ese Aho ni bamwica?
Cyangwa araza guhinduka completely abe ariwe ubivugana? Turi mu isoko, 
Udacikwa na Episode 16
.
NewtalentsG 

Comments