Loading verse...
NewtalentsG .
Tungane wamamaze aha
.
Maze gutakaza ubwenge birumvikana ko ibyabaye nyuma yaho ntongeye kubimenya naje gufungura amaso nsanga ryamye mucyumba kiza cyane gisize ibara ry'ubururu.ndetse nigitanda kiza ndebye hejuru nabonye aho Ikintu kirekire gikomeza kwikaraga kigatuma aho mucyumba huzura akayaga
Gacye gacye Ariko keza karyoheye uzuru muguhumeka.
.
vendrateur cyangwa feni)
ariko numvirije neza numvishe harimo kunuka imiti yo mubitaro
nagerageje kweguka ariko biranga kuberako nari mfite ibipfuko kumaguru ndetse no kumutwe amaboko yange nayo arimo amaserumu ubwo natwaraga umutwe hirya , nibwo nabonaga
Azizah yasinziririye muntebe maze ntangira kumukangura.
ariko. ntabwo yakangukaga bite we nuko ijwi ryange ryari hasi.
.
"azizah!azizah!"
Niko namuhamagaraga mubwira ariko ntabwo yakangukaga muhamagaye ubwambere nko ngera ubwakabiri ubwagatatu. nibwo yagakangutse ubwo yamaraga gufungura amaso ubwo yamaraga kumbona yaratangaye aribwira
ati"Eeeh Joseph amaherezo birangiye ukangutse? imana ishimwe cyane".
.
ngewe ntabyumva ndamubaza nti"nonese aho ndi nihehe nahageze gute? "
niko namubajije kubera ko nageragezaga gukurura ibyabaye nyuma yo gukubitwa Ikintu mumutwe.
azizah ati"Kumbe ntabwo wibuka ibyabaye! Hano turi ni mubitaro
wahazanywe nyuma yo gutakaza ubwenge bitewe ni nkoni warumaze gukubitwa mumutwe
numwe muri babahungu baduteye ubwo twamaraga kugera inyuma yisoko"
.
Ubwo yamaraga kubwira gutyo nibwo nibukaga byose uko byagenze ariko maze kumenya neza ko ndimubitaro nagize impungenge ntekereje ko Mama ashobora kuza kundeba kuri situation ya Police akambura agahangayika bikamutera nubwoba Kandi rimwe narimwe Mama yajyaga arwara umutima akikubita hasi
.
Ibyo maze kubyibuka nabajije
Azizah
ati"Nonese kuva aho tugereye hano , Hashize igïhe kingana gite?"
Azizah ati"Ee Chaa. Amasaha yo nimeshi reba nawe guhera Ejo sakumi nebyiri none ukangutse Kano kanya"
Ngewe nti" Ntabwo byumvikana ubwo ryamye ayo masaha yose? ayo arahagije ndashaka gutaha"
Azizah ati" ntabwo bishoboka izo Serumu zitararangira ahubwo...."
ariko atarangiza amagambo.
nabonye umuryango ukinguka,
.
Hinjiye umugabo ukuzemo afite uruhara wambaye icyo nge we natakereje ko arikanzu,yumweru afite nigitabo muntoki Azizah yamfuye kumubona yatangiye kumushimira cyane amushimagiza amubwira ko yakoze cyane namenye ko uwo mugabo ari muganga amubwira ko ntampamvu yo gushimagiza cyane ko arakazi ke
Amaze kumubwira ko kwita kubarwayi ariko kazi ke yamusabye gusohoka.
Amubwira ko agiye kupima.
Azizah ntabwo yigeze ubyanga yarasohotse Maze uwo muganga
arangira gukandagura kwa kuguru kuriho mbande akambaza niba ndimo kubabara
Ariki ntabubabare nabuke numvaga.
.
Maze kuvuga ko aho kukuguru ntarimo kubabara yaramanutse yimukiye kumutwe wako amaze atangira kumera nkukuraho ibipfuko gusa murako kanya arimo agikuraho mumvishe anihiriye nkubonye ibintu bitangaje maze arambwira
Ati"mmh! Ubuse wowe ntabwo Ufite ikibazo mumubiri wawe?"
Nange ndatangara kubwicyo kibazo ndamubaza
Nti"kuberi iki umbajije gutyo?"
.
Yansubije atangaye
ati"Ejo bakuzana hari umitsi wahano munsi yukuguru wari wabaye nkushaka gutandukana maze bituma tugushyiraho x Ray.
Ariko ndatangaye cyane nasanze uwo mutsi wamaze gusubira mu mwanya wawo Kandi nta numunsi numwe ushize ikindi kandi warufite igikomere Kinini hano kumutwe, ariko nabyo birantangaje mbonye cyagabanutse rwose ntabwo bisazwe uburyo kigaragara wagirango cyakize nshingiye kubyo nize muri biologie biranyereka ko ushobora kuba ufite umubiri uvanzemo na ADN yinyamaswa runaka ariko iyo nyamanswa ntabwo ndimo nyibuka neza/"
.
Uwo muganga amaze kubwira gutyo umutima wabyinnye Maze mbona ko nintagira icyo nkora mumaguru mashya uwo mugabo ari buvumbure icyo ndicyo Niko gutangira kwibabaza ndamubwira
Nti"uko meze se birakuraba uri muganga nyabaki utera ubwoba umurwayi"
Uwo mugabo ati"mbabarira nukuri narindimo kwiganirira yari urwenya ntabwo aribyo nikiniraga"
Ngewe nkomeza kwirakaza Nti:
"Ntagukinira kumagara yabantu "
.
Ibyo nabivuganaga arinako comora serumu kukuboko amaze kubona nyikuyemo, iyo Serumu yarambajije
ati"nonese ko wikuyemo Selumu urashaka kujya he?"
.
Ndamusubiza ati" ndashaka gutaha urabona se ntakize?"
nahise mbyuka mva kuburiri ndahagarara hanyuma ntangira gutambuka neza ntakibazo nakimwe habe no gucumbagira.
ntera intambwe zisohoka uwo muganga yafashe kumunwa abonye uburyo ndimo gukandagira neza, mubyukuri byari bitangaje kubona umurwayi akiva muri coma maze Ako kanya agahita atangira kugenda
mugihe ubusazwe undi umeze nkawe aryama ibyumweru .
.
Ngewe natambukaga wangira ngo ntanubwo nigeze ndwara nakomeje gusohoka ntambuka kuri Azizah aho yari yicaye Azizah amaze kubona uburyo ndimo gutambuka nawe byaramutangaje yahise ambaza
Ati"Nonese ko usohotse kandi utarakira?"
Ngewe nti"ngewe nakize ntakibazo wowe se ntabwo ubibona?"
ibyo nabivuga nkomeza gutambuka ngenda kugira ngo muganga adasanga ntaramara kurenga Azizah yarabwiye.
.
Ati"ngaho ihangane basi undinde mbanze jye kwishyura amafaranga wivurije ho"
Naramusubije
Nti"ibyo nibyawe uransanga imbere"
Maze kuvuga gutyo nibwo nagiye nasobanukirwa ko koko Azizah anyitayeho cyane kubera ko yahise areka ibyo kujya kwishyura amafaranga ahubwo arankurikira atakereza ko Nshobora kuba ntarakira neza
kumbe ntamenye ko ntamusonga numwe numva,
.
Tumaze kurenga ibyo bitaro nibwo nikuragaho bya bipfuko kugirango ningera murugo bataza kumenya ko mvuye mubitaro.ariko murako kanya maze kwikuraho ibyo bipfuko na mbande kuguru
nabonye ya Prado ya azizah irimo kuza itwegera imaze kugera aho turi Azizah yarabwiye ngo nininjire ntabwo natinze nahise
nurira na Azizah bigenda gutyo
tumaze kugera imwimbere umushoferi yayihaye umuriro
.
Turi munzira turimo tugenda
Azizah yatangiye kubwira ko uwo mushoferi ari uwe ko ariwe usazwe umutwara buri gihe. twakomeje urugendo mu muhanda nagendaga mbereka bitewe nuko batari bazi aho ntaha mbonye dushigaje nku rugendo rw'i minota ibiri kugirango dushyike murugo na basabaga guhagarika imodoka.
nkavamo ariko Azizah yarabwiye
ati"nyamara byari kuba byiza iyo tugerana murugo tukahakugeza neza"
ndamusubiza ati"ibyo ntabwo byashoboka kubera ko Mama aramutse akubonye sinzi ibyo yavuga"
imodoka yarahagaze ndasohoka
Maze ntangira gutera intambwe ntera nerekeza murugo nteye intambwe nke shatu numvishe
Azizah ampamagaye
"Joseph banza ugaruke"
naragarutse maze mpura nawe yarasohotse mumodoka arongera ampa akabizu ko kw"itama
"Ugire umunsi mwiza mukunzi."
.
Amaze kubwira gutyo nabonye nkufashwe na mashanyarazi ntangira kwibaza ko nshobora kuba ntafite amaraso nkayandi
kubera ko umukobwa wese twahuraga yisangaga yankunze.
.
Ariko ibyo byo gukundwa na Bakobwa nabwo byanteye ubwoba aríko gukundwa nu mukobwa w'umwarabu Kandi ukomoka mumuryango ukize byanteye ubwoba ikindi cyatumye nkanura maso nukwibuka ko mubarabu hakunze kuvukamo abakunda amatwara mashya gukundana na Azizah nabibonaga mo gusoma urupfu
Sinamusubije nasubiye inyuma
ndataha maze Azizah na Shoferi we basigara bankurikiza maso kugeza ndenze maze numva bakije imodoka baragenda,
.
Nakomeje intambwe ntera ngana murugo ngenda nekereza ibyo ndibuze kubeshya murugo nibaramuka bambajije aho naraye ariko maze kugera ku irembo naguye mukantu nsanze murugo huzuye abantu
benshi narushijeho gutangara mbonye bamwe muribo barimo kurira mbaye nkubegera
numva umumama umwe aravuze
Ati" sinzi uko tuzabasha kurwanya izo mpyisi murabona ukuntu zamwije nabi!!"........
.
Irakomeza.
Ninde wamfuye?
Nyumvira nawe inkuru asanze mu rugo. Ndi aha, namwe muri aha dusubire ejo siga comment.
.
Bizagenda bite.
.
Udacikwa na Episode 17
.
NewtalentsG
Comments
Login to comment.
Ehee birabe ibyuya ntibibe amaraso p komeza
By: