logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
NewtalentsG 
.


Twasize 
ngeze mu rugo ngasanga huzuye abantu benshi 
ndetse bamwe muribo barimo kurira mbaye nkubegera 
numva umumama umwe aravuze 
Ati" sinzi uko tuzabasha kurwanya izo mpyisi murabona ukuntu zamwije nabi!!"....
.
Niba witeguye kwiga uburyo bwo gukora website n'ama application, Ndetse n'izindi software zitandukanye, ishyura macye 2k twigane level 1: twandikire Whatsapp ukanze aha: NewtalentsGCous
.
Nakomeje kwegera neza nibazaga niba ubyo numvaga aribyo koko nabonye ko uko byagenda kose hagati ya Mama na Papa harimo uwapfuye mo numvishe mutima unkubise numva, ibintu byibinya binyirutsemo ncika imbaraga...uwo mudamu yarongeye aravuga 
ati"ariko Mana koko nkiyi mpyisi uwayinyereka nkakwereka icyo nyikorera".
ibyo yaravuze ntabwo byashobokaga ibyo yaravuze yabitewe nu kubabara gusa uwo mudamu nabwo nabashaga kumureba mumaso.
.
Nakomeje kwegera nibaza uwo muntu wishwe nizo wolf uwariwe 
bwo namaraga kubageraho nkabaranganya mo amaso yaba Mama cyangwa se Papa ntanumwe nigeze mbona Murabo bantu narebye hirya no hino ariko ntabo nabonye mbonye ko ntabarimo.natekereje ko wenda bashobora kuba bari munzu ubwo nyine natangiye kubanyuramo ndwana no kwinjira munzu abo bantu bari Benshi nakomeje kubabyiga ariko ubwo namaraga kugera hagati na
Hagati nahabonye Ikintu cyanteye ubwoba kuko hasi hari haryamye umugabo washanyagujwe ninzara ndende 
umubiri wose wari inzara gusa kuburyo udashobora kuba wamenya usura ye habe no gukekeranye Ikintu cyanteye ubwoba cyane nuko nibyo Munda byari hejuru. iyo wolf yari yamuteye inzara Munda ibifu irabizamura natangiye kwibaza 
impamvu abo baturage ba hisemo kumuzana aho.
.
Ariko nahise nibwira ko arukubera ko isura ye itagaragara 
akaba ariyo mpamvu byatumye bamuzana aho kumukuru wagace kugirango abantu bose baterenire aho barebe ko habonekamo uwaba umuzi murako kanya naribajije no kuriyo 
Mpyisi yamushwaguje gutyo  ntibe yanamuryaho.
ariko nagize igihunga kivanze nubwoba  maze kwibuka yamagambo wamugabo yabwiye 
nagize amakenga ntekereza ko  ashobora kuba Ari yambwa muntu yambwiye ko igihe nikigera izatangira kwihorera kubantu bose batuye rw'inkombe.
.
Natekereje ko icyo gihe yabwiraga ko cyageze ariko ibyo ntabwo byanteye ubwoba cyane umutima wasubiye mugitereko nahise ninjira munzu maze kugera munzu numvishe ijwi rya Papa arimo guhumuriza abantu abasaba kwihangana bisobanuye ko yaratashye.
.
"Ndabasaba kwihangana hanyuma twumvikane, tumenye umuryango wuyu muvandimwe hanyuma  dutegure uburyo bwo kumushyingura mu cyubahiro."
Papa amaze kuvuga gutyo abaturage baracecetse Papa arakomeza 
Ati"ikindi kandi turashaka abahigi Bose bo muri Rwi nkombe kugira ngo Ejo tuzajye guhiga zino mpyisi"
.
 Papa amaze kuvuga gutyo numvishe abantu batereye amajwi hejuru harimo kurira cyane abagore basakuza bishoboka ko bari abagize úmuryango wuwo wamfuye ndetse ni nshuti abantu baraho numvishe barimo kubahumuriza 
Babasaba kwihangana ko urupfu
rudateguza gusa bo bakomeza  kuvuga ko babajwe cyane n'buryo yapfuye nabi. 
Papa yarongeye aravuga .
Ati"... Numvishe ko uyu muntu ndetse mumuryango we Ari aba Islam kandi umubiri wu mwisilamu ntabwo biba byemewe ko urara udashyinguwe 
.
Úmuryango wuwo wamfuye basubirije bashikamye ko Ari Abaisiramu murako kanya gushyingura uwo mubiri byaratangiye ibikorwa byose byo murwego rw'idini birakorwa  birangiye ababyeyi bange nagarutse murugo uwabaye uwambere mukumbona ni Mama 
yasanze ho nari nicaye muri Salon amaze kundeba mumaso yaratangaye yicara iruhande rwange atangira kumbaza 
Ukuntu mvuye muri Kasho nibwo natangiye kumubeshya, mubwira ko bankubise kugira ngo nemere ko aringewe. washakaga kufata kungufu Madamu Marie. Nda byanga ndahakana ndatsemba hanyuma babona ko nanze kubyemera bakandekura.
Kugira ngo babanze bategereze ko madam Marie akira azavuge ukuri  kose  maze kubwira Mama gutyo ,
Yaravuze ati"Imana ishimwe cyane ko bakurekuye ndabizi mfite ikizere ko tuzatsinda  ndakwizera cyane mwana wa ,ntabwo wari gutinyuka gukora amabara nkayo bagushinjaga"
Mama arangije kubwira gutyo numvishe Papa yinjiye arimo kwivugisha 
ati."Oyaaa rwose zirakabije gahunda nukuzica tuu kuko ..."
.
 Ntabwo yarangije ubyo yaragiye kuvuga ahubwo yahise atangara
amaze kubona ndikumwe na Mama atabyumva yahise ambaza 
ati"Joseph kumbe bakurekuye? Imana ishimwe dii"
ntabwo namusubije ahubwo Mama niwe wamusubije amubwira bimwe namubwiye bankoreye kugira ngo bandekure
mama arangije kubímubwira byose yerekeje mugikoni gutegura amafunguro ya nijoro ngewe nsigarana na Papa aho muri saro.
.
Mama  amaze  gusohoka  na tangiye kubaza Papa  ati" Papa kubera iki uriya muntu wishwe ni mpyisi abaturage bahisemo kumuzana hano?!"
Papa ati"Ahubwo ntabwo bisanzwe uriya mugabo muryango we wumuburiye irengero 
burundu kuva Ejo  none bagiye bamubona uyu munsi aryamye inyuma ya ryashyamba rimwe ribamo impyisi nyinshi"
nongeye kumubaza 
ati"nonese ko nziko Hano muri Rwinkombe nta mpyisi zihaba ziriya zaturutse he?"
.
Ubwo namaraga kumubaza gutyo mbere yo kunsubiza yabanje kwiyumvira umwanya muto hanyuma atangira kubwira 
Ati"mbere yuko Rw'inkombe ibona ibwigenge, haje abazungu
baje gukora ubushakashatsi ino batwaraga inyamanswa zino nabo bakazana ino inyamanswa zabo murizo nyamanswa bazanaga,  harimo izijya kumera nk'imbwa  numva ko bazizanye  bazikuye mw'ishyamba ryitwa Amazon bazanye ikigabo nikigore. amateka agaragaza ko bahoraga bazitera imiti murushinge kugira ngo babikoreho ubushakashatsi niba bishobora kubyara ubundi bwoko butari imbwa bamaze agahe gato bateye  ibyo bikoko iyo miti abaturage ba rw'inkombe ba tangiye guharanira kw'igenga .
.
Byarangiye abo bazungu basubiye iwabo maze ibyo  ninyamaswa  byirukira mw'ishyamba basokuru bacu n ukuvuga basokuruza bawe barababwiye ,   izo nyamanswa bazihige bazice kubera ko zishobora kuzagira ingaruka kubantu ariko ntabwo babihaye agaciro barabitsebye bikomeza kubaho bigitangira byari bibiri ikigabo ni kigore cyacyo none ubu byarabyaye bisigaye Ari byinshi ingaruka batubwiye bizagira ngizo ziratangiye"
.
Amaze kubwira gutyo
 naramubajije
 Nti"nonese urabona muzabasha kwica izo nyamanswa kandi zarananiye na basogokuruza?"
Yaransubije ati"wowe tegereza Ejo tuzajye kuzihiga kandi uzabibona ko tutazarya inyama zazo"
Nanze kumubwira ko muriryo   shamba hariyo imbwa  Idasobanutse cyangwa  abantu badasazwe  kuko igice kimwe ari imbwa ikindi gice nacyo ari umuntu.ibyiyumviro byambanye igihumbi nibaza ko umuti wo kudahinduka imbwa uriho.ariko kibazo  cyambere ye ihurizo "none uwo muti  Nzawubona gute  gute ko uri mubazungu?"
Muruwo mwanya  Ndimo gutekereza gutyo  mama  Yarinjiye  azanye amafunguro turafungura.
.
****
Ni mugoroba nibwo murugo haje abagabo batatu ndetse na basore batatu bamaze kwicara muri Salon. Nega amatwi neza natangiye kumva Papa arimo kuha map neza ababwira Operation n'ibikoresho bazakoresha nibajya guhiga izo nyamanswa batekereza ko Ari impyisi maze kumva iyo mipango yabo narabegereye maze ndababaza niba nange ba nyemerera tukazajyana kuzihiga 
ariko banyamaganiye kure habura gato ngo banterure, banjugunye hakurya babwira ko nkiri umwana...nange nubwo nari mbibabwiye nari mbizi  ko batabyemera. ko tujyana..."
.
.
Niba ukunda inyama shyira agasenda hafi  ntawamenya Wenda Ajo tuzarya inyama Haha 😀

Irakomeza.
.
Ese koko bazazihiga bazice? 
Banze ko bajyana bazagaruka?
Nkeneye igitekererezo cyawe,
Bundi nze dukomeze.
.
Udacikwa na Episode 18
.
Niba ukeneye kwiga gukora website ukoresheje code, ikaze. Kanda aha: NewtalentsGCous

Comments