logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
NewtalentsG 
.

Twasize 
Papa na bahigi  barimo.kuvuga uburyo bazajya guhiga impyisi zabazengereje.
narabegereye maze ndababaza niba nange ba nyemerera tukazajyana kuzihiga 
ariko banyamaganiye kure..
.
Kuri 2k gusa uriga gukora website n'ama application Ndetse n'izindi software zitandukanye ukoresheje telephone ya we. Twandikire Kuri Whatsapp NewtalentsGCous
.
Bamaze kubwira ko bidashoboka ko twajyana guhiga izo mpyisi natekereje uburyo nzabakurikira, kugira ngo ntibazabone ko ndimo mbakurikira naratekereje , bo bibwiraga ko Ari mpyisi zisazwe Kandi nibyo ariko wamugabo we ubana nazo we sinzi ko bari kubasha guhangana nawe bakamushobora ngo bamwice. kuruhande rumwe numvaga bidakwiriye kuba najyana nabo
ariko maze kwibuka  uwo mugabo niyemeje ko uko byagenda kose inzira byacamo zose ngomba kuzajyana nabo
ariko mw'ibanga batabizi.
.
*****
Mugitondo nka Satatu nibwo babagabo baraye bipanganye na Papa ko bazajya guhiga impyisi.
baciye murugo buri wese ahetse umuheto ubwo nyine bamaze kugera murugo Papa yahise yihutira kwinjira mucyumba cye nawe azana umuheto we baragenda  bamaze kugenda nasigaye nsengera mumutima nsaba ko Imana yamfasha mama agahugira mu mirimo cyangwa yinjire munzu kugira ngo mbone uburyo bwo kumucika nkurikire Papa nabariya bahigi..mukanya gato cyane isengesho ryange ryasubijwe kubera ko nahise mbona Mama asohokanye indobo yamazi yerekeje muri dushe, nkimara kubona ko yinjiye mu bwogero Ako kanya nahise niruka ngera izijya hariya Papa naba bahigi banyuze.
.
Bari bamaze kugera kure na geregeje kwiruka cyane kugiravngo mbafate maze kugera kumwinjiro w'iryo shyamba nabonye Papa nababahigi bamaze kugera mu'imbere mu ishyamba barimo kugenda banyegaganyeza igihuru batekereza ko kubikora bishobora gutuma babona aho izo mpyisi ziba maze kubibona uko nahise mera  nkuwikinga  inyuma yigihuru cyari iruhande rwange kugira ngo ntibambone.
.
Maze kwikinga muricyo gihuru nibwo nabonaga umugabo umwe muri babahigi barikumwe na Papa arimo gutera intambwe yerekeza kuri cyakizu cyarezwe nigihuru nayo bwayo ihinduka cyo ariko ataratera nkintambwe  eshatu muricyo kizu havuyemo impyisi yumukara Kandi nini maze itangira guhuma cyane abandi barikumwe nawe harimo na Papa bahise bagera aho uwo mugenzi wabo ahagaze.
.
Kubera ko murako kanya uwo mugabo yararimo kurebana cyane niyo mpyisi bamaze kumwegera bose umusore umwe 
Yarababwiye 
Ati"iyi nimuyindekere abaringewe uyica kugira ngo nihorere kubwa mukuru wange yaraye yishwe."
Ntabwo bigeze bwamwangira baramuretse maze basubira inyuma hanyuma uwo mugabo wiyemeje kuyica wenyine asigara aho wenyine Arimo kureba na amaso amabi niyo mpyisi.
.
Muruwo mwanya yaririmo guhuma uwo mugabo yahise aritunga amuheto we aba retse kurasa ahubwo arategereza kugira ngo ibanze ize imusimbukire hanyuma iyirase ikiri hejuru itaramugeraho. Ayo mayeri yo kubanza gutegereza ikamusimbukira yarakoze koko ubwo nyine iyo Wolf yazamutse ibirere igenda imusanga ariko, itaramugeraho uwo musore
Yayihaye umwambi wo mumutwe maze iyo Wolf yikubita hasi nkigiti batemye  ubwonko wayo buratarika nka mazi bamennye uwo musore amaze kuyica numvishe ijwi rimbwira.
.
riti"kubira iki uretse umwene wanyu wo mubwoko bwawe agapfa ubireba neza Kandi ufite icyo gukora ukamutabara?"
mubyukuri maze  kubona iyo Wolf ipfuye 
Niyumvishemo umubabaro ariko nakomeje umutima mpekenya imenyo ndikomeza cyane nkomeza kureba uburyo Papa na babahigi barimo gushimagiza wa musore umaze kwica wolf bamushimiraga bamubwira 
BAti"ariko minani ntabwo woreshye nagato"
.
Papa ati"..urumuhanga cyane kumwambi uri hatari umwe gusa ntabwo urazamo urarenze musore"
Bose bari bashimishijwe n'uburyo 
UBangutsi bwa minani murako kanya Papa yongeye kuvuga ati'ahubwo nimuze duhite tuyitwara murugo kugirango abaturage ba ......"
ariko ntabwo yabashije kurangiza ayo magambo bitewe nuko Ikindi gihuru cyari iruhande rwicya vuyemo iyambere  cyaranyeganyeze nimbaraga bamaze kumva ikinyegenyeze Bose bahise barebayo ariko ubwo namaraga kurebayo nabuze ikirimo kunyegenyeza icyo gihuru. igihuru cyo, cyakomeje kunyeganyega ,
.
Maze wamusore witwa Minani umwe umaze kwica iyambere aravuga...niyi bimuyindekere Kuko uru mpyisi ngomba kwica nk'impyisi Eshanu ndingenyine"
bitewe  nuko yamaze kwerekana ubuhanga afite kubijyanye no kurasa baramwumviye bongera kumuharira ikibuga kugira ngo niyo nayo ayihereze umuti yahise atangira gutera intambwe,
Gahoro kubwitonzi  asatira igihuru aho cyari gitangiye kumvikanamo.
Gutontoma kwimpyisi ariko agizengo atere nkintambwe eshatu  kumuvuduko nkuwurumuri muricyo gihuru havuyemo impyisi nayo yumukara ariko Nini koko irenze iyambere maze utambuka iruhande rwaho Minani ageze isimbukira. Mukindi gihuru cyari hakurya Papa nabo barikumwe baratangaye abonye umuvuduko iyo Wolf ifite Minani aho yarahagaze yabaye nkuguye igihumura ariko murako kanya nabonye azamuye ukuboko yifata 
mw'ijosi ntana nisegonda rimwe 
rishize amaraso yatangiye gusohoka bisobanuyeko igihe iyo mbwa yamunyuraga iruhande yamuhaje inzara mu 'ijosi . Minani
yatangiye kumanuka gahoro 
arinako yifashe mu 'ijosi ashatse kuvuga aho gusohoka ijwi ahubwo hasohoka amaraso mwene wabo babonye banvishe batangira kwivovota bibaza 
BAti"iriya mpyisi nibwoko ki ko ingana kuriya uziko wagirango nu muntu"
Murako kanya barimo kwibaza ibyo ibya Minani byararangiye  mubyukuri byari ibintu bitumvi kana nagato ukuntu mumasegonda umwe gusa mpyisi yakunyura iruhande gusa murako kanya ikagukata ijosi muruwo mwanya ba papa bakibabajwe nurupfu rwa Minani 
muri cyaguhuru yambwa imaze kwica Minani yirukiyemo cyatangiye kunyeganyega maze kubona icyo gihuru  natangiye kwibaza icyo nakora nkabasha gutabara ba Papa iyo Wolf Kuko ntabwo bari gushobora kuyica .
.
 Ahubwo bose yarirkubamara.
 Nahise  mva hamwe nari ninyegeje inyuma ya cya gihura  maze mvugira mwijwi ryo hejuru nti"mwirukeeeee!"ariko maze kuvuga  gutyo ,numvise"paaah!"maze ubwo  nyine ntangira kumva    ububabare mu rubavu. nahise  ntwarayo ukuboko kugira numve impamvu ndimo  mbababara.maze   gukozayo  ukuboko,ohooo!kumbe bamaze kumva mvuze  Kuriya   barikanze cyane  maze umwe muri bo  ahita  andasa murubavu  kubera ko maze kugezayo  ukuboko nasanze  ndimo  kuva amaraso. murako  numvise papa avuze ati"Joseph mwana wanje kumbe yari wowe!"abahigi bose  Bahise  bahindukira  Barandeba   Maze  bibagirwa  gahunda bariho.
.
Bareka gucunganwa naya  mpyisi iri muri  cyaguhuru ahubwo baraje   baransamarira , ubwo nyine murako kanya basamaye ya  mbwa yavuye muri cya guhuru  inyura  iruhande rwa papa ijya  mu kindi gihuru imaze  kwinjira  mw'icyo gihuru ,nabonye papa hamwe ahagaze new yifashe kw'ijosi amaraso  arimo  aratemba nk'amazi nka kumwe byagenze kuri minani. Haa!nubwo nari ndimo kumva merewe nabi ingufu zo kubyuka aho nari ryamye sinzi iyo nazikuye maze  nihutira kujya  aho papa aryamye  mugeze iruhande ntangira kurira mbonye ukuntu papa ageze kukanyuma  ndavuga 
ati"oya papa ntupfe mama aracyagukunda kandi aracyagukeneye.none nkubu upfuye waba udusigiye nde?"
Papa  yaransubije m'ijwi riva Kure ati"jo..se..ph..mwan.. wange  ..ukomeze  gukunda...mama wawe" arangije kuvuga ibyo,yahise yirambura   bisobanuyeko ko yara amaze kuva kw'isi y'abazima.urupfu rwa papa rwarambaje kuburyo
.
 n'ububabare nari mfite bwa hamwe narashwe ntamenye aho  bugiye  kuberako ubwo  nyine  nahise   mfata   muheto    papa yararimo gukoresha   mpeka nikirimba kimyambi  ntera nerekeza muri cya gihuru  imbwa yirukiyemo.
 Abo bandi bahigi barambujije ngo  ninsigeho ndeke kwishyira urupfu bambaza nipfa Mama bizamugendegera gute azabaho gute azafashwa nabande ariko nubwo babwiraga ubyo ahubwo aho guhagarara nateraga intambwe ndende nongenza ububangutsi.
ariko murako kanya ndimo gusatira icyo gihuru iyo Wolf yirukiyemo 
yaturumbutsemo ica iruhande rwange ijya mukindi gihuru abahigi babonye uburyo inyuzeho bakanura amaso.....
.
Bakanuye maso ariko nikozeho nasanze ntakibazo ngize narakase mindurura cyagihuru kindi igiyemo ariko maze kugera iruhande rwacyo narahagaze kugira ngo ndebe ko ivamo  gusa ntabwo yaje nakomeje kuhagarara hafi munota wose ariko ntabwo yigeze isohokamo Niko gufora muheto kugirango ndaseyo gusa nararekura umwambi murako kanya iyo Wolf yavuyeyo ngewe nari namaze kuyibona kumuvuduko nkuwumurabyo narakuye umwambi maze kuwurasa bitewe ni mbaraga naforanye umuheto maze kuwurekura naguye hasi. Maze ya mpyisi inyura hejuru.
.
Ingwa iruhande rwa bahigi ntabwo nakomeje kuryama nahise mbyuka vuba maze mbona abo bahungu bamaze kuzunguraka iyo mbwa narabegereye ariko maze kubagera aruhande naratangaye maze kubona uburyo iyo Wolf imeze yarifite amaguru manini kandi maremare ariho inzara  hamwe na maboko ameze neza nkayabantu
nayo nyine ifite inzara ndende .
.
Ifite kandi amenyo maremare asohoka hanze abiri haruguru Andi abiri hepfo mubusazwe witegereje neza umwanya umwe 
Wari kuyibinamo umuntu tugitangariye uburyo iyo Wolf imeze twabonye itangiye guhinduka iva muri suti yi mpyisi 
ihinduka umuntu usazwe abo twari kumwe baratangaye babonye inyamanswa ihinduka umuntu ariko kuringe ibyo byari ibintu bisazwe kubera ko nange Niko nari meze uretse ko bitari ki mwe .uwo we yarandenze cyane. 
.
Iyo Wolf imaze guhinduka mo umuntu usazwe havuyemo umugabo wambaye ubusa buri buri ariko mwitegereje nabonye asa neza nkawamugabo wamfashe mw'ijosi cyagihe nirukankana za mpyisi ndi kumwe na Sofia yasaga Kandi na wawundi nigeze kurota Ari kunigira Sofia kwirembo ryo murugo uwo mugabo udasazwe akiryamye hasi musaza twari kumwe yarasakuje ahamaraga .
.
"dominic!!" Naratangaye maze kumva ko uwo musaza azi izina ryuwo muntu udasazwe Niko kumubaza ati" kumbe uramuzi?"
uwo musaza amaze kumva mubajije gutyo mbere yo kunsubiza yabanje kwiruhutsa arangije arambwira 
ati"uyu mugabo yitwa dominic niwe wari mugabo wa Mama wawe yaramubuze kera cyane bakiba muri rino shyamba mubusazwe uyu niwe Papa wawe/"
Amaze kubwira gutyo nkabyumva nabuze uburyo nifatamo kubyakira birananira nikubita hasi ntakaza ubwenge...
 .
Irakomeza 
.
Aha, uwo yafataga nka Papa we yapfuye abonye Papa we wanyawe nubwo arumuntu utamenya igice umufatamo ... bizagenda bite?
Ese arabyemera koko?
Dominique we Aho nari bubivemo akabica? 
.
Udacikwa na Episode 19

Comments

: Komeza igeze sho umwana aria nyina ntiyumve p