Loading verse...
NewtalentsG
Twasize
Maze kubwirwa ko umugabo udasazwe amaze kwica uwo na fataga nka Papa wange ariwe Papa wanyawe...
.
ADS
.
Nongeye kugarura ubwenge nsanga ryamye kugitanda cyo mu rugo mucyumba cyange. Iruhande rwange hicaye umuhungu wambaye uniform yi shuri nigagaho maze gukanguka nagerageje kuzamura umutwe ariko mbaye nkubigerageza numvishe ububabare. budasazwe ahagana mu rubavu nahise mbimenya ko hamwe bandashe hatari harakira murako kanya numvishe uwo muhungu, atangaye amaze kubona ko nkangutse
"Joseph amaherezo urakangutse"
arandeba cyane arangije arahamagara ati"yemwe nimuze murebe Joseph arakangutse.
.
Amaze kuvuga gutyo nkumva ijwi rye nahise menya ko Ari wamuhungu twari inshuti David wa muhungu twicaranaga nkiri kw'ishuri David amaze kuvuga gutyo nabonye abandi banyeshuri twigana muricyo cyumba ryamyemo bamaze kwinjira natangiye kureba hirya no hino kugirango ndebe ko nabonamo Sofia bitewe nuko numvaga mukumbuye maze kureba hirya no hino nibwo nabonaga umukobwa wambaye akajipo k'ishuri kagufi afatanye
ukuboko nu muhungu ntazi
.
Uretse nu muhungu, umukobwa nawe ntarindimo mbona neza nazamuye amaso kugira ngo ndebe ko nabasha ku basobanukirwa. nubwo ntari ntarababona mu maso ariko byagaragaraga ko, bakundanye. ariko. ubwo namaraga kubareba mumaso,
ohoo! Ububabare bwariyongereye nyuma yo kubona ko abo bafatanye agatoki Ari Sofia ndetse, na wa muhungu w'umwanzi wange.
.
Mwita umwanzi wange bitewe nuko yanyangaga mura mwibuka Joel wa muhungu wa nkubise umugeri mubyukuri narababaye nangira guhekenya amenyo Ikintu cyambabaje kurushaho nuko Maze guhuza amaso na Sofia
yandebye nkumuteye isesemi ava kubire nge yusa kumutwe maze mbona Joel amufashe kumabuno hanyuma barasohoka mura ko kanya nagize umubabaro udasazwe.
birushaho maze kwibuka uburyo Sofia namubaye hafi mu bibi ni byiza. ariko we akaba ataraje kundeba kuri iyo situation.
.
Maze yumva ko ibyo bidahagije akubitaho no gukundana nu mwanzi wange baza no kunyiyereka mpita mbona ko burya nubwo abakobwa wabakorera ibintu byiza bingana gute ntabwo banyurwa ngo bashime ngewe ntabwo nabashakaga kw'iyumvisha uburyo kwanga ko turyamana byatuma anyanga kurako kagero
.
Abanyeshuri bamaze kubona ko nkangutse bampaye za pore bansaba kwihanga kubibazo byose ndimo kunyuramo. barangije barasohoka ariko David we ntabwo yigeze genda twaragumanye. hanyuma ndamubaza
Nti"Ese Davi, Papa bamuhambye Sanga he?"
David ati" ahubwo wari kumbaza ngo Papa bamuhambye ryari."
ndatangara ndamubaza .
Nti"ubwo se bamuhambye mumasaha atatu gusa maze ryamye?"
David ati"wowe urimo kwibwira ko uryamye amasaha atatu gusa nyamara ntabwo uziko twebwe tubara ko umaze iminsi itatu'
umva rero ukuntu bimeze Papa wawe cyangwa se umukuru wagace wa rw'inkombe bamuhambye Ejo nyuma yo kubona ko watinze kugarura ubwenge kandi umurambo we wakomezaga kwangirika"
.
Amaze kumbwira gutyo umutima warakubise maze ntangira kwibaza nti"burya ryamye iminsi itatu' yose ntakanguka nagato?"
Ariko ngitekereza gutyo urugi rw'icyumba nari ryamyemo rwarakingutse maze hinjira babahigi twari kumwe tugiye guhiga za mpyisi David amaze kubabona yaransezeye ndamushimira hanyuma arasohoka
Amaze gusohoka Mama yahise yinjira arimo kurira
Avuga ati"Joseph mwana wange urabibona ko Papa wawe yamfuye kandi tumuhamba udahari bitewe nuko watinze kubyuka none nkaburiya muri ririya shyamba warugiye gukorayo Iki? Nkubu iyo nawe upfa nari gusigarana nande?"
.
Uwo Munsi mama yavuze amagambo menshi biba ngombwa ko babahigi bamuturisha, bamusaba kwihangana bamaze kumuturisha yarasohotse nsigara aho mucyumba cyange ndi kumwe nabo babahigi. Mama amaze gusohoka ndababaza
Nti"koko nibyo Papa mwaramushyinguye?"
.
Maze Umugabo umwe witwa Gasana arambaza Ati"urimo kuvuga Papa wawe dominic cyangwa urimo kuvuga umukuru rw'inkombe niba ariwe ushaka kuvuga twaramuhambye?"
.
"Dominic se we byamugendeke gute?."
Gasana ati"Reka kumwita Dominic ahubwo umwite Papa kubera ko uriya niwe Papa wawe
nubwo yabaye umuntu udasazwe
uriya rero uko byagenze umaze kwikubita hasi twaje kukubyutsa we tumusiga aryamye hahandi kuberako twatekereje ko tumaze kumwica kandi nibyo ntabwo yaragihumeka nagato gusa icyadutangaje nuko tukimara kumutera ibitugu twongeye kureba aho aryamye turamubura...maze tubona ibyatsi birimo kunyegera nku muntu urimo kubinyuramo tumenya ko ariwe urimo kwiruka"
.
Ngewe nti"nonese Mama mwarabimubwiye?"
Gasana ati"oya ibyo ntabwo aribyo byo kumubwira muri kino gihe ahubwo reka tubanze tuperereze tumenye uburyo abayeho muri ririya shyamba "
maze kumva ko Dominic yabacitse umutima warandiye nahise nibwira ko tumushotoye naramuka aje azaza atariwe/.
.
*****
Icyumweru cyuzuye cyararangiye
nkiryamye aho ntarasubira ku ishuri na Mama ataramenya ko umugabo we wa kabiri yishwe nu mugabo we wambere iminsi irindwi irangiye kuwa mbere mugitondo cyakare narabyutse maze nditegura nerekeza kw'i shuri ariko muruko kwitunganya. nibutse ko hari igikapu ki myenda Azizah yanguriye ntarareba neza ibirimo ubwo nahise nkireba ndagifungura maze nsangamo ipantaro ni shati nahise ntangira kuzikora mu mufuka ariko muruko kuzikora mu mifuka nakoze mu mufuka w'ishati numvamo amafaranga nzamuye nasanze Ari inoti Enye za bitanu 20k ndetse na gapapuro kanditseho.
.
Ati"Joseph musore mwiza mu byukuri kuva nyikubona numvishe ngukunze cyane kuburyo numva naguha ibyo mfite byose kugira ngo unkunde ube uwange nange mbe uwawe
Ayo mafaranga arimwo aho muriyo shati ntagutere ubwoba
kubera ko niyo ngewe naguhaye kugira ngo agufashe gukemura mubibazo bimwe na bimwe ufite"
.
Maze gusoma umutima warandiye ntabwo wandiye kubwuko ntamukunda mu byukuri Azizah naramukundaga Ariko uwo niyimvagamo cyane yari Sofia rwose yari yaranze kumvamo nahise mfata inoti imwe ya bitanu 5k shyira mu mufuka w'ipantaro nari nambaye hanyuma nerekaza ku 'ishuri.
.
***
Ku ishuri ntabwo nize neza bitewe nuko nakomezaga kubona Sofia Ari kumwe na Joel ikiganiro gishyushye amasaha yogutaha yarageze nabonye Sofia ateye izijya kwa Joel hashize umwanya muto nabonye barimo kurengana hakurya bamaze kurenga nabonye abandi bahungu batanu nabo batera bajya hamwe Sofia na Joel bare nganye bagiye babwirana .
Bati"Uyu munsi turarasa umubu
ndetse nicyawuzanye"
iryo jambo ntabwo narisobanukiwe ntanubwo nafashe akanya ko kuritekerezaho ngo menye icyo risonanura kubera ko nahise nikomereza.
.
****
Nijoro ryamye nka sayine numvishe umuntu urimo gukomanga ku idirishya ryicyumba cyange yongera ahamagara
"Joseph!Joseph! numperekeza murugo rwose uraba ukoze cyane"
numvirije neza ijwi numvishe rimeze nkirya Sofia nahise nsohoka kugira ngo aho Mama Ari mucyumba atumva ijwi ryuwo muntu w'umukobwa nkuko nari mbiketse Niko byari bimeze maze kugera hanze nasanze ari Sofia gusa icya nta ngaje kandi kikantera nubwoba,
nuko nasanze yambaye imyenda y'ishuri arimo kurira ayo kwarika
Kandi mwitegereje neza nabonye
amatako ye arimo gutembaho amaraso nahise mubaza ikibazo
Agize gitumye aza kundeba muriryo joro ariko maze kumubaza aho kunsubiza ahubwo yararize maze kubona ko arimo gutinda kunsubiza nibwo namubwiraga ko niba adashaka kumbwira ikimugenza ngiye kwisubirira munzu. nirinda ko Mama yumva ndi kumwe nu mukobwa hanze kandi aririra maze basohoka agasanga ndi kumwe na Sofia agatekereza ko ariwe wamwinjiriye munzu maze kumubwira gutyo nibwo yabwiraga
Ati"mbabarira umperekeze ungeze murugo ..ndakubwira ibyambayeho"
.
"Ndaguherekeza ariko ndakugeza kw'irembo iwanyu kugira ababyeyi bawe ntibambone bagatekereza ko aringe ugutahanye"
Sofia Ati"ntakibazo urangeza mo kubera ko ababyeyi bange ntabwo bari murugo"
Amaze kubwira gutyo nahise nsutama maze ahita yurira ajya mumugongo maze muriryo joro ndamutahana iwabo amaraso agenda antonyangiraho yanduza imyenda nari nambaye .......
.
Irakomeza
Bizagenda bite?
Aho nibakufata ko uwagowe Ari we ukomeza kugorwa, bakamushinja ko Ari we yamukomerekeje?
Ndaje dukomeze.
.
Udacikwa na Episode 20
.
NewtalentsG
Comments
Login to comment.
No comments yet.