logo

NEW TALENTS

Stories Group

MU MBONI EP14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
.
NewtalentsG

Twasize  ...Abagabo dufunganywe barimo kugerageza kunkoreraho ubutinganyi ngahinduka nki mpyisi ubwoba bukabarenga...
.
ADS
.
Natangiye kubegera, ngenda  mbasatira nabo bagasubira inyuma uko nabegeraga nabo basubibiraga inyuma bakuruza ikibúno amaso yabashizemo bakanagura cyane ibyo barimo kubonesha amaso yabo ntabwo byari bisazwe nagato..byari ibitangaza bitewe nubwoba bukabije ntanubwo nibutse ko bavuza induru ngo abapolici baze batabara basubiraga inyuma bakagonga igikuta bakongera bakimukira ahandi.
.
Gutyo gusa murako kanya nange nagabanyije umuvuduko gusa muruko gusubira inyuma harimo umugabo umwe ufite ibigango kurenza ibyabandi yarahagurutse yigira akaraha kajyahe aza anyegera ashaka guhangana nange ariko ntabwo namurajemo
kubera ko nahise muharuza inzara nange ntazi neza uburyo muharuyemo numvishe gusa asubira inyuma avuza induru.
.
Nongeye gukomeza kubegera aho bari ariko murako kanya ndimo mbegera nange ntazi uko bigenze nashoboye kuvuga navuze mwijwi rishwambaraye ukuntu ribi Kandi riteye ubwoba 
.
Nti"mwakoze amakosa yo gushaka gukinira kumuntu mutazi ubundi se mwajyaga gusohora iyo mirizo mwari muzi icyatumye banzana naho gufunganwa namwe bibyihebe?"
Ariko icyo kibazo nari mbabajije ntabwo nari nkeneye kumva ibisubizo byabo umwe yashatse kubasubiza asaba imbabazi ariko nari namakubageraho neza 
ntangira kubashwaratuza inzara 
.
kuburyo bukabije numvaga bakomeza gusakuza bahamagara cyane ngo .. ati."afandeee afandeee dutabare...dutebare  igini riratwishe". 
Niko basakuzaga cyane bahamagara cyane ariko urusaku rwabo ntabwo rwanteraga ubwoba nagato ibyuko Afande ashobora kutabara akandasa ntabwo ntabitekeje ahubwo urwo rusaku rwabo rwatumaga ndushaho kugira imbaraga. 
.
Ariko numvishe induru yabo ikomeje kuba nyinshi narabazibishije nkoresheje kubatera ubwoba ndababwira ati"ninongera kumva umuntu wongeye kurogotwa ngo arimo kuvuza Induru ntamikino ndahita mukata ijosi..kandi Ejo sinzigere numva harumwe murimwe avuze ibyo yaraye abonye uzagerageza kubivuga azareba ibizamubaho"
.
Umwe wahoze mumaguru yange ati" Oyaa rwose tugirire impuhwe ntanumwe uzabivuga habe nagato tubabarira rwose ntabwo tuzahirahira"
Mbonye ukuntu abagabo bazima 
barimo kuntakambira hafi kurira narabaretse nongera kuba umuntu usanzwe byarantangaje kuberako murako kanya na shoboye kwigenzura. Mugitondo 
nk'asakumi nimwe nibwo umuryango w'icyo cyumba wakingukaga abagikinguye.
.
Ntabwo bagaragaraga kikimara gukingurwa babagabo dufunganywe baravuze ati"Afande noneho turemera icyaha tujyane mukasho hamwe nabandi"
umupolisi wari ukinguye amaze kumva abo bagabo bavuze gutyo yahamagaye umukuru wakasho
maze kuhegera yarabajije.
Ati"noneho Ikosa mwaryemeye 
tubajyane mukasho?"
"Yigo Afande"
Bose Niko basubirije icyarimwe.
.
Ariko uwo mupolisi amaze kwinjira mw'imbere yaratangaye ubwo yabonaga abo bagabo batatu Bose bafite ibikomere icyabatangaje cyane nukuntu ukuboko kwa wamugabo nakase intoki kuntu ukuboko kwe kwabyibye.. mukuru wakasho yarababajije 
ati" hano mwaraye mubaye ki ko Ejo dukingura tuzanye Kano gahungu mwari bazima"
Umwe nakase intoki ati"...suyu se" 
ariko atarangiza kuvuga namurebye igitsure ibyo yaragiye kuvuga arabireka  ahubwo ahinduka ibyo yaragiye kuvuga aravuga 
ati"..ntacyo ahubwo ni mudutware mukasho dore turemera amakosa yacu"
Abo bapolisi byarabatangaje kubona ukuntu abo bagabo bemeye icyaha ntagahato kandi bari barahakanye bagatsemba.
.
Murako kanya abo bagabo narahagurutse barabasohokana
Ariko abo bapolisi bataregera kumuryango bitewe ninzara narimfite barababajije 
ati"nonese Afande ntacyayi mumpa ko ndimo kumva inzara imereye nabi".
Wamukuru wakasho yaransubije ati"nyara inkari nurangiza unywe 
babikubwiye kuva kare ko mukasho atari muri hotel !!"
.
Amaze kubwira gutyo yahise akinga muryango maze nsigara muruwo mwijima nibaza uburyo nzabaho ntarya..nakomeje kwicara gusa nibaza nyuma y'isaaha nibwo nongeye kubona urugi rukingutse maze numva umuntu arambwiye.
.
Ati"Hari umuntu ugukeneye sohoka"
Amaze kubwira gutyo nibajije uwo umuntu waba uje kundeba 
narasohotse maze kugera hanze naguye mukantu  mpuje amaso nu  mukobwa w'umwarabu..mwiza koko ufite amabuno uteraba Munda wapi maze guhuza amaso nawe w'amuporisi yarabwiye
 ati"uwo muntu ugushaka nuriya mukobwa w'umwarabu"
natangiye kwibaza ahantu naba narahuriye nuwo mukobwa mwiza gutyo  biranyobera,
.
narebye uwo mupolisi ndongera ndeba uwo mukobwa ntazi twongeye guhuza amaso,
ariko mbona amaze nkubabaye
Maze kugera aho ahagaze naramusuhuje maze ambwira aba police bari bahagaze aho ati" noneho turaganira duhagaze
murabona turi ibiti".
Amaze kubwira gutyo naratangiye mbonye uburyo abo bapolisi bahise bagenda kububangutsi  bazana intebe turicara. nibajije icyo uwo mukobwa yaba ashinzwe ariko mbiburira igisubizo.
.
Abo bapolisi bamaze kugeza aho intebe twembi twaricaye maze icyo gitangaza cyumukobwa kiratangira ati"ihangane Joseph 
kubw'ibibazo urimo byose twabyumvishe kandi rwose ndabizi vuba aho uzarekurwa"
Naratangaye maze kumva arimo kuvuga ikinyarwanda neza adatengwa nagato ariko ikindi cyantangaje kurenza icyo nuko yarazi izina ryange.
..."nibyo ntakundi nukwihangana Kandi urakoze"
Niko namubwiye arinako ngerageza gushaka amacandwe yo kumira ariko ntayo nigeze mbona bitewe ninzara nari mfite,
.
Nabuze icyo Mira yarabibonye aravuga 
ati"biragaragara ko ushonje"
nabonye akora mugikapu cyabakobwa yarafite hanyuma asosororamo agasahani kariho inkoko itetse neza atereka iruhande rwange arangije akuramo nakandi kariho ibirayi bikasemo uduce duto cyangwa ubyite chips afangije arambwira ngo nintangiye mfungure.
.
Nubwo bwari ubwambere mbonye ubiryo nkibyo bitewe ninzara narimfite siniriwe mbaza  ubugambo  nahise ntangira kubiha amenyo kumpe ntabwo nigeze menyo ko iyo ubushyizeho uburoho bikuniga.
byaranize kuburyo ntangira  guhumbaguza  amaso nk'imbeba ifanshwe mukamashu uko guhumbaguza uwo mukobwa yarabibonye ahita akuramo icupa ry'amata ryishyushyu mfuye kubona gusa arikuyemo nahise ndimukura mumaboko ataranampereza hanyuma nkubita kumunwa hashize umwanya ndimo kurya, numvishe inzara ushize hanyuma ntangira kumubaza,
.
Nti"Kombona unyitayeho cyane iwanyu nihe urinde?"
We ati"Kandi ubwo ugiye kuvuga ko aru bwambere umbonye"
ngewe 
Nti"Sha nubwambere nukuri nkubonye"
We ati"ntabwo unzi ariko ngewe ndakuzi nakundaga kukubona kw'ishuri rya Rwamo Secondary kuberako ngewe niga muwa kabiri nkaba nitwa AZIZAH"
Naratangaye maze kubwira ko nawe yiga kw'ishuri ryisumbuye rya Rwamo kuberako nange ariho nigaga ariko mumwaka wambere .
Ndamusubiza nti"Shaa ngewe nubwambere nkubonye"
Andebana ubwuzu 
ati"Kokose none ntamodoka uhora ubona yanditseho PRADO"
.
Amaze kubwira gutyo nibutse ko hari imodoka yanditseho gutyo mpora mbona iparitse, mukibuga
ndamusubiza ati"Aah iriya se niyo uhora ugendamo ukayizana no kw'ishuri?"
We ati" Yego pee".
ngewe ati" nibyo biragaraga ko iwanyu muri abakire nonese bite ko mbona usa nkabarabu"
Azizah ati".ntabirenze uru ruhu rurasazwe gusa Papa numwarabu akaba numuherwe Uzi hose hano mu rwanda"
.
Uwo munsi namubajije ibibazo byinshi. nsobanukirwa impamvu yaba anyitayeho 
Ati"Nonese ko wowe kunyitayeho abandi Bose barimo kunshinja icyaha."
Azizah ati"Narabyumvishe ko bagushinja mpita mbibona ko barimo kukubeshyera kubera ko mumyaka wowe ufite ntabwo watinyuka gufata kungufu ntanubwo wabishobora"
.
Iracyakomeje ...
Bizagenda bite?
.
Uyu we avuye he?
Kuki yan
Mwitaho?
.
Udacikwa na Episode 15
.
NewtalentsG 

Comments

: Komeza p