logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duheruka, Kara abwira Mella ko inyungu zabo zitakabaye ikibazo kibahangayikisha ubwabo.

.

Story by Chris Nandi ishimwe 

.

Kara amaze gusubiza Mella atyo aragenda. Nolla areba Mella ati" wa mugani ibyo Kara avuga ni ukuri, inyungu zabo ntabwo ari ikibazo kitureba.

Mella ati" nonese ahubwo turava aha ryari?

Nolla ati" turagendera kuri gahunda zabo. Reka dutegereze turebe.

.

Kara aba aragarutse ati" mwitegure mukanya tugiye kugenda.

Nolla areba mella ati" cyakora bizaba ari byiza ubwo tuzaba turi kumwe.

Mella areba abandi bakobwa bagiye kujyana arangije areba Nolla ati" tuvugane na bariya bakobwa bandi tumenyane nabo.

.

Nolla ati" nibyo.

.

Baza mu bandi bakobwa bagenda bavugana nabo baribwirana. Bose hamwe ni abakobwa 15. Aribo Nolla, Mella, Bora, Shania, Juana, Lania, Tena, Bianca, Celine, Karire, zawadi, Flola, Alexia, Dyma, Rozette.

.

Kara  aba araje arikumwe n'abandi basore batatu. 

Kara ati" bakobwa ubu noneho twagenda. Hanze haparitse imodoka ya kwasiteri tugiye kugendamo.

Abakobwa barisuganya batangira gusohoka bajya hanze bagenda binjira muri ya kwasiteri. Nolla aza kwicarana na Mella.

Imodoka arahaguruka, itangira urugendo. Abakobwa bagenda baganira batera ibiparu bitandukanye, buri wese agenda aganira n'uwo yiyumvamo.

.

Tuze kuri Nolla na Mella

Nolla ati" ese ubundi, ko mbona wagira ngo bakorera kure?

Mella ati" gusa uko biri kose ndabona wagira ngo bakorera ahantu heza nko hejuru ko musozi.

Nolla ati" njyewe natekerezaga ko baba bakorera hafi mu mujyi.

Mella ati" Company nk'izi zikomeye zikorera ahantu hitaruye cyane.

.

Bakomeza urugendo bagenda burira imisozi bamanuka ind, bakagera mu bibaya bagatafat indi misozi.  

Mella ati" nyamara ahantu hose twagiye duca njye ndabona ari heza.

Nolla ati" Sha ni heza byo. Habereye amaso.

.

Uko bagenda, umukobwa Lania yatangiye kugarura, Rozette ahamagara pilote ngo ahagarike imodoka, Lania ameze nabi.

Shoferi aparika bus, Kara aza kureba ikibazo Lania aguze.

.

Kara ati" Lania bigenze bite?

Lania ati" mu mbabarire simenyereye urugendo rwo kugenda n'imodoka ahantu hareharee.

Kara ati" sawa tuza biraza kumera neza. Reka ndebe utwo nkuha tuza kugufasha.

.

Kara ajya mu gikaopu cye akuramo akanini aramuhereza.

 .

Shoferi yatsa imodoka barakomeza baragenda, nyuma y'amasaha 4 bicaye muri Bus bagenda bageze mu wundi mujyi. Nawo barawambuka barawurenga barakomeza bagera hafi y'ikiyaga. Umuhanda barimo gucamo uri ku nkengero z'icyo kiyaga. 

.

Bagera ahantu ku nkombe bus irahagarara , abakobwa bose bavamo bareba ikiyaga. Abaruhuka bararuhuka abinanura barinanura.

Nolla areba ubwiza bwaho hantu buramutangaza! 

Nolla ati" aha hantu ko hatwika?

Mella ati" ni heza. N'ubwa mbere mpageze.

Nolla ati" ubuse aha hantu hitwa ngwiki?

Mella ati" reka tubanze abandi wasanga bo barahageze.

.

Baza kubaza bagenzi babo. Uwo nabajije wese bagasanga nawe ni ubwa mbere ahageze. 

..

Kara aba araje ari mu bwato, bugeze aho b'babakobwa bari burahagarara. Kara avamo aza kureba abakobwa. Arabahamagara baramuzenguruka.

Kara ati" turangije urugendo n'imodoka tugiye gufata urundi rw'ubwato tuza kugenda amasaha atatu.

Nolla ati" ye! Ko mukorera kure?

Kara ati" twe twashatse ahantu twakorera hisanzuye Kandi kure y'umujyi hataba urusaku. Ubwiza burya buturana n'ahantu hatuje. Kugira ngo uzabe mwiza bisaba kuba ibyitaho kandi uri focus. Ntiwaba Focus igihe hari ibintu bikuzengurutse bigusakuriza. So rero tugiye kujya mu bwato neza maze urugendo rukomeze. Ndabibona mwarushye ariko nitugerayo muraza kuruhuka.

.

Abakobwa bajya mu bwato, bamaze kujyamo ubwato buratangira buragenda.

.

N'ubundi Nolla ari kumwe na Mella nta gutana.

Mella ati" Sha, n'ubwo wambwiye ko ikibazo nabajije ntabwo cyaturebaga ariko Kara yansubije nabi n'ubwi ari mama wa Baty Cher wanjye.

Nolla agwa mu kantu! Ati" uvuze ngo Kara ni mama wa Baty?

Mella ati" yego.

Nolla aracanganyikirwa ati" ute se?

Mella ati" ahubwose ko mbona wowe bigacanze n'ikihe kibazo?

Nolla ati" nonese Antonye yaba avukana na Baty?

Mella ati" ute se ahubwo?

Nolla ati" Kara nanjye yambwiye ko ariwe mama wa Antony. Igihe naringiye guhura na Antony haje Kara mu cyimbo cye. Ambwira ko ariwe mama wa Antony.

Mella ati" nanjye se ko ariko byagenze. Aho kuza baty haje Kara.

.

Nolla arikanga ati" harimo akabazo. Kereka niba Antony yaba avukana na Baty. 

Mella ati" nonese wowe Kara yakubwiye ko ariye mpamvu yatumye Antony ataza ?

Nolla ati" yambwiye ko Antony yagize akazi kenshi.

Mella ati" ko numva bihura neza nk'uko yambwiye!

.

Nolla ati" wasanga ibi bintu ari ubutekamutwe?

Mella ati" n'ibyo nahereye kare nibazaho.

Nolla agira ubwoba 

Mella aribaza ati" gute dufite amakuru asa ku bantu babiri bitandukanye.

Nolla ati" njyewe yambwiye ko nzabonana na Antony kuri House of Beauty bakorera ..

Mella ati" nanjye Niko yambwiye.

.

Nolla abitekerezaho ati" harimo akabazo rero!

Mella ati" cyangwa se ushobora no gusanga bavukana reka tugereyo turebe turahita tuvugana na Kara ..



.

Nyuma y'amasaha atatu hari ikirwa bagezeho, bava mu bwato.. bagenda urugendo rw'iminota 30 n'amaguru.

Bagera kuri ya nzu iteye amabengeza afite ikirango kinini cyanditseho ngo HOUSE OF BEAUTY. 

Nolla ati" naha twahageze 

.

Mella ati" ni heza.

Nolla ati" gusa n'ubwo ari heza hateye ubwoba.

.

Mella kureba abandi bakobwa bazanye babona bo ntakibazo bafite bishimiye ahantu baje. Bafata amatelephone yabo batangira kurya amaseff.

Kara aba araje ati" mube muretse kwifotoza. Mureke tubanze tugere imbere mwakirwee.

.

Banjira muri iyo nzu yitwa House of Beauty. Bageramo imbere..inzu n'inziza byo bidasanzwe. Ijyanye n'iby'ubwiza buhakorerwa.

.

Abakobwa babazana muri sale baricara..ako kanya abashinzwe gutegura amafunguro bategura bife.

.

Kara aba araje ati" twakoze urugendo rurerure n'icyo gihe ngo turuhuke tunafata ibyo kurya. Buri wese arye icyo ashaka.

.

Nolla ati" reka tuvuagane na Kara.

Mella ati" aka kanya se?

Kara arabareba ati" Nolla na Mella ibibazo mufite muraza kubibaza mu kanya.

Nolla ati" amenye ate ko turimo kuvugana ?

Mella ati" simbizi.

Kara ati" Mella sibyo ?

Mella ati" yego.

.

Ako kanya haba haje umusoe witwa Joel wambaye unform y'abarinzi afite indobo.

Kara areba abakobwa ati" mbere yuko murya buri mukobwa wese ashyire telephone ye muri iyo ndabo ya Joel.

Rosette ati" oya ntabwo twatandukana na telephone zacu.

Kara ati" we niba wageze hano urakurikiza amategeko ya hano.

Rosette ati" twe ntabwo twaje kubahiriza amategeko yanyu.

Kara aramwegera ati" Rosette hano Ntabwo ikiburi kijya gikora. Hano urakora icyo dushaka.

.

Abakobwa babona bya bintu Kandi bitangiye gukomera.

.

Kara arabareba ati" uza kutumva turaza kumwereka uko yumva mu bundi buryo. Rero muri discipline mwese mutange ayo matelephone yanyu.

.

Joel atangira kubanyuramo abaka amatelephone yabo yose ayabika muri ya ndobo arazijyana.

.

Nolla na Mella babyibazaho.

Nolla ati" Kuki batwambuye telephone bisobanuye iki?

Kara arabumva maze arabareba ati" bisobanuye ko hano telephone zitemewe.

.

..

Kubera iki!

Utazacikwa na Episode 6

Comments