Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka, Mama Nolla abwira Papa Nolla ko yabonanye na wa mukobwa yise muri telephone ye ngo Amata 1. Papa Nolla arikanga!
.
Story by Chris Nandi ishimwe .
.
Papa Nolla ati" bivuze ngo watangiye kunkurikirana utekereza ko naba nkuca inyuma?
Mama Nolla atu" ubundi se siko kuri? Gusa igitangaje uwo mwana w'umukobwa yavuze ko atajya agemura amata ku kazi kanyu.
Papa Nolla ati" ubwo wahuye nutariwe..
Mama Nolla ati" niwe nahuye nawe kuko number ye nayifashe neza muri Telephone yawe.
Papa Nolla aratongana ati" ariko ubundi ujya muri telephone yanjye nkande?
Mama Nolla ati" kuki se ahubwo ntayijyamo? Gusa nababaye cyane nkimara gusanga ari akana kagakobwa Kari mu myaka 17 ushudikanye nako.
Papa Nolla ati" njyewe nta mukobwa nshudikanye nawe. Urumva neza. Kwanza wintera umwanya reka nigire kwiryamira.
.
Mama Nolla ati" nyamara dukeneye kuvugana n'ubwo wikomeza. Papa Nolla birababaje ku mubyeyi nkawe kuba warangwa n'imico nkiriya. Ese utekereza ingaruka bishobora kukuzanira? Anne n'umukobwa ungana na Nolla. Ese basi tekereza hari ikigabo kinjirira Nolla nk'uko ubigenza kwa kuri Anne?
Papa Nolla ararakara ati" ese uwo Anne uvuga ninde?
Mama Nolla ati" uramuhakanye? Papa Nolla urambaza cyane. Ubu ndibaza uburere tuzaha Nolla igihe wowe nka papa we ari wowe wirirwa mu bangana nawe.
Papa Nolla aramureba.
Mama Nolla ati" wahindutse koko! Njyewe nakwimye iki gutuma ujya kwandavura mu bana?
.
Papa Nolla ararakara cyane ati" urakomeza kumbwira ibyo bigambo ntazi turabipfa. Niba udafite ibintu bizima wavuga reka njye kwiryamira.
Mama Nolla ati" rega uranze uransembeye?
Papa Nolla aramureba ati" njyewe sinakwemera ibyo ntakora sinkuca inyuma. Kuko nturamfata.
Mama Nolla ati" ese niba utansha inyuma ni gute umukubwa nk'uriya aguhamagara ngo Cher!
Papa Nolla ati" ijambo Cher n'ibintu bisanzwe.
.
Mama Nolla arumirwa!arababara.
Papa Nolla aramureba ati" Nolla ni umukobwa wawe ari mu nshingano jya umwitaho nka mama we nyine.
Mama Nolla ati" kwita kuri Nolla sinjye bireba gusa.
Papa Nolla arigendera ajya kwiryamira.
.
Tuze mu rugo kwa Mella mu gitondo, Mella afite ya telephone y'ibye mama we ari kuri Instagram arimo kuvugana na Baty.
Baty ati" ese Mella byakunda ko uyu munsi twabonana?
Mella araseka ati" urumva nabyanga se?
Baty ati" wawoo! Noneho reka dupange duhure.
Mella ati" rwose njye ndahari. Ahubwo duhure saa ngahe hehe!
Baty" saa kumi kuri Battena.
Mella ati" yego, Kandi ndanezerewe kuba njye nawe tugiye guhura.
Baty ati" nibyo birakwiye ko duhura tukamenyana. Kandi tukamenyanaho byinshi.
Mella ati" rwose nkeneye kurebe uburyo uri umusore utangaje!
Baty" nanjye nkeneye kubona ayo maso yawe imbonankubone arabagirana.
.
Mella araseka!
Baty" nonese sibyo!
Mella ati" wenda ahari n'ibyo niba utari ku nkina.
Baty ati" sinagukina.
Mella ati" cyakora ndanezerewe cyane pe kuba njye nawe tugiye guhura imbonkubone.
Baty" sawa reka tuze kubonana!
Mella ati" reka nitegure
.
Tuze kurundi ruhande kuri biro y'abavoka bigenga mu mujyi..niho Thomas papa wa Nolla akora. Nk'uko bisanzwe ari mu kazi.
Uwo mwanya haza Anne, wa mukobwa yise muri telephone ye ngo amata 1 rimwe ajijisha. Kandi mwibuke Anne yabonanye na Mama Nolla n'ubwo atazi ko ariwe mugore wa Thomas.
.
Thomas akimubona ahita areka ibyo yakoraga aramusanganira barahoberana bahana utubizoux
Thomas ati" wari umeze ute Cher!
Anne ati" meze neza.
Thomas ati" narinkukumbuye.
Anne ati" nanjye.
Barakomeza barasomana, baratwarwa Thomas aba aramuteruye amwicaza kumeza arakomeza aramusoma agiye kumukaramo ikariso ako kanya Vita aba arabinjiranye, Anne azamura ikariso barijijisha..
Vita arabareba.
Anne ahita afata agasakoshi ke areba Papa Nolla ati" thomas reka ngende turaza gusubira.
.
Anne acaho Vita amukurikiza amaso.
Papa Nolla aramureba ati" niki?
Vita aramureba ati" Thomas aba bana ngutya bazagushira mu bibazo.
Thomas ati" utu twana n'itwo tuba turi mu kazi wanan
Vita ati" ahaaa nyamara uzishinga uburyohe bwabo buzagute ku gasi..
Thomas ati" ntariwasi wana. Aba bana nabo babazi ibyo barimo!
Vita araseka.
Thomas ati" ahubwo reka tuvugane ku kazi Kari kakuzanye..
Vita ati" wa mukire yemeye ko tumubaranira. Gusa icyaha cyo aracyemera yaragikoze.
Thomas ati" wawoooo! Icya mbere n' amafaranga man!
Vita ati" noneho reka tumwiteho.
.
Saa kumi zarageze, Mella aza kuri Battena hamwe yavuganye na Baty ko baza guhurira. Yarahagaze aricara arategereza.
Igihe ategereje haje Kara aramusuhuza.
Kara ati" njye nitwa Kara ndi mama wa Baty.
Mella yikangamo!
Kara aramureba ati" wigira ubwoba Mella. Ese urumva ugize ubwoba kuba uhuye na mama wa Baty mbere y'uko uhura na Baty?
.
Mella ati" Kuki wowe ari wowe uje?
Kara ati" Baty hari akazi namuhaye ataribupfe kwica. Bibaye ngombwa ko nza guhura nawe mu cyimbo cyo guhura nawe. Gusa nawe muzabonana.
Mella yumva agize ikibazo. Ntazi ngo araganira iki na mama wa baty bahuye bwa mbere.
.
Gusa mwibuke uyu Kara yanahuye na Nolla amubwira ko ariwe mama wa Antony. Murabyibuka.
.
Mella aramureba ati" gusa numvaga ko Baty atica gahunda twahanye.
Kara ati" ihangane akazi kabaye ngombwa cyane ko kamuteganya. Gusa ndabona uri mwiza ndanakwishimiye. Baty yahisemo neza umukobwa wazambera umukazana.
Mella araseka;
Kara ati" nibyo Mella! Ndakwishimiye pe! Ahubwo mpise mbona naguha amahirwe yo kuzajya guhugurwa mu kigo cyanjye cyita kubwiza.
Mella ati" ayo mahirwe ameze ate?
.
Kara amuhereza ka gatabo kitwa House of beauty. Ari naryo zina ry'inkuru yacu. Mella aragafata arakareba arakarambura areba ibikubiyemo.
Kara ati" ibyo byose nibyo dukora. Duhugura abakobwa nk'amwe mwatoranyijwe magahabwa amahirwe yo kwita kubwiza bwanyu bw'uko mugaragara. Ibihe byanyu byose mukazabimara Musa neza. Kandi twe muri ayo mahugurwa dutanga insimburamubyizi y'amafaranga ibihumbi 30k buri munsi. Gusa icyitonderwa aya makuru uba ugomba kuyagira ibanga. Yewe habe n'Ababyeyi nawe ntacyo uba ugomba kubabwira.
Mella ati" kubera iki se! Ubwo se umuntu yakwitabira gute ababyeyi batabizi?
.
Kara ati" impamvu twanga ko mwabibwira ababyeyi. Twaje gusanga ababyeyi bagira code. Iyo abakobwa bangana namwe batangiye gushaka kwiyitaho bumva muzananirana.
Mella atekereza kuri mama we uburyo amukanira yumva nibyo bamubwije ukuri..
Kara ati" wowe uzashaka uko ubeshya mama wawe.
Mella ati" aha ndumva ari sawa da..
Kara ati" Kandi impamvu utagomba kuzabwira abandi, nuko nyine abantu batagomba kuzajya bakubona ngo bazamenye ibanga ryaho wakuye ubwiza bwawe
.
Mella arabyumva.
Kara ati" Kandi rega, gusa neza n'icyo gishoro cya mbere burya. Igihe uzaba urangije kwiga ukajya gusaba akazi nta muntu uzakwima akazi abona usa neza, wagaragara neza mu kazi ke.
.
Mella arabyumva
Kara ati" rero genda witegure gahunda ni kuwa gatandatu tuzahurire aha.
Mella ati" nonese mukorera he?
Kara ati" kuri iyo nzu ubona iri kuri cover y'agatabo.
Mella ati" sawa noneho reka njye gushaka injuga nzatera mama.
Kara ati" sawa.
.
Tuze mu rugo kwa Nolla saa mbiri z'ijoro. Mama Nolla yicaye muri Saro. Nolla aza kumureba yicara hafi aho.
Mama we aramureba ati" n'iki ?
Nolla ati" nje kugusaba agahusha.
Mama Nolla ati" agahusha kiki ?
Nolla ati" abanyeshuri bitwaye neza mu kigo baduhembye kudutembereza muri parke y'ibirunga.
Mama Nolla ati" muzajyayo ryari?
Nolla ati" kuwa gatandatu.
Mmaa Nolla ati" kuki utari warabibuze mbere ?
Nolla ati" njyewe nabimenye ntinze ko iyo guhunda ihari.
.
Mama Nolla abitekerezaho ati" sawa bipfa kuba ari gahunda y'ikigo ntakibazo.
Nolla ati" urakoze mama! Natekerezaga ko uzabyanga.
Mama ati" oya. Gusa ibyo nanga urabizi. Ni ibyashira ubuzima bwawe mu kaga.
Nolla ati" mama inama zawe mba nzumva.
Mama ati" n'ubwo wenda mvuga ukajya ugira ngo ndakubangamira ariko siko bimeze.. uzagenda uhura n'inama zanjye nakugiraga usanze ari ukuri.
Nolla ati" ntakibazo mama! Kandi ni wowe muntu mba ngomba kumva mbere na mbere.
mama Nolla at" sawa uzagende.
.
Iminsi iricuma kuwa gatandatu haragera, Nolla abyuka yitegura, na Mella kurundi ruhande aritegura nawe. Gusa ntabwo bazi ko baza kwisanga ahantu hamwe.
.
Nolla amaze kwitegura fresh afata inzira aza kuri Battena. Akihagera yakirwa na Kara waje wambaye neza bidasanzwe. Kara aramwakira amuzana muri sale bahawe.. nolla agezemo asangamo abandi bakobwa .
Kara ati" aba ni abandi bakobwa bagenzi bawe tuza kujyana bahawe amahirwe nkayawe.
Nolla ati" ntakibazo.
Kara ati" waba uri kumwe nabo mukaba mukavugana.
Nolla ati" ntakibazo.
.
Bidatinze Mella nawe aba arahageze, Kara aramwakira amuzana mu bandi, Nolla agiye kubona abona Mella nawe araje agwa mu kantu!
Mella nawe abona Nolla biramutungura!
.
Baregerana bararebana.
Nolla ati" Mella! Nawe se ibya House of beauty urabizi?
Mella ati" yego. Gusa nanjye ntunguwe no gusanga ubirimo.
Nolla ati" yego mbirimo.
Mella ati" nawe se wabwiwe kubigira ibanga?
Nolla ati" yego.
Mella ati" Sha biratangaje sinarinzi ko njye nawe twagira ikintu duhishanya bjigakunda. Banza tutari inshuti nk'uko tubyibwira.
Nolla ati" oya turi inshuti, ariko hari igihe kigera ugasanga bibaye nhomwa ko muntu agira ibanga rye.
Mella ati" ariko siko byakagenze rwose ku inshuti.
Nolla ati" wibihakana, kuko nawe waje gusanga ari ngombwa ko wampisha ibijyanye na House of beauty.
.
Mella ati" ariko se we ubundi ibi bintu duhuriyemo gutya n'ibya nyabyo?
Nolla ati" yego.
Mella ati" ubuse kabaye ari agapangu ko kutugurisha?
Nolla ati" oya. Iyo biza kuba agapangu ko kutugurisha, bari kuza bashaka abakobwa bakeneye guha akazi. Ariko aba bita kubwiza.
Mella ati" kuki se none batanze amahirwe nkaya. Bo bazangukira he? U
Nolla ati" reka mukanya tuze kubaza Kara byose twibaza.
.
Kara aba araje.
Kara arabareba ti" munyumve mwese.
Abakobwa bose uko ari 15 bamutega amatwi.
Kara ati" uko muri 15 mwagirwe amahirwe yo kuba arimwe tugiye gutangirana mu nzu yacu yita kubwiza. Tuzabaha amahugurwa azabafasha mu gukomeza gusigasira ubwiza bwanyu.
.
Mella amanika akaboko ati" twanyuzwe nuko mwaduhaye amahirwe nkaya arikose nk'inzu yanyu ikora business yita kubwiza, mwe muzungukira he mukudufasha gutya?
Kara aramureba ati" Mella, inyungu zacu ntabwo ari ikibazo cyakuguhangayikishije.
.
Utazacikwa na Episode 5
Comments