logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Nolla ajya guhura na Antony aho kubona Antony akakirwa na Kara Mama wa Antony, Kora amuhereza agatabo kitwa HOUSE OF BEAUTY.
.
Story by Chris Nandi ishimwe.
.
Nolla afata agatabo arakarebaaaa, arega Kara ati" nonese aka gatabo gasobanuye iki?
Kara ati" karebe neza. Kitwa house of beauty bisobanuye inzu y'ubwiza.
Nolla arakarambura atangira kukareba, akajya abona abakobwa benshi beza cyane bakarimo n'ibindi bijyanye n'ubwiza bw'abakobwa.
Nolla ati" ntabwo ndimo gusobanukirwa ariko!
Kara ati" ako ni agatabo kacu gakubiyemo ibyo dukora..twebwe dufata abakobwa bakiri abangavu nk'amwe tukajya kubahugura uburyo bakwita kubwiza bwabo. Hamwe ubasha no kuzagira imyaka 50 abantu bagakomeza kukubona nk'aho ufite imyaka 20. Ese urumva ataribyiza?
Nolla ati" ndumva ari byiza cyane.
Kara ati" rero ayo mahirwe tuyaha abakobwa nkabwe kugira ngo mugihe cyanyu muzakomeze kugaragara neza. Ibihe byose. Ese urumva wowe udashaka kuba wafata ayo mahirwe?
Nolla abitekerezaho.
Kara aramureba ati" duhugura icyumweru kimwe. Kandi muri ayo mahugurwa dutanga insimbura mubyizi. Buri munsi dutanga amafaranga ibihimbi 30k
Nolla arumirwa ati" ayo mafaranga yose?
Kara ati" yego. Abakobwa mwitaweho cyane. Kandi ninako kuri abakobwa n'abagore twaremewe kuba indabo zirabagirana.
.
Nolla ati" rwose ndumva ari byiza. Mukorera he ?
Kara ati" ubajije neza. Address yacu nk'uko ubibona kugatabo, dukorera aho kuri House of beauty. Urabona ko ari abantu heza.
Nolla ati" n'iyi nzu mukoreramo iratangaje! Pe.
Kara ati" ntabwo yaba yitwa inzu y'ubwiza ngo ibe igaragara nabi. Niba rero wumva ukeneye ayo mahirwe wambwira nkagushyira kuri liste.
Nolla arabyemera.
Kara ati" Nolla narebye Vedeo woherereje Antony ndayikunda rwose ugaragara neza noneho n'ukora aya mahirwe yo kwita kumubiri wawe azarushaho kuba mwiza. Ahubwo uzahite witabira miss Rwanda.
Nolla araseka!
Kara ati" ndakubwiza ukuri pe! 
.
Kara amaze kumwandika, ati" rero amahugurwa azatangira kuwa gatandatu. Kuwa gatandatu tuzahurire hano n'ubundi. Gusa hari amabwira ugomba kwitaho.
Nolla ati" ayahe?
Kara ati" nta muntu n'umwe ugomba kubwira ibya ya mahirwe. Cyangwa se ngo uzamubwire iby'iyi nzu yacu. Niyo yaba na mama wawe?
Nolla ati" kubera iki se?
Kara ati" impamvu nuko amahirwe nkaya iyo asakaye ahantu henshi ku bantu benshi biba akavuyo. Kandi rega byaba n'ibanga ryawe abantu bakazabona uri mwiza uhora ucyeye uko uko ugaragara n'imiterere ariko batazi ibanga ryaho wakomoye ubwiza bwawe. Ikindi impamvu twanga ko wabibwira mama wawe, nuko ababyeyi turabazi bagira code ushobora kubivuga bakaba bakubangamira. Ababyeyi batekereza ko iyo mutangiye kwita kubwiza cyane muba mugiye kunananirana.
Nolla arabyumva ati" n'ibyo da! Nonese mu rugo nzavuga ko ngiye he icyo cy'umweru cyose?
Kara ati" ntabwo wabura uko ubeshya. Nawe ugende ubitekerezeho.
.
Nolla ati" ntakibazo. Nonese Antony arihe ko ataza?
Kara ati" wihangane, Antony yagize inzitizi. Akora muri icyo kigo cyanjye yabuze uko aza biba ngombwa ko arinjye uza. Wowe humura muzabonana kuwa gatandatu, Kandi muzaba mufite igihe guhagije cyo kuganira.
Nolla arabyumva ati" ntaribi noneho.
Kara ati" wakoze kuza guhura natwe.
Nolla ati" mama nawe wakoze kumfata neza, numvaga mfite ubwoba.
.
Tuze kurundi ruhande, mama Nolla yicaye ahantu muri cantine ngari igezweho, afite agacyayi arimo kunywa ariko biza nkaho hari umuntu ategereje.
.
Atangira kwibuka ni joro ubwo umukobwa witwa amata 1 yahamagaragara telephone y'umugabo akayitaba uwo mukobwa akita umugabo we Cher! Mama Nolla yaguye mu kantu! Amaze gutungurwa yahise afata ya nimero ihamagaye y'uwo mukobwa ayandika muri telephone ye. Amaze kuyandika n'ibwo papa Nolla yazaga muri Saro kurya, agasanga Mama Nolla yarakaye.
.
Baje gutongana, mama Nolla amuta kumeza y'igira mu cyumba, agezeyo, nibwo yafashe ya nimero arayihamagara, ahindura amazina n'ijwi abwira wa mukobwa ko yitwa Suzana akaneye ko bahura amukeneye cyane ngo agire ibyo amufasha. N'ibwo baje guhana gahunda yo guhura uyu munsi.
.
Mama Nolla rero yaje ategerereje uwo mukobwa muri iyo Cantine. Ngo arebe uwo mukobwa umugabo yise amata 1 ujya uteretana n'umugabo.
.
Hashize iminota 20 ategereje haje umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 17. Mama Nolla aramureba aramwitegereza.
Uwo mukobwa nawe aramureba ati" si wowe witwa Suzana?
Mama Nolla arikiriza ati" yego ninjye.
Uwo mukobwa ati" njyewe nitwa Anne. Wampamagaye uvuga ko unkeneye ukeneye ubufasha bwanjye.
Mama Nolla yarumiwe kubona umwana ungana gutyo ushiditse n'umugabo we akaba amwita Cher. Byaramubabaje.
Anne aramureba ati" mama ko utavuga nkaba mbona ubabaye? 
Mama Nolla ati" oya ntacyo.
Anne ati" ese number yanjye wayikuye he?
Mama Nolla ati" nayihawe n'inshuti yawe gusa sinibuka amazina ye. 
Anne ati" none ushaka ko nkufasha iki?
Mama Nolla akomeza kureba Anne arababara.
.
Anne ati" ese ko utavuga?
Mama Nolla kwihangana biranga ahita ahaguruka ati" Anne wihangane baguhe icyo ushaka njye ndagiye nzongera nk'uvugishe.
Anne ati" nonese wampamagariye ubusa?
Mama Nolla ati" oya si ubusa. Icyo nagushakiraga nzongera nkuhamagare. Ahubwo waba ra ugemura amata kuri Biro y'abavoka iba hariya mu mujyi?
Anne ati" oya. Naba ngemura amata gute ko atariko kazi nkora.
Mama Nolla arabyumva ko umugabo we yamubeshye.
Mama Nolla ati" sawa tuzasubira. Ndaguhamagara. Kandi wihangane kubwo umwanya wawe wari utanze.
.
Tuze kurundi ruhande kwa Mella mu masaha y'umugoroba, mama Mella yabuze ya telephone arimo kubaza Mella aho telephone yaba yagiye.
.
Mella ati" mama telephone ko ariwowe wayibitse waba ugarutse uyimbaza gute?
Mama Mella ati" telephone narayibitse nyibika neza. None aho nayibitse ntayo mpabona.
Mella ati" none mama urumva wabimbasa gute? Wasanga waranayitwaye ukayita nk'ahantu. 
Mama Mella ati" hehe se?
Mella ati" none mama ko ntajya njya mu cyumba cyawe urumva wayimbaza gute? Usiga ukinze icyumba cyawe. Nta mwana ujya ukijyamo. Urumva wagaruka kumbaza telephone gute?
Mama Mella biramucanga.
Nolla aba aje aho mu rugo arabasuhuza.
Mama Mella ati" komera Nolla!
Nolla ati" n'ibyiza.
Mella areba Nolla ati" Nolla bite? Byagenze bite?
Mama mella yigira mu cyumba.
.
Mella afata Nolla bajya mu cyumba nabo.
Mella ati" usanze mama arimo ambaza iyo telephone.
Nolla ati" nizere ko wamugize umusazi.??
Mella ati" cyane rwose..namubwiye ngo waba uyimbaza ute Kandi ari wowe wayibitse.
Nolla araseka!
Mella ati" ngaho rero mpa amakuru Antony mwabonanye?
Nolla ati" oya. Byahindutse ntabwo yabonetse.
Mella ararakara ati" wasanga uwo ari umujyinga yagukinnye.
Nolla ati" oya. Yagize akazi gatunguranye. Gusa yampate gahunda yo kuwa gatandatu.
Mella ati" ahaaa ngaho tegereza.
Nolla ati" Sha reka ntahe burije, noneho mama banza ari bumanike.
.
Nolla arataha, ageze mu rugo asanga mama we ari mu gikoni aramusuhuza mama we aramureba gusa ntiyamusubiza.
Nolla ati" mama ko uninira ?
Mama Nolla ati" nk'ubwo uba uvuye he?
Nolla ati" narinagiye kwa Bora kuzana amakaye yanjye.
Mama Nolla ati" kwa Bora niho ugenda ukageza iki gihe utarataha.
Nolla ati" natinze ariko umbabarire.
Mama Nolla ati" Nolla n'udacunga ubwo bukumi bwawe bugushaka buzakubyarira amazi nk'ibisusa.
.
Nolla ajya mu nzu mu cyumba.
.
Amasaha arisunika, mama Nolla ahishya ibyo kurya bya ni joro bararya. Bagiye kuryama, Mama Nolla areba Papa Nolla ati" Papa Nolla buretse gato tuvugane.
Papa Nolla arongera aricara.
Mama Nolla ati" uyu munsi nabonanye n'umukobwa witwa Amata 1 muri telephone yawe. Gusa igitangaje yambwiye ko atajya agemura amata.
Papa Nolla yikangamo!!!

Utazacikwa na Episode 4

Comments