Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
Duheruka Nolla apana na Mella uburyo bagiye gukoresha Mella akinjira mu cyumba cya mama we akiba ya Smart Phone yamwatse.
.
Story by Chris Nandi ishimwe
.
Mella areba Hejuru aba arebye Nolla araseka ati" Sha uribuka pe!
Nolla ati" njyewe narinyibyibuka ko wajyaga ujyayo ukiba amata.
Mella araseka ati" kubera ko nakuze nari narabyibagiwe. Ariko wowe ndabona ukiri akabandi nka kera ukiri umwana.
Nolla ati" ahubwo mama wawe agufatana telephone wifashe ute?
Mella ati" bireke sha! Numvise umutima w'imukiye mu kibuno.
Nolla araseka!
Mella ati" Sha wiseka uzi ukuntu mama wanjye ari umugome. No kuba atankubise sinzi Imana yamukoreyemo.
Nolla ati" ariko ababyeyi bacu bakamenye ko twakuze tutakiri abana.
Mella ati" njyewe mama ajya ambwira ko mfite amabere y'imitemeri azagera naho aba amitnderi nkiri umwana imbere ye.
Nolla ati" barakabya wana!.
Mella ati" sibyo rata! Barakabya pe!
.
Nolla ati" ahubwose twaretse amagambo ukajya kuyizana mama wawe ataragaruka?
Mella ati" n'ibyo?
.
Mella areba Hejuru abona ahantu hato hasigaye hadashizwe parafo.
Mella ati" Nolla birasaba ko unterura.
Nolla areba kuruhande ati" ka kabati se twakoreshaga twiriraho kera kagiye he?.
Mella ati" papa yarakagurishije.
Nolla ati" sawa.
Mella ati" wowe reie dukurure igitanda cyegere hepfo maze ugikandagireho unterure mbone uko nzamuka muri palafo.
.
Igitansa baragikurura kegera neza hepfo hateganye naho Mella aribwuririre akajya muri palafo.
Nolla ati" nonese Mella. Mu cyumba kwa mama wawe haba hari aho uribuze gukandagira?
Mella ati" haracyari garderobe ntakibazo.
Nolla ati" sawa.
.
Nolla ajya kugitanda aramuterura Mella afata kuri palafo arazamuka, ajyamo hejuru.
Nolla aramureba ati" ukoreshe igihe gito mama wawe ataragaruka akagufata.
Mella ati" wowe ucungire.
Nolla ati" sawa.
.
Mella agenda muri palafo aza hejuru y'icyumba cy'ababyeyi be, naho hari ahantu batafunze palafo neza,
Mella amanukira aho, akandagira kuri garderobe, iba ihegereye aramanuka akandagira ku gitanda aramanuka ajya hasi
Nolla aramuhamagara ati" Mella wagezeyo?
Nolla ati" yego. Wowe ucungire mama gusa?
Nolla ati" yego..
.
Mella atangira gushakisha, ahantu hose, ashakisha ahantu mama we yaba yarabitse ya Smart Phone ye. Arashakisha ariko ntayo abona.
Nolla ati" Mella ko urimo gutinda?
Mella ati" ntayo ndabona yewe!
Nolla ati" Sha wagize vuba.
.
Mella arakomeza arashakisha, areba ahantu hose, agera naho areba munsi ya matera phone arayibura.
Arahagarara aribaza ati" mama yaba yarayibutse he ra! Cyangwa yayitwaye?
.
Nolla we ahagaze mu idirisha arimo kureba hanze acungira Mella ko mama we atagaruka akamisanga mu cyumba akamufata.
.
Ako kanya abona mama mella yinjiye mu gapangu kabo. Nolla yikangamo! Ahamagara mella ati" mama wawe araje.
Nolla yumva Mella ntakoma.
Nolla ati" Mella?
Mella ntiyavuga. Nolla agira ubwoba mama Mella aba yinjiye mu nzu. Nolla aratitira.
Mama Mella aramureba ati" Nolla amakuru yawe?
Nolla ati" ni meza.
Mama Mella ati" ko mbona udatuje wabaye iki?
Nolla arisetsa ati" oya ntakibazo.
.
Mama Mella ati" mella arihe?
Nolla ati" ari mu cyumba cye.
Mama Mella ati" eeeeh!
.
Mama Mella aragenda aganda Agana mu cyumba cye kandi niho Mella ari. Nolla arabireba agira ubwoba ashaka icyo akora wenda ngo amukereze arakibura .
.
Hagati aho Mella we ari mu myenda ya mama we aracyashaka telephone. Kubwo amahirwe aba ayibonye mu kanzu yari yambaye ejo.
.
Mama we nawe arimo gufungura icyumba cye. Mella aba yamwumvishe. Atangira gushaka uko yavayo. Yurira kuri garderobe agwa hasi kubera ubwira bwo gushaka kuhava vuba.
.
Mama Mella aba arafunguye yinjira mu cyumba. Kumbe Mella yamaze kuvamo yagiye ari muri palafo.
Gusa mama Mella abona hari ibintu bijagaraye bitameze nk'uko yabisize. Ntiyabitindaho.
Nolla aza mu cyumba kwa Mella yicara ku gitanda.
.
Yumva Mella arimo kumuhamagara, Nolla areba Hejuru abona ni Mella arishima. Ajya kumufata aramumanura.
Nolla ati" Sha narinagize ubwoba.
Mella ati" habuze gato ngo mama amfate.
Nolla ati" Sha n'Imana igutabaye.
Mella ati" Sha nibyo pe! Ahubwo wakoze kuza utumye mbona uko nyambura mama Sha! Buriya nayishaka azagira ngo ntabwo yibuka aho yayishize.
.
Nolle arayireba ati" ese ubundi iyi telephone Baty yayiguhaye ate mutarabonana?
Mella ati" yarayinyoherereje.
Nolla ati" nanjye Antony azayimpa.
Mella araseka.
.
Mella ati" nonese wamaze gufata imyenda washakaga?
Nolla ati" yego.
Mella ati" inkweto se?
Nolla ati" uranyibukije Sha!
Mella ati" ugomba kugenda ucyeye rwose. Buriya Anthony nawe n'umusore umeze neza atagucishamo ijisho.
Nolla ati" yiigo Sha!.
.
Nolla ati" ahubwo reka ngende njye kwitegura.
.
Mella ati" wibuke telephone uyigarure.
.
Nolla ava aho aragenda.
.
Ageze ku marembo y'iwabo mu rugo atarinjira mu nzu akubitana na mama we yaragiye. Nolla ashaka kumukwepera inyuma yo mu rugo biranga. Mama we ahita amubona aramuhamagara.
Mama Nolla ati" Nolla! Vayo hano.
Nolla araza.
Mama we aramureba ati" iyo urimo gukwepa hari ibibi uba urimo uba udashaka ko mbona.
Nolla ati" ntabyo mama!
Mama Nolla ati" kuki none warukwepye? Ibyo n'ibiki ufite mu gakapu?
Nolla ati" n'utuntu.
.
Mama we ahita amwaka igikapu ati" n'utuntu se tw'ibiki?
Nolla akanura amaso. Mama we areba ibirimo.
Amaze kubireba areba Nolla ati" Nolla, ibi n'ibiki? Uvuye gitira imyenda?
Nolla ati" mama! Nyikuye kwa Mella Kandi nawe ajya antiza.
Mama we ati" Nolla iri riha ugira ukiri umwana rizakugaragura amagara.
.
Mama we akomeza kureba byose abonamo n'ibirungo by'amoko yose azanye byo kuza kwitera.
Mama Nolla ati" n'ibi byose urabitiye ngo uze wikore amashitani.
Nolla ati" oya mama!
Mama we ati" Nolla sinanga ko wasa neza mwana wanjye! Ariko gushaka ubwiza jya ubyitondera, kuko satani abutegeramo Kandi kugira iraha ryo gushaka ubwiza, bitera ubwibone, ubwibone bugatera ishyari, ishyari rigatera kuroga, nyuma ya byose haza ibyago n'urupfu.
Nolla ati" ese mama ko maze kuba inkumi uba ugira ngo ntiyitaho?
Mama we ati" Nolla kwiyitaho n'ikimwe, no gushaka guhimba ubundi bwiza, ukuye mu bindi bintu n'ikindi. Kandi icyo n'icyo kibi.uranyumva!
Nolla ati" yego.
Mama Nolla ati" ibi byose uvuye gutira simbone wabikoresheje ubisubize aho ubikuye.
Nolla ati" yego.
.
Mama we aragenda.
Nolla nawe aza mu nzu aritegura, ibyo mama we yaramubwiye abica amazi ngo n'ibya bakecuru.
.
Amaze koga araza yambara utwenda duto turi sex afata ya vedeo Antony yamusabye, amaze kuyifata ajya kuri Facebook ashakisha Antony amusanga online. Aramwandikira batavugana.
Nolla ati" ngiye kukoherereza ya Vedeo?
Antony ati" sawa bikore Cher!
Nolla arabikora Vedeo arayohereza.
Antony arayireba ati" ni nziza urasa neza.
Buri mukobwa wese ashimishwa no kumva hari umubwira ko asa neza.
.
Nolla ati" mukanya rero ngiye kuza.
Antony ati" duhurire kuri Battena.
Nolla ati" yego.
Antony ati" uraza kuhansanga wowe winjeremo imbere ndahita nkubona.
.
Nolla ati" sawa.
.
Amasaha aricuma, Nolla afata urugendo yerekeza kuri Battena. Ahageze yinjiramo . Haba hari abantu benshi. Araranganya amaso ahantu hose haba hicaye umusore uri wenyine
.
Igihe akiraranganya amaso, haje umumama mwiza cyane koko ureba nawe ukabona ubwiza bumutembaho.
.
Araza afata Nolla ati" Nolla.
Nolla aramureba arikanga!
Uwo mu mama ati" Nolla wigira ubwoba. Ndabizi ushaka Antony.
Nolla ati" ubizi ute wowe urinde?
Uwo mu mama ati" nitwa Kara. Ndi mama wa Antony.
Nolla yikangamo!
Kara ati" Nolla wigira ubwoba. Reka twicare Antony umuhungu wanjye uraba aza mukanya.
.
Nolla arabyemera bajya kwicara.
.
Bamaze kwicara babazanira icyo baba bafata.
Kara areba Nolla maze akora muri sakame ye akuramo agatabo gato agahereza Nolla.
Nolla arekareba abona gashushanyijeho inzu yitwa HOUSE OF BEAUTY.
.
Ese bisonanuye iki?
Utazacikwa na Episode 3.
Comments