Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
HOUSE OF BEAUTY.
Dutangiriye muri karitsiye imwe mu rugo rumwe, ni saa kumi n'ebyeri z'umugoroba z'ishyira saa moya. Mella umukobwa w'imyaka 17 ahagaze hanze inyuma y'inzu arimo kuvugana n'umusore witwa Baty kuri telephone.
Uwo mwanya mama Mella aba aza hanze, abona Mella kuri telephone, Mella nawe aba yamwumvishe ahita akupa telephone arayihisha ariko ayihisha mama we yamaze kuyibona.
Mama we araza ati" Mella wihisha iyo telephone yimpereze hano.
Mella abanza kwanga
Mama we aramureba ati" mvuze ngwiki?
Mella agira ubwoba, gusa amuhereza telephone ya smart phone, mama we arayireba arumirwa! Arangije kuyireba areba Mella..Mella nawe ubwoba buramwica.
Mama we ati" nyeneye kuvugana nawe ngwino mu nzu.
.
Mama ajya mu nzu, Mella araza amusangamo.
Mama we afite ya telephone yamwatse, areba Mella ati" iyi telephone nk'iyi wayikuye he?
Mella arya indimi araceceka.
Mama avuga cyane ati" ese uri ikiragi?
Mella ati" Barayintije.
Mama ati" bande?
Mella ati" Katy.
Mama asekamo ati" muhamagare mubaze?
Mella agira ubwoba.
Mama ati" mbwiza ukuri?
Mella ati" nayihawe na Baty.
Mama Mella ati" Baty ninde?
Mella ati" turigana.
Mama ararakara ati" Baty aguha telephone nk'iyi mubuhe buryo?
Mella ati" yambwiye ko ari impano ampaye.
.
Mama Mella ati" Mella utangiye kunanira. Niba kumyaka yawe ufite utangiye kwakira impano uhawe n'abasore ubuzima bwawe bugiye kuzaba imfabusa.ese waga uzi ko buri kintu cyose uhawe kigira igiciro? Baty waguhaye telephone ihenze gutya wibwira ko ari umuvandimwe wawe wakugiriye impuhwe?
Mella araceceka.
Mama mella ati" Mella ku myaka ufite wakabaye uhanga amaso ishuri gusa, niba utangiye kurarakira ibintu bigeze aha, utahawe nanjye mama wawe, uzasanga wisenye ubwawe Kandi igicima cyamenetse nt'igisanwa. Iryi ryasandaye ntiwariyoza intoki.
Mella araceceka.
Mama we ati" iyi telephone ndayikwanse mpaka njyewe nyisubije uwo baty wayiguhaye. Ndetse nakagukubise ariko banza ukoreshe amatwi yawe n'umutimanama wawe, mva mbera genda.
Mella aragenda ariko agenda ababaye.
.
Tuze mu rundi rugo, muri ayo masaha, hari undi umwana w'umukobwa witwa Nolla afite imyaka 16. Afite agatelephone gato ari kuri Facebook hari umusore witwa Antony barimo gucata baganira. Gusa ikigaragara Nolla yishimiye cyane uwo musore barimo kuvugana..
Nolla ati" ese Antonte wazanyiyeretse rimwe? Basi ukampa ifoto yawe?
Antony aramwandikira ati" nzayikwiyereka humura.
Nolla ati" nonese kuki nta photo washyize kuri fb account yawe?
Antony ati" simbikunda.
Nolla ati" Basi njyewe uzayimpe ndashaka kukubona.
Antony ati" nzabikora..
Nolla ati" Sha njya nishimira kuvugana nawe. Iyo nje fb sinkubone ndababara.
Antony aramwandikira ati" sure?
Nolla ati" nukuri.
Antony ati" ese ejo byakunda ko njye nawe tubonana.
Nolla aratungurwa aramwandikira ati" koko se ushaka ko ejo twabonana?
Antony ati" yego.
Nolla ati" mana weeee sinabyanga pe!
Antony ati" ejo saa kumi z'umugoroba tuzabonane.
Nolla arishima cyane ati" birangiye njye nawe tugiye kubonana?
.
Kurundi ruhande, uko Nolla acata n'uwo musore, papa we yaratashye, mama Nolla nk'uko bisanzwe aza kumwakira nk'umugabo.
Papa Nolla abanza kujya muri dushe, mama Nolla nawe aba ategura ameza.
Mama Nolla arimo gutegura ameza, telephone y'umugabo we yarahamagawe. Mama Nolla arifata abona handetseho ngo amata 1.
Mama Nolla arayitaba.
Akiyitaba uhamagaye aravuga ati" Cher bimeze bite?
Mama Nolla yikangamo ntiyavuga.
Uhamagaye ati" Cher ko utavuga?
Mama Nolla ati" wowe urinde wita umugabo wanjye Cher!?
Uwo mukobwa wari uhamagaye ahita akupa.
Mama Nolla arababara, ahita yicara hasi.
.
Tugaruke mu cyumba kwa Nolla aracyacata na wa musore witwa Antony.
Antony ati" Nolla urumva wituguye?
Nolla ati" cyane pe! Ndumva nshaka kukubona.
Antony ati" sawa. Ejo tuzabonane.
Nolla ati" ndanezerewe cyane.
Antony ati" ariko hagati aho hari akantu nshaka kugusaba?
Nolla ati" mbwira ntakibazo.
Antony ati" ese wabona uko umpa aka vedeo kawe gato wambaye utwenda turi sex?
Nolla ati" iyo vedeo ko yangora? Nta telephone Nini mfite?
Antony ati" umva uze kugerageza ejo nka saa yine uzabe wakampaye sibyo?
Nolla ati" ndaza kugerageza ndebe. Hari inshuti yanjye Mella afite telephone nini nzamutira.
Anthony ati" ntiwumva aho ni sawa.
.
Tugaruke muri Saro, Papa Nolla yarangije koga aza muri saro. Asanga mama Nolla yababaye yicaye yitangiriye itama.
Papa Nolla aramureba ati" mama Nolla ko umeze gutyo?
Mama Nolla aramureba.
Papa Nolla aricara ati" ko utavuga?
Mama Nolla ati" gute umugabo nkawe utihesha agaciro? Niba warampaze ntiwambwira tugasaba gatanya bikarangira ukajya mu bagore bawe ushaka?
.
Papa Nolla ati" abahe bagore?
Mama Nolla afata Telephone amwereka ya nimero ya Amata 1.
Papa Nolla araseka ati" ese n'uwo! Uwo mukobwa rero niwe utugemurira amata ku kazi.
Mama Nolla ati" wibeshya.
Papa Nolla ati" gute mbeshya?
Mama Nolla ati" wamwise amata ugira ngo ujijishe naho ubundi ni umugore wawe.
.
Papa Nolla ararakara ati" ariko gute wanshinja abagore wa mugore we!
Mama Nolla ati" urambabaza Thoma! Ndibaza ngo tuzaha Nolla uburere bwiza gute igihe nawe udashobotse ufite ingeso mbi ?
Papa Nolla ati" maze witondere amagambo uvuga? Gute wavuga ko mfite ingeso mbi?
Mama Nolla arahigima ati" umva ntagikorerwa mu bwihisho kitazagaragara! Kandi uzagaragara nabi ukorwe n'isoni.
Papa Nolla umujinya uramufata aba amuteye urushyi. Mama Nolla arataka.
.
Papa Nolla arisubira ati" nako mbabarira gusa ni wowe uba ubiteye. Ngize uburakari bwo kuba unshinja abagore Kandi ntabo njyamo.
Mama Nolla aramureba ahita ahaguruka n'akababaro yigira mu cyumba amusiga kumeza.
.
Tugaruke kuri Nolla aho ari mu cyumba, yarigicata na Antony .
Antony ati" ejo rero wibuke uzabikore.
Nolla ati" sawa. Reka nshake uko mbona telephone nzafate ako ka vedeo ushaka nkakoherereze.
Antony ati" wawoo ndagukunze cyane.
Nolla ati" nanjye narakwishimiye. Sawa bye rero ugire ijoro ryiza.
.
Bidatinze bwarakeye . Nolla azinduka ajya kwa Mella mushuti we, agezeyo asanga Mella yarakiryamye.
Nolla aramukangura.
Mella arabyuka ati" Nolla ni wowe?
Nolla ati" yego.
Mella ati" bite ko se ko wanzindutse?
Nolla ati" Sha! Ndaza guhura na Antony uyu munsi!
Mella aramureba ati" ese ko wahinze muko! Umuntu mutaranahuraho utazi wakabaye umuhindira gutyo ma!
Nolla ati" bireke sha!
Mella araseka!
Nolla ati" ese uranseka! Wowe ko uba wahindiye Baty uramuzi?
Mella ati" niba nanjye ndamuzi ku ifoto.
Nolla ati" cyakora da! Ariko njyewe ngiye guhura nawe. Ariko wowe Baty ntimurahura.
Mella ati" tuzahura.
Nolla ati" rero nje kugutira imyenda nza kugenda nambaye. Hanyuma untize na telephone yawe gato njye kwifotora hari amafoto yanjye ashaka ndaza kuyikugarurira ngiye.
Mella ati" imyenda yo ufate iyo ushaka. Gusa telephone mama yaraye ayinyatse.
Nolla arababara ati" ubuse ndakura he telephone we!
Mella ati" Sha simbizi.
Nolla ati" nonese ntakuntu wayiba?
Mella ati" gute se? Ko icyumba cya mama kiba gifunze?
Nolla ati" wagiyeyo se nk'uko wajyagayo mbere ugiye kwiba amata?
Mella aba arebye hejuru araseka ati" uziko aribyo!!!!!
.
Ese abonye iki ???
Udaza gucikwa na Episode 2
Comments