logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duheruka, Kara abwira ba Nolla ko amatelephone atemewe kuba yakoreshwa muri iriya nzu HOUSE OF BEAUTY .

..

Ese kugera iki? .

.

Story by Chris Nandi ishimwe 

.

Abakobwa bamaze kwakwa amatelephone batangiye gusa n'abajujura batishimiye ibyo bakorewe.

Rosetta n'umwe mu bakobwa bafunga umutwe. Atangira gusakuza avugira hejuru ati" we mwese mubonye hano bidasa nkaho ari Gereza tujemo? Ni gute bwatwaka amatelephone yacu ngo Ntabwo twemerewe kuyakoresha hano? 

Abandi nabo batangira kwivovota.

.

Mella ati" umve we njye ntangiye kubona ibintu hano bidasanzwe.

Nolla ati" twitonde twe dutware ibintu gake.

Rosette n'agatsiko karimo, Dyma, Bora na Bianca. Bakomeza gusakuza.

Rosette ati" ibi bintu Ntabwo bikwiye, twakangombye kugumana uburenganzira bwacu bwo gukora icyo dushaka.

Bianca ati" Rosette ibyo avuga ni ukuri.

.

Ako kanya Kara aba aragarutse asanga Rosette yatehe akavuyo.

.

Kara aramurga aramuhamagara ati" Rosette.

Rosette aramureba.

Kara aramwegera ati" niba uri ikigande wigandisha n'abagenzi bawe. Buri rugo rwose rugira amategeko arugenga. Ntabwo rero hano muza gukomeza kwitwara nk'uko mwitwaraga muri iwanyu.

Rosette ati" twe ariko Ntabwo twaje kwitoza amategeko yanyu. Twaje hano kugira ngo duhugurwe gusa ku kuntu twakwita kubwiza bwacu.

Kara ati" niba ukeneye guhugurwa rero uragendera kumabwiriza yacu.

Rosette areba Kara ati" ndamutse se amabwiriza yanyu ntemeye kuyakurikiza?

Kara aramureeeeba ati" oyaa wihakana ko utarayakurikiza. Uraza kuyakurikiza.

Rosette arumva.

Kara arega abandi ati" mwese mubishyire mu mitwe yanyu. Ubu aha muri simwe muza kwigenga muragengwa natwe. 

.

Kara abona ibyo kurya byamaze gutegurwa ati" ahubwo n'icyo gihe ngo murye. Nyuma yo gufata amafunguro muraza kwerekwa ibyumba byanyu muzajya muraramo. Ni ikaze mwatangira kwarura.

.

Kara arangije arigendera.

Abakobwa baza kumeza bafata amasahani batangira kugenda biyarurira. Rosette akurikiranye na Nolla kumurongo. Rosette arimbere arimo kwarura. Areba inyuma abona Nolla niwe umuri inyuma asekamo.

.

Rosette ageze ku isosi arayarura arangije arihindukiza agonga Nolla kubushake amumenaho ya sosi.

Nolla ati" Rosette ukoze ibiki wajya urebe  neza ibyo urimo?

Rosette ati" ahubwo wowe unyitambikiye iki?

Nolla ati" ntabwo nkwitambitse.

Rosette ati" ni wowe unyitambitse wa ndaya we.

Nolla arababara ati" Rose ntabwo ndi indaya.

Rosette ati" uramaze..

Nolla arababara.

Rosette aramureba ati" mva mu maso se?.

Nolla ati" wabuze aho anyura se ko ushaka kwiyenza?

Rosette arongera aramusunika, Nolla aramufata, amufashe Rosette arahindukira amutera urushyi. Nolla amusubiza urundi intamabara irarota. Mella aza gutabara Nolla arwana na Rosette. Bianca na Bora nabo bashaka kwivanga muri iyo ntambara bajya kuruhande rwa Rosette.

Ako kanya Joel aba araje niwe ukuriye umutekano waho, araza hejuru intambara irahagarara.

Joel arabareba ati" muri mu biki?

Nolla asobanura uko bigenze.

Joel areba Rosette ati" wowe nanone?

Rosette ati" Nolla arabeshya.

Joel arabareba ati" hano Ntabwo twitaye ku nzika zanyu zahahise. Murimva? Uwongera kuzana akavuyo nkaka araza kubyicuza.

.

Joela acaho aragenda.

Nolla na Mella bafata ibyo kurya byabo baza kwicara ahantu habo bonyine 

.

Mella ati" ese Rosette mwaba mupfa iki.

Nolla ati" twaba dupfa iki se ko aribwo twanabonana ko ntamuzi.

Mella ati" ni ukwiyenza gusa se ko nabonye wagira ngo arimo kwihorera?

Nolla ati" arimo kunyihoreraho se ngo namukoreye iki?

Mella ati" buretse turaza kumenya icyo ashaka.

.

Ako kanya bagisa n'abagera kumusozo wo kurya, Kara yaraje aza arikumwe n'undi witwa Ramari. Kara abahagarara imbere we n'uwo musore. Abakobwa barabareba.

.

Kara ati" twese ndacyeka twasoje kurya. Hanyuma hari uwo ngira ngo mbagaragarize. Uyu musore mubona imbere yanyu yitwa Ramari niwe ubashinzwe. Ashinzwe ubuzima bwanyu bwa buri munsi.

Rosette akubita agatwenge ati" ni gute umusore yashingwa kumenya ubuzima bw'abakobwa?

Bianca ati" wa mugani ra! Mukore wana ibintu bifite Logic.

Kara ati" nuko bimeze simwe muribugene igikorwa hano.

Rosette ati" ubuse n'igihe twagiye mu mihango azajya abimenya adufashe ra!

Kara ati" Rosette ceceka wivuga ubusa. Nk'uko nabivuze Ramari niwe ushinzwe ubuzima bwanyu. Niwe uzajya akurikirana gahunda zanyu zose..

.

Bora ati" ntakibazo turamwakiriye.

Zawadi ati" ese nawe yaba azi kwita kubwiza bw'abakobwa ra!.

Kara ati" ahubwo niwe ubizi.

Abakobwa baraseka.

Kara ati" niba mwasoje kurya reka ajye kubureka ibyumba byanyu n'uko muzajya murara.

.

Kara aragenda Ramari abasigaramo.

Ramari abanza kubanyuzamo amaso. Abakobwa nabo murabazi, babanza nawe kumusotora ye.

.

Ramari amaze  kubareba ati"  munyumve. Kugira gahunda niyo gahunda yanjye. Icya kabiri kubahiriza igiteganyijwe cyose kuri gahunda n'indahiro yanjye. Namwe rero mugomba kuba uko kugira ngo tuzabigendanemo neza. 

Rosette aramureba ati" ariko ko numva wiyumva?

Ramari areba Rosette ati" wa mukobwa we ko uvugavuga? Kimwe mu bimenyetso biranga umukobwa mwiza ni ukugira make. None ndabona wowe uvuga cyane. Tayali ikomenyetso cya mbere cy'ubwiza wagitakaje.

Rosette aba nk'usebye ariko yihagararaho. Bianca ashaka kumudefanda ngo amukure mu isoni, areba, Ramari ati" nonese ubundi umusore nkawe bamuzana gukora mu bagore gute?

Bora ati" wasanga nawe ari nkatwe mu bundi buryo.

Abandi baraseka.

Ramari arabareba arabihorera.

.

Ramari ati" muze mbereke aho muzajya murara. Abantu babiriri bazajya baba mu cyumba kimwe.

.

Nolla na Mella bo bakomeje guca make.

.

Ramari arabatwara agenda yereka buri wese aho azajya arara. Nolla na Mella n'ubundi baza kwisanga bagiye kuzajya barara hamwe. Birabashimisha.

Nolla ati"  Sha ndabona twagendanye umugisha.

Mella ati" sana. Ariko wabonye ukuntu hano hantu ari heza?

Nolla ati" yego.

Mella ati" gusa ndikumva amategeko yaho azatunaniza.

Nolla ati" n'ibyo amategeko agomba kuhaba kugira ngo babashe gucunga discipline yacu..

.

Mella yicara kuburiri  ati" dukeneye kuvugana na Kara.

Nolla ati" koko di! Tujye kumushaka.

.

Bava mu cyumba bahawe bajya kumushaka, baba bahuriye nawe kuri esikariye zizamuka hejuru habarizwa za Biro zabo.

Kara arabareba ati" mushaka iki?

Mella atu" dushaka kukubaza..

Kara ati" kumbaza iki?.

Nolla ati" ese Antony na Baty ni abana bawe bombi? Ko tweze twagiye duhura nawe ukavuga ko uri mama wabo?

Kara arabareba ati" Antony na Baty ntanumwe ubaho.

Nolla na Mella bagwa mu kantu!

Mella ati" ariko wagiye utibwira ko ari abana bawe?

Kara ati" Mwavuganaga nanjye kuri chat. Nari narakoze acount ebyeri imwe niyita Antony indi n'iyita Baty.  Abo basore muvuga ntabwo babaho ntanabo muzigera mubona.

Nolla na Mella barumirwa bikangamo!

Nolla ati" none kuki wadukoze ibyo?

Kara arabareba agiye kubasubiza ahita ahamagarwa kuri telephone arigendera arabareka.

..

Utazacikwa na Episode 7

Comments