logo

NEW TALENTS

Stories Group

HOUSE OF BEAUTY EPISODE 7

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.


Duheruka, Kara abwira Nolla na Mella ko Antony na Baty batekerezaga batabaho ko ahubwo ari  acount yari yarahimbye muri ayo mazina.  Nolla na Mella twasize bikanzemo bacanganyikiwe.

 .

Story by Chris Nandi ishimwe.

.

Nolla na Mella barumiwe! Baracanyikirwa ndetse bagira ubwoba. Batangira kwibaza byinshi cyane.

Mella ati" kuki Kara yakoze ibi akadukinisha?

Nolla ati" byanze bikunze kutuzana byari umupango. Yahimbye ama acount menshi nkariya kugira ngo afatishe abakobwa benshi. 

Mella ati" bivuze ngo rero kutuzaana hano Ntabwo ari amahirwe twagiriwe ahubwo hari ikirimo gupangwa tutazi.

Nolla ati" harimo akibazo gikomeye. Cyangwa se ugasanga hari indi mpamvu yatumye akoresha uburyo nka buriya bwo kugira ngo atubone.

Mella ati" uburyo nka buriya bwo gushaka abantu unyuze mu nzira nka ziriya zo kubeshya abantu witwaje andi mazina, ntabwo ari uburyo buciye mu mucyo.

.

Bakitonganya, Joel acaho baraceceka.

Joel arabareba ati" kuki mwe mutari muri room yanyu ?

Nolla ati" hari ibyo twavuganaga na Kara.

Joel ati" ntiyabasubije mugende.

Nolla areba Joel ati" ese kuki mwadushakishije mukoresheje acount z'ibinyoma?

Joel ati" ziriya acount ntabwo ari ibinyoma.

Mella ati" Kara yaratubeshye.

Joel ati"  oya ntabwo yababeshye mugende.

.

Nolla na Mella baza muri room yabo. Bakomeza kwibaza no gutekereza cyane. Uko bo ariko bibaza abandi bakobwa bagenzi babo bo basa n'abamaze kwizera ibyo bajemo kandi barabyishimiye.

.

Nolla ati" reka tujye kureba abandi twumve niba nabo Kara yaragiye ababeshya nk'uko yatubeshye.

.

Barasohoka baza aho Lania bari kuba.

Lania arabafungurira barinjira.

Nolla ati" Lania mwe mwamenye gute ibya ya mahirwe yo kuza hano?

Lania ati" twabibwiwe na Kara.

Nolla ati" ute se mwahuye nawe gute?

Lania ati" twahuse bisanzwe nk'uko wahura n'undi muntu wese.

.

Mella ati" ese nta musore mwaba mwarabanje guteretana nawe kuri Facebook?

Lania ati" arahari..

Mella ati" yitwa nde?

Lania ati" ese ko mwigize abaperereza mwabaye iki?

Nolla ati" wowe dusubize man.

Lania ati" yitwa Lucky.

Mella na Nolla bararebana.

Nolla ati" waba warigeze uhura nawe?

Lania ati" oya. Njye guhura nawe ntabwo yaje n'ibwi nahuye na Kara aza avuga ko ariwe mama we.

.

Nolla na Mella bararebana. Tayali bose baje mu buryo bumwe.

Nolla areba Zawadi ati" ese wowe Zawadi wowe byagenze bite?

Zawadi ati"nanjye Kara yaje avuga ko ariwe mama wa Cher wanjye twari tumaze iminsi dukundana kuri Instagram.

Nolla ati" aka ni agapangu..

Lania ati" nabitekerejeho sinabitindaho. 

Nolla ati" byanze bikunze hari impamvu twazanwe hano itandukanye n'iyo batubwiye. Wasanga ariyo mpamvu twageze hano bagahita batwaka amatelephone.

.

Ako kanya bakiganira, Kara arabinjirana arabareba.

Kara ati" mwe mwageze hano mu cyumba cya ba Lania gute?

Nolla ati" twari tuje kuvugana nabo.

Kara ati" iki?

Mella ati" twavugaga ukuntu waje utubeshya ko ari mama w'aba cher bacu twari tumaze gukundana nabo. 

Kara arabareba ati" n'ubundi niko kuri. Abasore bagiye babahogoza kuri Facebook na Instagram ninjye mama wabo kuko ninjye waremye ziriya acount.

.

Nolla na Mella bagwa mu kantu!

Nolla ati" wabikoreye iki?

Kara arabareba araseka ati" nuko bwaribwo buryo udukobwa nkamwe twabafatishamo. Abakobwa nkamwe b'abangavu ku myaka mufite muba muhinda kuri social media mushaka abasore babitaho bakababwira ko muri beza bakabatereta. Rero kugira ngo tubabone nagombaga guca mu nzira mukunda none narabanye 

Mella ati" bivuze ngo mwaraduteze kubera ko mwari muzi ko ibi bintu byanyu tutabizamo iyo biza guca mu nzira y'umucyo?

Kara ati" uburyo twabazanyemo n'iyo nzira y'umucyo n'ubundi. Kuko twabasanze aho mabarizwa mumara igihe kinini cyanyu.

.

Ako kanya Ramari aba araje asanga Kara avugana na ba Nolla.

Ba Nollaw barega Ramari. Ramari nawe arabareba.

Ramari abwira Kara ati" igihe kirageze cyo kujya koga reka bajye koga.

.

Kara arigendera.

Ramari arabareba ati" mufite iminota 30 yo kuba musoje koga mugire vuba duhurire muri dushe.

.

Ramari acaho ajya kubwira abandi.

.

Abandi basigara barebana.

Mella ati" we bya bintu bishobora kuba bitoroshye.

Zawadi ati" njyewe ntangiye kwigirira impungenge.

Nolla aramureba ati" wakabaye wazigize kare..

.

Bakijujura Joel araza arabareba ati" mwe muracyakora iki?

Zawadi ati" tugiye kuza.

Joel arabakanga ati" mugire vuba se?

.

Bidatinze abakobwa bose baje muri dushe. Dushe n'igisale gihurutuye.

Rosette araharebaaaa arahagaye ati" njyewe sinakongera ahantu nkaha. Mba nkeneye ahantu hanjye hihariye. Dushe umuntu ajyamo wenyine.

.

Ramari aramureba ati" mukuremo ayo masume mwoge se?

Nolla ati" ese twese turogera hamwe?

Ramari ati" yego. Gusa buri wese arafata umugezi we. Kandi mugire vuba dore hasigaye iminota 20.

Rosette areba Ramari ati " nonese turoga wowe n'abasore bawe muhagaze hano mutureba?

Ramari ati" cyane.

Rosette ati" eeeeh mushaka ko twoga mutureba amabuno?

Ramari ati" gabanya ivuzivuzi ujye koga

.

Rosette areba bagenzi be ati" we ntabwo twakoga hari abagabo baturunguruka. 

N'abandi batangira kwigaragambya.

Bianca ati" oya byaba ari agasuzuguro. Ntabwo twakoga mutureba.

Rosette areba Ramari ati" Ramari wabibonye? Ntabwo twakoga mutureba rwose!

Ramari ati" ndavuze ngo muvanemo amasume mwoge.

Abakobwa baranga.

.

Ramari ararakara aba afashe Rosette aramuniga atangira kumuheza umwuka. Areba abandi bagenzi be ati" niba mudashaka gukora ibintu kumbaraga mukore ibyo tuvuze. Ubwo butsina bwanyu muhisha nta muntu utabuzi. 

Kara aba araje asanga Ramari arimo kuniga Rosette .

.

Kara areba abandi ati" umva mwakuyemo mukoga?

Nolla na Mella barareba.

Kara ati" nababwiye ko hano mugomba kugendera kuri gahunda musanze n'amategeko.

.

Joel aba araje n'imbunda arasa hejuru bose barikanga, abagira ubwoba ba mbere baba bakuyemo.

Nolla na Mella barareba nabo baba bakuyemo bambara ubusa buri.

Ramari arakure Rosette, Rosette arakorora cyane habuze gato yaraheze umwuka, nawe ajya mu bandi akuramo batangira koga. Abasore babareba na Kara abahagarikiye.

.

Ramari ati" ndabona waragerageje kuzana abakobwa beza gusa bafite agasuzuguro.

Kara ati" n'imyaka barimo ibashuka, gusa baraza kujya kumurongo vuba.

.

Abakobwa baroga. Nolla yegeranye na Mella barimo koga bageranye cyane..batangira kozanya.

Nolla ati" urabona ko ibintu bitari uko twaje tubitekereza?

Mella ati"  ntangiye kwicuza impamvu ntagize ubwenge mbere. 

Nolla ati" waraje byararangiye.

Mella ati" aba bantu banza bashaka kutwohereza hanze muri bya bihugu by'iburayi bakajya kutugurisha.

Nolla ati" ubuzima bwacu bwaba birangiye.

.

Kara arabareba ati" ariko Nolla wowe na Mella muba muvuga iki mwoge vuba se?

.

Baroga.

.

Mugihe barimo koga, hari umusore witwa Tanase waje aza afite camera atangira kubafata amashusho barimo koga.

Nolla arabibona ati" Mella, barimo kudufata amashusho.

Mella ati" sinakubwiye barashaka kuyohereza aho bashaka kuzatwohereza.

Nolla ati" ndumva ntangiye kwiheba.

.

Ramari ati" murekere aho amasaha yarangiye yo koga, mufite iminota 15 yo kuba mwageze muri room zanyu mukisiga mukambara vuba.

.

Abakobwa bava muri dushe bajya muri room zabo, bakigeramo basanga ibyumba byateguwe bundi bushya harimo imyenda mishya, n'ibishushanyo by'abakobwa bambaye ubusa bakwirakwije ku nkuta hose.

Nolla arabireba ati" kuki bamanitse ibishushanyo by'abakobwa bambaye ubusa?

Mella ati" simbizi. 

Nolla ati" ibi ni agapangu karekare.

Mella ati" ndabona banateguye imyenda mishya..

.

Ramari aba araje asanga barimo bajujura  bahita baceceka.

Ramari ati" nk'uko mwabibonye nta mwenda mwazanye wanyu muzigera mwambara. Muzajya mwambara iyo twabazaniye.

Mella ati" kuki mwamanitse amafoto y'abakobwa bambaye ubusa hano?

Ramari ati" mujye muyareba.

Nolla arikanga ati" ariko ntabwo dukeneye kureba amafoto y'abakobwa bambaye ubusa?

Ramari ati" es ko mutumva? Bababwiye ko hano ugomba gukurikiza amabwiriza ahari.

Mella ati" njyewe ndabona twarashimuswe..

Ramari ati" oya, mwaje hano kubwo amahirwe kandi kubushake bwanyu. Ahubwo mwambare vuba muze muri sale.

.

Ramari acaho aragenda.

.

Tuze muri room irikubamo, Rosette na Bianca n'abakobwa babibiri ba mbere bafunze umutwe kurusha abandi.

Rosette ati" ariko rero njye nayobewe ibyo aba bantu bagamije? Nonese abantu batureba twambaye ubusa bakadufata amafoto?

Bianca ati"njye nabonye ibintu byose biraha bisamaje.  Natekereje ko baba bashaka ko ibintu bya masoni bijya kuruhande kugira ngo bazabone uko baduhugura.

Rosette ati" buriya se twabitekereza uko?

.
Bidatinze baje kwicara muri sale. Bose bambaye imyenda bahawe iyo bazanye bayitwaye.

.

Lania aza kwicara aho Nolla na Mella bicaye.

Lania ati" we kuki batwatse imyenda yacu bakaduha iyabo?.

Nolla ati" aba bantu barateguye bazi neza ibyo barimo gukora? 

Mella ati" gusa biteye urujijo.

.

Kara aba araje abahagarara imbere ati" bakobwa umugoroba mwiza. 

Abakobwa barikiriza 

Kara ati" reka nizere ko mu meze neza. Mukanya rero tugiye kwakira umuyobozi mukuru w'iyi nzu yacu y'ubwiza yitwa HOUSE OF BEAUTY. Mukanya araba ageze hano. Kandi muze kumushimira kuba arimwe yahereyeho abaha amahirwe. 

Abakobwa baraceceka.

.

Kara arabareba ati" mwitegure rero mukanya agiye kwinjira.

.

Abakobwa barategereza.

.

Nyuma y'iminota 5 hari umudamu mwiza w'igikwerere winjiye wambaye neza. Abakobwa baramureba bose bagwa mu kantu!

.

Ese ninde?

Utazacikwa na Episode 8

Comments