
Episode 01 yarangiye EM yitambitswe n’ikintu cyamukanze kandi Chance barimo bamujyana abona. Tina we hari plan yariagiye kubwira Boss we General.Ese yari iyihe Plan ? Twikomereze….
Dutangiriye kukirwa Aho Tina yazanye Boss we mubiro bye , Yamweretse kurukuta aho yashushanije Plan arangije atangira kumusobanurira ati “EM na SR ni Project imwe bivuze ngo bari kurugero rumwe rwimbaraga. Aho bazikuye ni muri HSSFR (Hidden Secret Science Fiction Research ) gusa ubwo bazibonaga bari bonyine kuko mbere bari benshi. Bacyitoza SR hari umwe muribo yigeze kwica , yari umwana w’umukobwa wari inshuti cyane na EM ndetse yamufata nka mushiki we muto”
Atari yakomeza General ati “ko numva usa nuri kuncira umugani , ibi biraza guhurira he no kubashira hasi mbere ya plan yanjye ?”
Tina ati “mbere y’uko nguhamagara hano nabanje gushaka record mbona video zafashwe bakiri abana ndetse mbona n’iyo uwo mwana w’umukobwa yicwa na SR maze EM bikamubabaza cyane ,byanze bikunze bafitanye inzika idasanzwe . Point yanjye ni iyo gushaka uwo EM ugahura nawe maze ukamwizeza ko mufite umwanzi umwe maze ubundi akagufasha kwica SR nyuma we ukazamwikiza bitakugoye”
General abitekerezaho gato arangije ati “Good Idea ! Tina uranezereje cyane uzi ko ntari nabitekerejeho ibyo. Sha nimugoroba dusangire rwose ngushimire kubwicyo gitekerezo”
Tina mukwirya ati “Thanks boss!”
Nkugarure kuri EM , turamubona arimo kuryamisha Chance utari wakanguka . Nyuma yo kumuryamisha ahita aza muri cyacyumba cye abikamo intwaro akura imyenda y intambara yari yambaye . Umusore yakomeretse mugatuza ubanza ari ikintu cyamujombye , arimo gushiraho umuti mbere yo kuhashona yahise yibuka uko icyo gikomere cyamugezeho. Cyagihe muri Episode yatambutse yikanga ntakindi yari abonye usibye ikigabo kinini kuburyo we mukukireba arangamiza nkuri kureba kwijuru. Abonye Chance bakomeje kumutwara nibwo yahisemo kwataka ariko ikogabo cyamubereye ibamba , akagerageza kugikwepa ariko wapi , agikatisha ibyuma bye biranga , rimwe kiramwubikira kimukubita rimwe arwa hasi maze kirangije gifata fer a betton imwe ya 24 kirayimwoherereza nawe ayibonye akingisha inkota gusa inkota ntabubasha yari ifite bwo kuba yahagarika iyo fer kuko yavunitsemo 2 icyuma kirakomeza neza ahagana kumutima inamugeraho ariko itari yamutobora ngo ihinguranye umutima ahite acaho hari uwayifashe mbese!
Ntayundi ni Umugabo nawe ufutse kwisura na scaf zimwe abakobwa bambara mwizosi !!
EM yikanzemo , gusa utabaye ntakindi yakoze yafashe ya fer a betton ayisubiza icyayiteye kigerageje kuyifata biranga ihita igica akaboko ! Ubwe ahita avayo n’igifunsi azamuka hejuru azamukiye kugasakanwa akubitaho ingumi cyakigabo gihita gicika umutwe no hasi ngo paa ! Nawe abaparika atyo, umuyaga utewe n’uko kiguye hasi waguruye ya Scaf yari yifunze ariko yari yateye umugongo EM ! Uwatabaye yahise acaho maze Scaf iraguruka neza iza aho EM ari nawe arayifata , uwatabaye nibwo yahise acaho maze EM nawe yibuka Chance ajya kumutabara aribwo yakubita abari bamutwaye amugarura murugo !!
Akimara kwibuka yatangiye kwibaza kuri uwo munyembaraga wabashije gushira hasi icyamunaniye !!!
Twigarukire murugo rwa Afande Kim,
Christina na Mateo nyuma yo kuva muri supermarket niho bahise bajya maze madam Kim arabakira nkuko buri mugore mwiza wese yakira abashitsi .Nyuma Kim na Mateo nkabantu babagabo baje kuganira mugikari bananwa kamwe ,
Kim aratangira ati “sha sinarinzi ko nawe ukunda agakaze nkaka”
Mateo ati “none se iyi irakara ko numva ahubwo isosa ?”
Kim ati “isosa ? Kwanza wewe wanyumije kubona urimo kuyinwa nta fanta mugihe nge ndi kuyinwana ifanta iri kuntwika mumuhogo nyimize”
Mateo ati “aya ni amazi ntakintu kirimo !”
Afata icupa ryose ashira kumunwa gusa ako kanya christine yarikubise urushyi rirwa kuruhande ati “urashaka kongera gukora nkibyo wakoze mbere waborewe ?”
Mateo ati “none nakoze iki ?”
Christina ati “ubu ushatse kumbwira ko wibagiwe ibyo wankoreye hafi kunyica ?”
Mateo arikanga kuruhande Kim arivugisha ati “narakubajije icyakubayeh wanga kumbwira kumbe yari uyu mujyinga ? Byanze bikunze ndamufata tu uyu ninwe munyabyaha maze imyaka mpiga ,gusa reka aze abanze yinjire mugatego neza mufatane igihanga!”
Kurundi ruhande Chance yaje gukanguka nanone yisanga ari kwa EM nanone, yibajije byinshi kubona uyu muntu arimo amutabara uko byagenda kose abona ko nawe yaba afite icyo amukurikiranyeho ahitamo gushaka uko yamucika akigendera ! Kumbe uko abitekereje uko ninako turi kubona mugihugu kibanyi Diogene nyuma yo kuzanirwa uwamwiciye umukunzi akihorera byabaye ngombwa ko yemera guhura na Boss watumye wamukobwa ! Boss mwenyewe nawe ni umudamu ukuze cyane . Diogene na Clara barasuhuje maze umumama abaha ikaze ati “mwisanzure na munishimire murugo hanyu hashasha !”
Diogene ati “urasobanura iki ?”
Akibaza atyo kuruhande havuyeyo Alice , Josias na Angela (mwibuke aba bose bagize team imwe ya Luck7 united) si abo gusa ahubwo na Henry (mwibuke uyu niwe wavanye Chance mugihugu cyiwabo amujyana mumahanga inyuma y’urupfu rwa Dr Alfred ariwe papa Chance).
Umumama ati “byiza gukorana na Lucky 7 united , Team Leader Diogene uyu yitwa Henry nawe agomba kujya muri Team yawe !”
Diogene ati “ubundi weho urinde ?”
Umumama ati “ntampamvu yogupanika kuko ubu tuvugana urimo ideni ryanjye ryo kuba wishe umuntu nifatiye , rero ugomba kunyumvira”
Diogene ararakara ahita amutunga yambunda , ako kanya Henry yamuteye igifunsi arwa kuruhande pisto hirya, agiye kongera kumwataka Umumama ati “gezaho uwo ni boss wawe mushya”
Kumbe Henry nawe ubwe ntasanzwe !!! Diogene na team ye yose barikanze !!
Twigarukire kuri Mateo aho ari kwa Afande Kim , yicaye mugikari wenyine arimo kwibaza mumutima ati “kubera iki iyo ndi hafi ya Chance niyumva umubiri worohewe ? Ndi kure ye rimwe narimwe imbaraga zanjye zirandenga nkananirwa kuzikontorora ariko naba kumwe nawe nkumva ahubwo mfite imbaraga, aho ntiyaba ariwe umusaza yambwiye ?”
Akiri aho Christina yarahamusanze ati “chr !”
Christina ati “ko uri guteke4eza cyane mukundwa ?”
Mateo arahindukira ati “hari ibibaxo nkomeje kwibaza , ese ngewe ubundi ndi uwo ngomba kubawe ?”
Christina ati “icyo uri ntakirenze usibye kuba umugabo wanjye!”
Mateo arahindukira mumutima utuje ayi “ ese naba narigeze nkubabaza ?”
Christina yanga gusubiza ahubwo abanza kwibuka cyagihe amukoraho agakubitwa n’imbaraga atamenye izarizo!!!.......LOADING EPISODE 03
Ese aramubwira cyangwa ?
Comments