logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S04 Ep 03

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 02 yarangiye Mateo arimo kubaza Christina ko yaba yaramubabaje Christina agahita aceceka. Diogene we na Team ye bari bamaze kwiyunga N’umudamu ndetse tubonye wamusore Henry nawe azi kurwana . Ese ni iki cyaba cyarakurikiye ? Reka twikomereze….



Dutangire mukigo cyawamugabo urwanya Ibikorwa bya General , Hari amamodoka ahenze arimo kuhinjira , Maze amumamodoka havamo Wamusaza Uurikumwe na Bodyguard we kuva mumahanga,indi ivamo wamudamu ndetse arikumwe na Team ya Diogene izindi zibamo abandi bantu kandi vose bari muducostume tw’umukara gusa!!

Bose bahuriye muri salle imwe irimo intebe baricara bigaragara ko ari salle y’inama!

Imbere stadium  Yaratse maze Projector igaragaza ifoto nini kugikuta igaragaza aya magambo WELCOME TO ECLIPSE DIVISION the future of the world !

Bose amaso bayahanze kugikuta barikanga maze Trecia ahita azamuka kuri stadium ati “murakaza neza muri ECLIPSE DIVISION ahazaza hisi , mwese uko mwahuriye hano muri abanyempano zigiye zitandukanye . Ubu mwese ubuzima bwanyu mugiye kuzaburangiriza hano mukorera ECLIPSE DIVISION” 

Akomeza kwigana imigabo n’imigambi itandukanye ya Eclipse Division ,uko igiye gukora , mission yayo,...



Tuve aho tuze kuri wamusore EM , uko bari kuganira ahongaho we turamubona mumyitozo ikaze ! Umusore azi gukoresha inkota neza cyane ! Gusa uko arimo kwitoza arimo kubikorana umujinya anibuka ukuntu wamwana SR yamurashe bose bakiri kukirwa ! Inyuma ye haturutseyo Chamce undi amatwi arikoma ahita amwoherereza inkota , ahindukiye abona niwe ahita ayitanga ayifata neza igeze hafi y’ijisho rya Chance ! Chance yarikanze undi ahita amanura inkota ati “ikindi gihe ujye witondera abo wegera !”

Chance ati “uzi ko wari undangije ? Kwanza ndashaka ko undeka nkava hano nawe ndabona wazanyihitanira !”

Em amenyuramo ati “rwose ntabwo nigeze nkubuza niba ubona ko uzaba utekanye mwisi yo hanze kurusha hano wakigendera ntakibazo”

Chance ati “ariko se bariya bantu banshakaho iki ?”

EM ati “ngewe akazi kanjye ni ako kukurinda si ako kumenya abanzi bawe !”

Chance ati “Kundinda ? Ese waba uriwe nanone !”

EM arashituka ati “ndinde !”

Chance abona ukuntu EM ashitutse (mwibuke ari kumushaka ngo ahorere kakana kagakobwa yarasa bakiri bato) yibutse uko SR yamurindaga bashaka kumwica story itangira , gusa SR we ntabwo yavugaga !!

Agitekereza EM aramushitura ati “uravuga nde ?”

Chance araceceka undi yanga gukomeza kumubaza gusa nanone mwibuke uyu musore agira imbara z ukuntu yumva icyo umuntu ari gutekereza !!



Twiyizire kuri Mateo ,we ubu aratuje ntabwo azi ikintu nakimwe yakora cyane ko atari yabona Chance. Ari aho yicaye mugikari kwa Afande Kim Christina yarahamusanze yambaye neza Nawe amubonye arikanga ati “wawouh , uzi ko uri mwiza iyo wambaye nkabakobwa (mwibuke we ni ingwanyi yahoraga yambara nkabahungu umwanya wose)”

Christina ati “nyine ngomba guhinduka cyane ko ndi umugore w’umuntu!”

Mateo ati “yego kabisa , ariko se ubundi ko utanteguje nanjye ngo nambare agakote maze ubundi ujye kuntembereza umugi?”

Christina ati “ntabwo naguhishe ahubwo haguruka ujye kwitegura duhite tugenda !”

Mateo ahaguruka yihuse yerekera munzu gushiramo agakote tayali baje mumugi kuruhura ubwenge.



Tuze muri Eclipse Division , Diogene na team ye bahawe ibiro . Computer zirimo zihagije ndetse buri kimwe cyose bakenera yewe haba n’intwaro zirimo. Aho baryama buri umwe wese mucyumba cye . Ibiryo mbese ni nkinzu ihagije ifite buri kimwe. Ntabwo bazakenera kujya hanze ngo bagiye gusuma ikintu nakimwe , byose ni munzu indani.

Abandi bakibibona barabyishimye ariko Diogene we ntamunezero afite ahubwo akomeje kwibuka umugore we gusa ntakindi . Clara yaramwegereye ati “boss ndabizi ko ubabajwe n’umugore wawe ariko uhomba kubyakira ubuzima bugakomeza”

Diogene arahindukira aramureba ati “sha ntabwo natuza kandi nzi neza ko ari ngewe watumye bamwica!”

Clara ati “ariko waramuhoreye , kandi aho ari azishima nabona uri gukora muri Eclipse Division uhagarika abanyabyaha. Kandi ugomba kubaho wishimye kubwe !”

Diogene amarira amushoka kumaso Clara avanayo agatambara aramuhereza yihanagure !!

Ako kanya Computer nkuru yaratse irangije ati “ Team C mwitegure , hari file ya mission yanyu yambere mugiye kujyaho, murafungura file details zose murazibona ubundi muhite mukora akazi. Mwibuke Eclipse Division ni ibanga ntabwo ikora kumugaragaro!” File ihita yinjira muri computer maze Josias arayifungura arebamo gato arangije ati “Mana yanjye!” …… LOADING EPISODE 04


HAA ,FILE IRIMO IKI ?









Comments

Gisubizo Elie : Komeza tutegereje ep 4 tuyitegerezanyije smatsiko menshi cya p