
Episode 03 yarangiye Team C irimo Diogene n’abagenzi be bose bahawe mission yambere ariko Josias agifungura file arikanga . Ese General we ko yari ahoze yapangaga iki ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri Diogene , arangije kwambara imyenda y’intambara ndetse anafata intwaro zose akeneye !!
Clara yaramwegereye ati “Diogene nizere ko uri bubikore neza cyane !”
Diogene ati “ndaza kubikora !”
Hirya Josias yaravuze ati “ahantu ugiye kujya computers zaho ziragoye kwinjirira utari umuhanga wo kurwego rwo hejuru,ndakeka uwabibasha ni Anna Bella (bo niko bamuzi ariko twe tumuzi kwizina ryanyaryo rya Chance)”
Clara ati “turamukura he aka kanya ko twahawe amasaha 72 yonyine kuba dusoje akazi”
Josias ati “ibyo nabitekerejeho kera Umusi Yinjira muri Team yacu nahise nshiramo trucking divice muri phone ye atabizi. Ubu tuvugana mfite location ye neza naho aherereye aka kanya”
Clara ati “kuhamenya si ikibazo ,ikibazo ni Uko ari mukindi gihugu kandi kumugeraho tuzaba turi kwangiza umwanya”
Josias asekamo arangije ati “Anna Bella turikumwe muri iki gihugu !”
Team yose bahita barebana mumaso mukwikanga kwinshi !
Josias ati “ko mwikanze ! Team Leader ambura imyenda y’urugamba wari wambaye ubundi ukurikire location uzane Anna Bella ubundi Team C yacu yuzure dusukure isi !!”
Reka nkuzane muri disco imwe , Mateo na Christina niho basohokeye , Christina abwira Mateo ati “Chr kuki udashaka kunwa inzoga ?”
Mateo ati “rwose ntabwo nanwa inzoga ntashaka gukora ibara kuko zirankarira” (mwibuke asinze aba undi muntu!)
Christina ubona ko yari amaze gusinda mugihe Mateo yarimo kunywa amazi yonyine , ryari atari yamunwesha inzoga kungufu !! Mateo inzoga ikigera munda gusa Umubiri wa Mateo wahise utangira kuba activated indani muriwe hagira ibitangira gufunguka mumubiri we mugihe ntabyo arikumva ahubwo anogewe n’inzoga atangira kuzinwa nkamazi sasa !! Kumbe uko azinwa hirya aho batabona Kim yari ahari arimo kubitegereza (mwibuke uyu ni umupolosi amze imisi amuneka mpaka amufatire mucyaha ubundi akamufunga). Reka sasa Mateo aze akore ikosa ubundi yisange muri Leta kandi aramuka afashwe baraza kumwitiranya na SR twatangiranye Story arimo gutabara Chance bivurwa ko yatorotse kukirwa kwa General !!
Nkuzane kuri Chance wacu aho turi kumubona arimo kugenda yihuta agenda yivugisha ati “urumva umujinga yabonye ko ariwe umbeshejeho kuburyo ambwira ko ntari iwe ntamutekano ! Ntabwo azi ko ndi umukobwa wa Dr Alfred uzi kwi defenda aho ari hose ndetse no muri situation yose yoba arimo!”
Acyitotomba Imbere ye hari uwaturutseyo amubonye ati “Diogene!”
Yiruka amusanga ariko hagati yabo hari undi waparitse mumyenda y’akazi !! Ntayundi ni EM mumyenda y’Akazi !! Diogene arebye akeka ko ari umwanzi ahita yataka , haa kuri EM sinzi ko hari icyo yakora pe ! Ingumi n’imigeri byagiye mbere Chance arabanza arabareka nkabagabo bumvane 🤣🤣
Twiyizire mumugi , Sasa Christina uko yakanwesheje inzoga nyishi Mateo ,ubwo bwatangiye kwicanga atangira gufata kumutwe bigaragara ko arimo kuribwa kandi aramutse akoresheje imbaraga ze sinzi muri iyi bar ko hari uri burokoke !!
Umuziki w’iradiyo utangira kuba mwishi cyane mumatwi ye kurusha abandi , atangira kjmva amajwi yabavugira kuri phone bari hanze ya Bar. Yumvise bikomeje ahita ahaguruka yerekera mubwiherero ari nako Kim amukurikira. Mateo yakase gato ,Kim ahingutse abura umuntu , areba mubwiherero bwose araheba ! Agaruka muri bar kureba Christina ahageze nawe aramubura !! Asohoka hanze kureba ko baba basohotse ariko nabwo arababura !. Ese banyuze he ?
Kuri EM na Diogene Chance yaje kubahagarika ababuza kurwana arangije ati “EM uyu ni Diogene , ni inshuti yanjye. Diogene uyu ni EM niwe umaze imisi undinda mubyago byose ngenda nyuramo” Baherezanya amaboko barasuhuzanya.
Chance ati “amakuru y’abandi ?”
Diogene ati “bose baraho ntakibazo bafite”
Chance ati “Na Mateo araho ?”
Diogene ati “Mateo we ibyo ntabwo mbizi kuko mwagendeye rimwe ntabwo yari yagaragara. Ntamwanya mfite ahubwo narinje kugushaka ngo ugaruke muri team”
Chance ati “ntakibazo uziye umwanya ,EM nawe twajyana kuko nawe utwiyunzeho byaba byiza”
Diogene ati “hoya ntabwo byashoboka , ukenewe wenyine”
Chance ati “kubera iki ? Weho ntabwo wabonye ko ari ingwanyi nziza ubwo mwahanganaga !”
Diogene ati “ibi ndi kubivuga nka Team Leader wawe , ntabwo ugomba kumbwira uwo ninjiza n’uwo ntakinjiza”
Amufata akaboko ngo amutware EM nawe aramufata ! Sangahe batari bamurwanira .
Ako kanya hirya yabo hari icyikubise hasi kiremereye bose bahindukirira rimwe kukireba , kumbe ni Mateo uteruye Christina wasinze nawe arimo kuzungera , yahise yikubita hasi arahwera mugihe Christina we yasinziriye kubera gusinda , ntakindi bakoze birukiye rimwe gutabara abantu babonye ariko batari bamenya neza ko ari Mateo !!!
Tuze kukirwa kuri General , Hari abasore 4 bahagaze kumurongo bategereje amabwiriza abaha ! General ati “basore mission yanyu ni ukugenda muteze akavuyo gakomeye mumugi kuburyo itangazamakuru ryose ry’isi yose ntakindi riri bube rihugiyeho usibye ibyo mwakoze”
Bati “sawa nyakubahwa !”
General ati “noneho mwagenda” Baragenda General asigara aseka yivugisha ati “ibyo ngiye gukora ni intangiriro , wasiwe ntegereza vuba uraza kuba uri rwanje ngukaraga uko nshaka ureke uko wari wikaraga !!”
Umugabo ntamugambi mwiza afitiye isi kabisa ……..LOADING EPISODE 05
ESE ARAPANGA IKI SASA ?
Comments