
Season 03 yarangiye Diogene agiye kumenya ukuri kubamwatatse iwe bagahitana umugore we, Mateo ,Afande Kim ndetse na Christina bari berekeje mugihugu Chance avukamo.Ese niki cyakurikiye ? Twikomereze ….
Dutangirire kuri Mr Nadas n’umusore wa Michael , Bo turababona mumodoka y’umukara iberekeza kurugo rumwe , Bahageze bavuye mumodoka ,Nadas asunikwa numusore kugakinga ke maze ubazanye ajya imbere ati “munkurikire!”
Bakomezamo indani bagezemo bahasanga Mr Dickson yocaye inyuma ye hari abasore 2 bamurinze.
Dickson ati “uhawe ikaze Mr Nadas weho n’umusore wawe!”
Nadas yikangamo arangije ati “murakoze ! Ariko se dusanzwe tuziranye ?”
Dickson ati “weho ntabwo unzi ariko nge ndakuzi neza cyane. Anyway , ngewe nitwa Mr Dickson umushakashatsi wikorera kugiti cye”
Nadas ati “nibyiza kumenyana nawe. Wambwira impamvu wantumijeho nkurura indege ngusanga hano?”
Dickson ati “ubwambere kwari ukugira ngutabare ibyago wari urimo kugirango nawe uzatabare abandi benshi”
Nadas ati “abandi benshi ?urasobanura iki ?”
Dickson ati “turacyafite byinshi byo kuganira weho banza uruhuke wiyumve nkiwawe tuzaganira birambuye hanyuma. Icyo muri bukenere cyose murabwira abasore banjye bakibakorere”
Ahita ahaguruka arasohoka ageze hanze bamukingurira imodoka ahita acaho. Wakibaza sasa icyo ashaka kuri Nadas !
Kuri Mateo na Afande Kim nabo barimo kururuka indege binjira imodoka ya mucuti wa Afande kim bava kukibuga cy’indege . Uko ibyo biba niko Tubona EC arimo ahamagara Chance ati “nanubu nturarangiza kwitegura ?”
Chance avayo yambaye neza cyane EC amubonye arikanga ati “wawou , uraberewe kabisa!”
Chance amenyurako ati “urakoze !”
Basohoka munyubako barangije baraza binjira mumodoka umusore arangije arayatsa , batari bahaguruka umusore ati “Sorry gato !” Arahaguruka asohoka mumodoka asigamo Chance wenyine asubira munzu ! Chance wasigaye mumodoka mukureba kuruhande yahabonye ifoto arayifata abona iriho umwana w’umukobwa muto wambaye imyenda neza isa n’iyo yambaye ! Abyibazaho ariko abona EM aragarutse ahita asubiza foto aho yayikuye arangije ariyumanganya. Umusore yaraje ahita yatsa imodoka baragenda !
Tubanze tuze kukirwa kwanza aho Abakozi ba General bari gukora cyane ngo Project X vuba cyane ijye hanze ubundi we na Boss we tutari twamenya agere kuntego ze ! Yicaye mubiro bye arimo gutekereza cyane Secretaire we Tina yarinjiye abona boss yatwawe n’ibitekerezo arangije aramuhamagara ati “boss !”
General asidukira hejuru bigaragara ko yikanze ati “Tina ni weho ?”
Tina ati “yego ni ngewe , ko intekerezo ziri kure hari ikibazo gihari ?”
General ati “ndi kwibaza cyane kuri SR na EM , ni projet zikomeye cyane zishobora kumbangamira cyane mumugambi wanjye nshaka kugeraho”
Tina ati “ariko hari uburyo wazishira hasi bitakugoye!”
General ati “zirakomeye cyane ndetse n’ibanga ryazikoze Dr Alfred yapfuye asize atwitse documents zose zerekana uko zakozwe , maze umyaka myinshi ngerageza ariko ntanarimwe nigeze ngera no mucyakabiri cyazo”
Tina ati “nge mfite uburyo!”
General ati “ubuhe buryo ?”
Tuze mumugi sasa , EM na Chance baje baparika muri super market imwe barangije binjira guhaha. Bazengurutse super market ariko bagenda bafata buri kimwe bakeneye. Gusa barimo bagenda EM yafashe Chance ati “hagarara gato !”
Arangije afunga amaso gato ahita ayafungura maze ati “tugomba gusohoka hano byihuse”
Chance ati “kubera iki ?”
EM ati “hari abanzi bacu!”
Chance ati “ubimenye ute kandi mbona abantu barimo ari abasanzwe ?”
Mwibuke uyu EM ni Emotion Controller bivuze ngo niba ashobora gukontorora Emotion ashobora no kuba yamenya icyo abantu bari gutekereza ! EM ntabwo yasubije Chance ahubwo yafashe Chance akaboko basiga n’ibyo bari guhaha basohoke bagende ! Batari bajya kure EM yakubiswe umugeri bahita bafata Chance cyane ko ariwe gipimo gishakwa ! EM aho aguye yitakishije nkumuntu usanzwe cyane ko adashaka ko bavumbura ko ariwe wambara yamyenda na Mask ahubwo ahita afata phone ahamagara polisi kuko ntacyo yari gukora Super market zifite Camera!
Chance bamusohoye Super Market kumbaraga bahita bamwinjiza mumodoka baramutwara ! Sasa imodoka imujyanye dore ngo irabisikana n’iyo ba Mateo barimo baza muri Super market bavanyemo Chance . Mateo mumutima hari icyakomye ati “mubonye iyo modoka ?”
Kim ati “yego ,hari ikibazo ?”
Mateo ati “simbizi ariko mumutima ndumva meze nkaho nikanze kandi ibi byambagaho ubwo naba ndikumwe na Anna Bella (we niko amuzi gusa byukuri Ni Chance)”
Christina ati “ariko uwo Anna Bella wamuriyemo ibiki ? Buri kanya niwe uba uvuga gusa nkaho nge ntahari!”
Mateo ati “humura ndi uwawe reka gufuha !”
Imodoka iba iraparitse maze bavamo binjira muri super market , kumuryango barimo binjira hari uwagonze Mateo phone ye irarwa iguye Mateo yunama kuyimutorera bayihuriraho barebana mumaso . Ntayundi ni EM !
Mateo ati “Sorry!”
Na EM ati “sorry!”
EM afata phone ye asubiza kugutwi , Mateo nawe arimo yinjira yatangiye kumva amajwi ari kuvugira muri phone ya EM yumva arimo gutabaza polisi ko hari umuntu ushimuswe ahita ahagarara ! Christina amufata akaboko ati “ngwino tugende reka gutekereza ibidahari !”
Chance abamutwaye bamufutse igitambara kumazuru ahita asinzira bakomeza kumujyana atazi iyo bamwerekeje. Munzira bagenda imbere yabo EM wari wamaze kwambara imyenda ye y’akazi ndetse na Mask baramubonye bikangamo bahita bakora kugutwi bagira abo bavugana!
Bakimara kugira abo bavugana bahise bahise baparika bavamo bateruye Chance ! EM avayo yiruka abasatira ariko ako kanya hari icyamanutse kivuye Mukirere cyikubita imbere ye maze imbaraga kizananye zitumura EM arwa hirya, guhaguruka yarikanze kucyo ari kubona ubanza atati yanakibonaho narimwe kandi Hirya Chance barimo kumucanaho abona !!!......LOADING EPISODE 02
HAAA, NI IGIKI KIJE ?
TINA WE NIKI ASHAKA KUBWIRA BOSS WE ?
Written by Edouard
Comments