
Episode 02 yarangiye Umusaza bari kumubaza ko yaba afite umupango w’ukuntu bakwiza virus mubantu byihuse cyane ko byari bigeze aho bagira amatsiko ko SR atari bubafashe nyuma yo guhura na weakness ye. Ese yaba yari agifite koko ? Twikomereze ….
Dutangiriye kuri plan umusaza yari yabahaye , Turi kubona Chance arimo kwitaho SR aho yamuryamishije. Bidatimze SR yarakangutse akangukira hejuru ati “Christina !”
Chance aramufata ati “wakangutse ?”
SR ati “Christine bamuzanye muri Eclipse Division ?”
Chance ati “Umva SR ahantu christine ari haratekanye mbese turaza kumusanga ari muzima ntugire ikibazo. Ariko icyihuta ntabwo ariwe. Wibuke isi iragukeneye cyane ngo abantu bave muburibwe barimo kandi ntawundi wo kubikora usibye weho”
SR ati “ariko na Christima arankeneye, nasezeranije se ko nzamurinda icyo bizansaba cyose ariko agomba kuba ari muzima”
Chance ati “yego ndabyumva ariko n isi ni ingenzi. Basi bikore kubwanjye kandi ndagusezeranya ko kubona Chrostima ndi bubigufashemo tukamusanga ari muzima”
SR abanza kubitekerezaho ! Gusa ndagirango wibuke Chance ni power source ya SR naho Christina akaba Weakness ye. Bivuze ngo kugira imbaraga ze zibe stable ni uko agomba guha umwanya impande zose ntabogame. Nabyo kubikora bisaba ko akunda abantu akaba aribo ashiraho umutima gusumba izo side zibiri. Ese arabibasha cyangwa ?
Tuze kukirwa sasa. Nyuma y’umwanya Christina nawe yaje kwivana aho bari bamugandishirije agaruka muri control ya General. Ingabo zose zahise zimwunamira zimuha icyubahiro. Arangije aza imbere yazo ati “tugiye kujya mwisi y’abantu. Akazi kacu ni ukwangiza buri kimwe boss azasange twaragize icyo tugeraho. Buri wese afate intwaro ubundi duhite tugenda aka kanya”
Barikiriza bati “sawa Boss Lady!”
Batangira gufata intwaro zitandukanye tayali bagiye kwataka isi. Kumbe uko bipanze ninako SR baje kumiha Plan y’uko ari bubigenze aho Dickson agira ati “ uraza kuba ufite iminota ibiri n’amasegonda 30 gusa kuba wamaze gukwirakwiza anti virus umugi wose . Ntakosa rikenewe ko ryakwitokeza kuko uwo niwo mwanya wonyine EM ari bubashe guhagarika abamaze kwandura”
SR ati “ndabyumva rwose!”
Dickson ati “nicyo gihe ngo dutangire operation”
Dore SR ngo baraza kumwereka Suti nshya agomba kwambara cyane ko yari agiye gukoresha Speed ihambaye cyane yiruka kuburyo imyenda isanzwe itabasha kurinda uwo muvuduko!!
Tugaruke kuri Chance , Arimo kwambara nawe imyenda y’akazi tayali nawe kujya murugamba rukomeye rwo gutabara isi . Wamusaza ugendera kukagari inyuma ye yaravuze ati “uriteguye kubikora neza ?”
Chance ati “ndabyizera neza cyane ndaza kubikora”
Umusaza ati “ariko birimo risk ihambaye ndetse ushobora no kubigenderamo”
Chance ati “mwansobanuriye buri kimwe kandi ndizera ko ndi bubikore kabone n’ubwo byasaba ubuzima bwanjye”
Umusaza ati “sawa ko wamaze gufata umwanzuro. Akira iyi Power switch uzayikanda nugera muri position yanyayo!”
Chance arakira ariko hano twakibaza , Ese ni iki Chance atumwe kirimo risk igeze ahongaho ? Tuzakimenya imbere.
Sasa nicyo gihe ngo Drones zive muri Eclipse Division zizenguruke impande zitandukanye z umugi . Cyane ahari abamaze kwangizwa Na Virus, EM yegereye icyuma kiri bumufashe gukontorora izo drones nazo zikabasha gukontorora Mind zabangijwe na Virus maze SR nawe yambara ibegi yuzuyemo za Anti virus arangije ava hasi nkumurabyo. Ahon EM ahagaritse niko nawe aba yahagejeje ant virus akajya ahandi nayo igahita yituritsa umwuka ugasambara mukirere. Babikoze henshi cyane ndetse muri wamunota umwe nigice bari bahawe hasigayemo amasegunda make cyane imbere ye Christina yarigaragaje maze SR wari kuri mission aba arayihagaritse ahubwo ajya kumusanga. Mugutwi kwe kuri headquaters za Eclipse Division bari kumubwira gukomeza mission ariko ntari kubyumva! Chance nawe kumbe yari yamukurikiye nawe arimo kugendeshwa n’ayamyenda yambaye yarahageze ati “SR witwarwa komeza mission umwanya uri kudushirana!”
SR we yanga kumva ahubwo akomeza atambuka yegera aho Christina aherereye. Chance abona koko umwanya ugiye gushira kandi EM araza kuba ananiwe gukontororora arangije ahita afata inkota yinjomba mumutima ! Akibikora gusa SR warimo wegera Christina umutima warasimbye arebye inyuma abona Chance arimo kujya hasi asubira inyuma nkumurabyo ajya kumusama ! Yooo, SR umutima waragiye uramurya cyane ko uyu ameze nka power source ye , Christina amuhamagaye inyuma arahindukira aramureba gusa ahita acanaho Chance Christina asigara aseka bivuze ngo kari agarego bamuteze !!!!
Tugaruke muri Eclipse Division , Team nka yose barishimye bishimiye uko Babibokoze neza virus ikaba yashize mubantu babifashijwemo na EM ndetse na SR na Chance wemeye kuba igitambo ngo mission yuzure (Bivuze ngo Ubwo Chance yisogota inkota SR yagaruye ubwenge atega umuti wanyuma wari usigaye ahita agarukana Chance kuri headquaters). Uko babyishimiye kuri Spectral Rise ho si uko kuko ari mugahinda kenshi ndetse yanitaruye abandi yiyicarira hanze wenyine. Diogene yarahamusanze aza azanye icupa ry’inzoga arangije ati “ihangane mwana ! Buri ntsinzi yose igira ibitambo”
SR arikiriza akoresheje umutwe ariko ubona ko isura ye yuzuye aghainda kenshi ariko na none ntacyo yari afite yakora usibye kwigumya nkumugabo. Batangiye kwisomera kugahiye ariko banaganira nkabagabo .
Kumbe uko baganira biruhutsa ko barokoye isi icyorezo cyari kigiye kuyangiza , Nyira bayazana we ntabwo yari atuje ahubwo nyuma yo kuva muri cyacyumba yari amazemo iminsi yaraje yongera kwicara kuntebe ye ingabo ze zose zimuhagaze imbere , harimo izabantu basanzwe ndetse n’izabadasanzwe ! Mwijwi rikanganye asigaye afite yaravuze ati “bavandimwe , nicyo gihe ngo isi yose itwubamire kandi kumbaraga. Ubu tuvugana ndagirango twatake impande zose zisi duhereye kubihugu rutura bifite intwaro ziremereye. Buri wese yahawe msg muri memory ye ndetse na Details zicyo gukora. Nitumara kubigeraho nibwo databuja wacu twembi azaza agashikira mwisi isukuye !”
Barikiriza bati “turabyumva nyakubahwa !”..........LOADING EPISODE 04
HAAA , UWO SEBUJA NINDE SASA ??
Comments