logo

NEW TALENTS

Stories Group

MY SUPER BODYGUARD S06 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

Episode 03 yarangiye Eclipse Division bishimiye intsinzi yo kubasha gushira hasi virus yari igiye kwanginza isi , gusa Chance we ubuzima bwe bwari habi ntanubwo twari twamenya uko yari amerewe. General we yari agiye gutangiza urugamba rwo gusukura isi ngo sebuja we azasange hasukuye . Ese ni iki cyakurikiye ? Uwo sebuja we ninde ? Twikomereze….



Dutangiriye muri Eclipse Division , Ikigo cyose abakozi bari kuzenguka abandi bari busy cyane kuri Machine. Dickson yazaniwe report imubwira ibihugu rutura bimaze gukurwa kuri Control y’intwaro  kirimbuzi zabyo ndetse zimaze kugera muri control ya General. Dore ngo Dickson aracanganyikiwa akabura icyo yakora. Ntakindi yakoze yahise ahamagaza EM na SR cyane ko aribo bafite byibuze imbaraga ziva kukirwa kwa General.

Dickson ati “SR koresha ubwonko bwawe umenye ni iyihe technology arimo gukoresha”

SR arasubiza ati “kuva Chance ameze nabi n’imbaraga zanjye ntabwo ziri gukora kuburyo nabasha kwinjira muri servers zose ndetse nkanabasha gukoresha ibikoresho byikoranabuhanga !”

Dickson akomeza gucanhanyikirwa ariko EM kuruhande ati”mfite igitekerezo!”

Dickson ati “ikihe gitekerezo”

EM ati “kuki tutakoresha ikoranabunga nkiryo twakoresheje turwanya Virus nkabasha kwinjira muntekerezo za Chance nubwo ari muri coma akabasha kuba yaganira na SR imbaraga ze zikiyongera?”

SR ati “ariko mwibuke ko gukoresha iyi technology kumuntu ari muri coma bishobora no kumwica kandi sinshaka kumubura. Byakabuze nkabura imbaraga zanjye byibuze!”

Dickson nawe abura icyo arenzaho cyane ko azi ukuri neza ko aramutse abikoze Chance ubuzima bwe buri mukaga!!!

EM ati “ariko nibwo buryo bwonyine buhari . Kandi turamuka dutimze General aradushira hasi imbere y uko twe tumushira hasi”



Nikweli ibyo bari gukeka   General ari guhaguruka iwe n’indege zimwe zizamuka hejuru cyane mukirerere. Ingabo ze nazo ziri guhagurukira mundege zigiye zitandukanye mvese ziri kugenda zifata ikirere mumerekezo atandukanye !!! General we mundege arimo harimo screen nini cyane mbese ubu tuvugana iri kugaragaza ikarata y isi yose .




Uko arimo gukora ibyo muri Eclipse Division bashaka kumuhagarika ntibicaye ahubwo bahisemo gufata risk kubuzima bwa Chance . Bamaze kuba bamwambika Casque igomba kubahuza na SR ndetse na SR yamaze kuyambara. EM nka mediator nawe bamucometseho insinga kumutwe arangije atangira kugenda yinjira mubwonko bwa Chance arrinako SR nawe yibona ahantu mwishyamba ry’inzitane arimo ashaka Chance. Yatangiye kumuhamagara ariko Chance ntabwo ari kuboneka . Akomeza kuzenguruka amushakisha. Kumbe disi uwo arimo ashakisha ari mwiryo shamba kure gato. Arimo kurizenguruka ashakisha inzira yarimusohoramo ariko yayibuze, ubwoba ni bwose yibaza ukuntu aribusohoke iryo shyamba. ESe barabonana cyangwa ?



Tubanze twigarukire kuri zandege zigiye zitandukanye zavuye kukirwa kwa General. Imwe hari igihugu yagezemo maze abasore ba General bamanukira mumutaka baraza barwa hejuru ya Etage ndende iri mumugi mukuru. Barangije batangiye guterateranya ibyuma baje bazanye bakora ikintu kimeze nkigisahane barangije baracyatsa. Bakicyatsa gusa hejuru kure cyane mukirere kuri Screen signal yahise igaragara maze General nawe atangira kugira ibyo akandaguza maze network yo mwicyo gihugu ihita ivaho. Buri kantu kose kakoresha internet karahagarara !! Si aho gusa kuko no mubindi bihugu niko barimo bahesitara ibyuma byabo ariko ibyo bihugu bihita bigaragara kuri screen ya General.



Muri Eclipse Division nabo babonye amakuru ko internet iri kugenda ivajo mubihugu bigiye bitandukanye cyane cyane ibihugi bya rutura . Dickson ati “arashaka kwigarurira intwaro kirimbuzi z’ibi bihugu!”

Diogene ati “bibi cyane naramuka abashije gufata intwaro zose , araza kuba afite imbaraga zo kuba yarimbura isi”

Umusaza kuruhande ati “sinibaza ko afite umugambi wo kurimbura isi kuko arayikeneye. Ahubwo twakibaza ni iki ashaka kugeraho ?”

Trecia nkingwanyi we yibereye kuruhande arimo gukaraga icyuma ategereje ko bamubwira ko hari mission ubundi akajya kuvutura ntamwanya w’amagambo ajya agira. Arimo gukaraga icyuma nawe bwanyuma hari agatekerezo kaje arangije ati “kuki mutabaza Tina bakoranye nawe igihe kinini ?”

Dickson ati “ako nako ni akantu keza! Mumuzane”



Nkugarure mukirere aho General amaze kwigarurira intwaro zose za kirimbuzi z’ibihugu bikomeye. Ntakindi yahise akora cyane ko yari yamaze gukuraho internet kwisi yose ahubwo yahise aza ombere ya Camera arangije atangira kuvuga ati “bantu muri kwisi mwese ! Ubu tuvugana mwese muri murujijo mwibaza ikiri kuba kuburyo isi yose yabura itumanaho , gusa ndabamenyesha ko ntakidasanzwe cyabaye usibye ko hahindutse ubutware bwisi. Abo mwari muzi nkabayobozi banyu ubu tuvugana bahindutse muri gutwarwa nanjye . Gusa nkuko biba muri kamere yanjye ntabwo ndi buhatirize umuntu uwariwe wese ahubwo ndatanga amasaha 72 yo kuba buri wese afashe icyemezo. Link muri kubona kuri screen yanyu ni link iri bubahe ukwigenga kwanyu nkuko mwahoze . Uri bwemerane nanjye arayikandaho ubundi akore registration ubundi asubirane internet nkiko byari bisanzwe ubuzima bukomeze. Utari bwumve abishaka abyihorere ntakibazo. Company mukoresha internet ndakeka mubyumva vuba . Ntamagambo menshi mfite duhurire kuri link twese”

Kumbe umugabo uko yavugaga ayo magambo yose yari live aha kwisi mbese buri muntu wese ufite smarphone yamurebaga , Tv zose ntakindi zagaragazaga , bivuze ngo umugabo ni igitero simusiga ateje isi yose !!!



Ibyo uko bibaye ninako murj Eclipse Divison nabo babibonye maze Tina ati “hari sebuja avuga ko afite gusa sinigeze menya uwo ariwe!”

Dickson ati “sebuja ? Yaba afite uwo akorera ari kuri iyi si turiho ?”

Tina ati “simbyibaza kuko igihe cyose najyaga nshaka kumwinja ngo abimbwireho yajyaga ankwepa akanyereka ko ari umuntu wahano ariko mugukora itohoza kugiti cyanjye naketse ko atari umuntu usanzwe kuko ubwo yashakaga kuvugana nawe yajyaga yihisha kandi bikaboneka ko uwo akorera amutinya. Rero umuntu General atinya n’umutima we nzi , uyo muntu nanubwo asanzwe ahubwo ni igitangaza!”

Dickson ati “ninde sasa ?” ……..LOADING EPISODE 05


NINDE GENERAL ARI GUKORERA SASA KO YIGARAMYE PRESIDENT TUBIZI ?






Comments