
Episode 01 Yarangiye Spectral Rise abashije gushira hasi ingwanyi za General mbese amaze no kuba yafungura EM gusa muguhindukira kwabo hari icyo babonye barikanga. Ese cyari igiki ? Twikomereze. …
Dutangiriye mundege iri mukirere yerekeje gutabara SR, Tina na EM. Trecia nkuyoboye ikipe yaravuze ati “Tugiye kumanuka mumitaka. Aho tugiye hari Shield irinze ikirwa mwese kwayo masaha mwambaye hariho amerekezo abereka Cordones zaho Shild yangijwe. Igihe muza kuba muri mukirere aragenda abaha amerekezo namwe ariho muganisha umutaka wanyu. Uramuka agiye ahatariho akarwira Shield arapfa. Ikindi ikirwa tugiye ntabwo kigaragara kumaso asanzwe, izo lunetes mufite hatagira uzikura kuko uwazikura araza kubona ari inyanja gusa gutyo bimuyobye bitume apfa. Mwabyumvise ?”
Bose barasubiza ati “Twabyumvise nyakubahwa!”
Trecia ati “Mwitegure tugiye kumanuka” Abasore batangira imyiteguro sasa.
Kukirwa indani ho Turabona uwo bikanze ari Christina. SR ati “ Christina nawe uri hano ?”
Arekura aza yegera Christina ngo amubaze neza uburyo yageze kukirwa. Haa ikosa ridasanzwe yari akoze ! Christina yamuteye igifunsi kiremereye atabyiteguriye kumukubita kurukuta atari yanabitekerezaho ahita amufungira mugikuta akoreshe amaboko gusa atanamukozeho !! EM kujya kwitambika nawe yarakubiswe ajya kuruhande. SR aho yafatiwe mugikuta ati “Christina urakora Iki ?”
Christina ati “ Ntabwo ndi Christina!”
Kumbe n’Ijwi rye ryahindutse ! SR yarikanze arebye uko umukobwa ari serieuse arangije ati “Niba utari Christina urinde ?”
Christina arasubiza ati “Ndi iherezo ryawe !”
Ahita atangira kumukandira mugikuta ashaka kumuvunagura !EM kuruhande yaregutse arangije yikora kumutwe atangira gushaka uko yakinjira muntekerezo za Christina ngo amukontorore !!
Kumarembo ya Shild abasore bayobowe na Trecia, bamaze kubasha kunyura aho Shild yangiritse mbese bari kugenda barasa abarinzi bucece bakoresheje imbunda zidasakuza bitwaje! Mugihe bakomeje kwinjira SR we arimo gutakira mugikuta mugihe EM nawe yagerageje arangije arasakuza ati “mubwire ijambo uzi ko ryamushimisha kuko intekerezo ze zirafunze”
SR aratekereza arangije ati “Christina mugore wanjye rekera !”
Akivuga atyo Christina aramurekura anamukura mugikuta ati “Cheri aha turi nihe ?”
SR uri guhezagirika aramufata ati “Wimbaza ahubwo tuve hano turaza kubivugaho nyuma”
EM ati “ SR utibeshya, intekerezo ze ziragarutse ariko ntagihe biri butware atongeye guhinduka. Ibyiza wamureka!”
Christina ati “Chr uriya aravuga iki ?”
EM ati “Humura Chr wowe tugende uraza kumera neza”
Arahaguruka arabegera ahita adoma Christina umubiri urahagarara SR ati “Umukoze ibiki ?”
EM ati “Mpagaritsd umubiri we Nyuma y umwanya araza gusubira kumera neza. Weho tuve hano General atari yakanguka bikaba bibi”
SR ati “Christina sinamusiga hano wenyine, niba ari nibyo bamukoze ndaza kumuvura amere neza ariko ngomba kwubahiriza isezerano nasezeranije se”
EM ati “ SR hari byinshi utazi tuve hano ntamwanya dufite”
SR aramwishikuza, Sasa ndebera hano nkuko neza Dickson yahoze abivuga. SR yanze gusiga Christina kandi yabivonye neza ko Christina yahindutsd ndetse ashobora no kumwica. Bivuze ko General yamuhaye imbaraga zidasanzwe abishaka kandi azi neza ko ari weakness za SR.
Ako kanya bakirimo kujya impaka Trecia na Team ye barinjiye n’Imbunda. Trecia ati “Fata sample y’amaraso duhita tugenda!”
EM ati “ Nibyo nariho mubwira gusa ntarimo kunyumva, uyu ni intege nke ze
kuguma kumwe yamushira hasi, atiko abaye ari kure ye yabasha gukomera akagira imbaraga”
SR ati “Ibyo muri kuvuga ni ibiki ?”
Atari yasubizwa Trecia avuga amurashe urushinge yikubita hasi arahwera arangije ati “Guys, Dickson yanyohereje hano abizi neza ko gucyura SR bikomeye niyo mpamvu yampaye imbunda irasa imiti imuca intege. Mufate tumujyane naho Christina we mufate amaraso ye”
Bahita babikora barangije urugendo rwo gusohoka kukirwa ruhita rutangira !!!!
Kuri Chance we nyuma y’ Umwanya ari gusaba ngo SR agaruke amahoro yumvise indege igaruka kucicaro ca Eclipse Division. Yasohotse yiruka mucyumba cye yerekeza aho bashikira. Indege yamanutse hasi barangije bose bavamo gusa SR we kuvana n’Uguhwera bamusohokana kugatanda. Trecia ati “Uyu mumunyuze mucyumba cyivuriro bamwiteho”
Dore ngo Chance ari kure arabyumva akanabona SR bamuzanye ari kuri burantwari. Haaa, yavuyeyo yiruka ariko Trecia aramufata ati “Tuza Chance!”
Chance ati “Hoya Trecia, SR yabaye iki ?”
Trecia ati “Humura ntakibi kirenze cyabaye usibye ko yababaye gato kandi araza kumera neza”
Chance ati “None kubera iki yagiye yitambukira ariko akaba agaritse bamuteruye ? Mbwira icyabaye”
Trecia ntiyasubiza ahubwo nawe amurasa urushinge nkurwo yarashe nde, SR nawe arahwera. Aha sasa twakibaza, ni irihe banga riri muri Chance na SR Trecia ari guhisha ??!!!!
Twigarukire kuri Dickson n’Umusaza nyuma y’Umwanya. Nyuma yo kubona amaraso ya Christina bakayacanga naya SR ndetse na Chance kweli umuti wa Virus wahise uboneka gusa ikibazo kiza kukuntu bari buwukwize mubantu.
Dickson ati “EM n’Ubwo atari yakira neza yabikora akoresheje imashini akabasha guhagarika mind zabamwe kwangizwa na virus, ariko kandi ntabwo yabikora umwanya munini kurugero rwaho aba Agents basanzwe ba Eclipse Division baba babashije kugeza umuti ahantu hose hakenewe”
Umusaza ati “ooh, ndakumva icyo ushatse kuvuga. abikorera kumwanya ni SR ubwe kandi aramuka akangutse kubera yanamaze guhura na weakness ye ntabwo ari butwumvire ahubwo araza kudufata nkubagambanyi. Uwakamugaruye kumurongo ni Chance ariko nawe ntabubasha afite kuko SR yamaze guhura na Weakness ye na ntakindi yatekereza usibye Christina”
Dickson ati “Niyo mpamvu Eclipse Division yaguhisemo kuko uri umuhanga. Bivuze ngo niki kibazo dufite wagishakira igisubizo nkuko wahoze. Ese Ufite igitekerezo ?” ……….. LOADING EPISODE 03
Ese barabikora bate sasa ?
Comments