logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUNSHUTI S01 EP06

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka biju aganira na nely kukazi agacikwa akavuga eddy ko bahuye mukanywa ke. Ese niyaba yivuyemo? .nely namara kumenyako eddy yageze mumugi biragenda gute?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. ( gutanga inkunga sagahato )
.
nely ubwo yatuguwe no kumva eddy mukanywa ka biju arikanga yitegereza biju mumaso, nely ati: ngooo?,
biju nawe yumva ijambo avuze ntiyarakwiye kurivuga ati: ahh, nikiniraga ntabwo twahuye.
nely ati: ubwo ariko uziko warunkanze
biju ati: ushobora kuba ukunda uriya musore?
nely ati: ibyo tubyihorere.
biju ati: ntujya gufata ibya saa sita se?
nely ati: ntabwo biraba ibikenewe kuri nge.
biju ati: nge reka gende turasubira.
.
ubwo bosco wasaga nkaho atari muri icyo cyumba kandi akicayemo inekerezo ze zari zitakiri aho hafi we yarimo atekereza ku izina yumvise atagira kwivugisha mumutima ati: nely ,eddy. Aya mazina yombi yaba ahuriyehe?
ese eddy yaba atarapfuye? None uyu yaba ariwe mushiki wange nely?.ariwe ko yaba ari ishema ryababyeyi? Kandi nsanze atariwe nashakisha uburyo ambera umugore.
.
akiri kwivugisha mumutima , nely ati: umva bosco, niba ushonje genda ujye kurya ge meze neza ntakibazo simeze nkuriya uje saa tanu agataha saa sita.
bosco ati: ntabwo nagenda nkusize mukazi kawe wenyine, ndagumaha nkufashe ntakibazo.
.
.
sasa twiyizira kumusore wacu eddy ,yakomeje gutembera umugi dore ko bwari bwo bwambere abonye za etaje .maze agezeho yumva akeneye kurya akiri kwibaza uko ari bubone ibyo arya, yibuka ko biju yamutumiye gusagira ibya saa sita, maze arakata asubira kuri ya bare.
.
.
kurundi ruhande, rititsiya mama eddy yinjiye munzu yi Imana ajya kunebe yimbe arapfukama atagira gusenga ati: mana yange, mwami w'ijuru ni isi .ndagushimira ko wandinze ukarinda numuryango wange izina ryawe rihabwe icyubahiro. Kandi ndagushima ko wanuje mumahoro .ariko data hari icyo girago nkusabe. Ndakwiginze mbabarira nzabone umwana wange eddy niba akiri muzima nimubona nzagaruka aha nzanye amashimwe. Mbigusabye byizeye mu izina rya yesu amen.
.
amaze gusenga arahaguruka arasohoka akigera hanze yuru sengero, hari hafi yumuhanda ashaka kwambukiranya umuhanda ageze hakurya imodoka yavugije ihoni arikanga aramanuka agiye kugwa muri rigori hari uwamufashe.
ubwo yegutse akebuka ashaka kureba umufashe yabonye umusore mwiza koko , wambaye imyenda iciriritse kandi waberewe ufite ubwitonzi. Twe turamuzi ni eddy ariko we ntabwo aramumenya.
rititsiya yakomeje kureba eddy mumaso, eddy we ati: umeze neza mama?
rititsiya amwishikuza ukuboko ati: meze neza ntakibazo mwana wa kandi urakoze.
eddy ati: nonese mama hari ikibazo ujya ugira cy'umutima?
rititsiya ati: ntacyo. Gusa ntacyanezeza nko kwitwa mama byiswe nawe.
eddy ati: kubera ikise mama?.
ubwo bakomeje urugendo banaganira.
rititsiya ati: hahirwa umubyeyi wakubyaye yaratomboye pe.
eddy ati: ariko sindi kumva impamvu ari kuvuga uko?
rititsiya ati: umva sinkuzi kandi ntange nunzi ariko umenyeko ababyeyi babyara abana bameze nkawe nibake cyane kuri iyi si ya rurema.
ubwo bageze aho batandukanira rititsiya aramushimira aramusezera aca ukwe eddy nawe aca ukwe ariko akomeza kugenda yibaza kumagambo umumama amubwiye icyo nawe atari yamenya nuko uwo bari kumwe ko ariwe mama we.
.
.
tugaruke kuruganda ,franc bosi wuruganda yaje kuruganda ariko yatuguwe no kubona nely na bosco aribo bakozi bonyine bakiri kuruganda abandi bagiye kurya biramutagaza.
nuko aragenda arabasuhuza ataravuga menshi, nely amuhereza dosiye iriho cyagihombo cya miliyari enye zose.
franc mukuyireba ati: aya mabuye twarayabuze ariko?
nely ati: ibyo sibyo nshaka kukubwira nyakubahwa.
franc ati: none?
nely ati: ogera ushake iryo soko ayo mabuye hari aho nyakeka.
franc arikanga ati: urabeshya?
nely ati: hari umusozi gusa uri kure, ariko nigeze kuhabona form yamabuye ameze gutyo.
franc ati: ukaba uvugako twa kwinjiza izi miliyari enye?
nely ati: birashoboka cyane ahubwo mbwira abayashakaga ko ashobora kuboneka.
franc ati: yashakwaga na bazugu ndaje ndababwira.
nely ati: yego nange giye kwiga uburyo twajya aho hanu.
.
franc yasohotse yuzuye ibyishimo ati: umva ninde utakugira manager wuruganda rwe igihe umwinjirije miliyari enye nkizo? Nuramuka ubikoze nzahita nkugira manager wuruganda .
.
.
sasa tugaruke kuri biju wacu yicaye muri bare ari kumeza ya wenyine yakomeje gutegereza eddy yarambiwe yahise aterura ikirahure cyarimwo inzoga ya fanta yarari kunya ara kiraguza agitereka kumeza ahagurutse ngo yigendere, arahindukira agongana na eddy. Aratugurwa
biju ati: ariko wowe buri gihe duhura tugongana?
eddy ati: unyihaganire nyine ntakundi.
biju ati: karibu kumeza rero twicare.
.
baricara biju amuzanira inzoga aramusokira ati: kubuzima bwacu.
eddy we araceceka kuko we ntabyo azi.
biju ati: nagutegereje ndakubura ubu usanze narigiye.
eddy ati: umbabarire nagutindije.
biju ati: hanyuma se urya inyama?
eddy ati: ndazirya nubwo numvise ko arimbi. Ngo zitera cancel da.
biju ati: wabyumvise he se ibyo?
eddy ati: hari ikiganiro kigize guca kuri radio ,cyavugaga rero ingaruka zo kurya inyama ,icyayi, itabi ndetse nurusenda.
biju ati: ariko nukatsetse. Ngo nizihe se ra?
eddy ati: zigamije kugusetsa ahubwo nukubikubwira ubundi nawe ukabimenya.
biju ati: mbwira ndakumva.
eddy ati: umuntu ngo afita amara ya metero umunani ubwo rero iyo ariye inyama zimutindamo agatuma abora amara ngo ninayo mpamvu ngo abazirya bakunda gusura gura.
biju araturika araseka ati: kagire inkuru rero?
eddy ati: ngo kandi zitera cancel yigifu ,kurwara ibibyimba ndetse ni nandaro yo kurwara gurika.
biju ati: yamaye inka! Ko numva bikaze ra? hanyumase nazo uri burye?
eddy ati: ahubwo se nakuntu wacakira ibijumba byokeje?
biju araseka ati: byaba bibabaje ugurana inyama ibijumba.
eddy ati: nge nibyo bigwa neza.
biju ati: harya ngo uriye inyama arasuragura? Uhubwo girango uriye ibijumba niwe wagakwiye gusuragura?
eddy yumva biju aramuseshereje ubundi araceceka aramwihorera.
biju ati: niba usha ibujumba reka babigutekere ifiriti.
eddy ati: oya , babizane byokeje nibwo biryoha kuko numvise bavugako namavuta arimabi ngo atera umutima.
ubwo biju yabuze icyo arenzaho afata umwanzuro bamuzanira inyama ze bazanira na eddy ibijumba bye bose bararya.
.
.
nyamara kandi ninako amasaha yicuma bumaze kuba nka saa cyenda kuruganda liky na nely bumvikanye ko bagomba gusagira agakahwa nabo bava kuruganda bajya kureba aho basagirira.
.
biju na eddy nabo bamaze kurya barenzaho akabyeri batagira kuganira.
biju ati: gusa nkunze uburyo ubayeho woroshya ubuzima. Uritonda cyane.
eddy ati: nawe wakoze kumva ibyifuzo byange.
biju ati: ndaza kuza gukora ubushakashatsi kubyo wabwiye nange menye ingaruka zo kurya inyama . Hagati aho waberewe.
eddy ati: nawe watuma bagushimuta kuko ugaragara neza aka kanya ateye amerwe pe.
biju ati: hagataho ndagushimira kubwo kuba unzirikana ukaba wemeye ko uza tugasagira riro ndagirango nkubwireko hari uburyo ndi......
ataramubwira yahise yikanga kubwo gukubita amaso nely na liky binjiye muriyo bare............
..............
..,.,............loading episode...7
.
ese ko nely nawe aje muri bare nabona eddy biragenda gute?
biju we arakora iki ngo atababona?
wumvise ingaruka zo kurya inyama?
.

|:::::::::::::::::::::::::navio-nv::::::::::::::::::::::::|

Comments