logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUNSHUTI S01 EP07

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
ubwo duheruka twasize biju hari icyo agiye kumbwira eddy hanyuma akabona nely na liky binjira muri bare. Ikibazo cyo kwibaza niki. Ese ko nely nawe aje muri bare nabona eddy biragenda gute? Biju we arakora iki ngo nely atababona?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le. Kubufatanye na bantu binkora mutima badasiba kohereza inkunga kuri 0738591153 Cyangwa 0780786300.Imana ibamere umugisha .AMEN.
.
biju yahise ahinduka mumaso abura icyo yakora biramuyobera.
eddy we nkutaramenya ngo niki kibaye ati: hari ikibazo ufite se biju?
biju araceceka ntiyavuga.
dore ngo sasa eddy arahaguruka ngo yegere biju amenye ikibazo afite , nely aba amakubise amaso ahita asaba liky akanya gato.
ubundi aratambuka mukugera aho eddy ari asanga biju yumariwe afite ubwoba bwinshi.
nely yengera eddy aramukomanga mumugongo eddy mukweguka asanga umwamikazi ubahiga bose, indore nziza. Umukobwa wubwiza butagereranywa amuhagaze iruhande ntakindi akoze ntakindi avuze ahita amuhobera.
nely nawe ntiyamwagira
eddy ati: umutima wange wogeye kwishima kubwo kogera kukubona mumaso yange.
nely ati: nange nari nkukumbuye pe.
eddy ati: wenda niyo naba impumyi aka kanya byanshimisha kuko ntazigera narimwe nibagirwa isura yawe ukundi.
ubwo biju we aho yicaye agashiha n'umujinya no kubura amahoro biramurenga .
nely we ati: nonese eddy ko waje mumugi namahoro?
eddy ati: mwamaze kugenda cyagihe nahise numva ntamahoro nagira utandi hafi.
nely ati: ariko nawe ntugakambye.
eddy ati: oya ntabwo ari ugukambya.
nely ati: nonese ntabwo uza gutaha?
eddy ati: oya naje kuba aha mumugi.
nely ati: noneho ganiriza undi mwana nange hari uwo twari tuzanye wenda turaza gusubira.
.
ubwo nely arakata amaze gutera intabwe ebyiri agenda eddy aramuhamagara nely arahagarara eddy nawe aramwegera ati: ndakwiginze winsinga aha.
nely ati: humura turaza kogera tubonane.
nely aragenda ariko eddy arahagarara amukurikiza amaso amaze kurenga eddy yibukako yarari kumwe na biju aragaruka arogera aricara ariko asanga biju yarakaye eddy ati: habaye iki biju?
biju nuburakari ati: ntacyo. Urabona ntacyabaye nyine.
eddy ati: nyine habaye iki?
biju kubera kurakara atagira no kurira eddy biramucanga .
biju we avuga ari no gusemeka ati: eddy, warubizi ko aringe nawe turikumwe gusa nagusabye uyumwanya nkushaka uragije urana ujya kwivugishiriza undi.ariko ntakibazo.
eddy ati: kuvugisha nely se nikibazo? Cyane ko narinana mukumbuye nge ndumva ntakibazo kibirimo.
eddy akimara kuvuga gutyo ngo biju abyumve ahita ahaguruka aragenda ageze imbere arahagarara yihanagura amarira ubundi aragaruka ati: umbabarire ndatashye ndumva ntameze neza tuzogera ibutaha meze neza.
eddy nawe arahaguruka aramwegera atagira kumuhanagura amarira anavuga ati: umbabarire ntabwo numvaga byaba ikibazo. Humura nubundi turi kumwe kandi yanagiye.
biju nawe abona ko akwiye guporofita uwo mwanya ubundi ahita amuryama mugituza eddy nawe agirango nuko amuhumurije akomeza kumufata kumutwe inyuma amukorakora arinako avuga ati: none nawe nugenda ukansiga ndaba uwande? gwino tube turikumwe twiganirira hari ikibazo se?
eddy yumva biju ntasubiza aramuhamagara wapi ntasubiza arebye asanga biju yasinziriye amutwara gacye aricara nawe amwiyicazaho ubundi akomeza kwinywera akayoga.
:
:
twigarukire mucyaro cyacu kwa jack elisa we yicaye murugo mama we arimugikoni elisa arikumva radio jack nawe yicaye kwibuye imbere yumuryango winzu.
murako kanya bumva amakuru avuga ati: uruganda rwa R.A.M.T rwogeye kugarura ikizere nyuma yokwagaza abakozi bashya bakaba batagiye kugarura amasoko uruganda rwari rwarahombye. Nyiri ruganda nyakubahwa franc yishimiye abakozi bashya.
.
jack nyuma yo kumva ayo makuru ati: ndumva umwana wange bosco ari gukora neza. Nyuma yuko ageze muruganda ndumva amasoko atagiye kuboneka.
mukamana ati: wenda wasanga ari abandi ati bosco.
elisa ati: ariko papa urabizi ? nange giye kujya mumugi.
mukamana ati: kare kose se wakoraga iki?
elisa ati: ubuse yomba naragiye mwari guhinga mwenyine?
mukamana ati: ihinga rero ryaragiye gira ugende.
elisa ati: ndaza guhamagara bosco mumbwire ko nzamutse azanyakire tubane.
jack ati : ariko uziko aribyo koko? Ubu ubwo afite akazi aba ahantu heza.
.
.
twigarukire mumugi ni mumasaha ya saa mbili zumugoroba. Eddy yamaze kurambirwa akomanga biju aramukangura ati: byuka bwije dutahe.
biju arakaguka ati: niyo narara aha se turi kumwe haricyo? Ariko da reka dutahe ubwo tuzasubira. Harya ngo wabonye aho kuba?
eddy mumutima ati: ubuse mubwire gwiki koko?
biju ati: kutabwira?
eddy ati: aah, nda, nda, ndahafite ntakibazo.
biju ati: ok rero reka nahe ugire ijoro ryiza tuzasubira.
eddy nawe ati: yego nawe kandi.
.
biju amaze kugenda eddy atagira kwibaza aho ari burare nyiri bare nawe aba aramusohoye byasaga nkaho ariwe wenyine usigaye afata agakapuke arasohoka mukugera hanze atugurwa nuko amatara yo kumuhanda amurika neza ubundi ntiyabitindaho aragenda ajya kurubaraza aho amatara atamurika yiryamira aho.
.
muma saa tanu zijoro mwibuke ko mukuruwe gad ari umupolice we roro namugenzi we yvan bari kwirondo mukugeraho eddy aryamye birabatagaza.
gad ati: sinarinziko nubu hakiriho abantu barara kumabaraza.
yvan ati: kandi disi ndabona ari numusirimu.
gad ati: reka tumukagure twumve ibye.
yvan aramukagura ati: niko musore bite kuryamye aha aya masaha?
eddy ati: simfite aho kuryama nyakubahwa.
gad ati: warusanzwe uba muruyu mugi?
eddy ati: oya nahageze uyu munsi.
yvan ati: none yujya gukodesha inzu yo kubamo se?
eddy ati: ntamafaranga mfite.
gad ati: none waje mumugi gukora iki ntamafaranga ufite?
eddy ati: naje kuyahinga.
yvan na gad baramuseka ati: ubwose uzayabona aha kurubaraza urara?
eddy ati: nge nizera Imana yo mu ijuru ko izayama.
yvan arahigima ati: ok. Rero gwino nkujyane murugo uryama maze uzahige ako kazi namafaranga yawe witonze uve aha ninyamaswa zitazakurya.
eddy ati: arakoze imana iguhe umugisha.
.
.
sasa baramutwaye eddy we aziko bamujyanye murugo iwabo wa yvan naho disi mamujyanye kuri police barakigura.
yvan ati: gaho injira uryame usinzire.
eddy ati: ko hatabona se?
yvan ati: humura nugeramo ndagucanira amatara.
eddy arinjira bahita bakinga.
eddy ati: nonese ko mupfugiranye nshatsi ubwiherero nanyura he?
kumbe mwaho muri gereza harimwo umusaza aramubwira ati: tuza musore abisi nuko bamera ubwo baragufunze nyine nukwinyaraho ikituma mumyenda ntakundi.
eddy agahinda karamwica yicara muguni aratuza agize imana arasinzira.
.
.
mugitondo cyakare yvan na gad baraza barakigura baramukagura.
eddy mugukanguka akubise amaso wamusaza yasanze gereza abona nikamanzi wamusaza babanaga mu ishyamba. Eddy ati: muze?
kamanzi mukubonako ari eddy nawe biramutagaza.
ariko nibabona uko bavugana kuko eddy we bahise bamusohora umusaza arahaguruka arebera nyuma ya ferabeto uko batwaye eddz atagira kurira.
.
eddy we imbere yamukuru we ariko bataramenyana.
gad ati: witwa nde musore?
eddy ati: mubanze mubwire uriya musaza mwamufugiye iki?
gad ati: niwowe ushinzwe kumenya icyo dufugira abantu hano?
eddy ati: mwaramureganyije.
gad ati: ibyo se byo kumureganya birakureba?
eddy ati: uko ariko kose murabagome.
gad ati: urogera kuvuga ndakumerera nabi.
.
.
tugaruke kuruganda aho abakozi bose bari gusinya ngo bage mukazi nely yegera biju aramubaza ati: wowe se na eddy mwatandukanye ryari?
biju ati: bwije cyane.
nely ati: ariko sha urakagome!
biju ati: nakugize nte?
nely ati: ubone eddy numbwire ko yaje inaha koko?
biju ati : nange nibwo twari tukimara kubonana.
:
:
twigarukire kuri police eddy we aracyabazwa ibibazo.
gad ati: urogera kuvuga ibyo ntakubajije ndagusubiza hariya. Nakubajije ngo witwa nde?
eddy azuguza umutwe avugana agahinda ati: nitwa eddy.
gad nyuma yo kumva izina ara.......
...........
................loading episode..8
.
akora iki bantu bange?
.
ese gad nyuma yokumva izina mbasi aramenyako ari murumuna we?
kamanzi we afugiwe iki?
.

.
|:::::::::::::::::::::::::navio-nv::::::::::::::::::::::::|

Comments