logo

NEW TALENTS

Stories Group

MUNSHUTI S01 EP05

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.

.
duheruka ubwo eddy yahuriraga na biju mumugi bakagongana twasize eddy haricyo agiye kumubwira. Ese ni igiki yaragiye kumubwira? Ese eddy ubuzima bwo mumugi buramworohera?
.
inkuru ihibwa kandi ikandikwa na navio kki dable le.
.
biju nyuma yokumugonga aramwitegereza.
eddy ati: amaso yange iteka ahora munzozi. Siniyumvisha ibyo ari kunyereka. Biju nzi?
biju ati: nange sibyumva. eddy nzi?
eddy ati: eddy uzi niwe uguhagaze imbere.
biju ati: noneho gwino turebe ahantu twicara ubundi umbwire uko bimeze.
.
.
kurundi ruhande nely akimara kugera kuruganda abanza guca kwa manager liky gusinya arakomanga
liky ati: karibu.
nely arinjira ati: mwaramutseho manager?
liky ati: ese niwowe nely? Gako agatebe shyikira wicare.
nely aricara ati: narinje gusinya hanyuma nkajya mukazi.
liky ati: humura n'ubundi urasinya ariko. Hanyuma se ahubwo warumeze ute?
nely ati: narimeze neza ntakibazo.
liky ati: numvaga ushobora kuba wananiwe.
nely ati: oya meze neza ntakibazo.
liky ati: hanyuma se nely, waza gushaka uburyo twasagira agakahwa kumugoroba?
nely ati: urakoze. Ariko biraterwa namasaha ndagirizaho.
liky ati: ibyo ntakibazo. Noneho twakurebeye umukozi uzajya agufasha mukazi.
nely ati: ok, nibyiza. Arihese?
liky ati: namuhamagaye mukanya araba araha.
:
:
twigarukire kuri biju na eddy bicaye muka bare bari gusagira ako kunywa arinako bayavuga.
biju ati: ndakeka umaze kwica akanyota noneho wabwira. Kuje mumugi bite?
eddy ati: ndagushimira mbere na mbere kubwo umwanya umaye. Ibyo kuza aha byo nje gushaka ubuzima ni mibereho.
biju ati: yego rata. Ufite aho kuba se?
eddy aramwitegereza ubundi ati: yego ndahafite.
biju ati: sha nuko nihuta narigiye kukazi, ubundi nakwicaye tukaganira.
eddy ati: amakuru se ya nely?
biju ahita aceceka aratuza areba hasi niyasubiza.
eddy we arogera ati: kutambwira byaba aramahoro ra? Amakuru ya nely? Hari ikidasanzwe cyamubayeho?
biju yitonze ati: sha ubu undeba si muheruka. Kuva cyagihe sinzi ngo amezate.
.
.
kurundi ruhande kuruganda. Nely arakicaye imbere ya manager ategereje ko umukozi bamuzaniye uzajya umufasha mukazi aza.
liky aramubaza ati: ese munshuti wawe biju kataraza byagenze gute?
nely ati: hari akabazo yagize ariko aragera aha vuba.
.
.
tugarutse kuri eddy na biju,
eddy ati: nonese abahe ngo nze kujya kumureba murugo?
.
kuruganda naho liky abaza nely ati: nonese wamunyuzeho ngo abe yabikubwiye?.
.
biju we asubiza eddy ati: eddy nkubwije ukuri sinzi ngo abahe pe. Imyaka ishije nimyinshi dukorana nawe ariko yanze kumbwira aho ataha.
.
kurundi ruhande nely nawe asubiza liky ati: namuciyeho arabibwira kuko dusa nkaho duturanye.
.
kurundi ruhande eddy we acyumvako ntagakuru ka nely gahara arababara atagira kwiheba ariko biju aramwegera ati: umva eddy , wikwiheba ndahari....humura ndaza gushaka uburyo na nemenya amakuru ye.
eddy ati: saw ntakibazo ndakwiginze uze kunshakira amakuru ye.
biju ati: reka noneho nge kukazi ubwo saa sita tuze guhurira aha dusagira ibya saa sita ndakwiginze.
.
.
sasa ubwo kuruganda nely akicaye ategereje yagiye kubona bosco arinjiye arabasuhuza.
liky ati: nely, uyu niwe Mukozi twakuboneye.
nely arahaguruka asuhuza bosco amuhereje ikiganza ati: amazina yange nitwa nely nishimiye gukorana nawe.
bosco nawe ati: nange nitwa bosco nishimiye gukorana nawe.
liky ati: hanyuma bosco rero, ugomba gukurikiza amategeko nely azagutegeka yose.
bosco ati: ntakibazo nyakubahwa.
liky ati: noneho nely akazi keza ariko wibuke ubutumire bwange.
nely ati: biraterwa namasaha.
arahindukira areba bosco ati: rata gwino twigire mukazi.
.
ubwo liky yahagaze akurikiza amaso nely uko agenda, arinda Arega liky ahita azuguza umutwe aricara ahita yimyoza akomeza akazi.
:
:
kurundi ruhande eddy akimara gutandukana na biju , yakomeje urugendo ariko ababaye yacitse inege kuko ntamakuru ya nely abonye yumvaga ko mbasi nabona nely ari busubizwe kuko nely ariwe nzira yonyine yatuma agera kubabyeyi be.
akiri gutembera mumugi, dore ngo araca iruhande rwa mukuru we gad ariko kuko yambaye uniform ya police ntiwapfa kumumenya. Eddy yamuciyeho amukubita igitsiburira gad ntiyabyitaho eddy we arakomeza ari gendera.
:
:
tugaruke kuruganda ho. Biju ntibwo akigera kuruganda gusa yinjiya asa nkaho afite ibitekerezo byinshi yarakiri gutekereza kuri eddy arinako yibwira mumutima ati: ubwange ngomba gukora ibikwiye nkatsindira umutima wa eddy atarahura na nely.
nabonye bashobora kuba baziranye, ngomba rero gushaka uburyo nabatandukanya hakiri kare. Ahubwo reka mbanze nyure imbere ya nely mwereke ko ari ibisanzwe ubundi namara kunkunda, nzamuhuze nundi musore nge niyegukanire eddy wange.
.
ubwo biju yabanje guca kwa manager gusinya. Ahageze liky ati: nely yambwiye ko warufite ikibazo koko nibyo?
biju ati: yego niko byari bimeze.
liky ati: muraturanye se?
biju ati: yego ariko sicyane.
liky ati: eeh, sawa rero jya kukazi ubwo turaza gusubira.
:
:
sasa baratwereka nely mubiro arikumwe na bosco yaguye kuri dosiye imaze imyaka itatu uruganda rusabwe gushaka amabuye ya triangle side ( yamande eshatu) ariko uruganda rukaba rwarashubije ko ntayo rwabona.
nely yitegereza igihombo kigera kuri miliyari enya uruganda rwahobye kubwo kubura ayo mabuye.
nely ambwira bosco ati: nkiki gihombo nicyo cyakabaye kivamo imishahara duhebwa ubu ndetse tuba tubona natwe bonis none ndebera?
rero reka turebeko twa garuza aya mafaranga yahobye duhiga ubu bwoko bwamabuye.
bosco we watuguwe nu ubwiza bwumukobwa umwicaye imbere ati: nge nditeguye ntakibazo.
.
murako kamwanya biju aba arinjiye bwari bumaze kuba nka saa sita zamanywa aba araje ati: akazi kameze gate nely wange?
nely ati: kameze neza ntakibazo.
biju ati: wakoze kumvuganira , nange nzakwishyura.
nely ati: ninkibisanzwe nk'umunutu dukorana byari ngobwa.
biju ati: uyu musore se ni boy friend wawe?
nely ati: oyaa, wamukunze se?
biju ati: pu, yaba andutira eddy twarikumwe ? oya ntako ndabeshya.
nely ati: ngoo!!? ....,.........
.............
..................loading episode..6
.
ese biju niyaba yivuyemo?
nely we aramutse amenyeko eddy yaje mumugi byagenda gute?
ngo biju arashaka kwegukana umutima wa eddy. Ubona bizakunda?
.

:
|::::::::::::::::::::::::navio-nv:::::::::::::::::::::::|

Comments